1 Jyewe Nebukadinezari, nari ngwiriwe neza mu nzu yanjye ya kambere nezerewe. 2 Ndota inzozi ziteye ubwoba, ibyo nibwiriye ku gisasiro n’ibyo neretswe bimpagarika umutima, 3 bituma ntegeka ko banzanira abanyabwenge b’i Babuloni bose, kugira ngo bansobanurire ibyo neretswe. 4 Abakonikoni n’abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi baraza, mbarotorera izo nzozi ariko bananirwa kuzisobanura. 5 Ariko hanyuma Daniyeli […]
Author Archives: admin
Dan 5
Umwami agira ibirori abona intoki zandika ku rusika 1 Umwami Belushazari ararika abatware be bakuru igihumbi ngo baze mu birori, abatunganiriza ibyokurya n’ibyokunywa. muri ibyo birori, umwami na we anywera vino imbere y’abo batware igihumbi. 2 Nuko Belushazari agisogongera kuri vino, ategeka ko bamuzanira ibintu by’izahabu n’ifeza, ibyo se Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i […]
Dan 6
1 Ubwo bwami buhabwa Dariyo w’Umumedi, yari amaze nk’imyaka mirongo itandatu n’ibiri avutse. Daniyeli mu rwobo rw’intare 2 Bukeye Dariyo ashaka kugabanya igihugu mo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b’intebe bakwire igihugu cyose. 3 Kandi abaha n’abatware bakuru batatu, umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b’intebe bajye babashyikiriza iby’umwami, ngo […]
Dan 7
Daniyeli arota inyamaswa enye 1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w’i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye. 2 Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku […]
Dan 8
Daniyeli yerekwa iby’impfizi y’intama n’isekurume y’ihene 1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere. 2 Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi, 3 nubuye amaso mbona impfizi y’intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku […]
Dan 9
Daniyeli yatura ibyaha by’ubwoko bwabo 1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo mwene Ahasuwerusi, wo mu rubyaro rw’Abamedi wimitswe ngo abe umwami w’igihugu cy’Abakaludaya, 2 muri uwo mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanurira umubare w’imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo […]
Dan 10
Daniyeli abona ubwiza bw’Imana, ararabirana 1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w’i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy’ukuri, ari cyo ntambara zikomeye.Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira. 2 Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira. 3 Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta […]
Dan 11
Intambara z’umwami w’ikusi n’umwami w’ikasikazi n’ibindi 1 “Kandi nanjye, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo w’Umumedi, nahagurukijwe no kumufasha no kumukomeza. 2 Nuko none ngiye kukwereka iby’ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw’ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze […]
Dan 12
Daniyeli yerekwa iby’iminsi y’imperuka 1 “Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa. 2 Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, […]
Ezek 1
Ezekiyeli yerekwa icyubahiro cy’Imana n’ibizima bine 1 Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi nari mu mbohe ku mugezi Kebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n’Imana. 2 Ku munsi wa gatanu w’ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe, 3 ijambo ry’Uwiteka ryeruriye […]