Abatware b’Abafilisitiya bivovotera Akishi 1 Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y’isōko yaho. 2 Abatware b’Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n’ibihumbi, kandi Dawidi n’ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye. 3 Maze abatware b’Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abatware b’Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi […]
Monthly Archives: October 2017
1 Sam 30
Abamaleki batwika i Sikulagi Dawidi adahari 1 Nuko Dawidi n’ingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy’ikusi n’i Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse, 2 banyaze abagore n’abari bari yo bose, abato n’abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera. 3 Dawidi n’ingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore […]
1 Sam 31
Urupfu rwa Sawuli n’uko yaguye mu ntambara 1 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi w’i Gilibowa, bagwa aho. 2 Abafilisitiya basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. 3 Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane. 4 Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura […]
Ruti 1
Elimeleki na Nawomi basuhukira i Mowabu 1 Mu minsi y’abacamanza inzara yateye mu gihugu. Nuko umugabo w’i Betelehemu y’i Buyuda asuhukira mu gihugu cy’i Mowabu, we n’umugore we n’abahungu be bombi. 2 Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n’abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu y’i Buyuda. […]
Ruti 2
Rusi ahumba mu mirima ya Bowazi, amugirira neza 1 Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w’umugabo we, umuntu ukomeye w’umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi. 2 Rusi Umumowabukazi abwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.” Aramusubiza ati “Genda mukobwa wanjye.” 3 Aragenda ahumba mu mirima akurikiye […]
Ruti 3
Rusi ajya ku mbuga ya Bowazi, amusaba kumuhungura 1 Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhukiro kugira ngo ugubwe neza? 2 Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n’abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho. 3 Nuko wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa. 4 Kandi […]
Ruti 4
Wa mucunguzi wundi yanga guhungura Rusi 1 Bowazi ajya mu marembo y’umudugudu yicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.” Arahanyura aricara. 2 Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b’uwo mudugudu arababwira ati “Nimwicare aha.” Baricara. 3 Abwira wa mucunguzi ati “Nawomi yaragarutse, yavuye mu gihugu cy’i Mowabu, […]
Abac 1
Abayuda n’Abasimeyoni banesha umwami w’Abanyakanāni 1 Yosuwa amaze gupfa Abisirayeli babaza Uwiteka bati “Muri twe ni nde uzabanza gutera Abanyakanāni kubarwanya?” 2 Uwiteka aravuga ati “Abayuda ni bo bazabanzayo, dore mbagabije icyo gihugu.” 3 Nuko Abayuda babwira Abasimeyoni bene wabo bati “Nimuze tujyane mu mugabane wacu turwane n’Abanyakanāni, natwe tuzabatabara mu wanyu mugabane.” Nuko Abasimeyoni […]
Abac 2
Marayika w’Uwiteka ahanira abantu i Bokimu 1 Hanyuma marayika w’Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije. 2 Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’ Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukora mutyo? 3 Nanjye ni […]
Abac 3
Abisirayeli batangira kwiyanduza mu yandi mahanga 1 Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z’i Kanāni, 2 kugira ngo ab’ibihe by’Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo. 3 Muri ayo mahanga harimo abatware b’intebe batanu b’Abafilisitiya n’Abanyakanāni bose, n’Abasidoni n’Abahivi bo […]