1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2 Uwiteka ni wowe mpungiraho,
Singakorwe n’isoni,
Unkize ku bwo gukiranuka kwawe.
3 Untegere ugutwi utebuke unkize,
Umbere igitare gikomeye,
Inzu y’igihome yo kunkiza.
4 Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira,
Nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore.
5 Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa,
Kuko ari wowe gihome kinkingira.
6 Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye,
Uwiteka Mana y’umurava, warancunguye.
7 Nanga abita ku bitagira umumaro by’ibinyoma,
Ku bwanjye niringira Uwiteka.
8 Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe,
Kuko warebye amakuba yanjye n’ibyago byanjye,
Wamenye imibabaro y’umutima wanjye,
9 Kandi utankingiraniye gufatwa n’amaboko y’umwanzi,
Washyize ibirenge byanjye ahantu hagari.
10 Uwiteka umbabarire kuko mbabaye,
Mu maso hanjye hananurwa n’umubabaro,
Kandi n’ubugingo bwanjye n’umubiri binanuwe na wo.
11 Kuko iminsi yo kubaho kwanjye nyihoranamo agahinda,
N’imyaka yanjye nkayimara nsuhuza umutima.
Intege zanjye zimarwa no gukiranirwa kwanjye,
Amagufwa yanjye arananutse.
12 Ku bw’abanzi banjye bose mpindutse igitutsi,
Ni koko mpindukiye abaturanyi banjye igitutsi gikomeye,
N’abamenyi banjye mbahindukiye igiteye ubwoba,
Abandebye mu nzira barampunga.
13 Nibagiranye nk’uwapfuye utacyibukwa,
Mpwanye n’urwabya rumenetse.
14 Kuko numvise benshi bambeshya,
Ubwoba bukantera impande zose,
Ubwo bangīraga inama,
Bagashaka uburyo banyica.
15 Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka,
Naravuze nti “Uri Imana yanjye.”
16 Ibihe byanjye biri mu maboko yawe,
Unkize amaboko y’abanzi banjye n’abangenza,
17 Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe,
Unkize ku bw’imbabazi zawe.
18 Uwiteka, ne gukorwa n’isoni kuko ngutakiye,
Abanyabyaha abe ari bo bakorwa n’isoni,
Bacecekere ikuzimu.
19 Indimi z’ibinyoma zigobwe,
Zivugana umukiranutsi agasuzuguro,
N’ubwibone no kugayana.
20 Erega kugira neza kwawe ni kwinshi,
Uko wabikiye abakubaha,
Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y’abantu.
21 Mu bwihisho bwo mu maso yawe,
Ni ho uzabahisha inama mbi z’abantu,
Uzabahisha mu ihema gutongana kw’indimi.
22 Uwiteka ahimbazwe,
Kuko yanyerekeye imbabazi ze zitangaza,
Mu mudugudu ufite igihome gikomeye.
23 Ku bwanjye navuganye ubwira nti
“Nciriwe mu maso yawe,
Ariko ngutakiye wumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.”
24 Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe,
Uwiteka arinda abanyamurava,
Yitura byinshi ūkora iby’ubwibone.
25 Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe,
Nimukomere, imitima yanyu ihumure.