Ibar 15

Iby’amaturo 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimumara kugera mu gihugu muzaturamo mbaha, 3 mugashaka gutambira Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro, naho cyaba icyo koswa cyangwa icyo guhiguza umuhigo, cyangwa icyo mutambishwa n’umutima ukunze, cyangwa icyo mutamba mu minsi mikuru yanyu ngo kibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza, mugikuye mu mashyo cyangwa mu mikumbi, […]

Ibar 16

Kōra, Datani na Abiramu bagoma, barimbuka 1 Kōra mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni. 2 Bahagurukira Mose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b’iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose. 3 Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira […]

Ibar 17

1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero byabo mu muriro ubatwitse, nawe usese umuriro wo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera. 3 Ibyotero by’abo banyabyaha bacumuriye ubugingo bwabo ubwabo, babicuremo ibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.” 4 Eleyazari […]

Ibar 18

Imirimo y’abatambyi n’iy’Abalewi bandi 1 Uwiteka abwira Aroni ati “Wowe n’abana bawe n’inzu ya so muzagibwaho no gukiranirwa kw’iby’Ahera, wowe n’abana bawe muzagibwaho no gukiranirwa k’ubutambyi bwanyu. 2 Kandi bene wanyu umuryango wa Lewi, umuryango wa sogokuruza, ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe n’abana bawe muri kumwe, mujye muba imbere y’ihema ry’Ibihamya. 3 […]

Ibar 19

Amategeko y’igitambo cy’iriza y’igaju, n’ay’amazi ahumanura 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Ibi ni byo bitegekwa n’itegeko Uwiteka yategetse ati ‘Bwira Abisirayeli bakuzanire iriza y’igaju idafite inenge cyangwa ubusembwa, batigeze gukoresha. 3 Muyihe Eleyazari umutambyi, ayikure aho muganditse, bayibīkīrire imbere ye. 4 Eleyazari umutambyi yendeshe urutoki ku maraso yayo, ayaminjagire karindwi yerekeje umuryango […]

Ibar 20

Mose na Aroni bakora icyaha, gituma Uwiteka yanga ko bajya i Kanāni 1 Iteraniro ry’Abisirayeli ryose rigera mu butayu bwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko buguma i Kadeshi, Miriyamu agwayo, barahamuhamba. 2 Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni. 3 Abantu batonganya Mose, baramubwira bati “Iyaba twarapfuye ubwo bene wacu bapfiraga imbere […]

Ibar 21

Abisirayeli baterwa n’inzoka z’ubusagwe 1 Umunyakanāni umwami wa Arada waturaga i Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri. 2 Abisirayeli bahiga Uwiteka umuhigo bati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo tuyirimbure.” 3 Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n’imidugudu yabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma. […]

Ibar 22

Balaki yinginga Balāmu kuvuma Abisirayeli 1 Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cy’i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n’i Yeriko. 2 Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose. 3 Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n’ubwinshi bwabo, bakurwa umutima n’Abisirayeli. 4 Abamowabu babwira abakuru b’i Midiyani bati “None uyu mutwe uzarigata abatugose bose, […]

Ibar 23

1 Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi.” 2 Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye. Balaki na Balāmu batambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama. 3 Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara iruhande rw’ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.” Ajya mu mpinga y’ibiharabuge. […]

Ibar 24

Balāmu yongera kabiri guhesha Abisirayeli umugisha 1 Balāmu abonye yuko Uwiteka akunda guha Abisirayeli umugisha, ntiyagenda nka mbere gushaka indagu, ahubwo yerekeza amaso ye mu butayu. 2 Balāmu arambura amaso, abona Abisirayeli baganditse nk’uko imiryango yabo iri. Umwuka w’Imana amuzaho, 3 aca umugani uhanura ati “Balāmu mwene Bewori aravuga, Umuntu wari uhumirije amaso aravuga. 4 […]