Sawuli ashaka indogobe zabo zazimiye 1 Hariho umugabo w’Umubenyamini witwaga Kishi mwene Abiyeli mwene Serori, mwene Bekorati mwene Afiya umwana w’Umubenyamini, umugabo ukomeye w’intwari. 2 Kandi yari afite umuhungu mwiza w’umusore witwaga Sawuli. Nta muntu n’umwe mu Bisirayeli wamurutaga ubwiza, kandi yasumbaga abantu bose bamugeraga ku rutugu. 3 Bukeye indogobe za Kishi se wa Sawuli, […]
Monthly Archives: October 2017
1 Sam 10
Sawuli yimikishwa amavuta aba umwami w’Abisirayeli 1 Nuko Samweli yenda imperezo y’amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye? 2 Nuko ubu numara gutandukana nanjye, uraza gusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati […]
1 Sam 11
Sawuli akiza ab’i Yabeshi y’i Galeyadi 1 Hanyuma Nahashi Umwamoni arazamuka, agerereza ahateganye n’i Yabeshi y’i Galeyadi. Ab’i Yabeshi bose baramubwira bati “Dusezerane isezerano, maze tuzagukorere.” 2 Nahashi Umwamoni arababwira ati “Niba mwemera ko mbanogora amaso y’iburyo tuzasezerana, mbihindure igitutsi ku Bisirayeli bose.” 3 Abakuru b’i Yabeshi baramubwira bati “Ube uturetse iminsi irindwi, kugira ngo […]
1 Sam 12
Samweli yihanagiriza abantu 1 Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka. 2 None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe.Muzi yukonagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu. 3 Ndi hano, nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. […]
1 Sam 13
Abafilisitiya bazinukwa Abisirayeli 1 Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli. 2 Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w’i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y’i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, […]
1 Sam 14
Yonatani anesha ingabo z’Abafilisitiya 1 Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cy’Abafilisitiya hakurya.” Ariko ntiyabibwira se. 2 Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y’igiti cy’umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n’abantu nka magana atandatu. 3 (Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli […]
1 Sam 15
Sawuli ategekwa kurimbura Abamaleki 1 Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga. 2 Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa. 3 None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n’ibyo bafite byose ntuzabababarire, […]
1 Sam 16
Samweli atoranya Dawidi ngo abe umwami 1 Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w’i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be.” 2 Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?” Uwiteka aramusubiza ati “Jyana inyana y’ishashi, nugerayo […]
1 Sam 17
Dawidi yica Goliyati 1 Bukeye Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko y’i Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati y’i Soko na Azeka. 2 Sawuli n’Abisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bīrema inteko kurwana n’Abafilisitiya. 3 Abafilisitiya bahagarara ku musozi wo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya. 4 Bukeye […]
1 Sam 18
Urukundo rwa Dawidi na Yonatani 1 Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda. 2 Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi. 3 Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk’uko yikunze. 4 Yonatani yijishuramo umwitero […]