1 Indirimbo y’Amazamuka.
Uwiteka, njya ngutakira ndi imuhengeri.
2 Mwami, umva ijwi ryanjye,
Amatwi yawe atyarire kumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.
3 Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa?
Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?
4 Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri,
Kugira ngo wubahwe.
5 Ntegereza Uwiteka,
Umutima wanjye urategereza,
Kandi ijambo rye ni ryo niringira.
6 Umutima wanjye ugirira Uwiteka amatsiko,
Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo,
Ni koko urusha uko abarinzi bayagirira igitondo.
7 Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka,
Kuko imbabazi zibonerwa aho Uwiteka ari,
Kandi aho ari ni ho habonerwa gucungurwa kwinshi.
8 Kandi ni we uzacungura ubwoko bw’Abisirayeli,
Abukureho ibyo bwakiraniwe byose.