1 Amateka 19

Abamoni basuzugura intumwa za Dawidi 1 Hanyuma y’ibyo Nahashi umwami w’Abamoni aratanga, umwana we yima ingoma ye. 2 Dawidiabyumvisearavuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy’Abamoni kwa Hanuni, kumumara umubabaro. 3 Ariko ibikomangoma by’Abamoni bibwira […]

1 Amateka 20

1 Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy’Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya. 2 Dawidi yenda ikamba ry’umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y’izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y’igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu […]

1 Amateka 21

Satani yoshya Dawidi kubara Abisirayeli. Imana imuhanisha mugiga 1 Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli. 2 Dawidi abwira Yowabu n’abatware b’abantu ati “Nimugende mubare Abisirayeli, uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, maze muze mumbwire kugira ngo menye umubare wabo.” 3 Yowabu aravuga ati “Uwiteka nagwize abantu be barute umubare wari usanzwe incuro ijana. […]

1 Amateka 22

Dawidi yitegura ibyo kubaka urusengero 1 Dawidi aravuga ati “Iyi ni yo nzu y’Uwiteka Imana, kandi iki ni cyo gicaniro cy’ibitambo byoswa ku bw’Abisirayeli.” 2 Dawidi ategeka ko bateranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Isirayeli, ashyiraho ababaji b’amabuye ngo babaze amabuye yo kubaka inzu y’Imana. 3 Kandi Dawidi yitegura ibyuma byinshi byo gucuramo imbereri z’inzugi […]

1 Amateka 23

Dawidi agabanya Abalewi imirimo 1 Ubwo Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, yimika umuhungu we Salomo ngo abe umwami wa Isirayeli. 2 Ateranya abatware ba Isirayeli bose n’abatambyi n’Abalewi. 3 Maze babara Abalewi bashyikije imyaka mirongo itatu y’ubukuru n’abayishagije, kandi umubare wabo uko babazwe umwe umwe, bari inzovu eshatu n’ibihumbi munani. 4 Kuri abo […]

1 Amateka 24

1 Ibihe bya bene Aroni byari ibi: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. 2 Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Ni cyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakora umurimo w’ubutambyi. 3 Dawidi afatanya na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari kubagabanya imirimo nk’uko […]

1 Amateka 25

1 Kandi Dawidi n’abatware b’ingabo, batoraniriza uwo murimo bamwe bo muri bene Asafu n’aba Hemani n’aba Yedutuni, ngo bahanuze inanga na nebelu n’ibyuma bivuga. Amazina y’abakoraga uwo murimo uko bajyaga ibihe ni aya: 2 Abo muri bene Asafu ni Zakuri na Yosefu, na Netaniya na Asarela abahungu ba Asafu, batwarwaga na Asafu wahanuraga uko itegeko […]

1 Amateka 26

1 Ibihe by’abakumirizi ni ibi: mu Bakōra ni Meshelemiya mwene Kore, wo muri bene Asafu. 2 Meshelemiya yari afite abana b’abahungu: uw’imfura ni Zekariya, uw’ubuheta ni Yediyayeli, uwa gatatu ni Zebadiya, uwa kane ni Yatiniyeli, 3 uwa gatanu ni Elamu, uwa gatandatu ni Yehohanani, uwa karindwi ni Eliyowenayi. 4 Obededomu na we yari afite abana […]

1 Amateka 27

1 Abisirayeli uko umubare wabo wari uri, ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware bakoreraga umwami umurimo wose w’ibihe byajyaga biha ibindi, uko ukwezi gutashye mu mezi yose y’umwaka, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine. 2 Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, ni we wari umutware w’igihe cya mbere cyo mu kwezi kwa […]

1 Amateka 28

Dawidi yihanangiriza abantu 1 Dawidi yateranirije i Yerusalemu abatware ba Isirayeli bose, n’abatware b’imiryango n’abatware b’imitwe yakoreraga umwami bafata ibihe, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’ibintu byose n’amatungo by’umwami, n’abahungu be n’inkone, n’abagabo b’abanyambaraga b’intwari bose. 2 Umwami Dawidi aherako arahaguruka, avuga ahagaze ati “Nimunyumve bene data kandi bantu banjye, nari mbisanganywe mu mutima […]