Ibyo kweza abatambyi birarangizwa 1 Ku munsi wa munani Mose ahamagara Aroni n’abana be n’abakuru b’Abisirayeli. 2 Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n’isekurume y’intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y’Uwiteka. 3 Kandi bwira Abisirayeli uti ‘Mwende isekurume y’ihene yo gutambirwa ibyaha, n’ikimasa n’umwana w’intama byombi bitaramara umwaka, bidafite inenge byo koswa, […]
Author Archives: admin
Lev 10
Uwiteka yica Nadabu na Abihu, abahoye icyaha gikomeye 1 Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere y’Uwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse. 2 Imbere y’Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y’Uwiteka. 3 Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa […]
Lev 11
Ibifite ubugingo bizira n’ibitazira 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Mubwire Abisirayeli muti: Ibi abe ari byo bifite ubugingo mujya murya mu nyamaswa n’amatungo byo mu isi byose. 3 Mu nyamaswa n’amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikuza, abe ari cyo mujya murya. 4 Ariko ibi ntimukabirye mu byuza no mu […]
Lev 12
Guhumana k’umugore wabyaye 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli uti: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamare iminsi irindwi ahumanye, nk’uko ajya ahumana mu minsi y’umuhango w’abakobwa, abe ari ko ahumana. 3 Ku munsi wa munani uwo mwana akebwe. 4 Nyina amare iminsi mirongo itatu n’itatu ahumanuke igisanza cye, ntagakore ku kintu cyera, ntakajye […]
Lev 13
Amategeko y’ibibembe 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Umuntu nagira ku mubiri we ikibyimba cyangwa igikoko, cyangwa ibara ry’amera, kigahinduka ku mubiri we nk’umuze w’ibibembe, bamuzanire Aroni umutambyi cyangwa umwe mu batambyi bene Aroni. 3 Umutambyi asuzume umuze wo ku mubiri we, niba ubwoya bw’aho uwo muze uri buhindutse umweru akawubona nk’ugeze munsi […]
Lev 14
Amategeko yo guhumanurwa k’umubembe 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Aya abe ari yo mategeko y’umubembe ku munsi wo guhumanurwa kwe, azashyirwe umutambyi. 3 Na we ave mu ngando z’amahema asuzume uwo mubembe, nabona ko akiza uwo muze w’ibibembe, 4 ategeke ko bashakira ugiye guhumanurwa inyoni ebyiri zitazira nzima, n’ingiga y’umwerezi, n’agatambaro k’umuhemba, n’agati kitwa […]
Lev 15
Amategeko y’abavubwamo n’ibihumanya mu mubiri 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Mubwire Abisirayeli muti: Umugabo wese uninda, abe ahumanijwe n’uko kuninda. 3 Uko ni ko kuzaba guhumana kwe gutewe no kuninda kwe, naho aninda cyangwa yari azibye, abe ahumanye. 4 Uburiri bwose uninda yaryamyeho bube buhumanye, n’ikintu cyose yicayeho kibe gihumanye. 5 Kandi […]
Lev 16
Amategeko y’umunsi w’impongano 1 Uwiteka abwira Mose hanyuma yo gupfa kwa ba bana ba Aroni babiri, ubwo bigiraga hafi imbere y’Uwiteka bagapfa, 2 Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni mwene so, ye kujya yinjira igihe ashakiye cyose Ahera ho hirya y’umwenda ukinze, imbere y’intebe y’ihongerero iri ku isanduku yera adapfa, kuko nzabonekera ku ntebe y’ihongerero, […]
Lev 17
Uwiteka abuza Abisirayeli kugira ahandi babagira amatungo, atari imbere y’Ihema ry’ibonaniro 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Aroni n’abana be n’Abisirayeli bose uti: Iki ni cyo Uwiteka ategetse ati 3 ‘Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzabagira inka cyangwa umwana w’intama cyangwa ihene mu ngando, cyangwa uzakibagira inyuma yazo, 4 ntakijyane ku muryango […]
Lev 18
Uwiteka abategeka kutagira ingeso nk’iz’Abanyakanāni 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu. 3 Ntimugakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk’ibyo abo mu gihugu cy’i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo. 4 Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, […]