Ibya Zakayo 1 Yesu agera i Yeriko, arahanyura. 2 Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi. 3 Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi. 4 Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho. 5 Yesu ahageze arararama aramubwira […]
Author Archives: admin
Lk 20
Abatambyi bakuru babaza Yesu aho yakuye ubutware bwe 1 Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n’abanditsi hamwe n’abakuru bajya aho ari. 2 Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?” 3 Arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire. 4 Kubatiza […]
Lk 21
Umupfakazi wari umukene 1 Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y’amaturo. 2 Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri. 3 Arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose, 4 kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.” Kurimbuka kwa […]
Lk 22
Yuda agambanira Yesu 1 Nuko iminsi mikuru y’imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora. 2 Abatambyi bakuru n’abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda. 3 Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w’abo cumi na babiri. 4 Aragenda avugana n’abatambyi bakuru n’abatware b’abasirikare, uko azamubagenzereza. 5 Baranezerwa basezerana kumuha ifeza. 6 Aremera maze ashaka […]
Lk 23
Yesu ashyikirizwa Pilato 1 Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato. 2 Batangira kumurega bati “Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.” 3 Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.” 4 Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.” 5 Na […]
Lk 24
Kuzuka kwa Yesu 1 Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije. 2 Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro, 3 binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu. 4 Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana. 5 Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati […]
Mk 1
Yohana Umubatiza 1 Itangiriro ry’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana. 2 Nk’uko byanditswe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izatunganya inzira yawe.” 3 “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ” 4 Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe […]
Mk 2
Yesu akiza ikirema gihetswe n’abantu bane 1 Nuko hahise iminsi asubira i Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu. 2 Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry’Imana. 3 Haza abantu bane bahetse ikirema, 4 ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y’inzu aharinganiye n’aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo […]
Mk 3
Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko n’abandi benshi 1 Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko, 2 bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega. 3 Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.” 4 Arababaza ati “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora […]
Mk 4
Umugani w’umubibyi 1 Yongera kwigishiriza mu kibaya cy’inyanja, abantu benshi cyane bateranira aho ari, ari cyo cyatumye yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo, abantu bose bari mu kibaya cyayo. 2 Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati 3 “Nimwumve: umubibyi yasohoye imbuto, 4 akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. 5 Izindi zigwa […]