Urukundo Imana ikunda Isirayeli 1 Ijambo ry’Uwiteka yahanuriye Abisirayeli aritumye Malaki. 2 “Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’ ” Uwiteka ati “Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze YakoboAmosi 1.11-12; Obad 1-14 3 Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.” 4 Naho Edomu […]
Author Archives: admin
Mal 2
Bene Lewi baca mu isezerano Imana yasezeranye na bo 1 “Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse. 2 Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse n’imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 3 Dore nzahana imbuto zanyu […]
Mal 3
Ibihanura kuza kw’Integuza y’Uwiteka 1 “Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 2 “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi. 3 Kandi azicara nk’ucura […]
Zak 1
Iyerekwa ry’amafarashi ane 1 Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti 2 “Uwiteka yarakariye ba sogokuruza banyu cyane. 3 Ni cyo gituma uzababwira uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukire nanjye nzabagarukira.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 4 Mwe […]
Zak 2
Amahembe ane n’abacuzi bane 1 Maze nubura amaso, ngiye kubona mbona amahembe ane. 2 Mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya ni ibiki?” Aransubiza ati “Biriya ni yo mahembe yatatanije Abayuda n’Abisirayeli n’ab’i Yerusalemu.” 3 Uwiteka anyereka abacuzi bane. 4 Ndamubaza nti “Bariya bazanywe n’iki?” Aransubiza ati “Uzi koaya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagira uwegura umutwe, […]
Zak 3
Yosuwa umutambyi mukuru, akizwa ibyaha bye 1 Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege. 2 Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?” 3 Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze […]
Zak 4
Uwiteka akirisha Umwuka we Wera, atari abanyamaboko 1 Marayika twavuganaga agaruka aho ndi, arankangura nk’uko umuntu akangurwa akava mu bitotsi, 2 arambaza ati “Ubonye iki?” Ndamusubiza nti “Ndarebye mbona igitereko cy’itabaza cy’izahabu cyose, kandi mbonye n’urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n’amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose […]
Zak 5
Iyerekwa ry’umuzingo w’igitabo uguruka 1 Nuko nongera kūbura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo w’igitabo uguruka. 2 Arambaza ati “Ubonye iki?” Ndamusubiza nti “Mbonye umuzingo w’igitabo uguruka, uburebure bwawo ni mikono makumyabiri, n’ubugari bwawo ni mikono cumi.” 3 Arambwira ati “Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku […]
Zak 6
Iyerekwa ry’amagare ane y’intambara, n’irya Shami 1 Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa. 2 Ku igare rya mbere hari amafarashi y’amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y’imikara. 3 Ku igare rya gatatu hari amafarashi y’imyeru, no ku rya kane hari ay’ibigina y’amabara y’ibitanga. 4 […]
Zak 7
Ahinyura kwiyiriza ubusa kwabo k’uburyarya 1 Mu mwaka wa kane wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya, ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda kwitwa Kisilevu. 2 Ubwo ab’i Beteli bari batumye Shareseri na Regemumeleki n’abagaragu babo ngo baze gusaba Uwiteka umugisha, 3 bari baje no kuvugana n’abatambyi bo mu nzu y’Uwiteka […]