1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka.
Narishimye ubwo bambwiraga bati
“Tujye mu nzu y’Uwiteka.”
2 Yerusalemu,
Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe.
3 Yerusalemu,
Wubatswe nk’umudugudu ufatanijwe hamwe.
4 Aho imiryango izamuka ijya,
Ari yo miryango y’Uwiteka,
Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli,
Kandi bashime izina ry’Uwiteka.
5 Kuko ari ho batereka intebe z’imanza,
Intebe z’inzu ya Dawidi.
6 Nimusabire i Yerusalemu amahoro,
“Abagukunda bagubwe neza.
7 Amahoro abe imbere y’inkike zawe,
Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.”
8 Ku bwa bene data na bagenzi banjye,
None ndavuga nti “Amahoro abe muri wowe.”
9 Ku bw’inzu y’Uwiteka Imana yacu,
Nzajya ngushakira ibyiza.