1 Indirimbo ya Salomo y’Amazamuka.
Uwiteka iyo atari we wubaka inzu,
Abayubaka baba baruhira ubusa.
Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu,
Umurinzi abera maso ubusa.
2 Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare,
Mugatinda cyane kuruhuka,
Mukarya umutsima w’umuruho.
Ni ko aha uwo akunda ibitotsi.
3 Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka,
Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.
4 Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri,
Ni ko abana bo mu busore bamera.
5 Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye,
Abameze batyo ntibazakorwa n’isoni,
Uko bazavuganira n’abanzi babo mu marembo.