Abisirayeli batubereye akabarore ko kuturinda gukora ibibi 1 Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije, 2 bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose, 3 bose bagasangira bya byokurya by’Umwuka na bya byokunywa by’Umwuka, 4 kuko banywaga […]
Author Archives: admin
1 Kor 11
Uko abizera bakwiriye kwifata bari mu materaniro 1 Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo. 2 Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk’uko nayibahaye. 3 Ariko ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana. 4 […]
1 Kor 12
Uko impano z’Umwuka zitandukanye 1 Bene Data, ibyerekeye impano z’Umwuka sinshaka ko mutabimenya. 2 Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose. 3 Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n’Umwuka w’Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n’Umwuka […]
1 Kor 13
Urukundo ruhebuje byose kuba ingenzi 1 Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. 2 Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. 3 Kandi nubwo natanga ibyanjye byose […]
1 Kor 14
Uburyo impano y’ubuhanuzi irusha iy’indimi kuba ingenzi 1 Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z’Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura. 2 Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane. 3 Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n’ibyo kubahugura, n’ibyo kubahumuriza. 4 Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura […]
1 Kor 15
Pawulo ahugura Abakorinto, abemeza iby’umuzuko 1 Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo 2 kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk’uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa. 3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, 4 agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe […]
1 Kor 16
Ibyo gusonzoranyiriza abera impiya 1 Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya, abe ari ko namwe mukora. 2 Ku wa mbere w’iminsi irindi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk’uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa. 3 Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, […]
Rom 1
1 Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw’Imana, 2 ubwo yasezeranije kera mu kanwa k’abahanuzi bayo mu byanditswe byera, 3 buvuga iby’Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri, 4 kandi werekanywe n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu […]
Rom 2
Uburyo Imana itarobanura ku butoni 1 Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora. 2 Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry’ukuri. 3 Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, […]
Rom 3
Amahirwe Abayuda barusha abandi 1 Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki? 2 Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana. 3 Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw’Imana? 4 Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi […]