Yow 2

Inzige azigereranya n’Umunsi w’Uwiteka uzabaho 1 Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi w’Uwiteka uje, ugeze hafi 2 umunsi w’umwijima w’icuraburindi, umunsi w’ibicu bya rukokoma n’ibihu. Uko umuseke utambikira mu mpinga z’imisozi, ni ko ubwoko bukomeye kandi bufite imbaraga bwadutse. Nta bwigeze kuboneka bumeze […]

Yow 3

1 “Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. 2 Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi. 3 “Nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n’umuriro n’umwotsi ucumba. 4 Izuba rizahinduka umwijima, n’ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru […]

Yow 4

Imana izahana amahanga yarenganyaga Isirayeli 1 “Nuko dore muri iyo minsi no muri icyo gihe, ubwo nzagarura abajyanywe ari imbohe b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu, 2 nzateranya amahanga yosenyamanurire mu gikombe cya Yehoshafati. Ni ho nzabaciraho urubanza rw’ubwoko bwanjye, ari bwo mwandu wanjye Isirayeli, abo batatanyije mu mahanga, bakigabanya igihugu cyanjye. 3 Kandi bafindiye ubwoko bwanjye, […]

Hoz 1

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya n’iya Yotamu, n’iya Ahazi n’iya Hezekiya abami b’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli. 26.1–27.8; 28.1–32.33 Abisirayeli bagereranywa n’umugore wa maraya ucyuwe 2 Igihe Uwiteka yatangiye kuvugana na Hoseya ubwa mbere aramubwira ati “Genda ucyure umugore wa maraya […]

Hoz 2

1 “Ariko iherezo, umubare w’Abisirayeli uzangana n’umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo ‘Muri abana b’Imana ihoraho.’ 2 Kandi Abayuda n’Abisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirize umutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezerēli uzaba ukomeye. Abisirayeli bahanirwa ubusambanyi 3 “Ami we, mubwire […]

Hoz 3

Urukundo Imana ikunda Abisirayeli nubwo basambanaga 1 Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n’incuti ye nk’uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y’imizabibu.” 2 Nukondamubonamutangaho ibice by’ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n’igice bya sayiri, maze ndamubwira nti 3 “Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba […]

Hoz 4

Ibyaha by’Abisirayeli bivugwa 1 Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana. 2 Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso. 3 Ni cyo kizatera igihugu kurira kandi ugituyemo […]

Hoz 5

Uwiteka abakuraho amaso 1 “Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab’inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y’umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe. 2 Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose. 3 Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko […]

Hoz 6

1 “Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora. 2 Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye. 3 Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.” Gusubiza k’Uwiteka […]

Hoz 7

1 “Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’i Samariya na bwo, kuko bakora iby’ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy’abambuzi kikamburira ku gasozi. 2 Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye. 3 “Banezereza umwami gukiranirwa kwabo, […]