Ezek 42

1 Maze amvanayo anjyana mu rugo rw’inyuma aherekeye ikasikazi, angeza mu kumba kari imbere y’umwanya uciye hagati, kerekeye ku nzu iri aherekeye ikasikazi. 2 Uruhande rwarimo urugi rw’aherekeye ikasikazi, uburebure bw’umurambararo bwarwo bwari mikono ijana, ubugari bwarwo ari mikono mirongo itanu. 3 Rwari rwerekeye ahari mikono makumyabiri y’urugo rw’imbere, kandi rwerekeye no ku mbuga ishashweho […]

Ezek 43

1 Hanyuma anjyana ku irembo, ari ryo ryerekeye iburasirazuba. 2 Maze mbona ubwiza bw’Imana ya Isirayeli buje buturuka mu nzira y’iburasirazuba, ijwi ryayo rimeze nko guhorera kw’amazi menshi, maze isi imurikirwa n’ubwiza bwayo. 3 Bwari bumeze nk’ibyo neretswe nabonye, igihe nazanwaga no kurimbura umurwa. Ibyo neretswe byari bimeze nk’icyo neretswe nabonye ku mugezi wa Kebari, […]

Ezek 44

1 Maze angarura mu nzira y’irembo ry’ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe. 2 Nuko Uwiteka arambwira ati “Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye. 3 Umwami ni we uzahicara, afungurire imbere y’Uwiteka kuko ari umwami. Ajye yinjira anyuze mu […]

Ezek 45

1 “ ‘Maze kandi igihe muzagabanisha igihugu ubufindo mo gakondo, muzature Uwiteka ho ituro ryererejwe umugabane wera w’igihugu, uburebure bwawo buzabe ubw’imbingo ibihumbi makumyabiri n’eshanu, n’ubugari bwawo ibihumbi cumi: uzabe uwera mu ngabano zawo zose. 2 Uwo mugabane muzawendaho ah’ubuturo bwera, uburebure bwaho bube ubw’imbingo magana atanu, n’ubugari bwaho imbingo magana atanu, mu mpande zose […]

Ezek 46

1 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Irembo ry’urugo ry’imbere ryerekeye iburasirazuba rijye ryugarirwa mu minsi itandatu y’umurimo, ariko ku munsi w’isabato ryugururwe, kandi ryugururwe no ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho. 2 Umwami ajye yinjira anyuze mu nzira yo kw’ibaraza ry’irembo ry’inyuma, maze ahagarare iruhande rw’igikingi cy’irembo, abatambyi batambe igitambo cye cyoswa, […]

Ezek 47

Amazi ava mu rusengero atemba nk’uruzi 1 Nuko angarura ku muryango w’urusengero, ndebye mbona amazi atemba ava munsi y’irebe ryarwo aherekeye iburasirazuba, kuko urusengero rwari rwerekeye iburasirazuba. Nuko ayo mazi atemba ava iburyo bwarwo, ikusi h’igicaniro. 2 Maze ansohorera mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, anzengurukana mu nzira iri hanze, angeza ku irembo ry’inyuma aherekeye iburasirazuba. […]

Ezek 48

1 “Aya ni yo mazina y’imiryango uhereye aherekera ikasikazi, ahakikiye inzira y’i Hetiloni ukageza i Hamati, n’i Hasarenani h’urugabano rw’i Damasiko ikasikazi hateganye n’i Hamati, hagati y’aherekeye iburasirazuba, n’iburengerazuba hazaba umugabane wa Dani. 2 Uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Dani ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Asheri. 3 Kandi uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Asheri […]

Amag 1

1 Umurwa w’i Yerusalemu ko usigayemo ubusa, Kandi wari wuzuye abantu! Uwari ukomeye mu mahanga, Ko yahindutse nk’umupfakazi! Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse, Aratura ikoro. 2 Nijoro arira cyane, Amarira amutemba mu maso, Mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza. Incuti ze zose zaramuriganije, Zahindutse abanzi be. 3 Abayuda bajyanywe ari imbohe, Babitewe n’akarengane n’uburetwa bwinshi […]

Amag 2

1 Umwami ko yageretse ku mukobwa w’i Siyoni igicu cy’umwijima amurakariye, Yajugunye ubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru. Kandi ntiyibutse intebe y’ibirenge bye, Ku munsi w’uburakari bwe. 2 Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira, Yashenye ibihome by’umukobwa wa Yuda abitewe n’umujinya, Yabitsinze hasi yanduza n’ubwami n’ibikomangoma byabwo. 3 Yaciye ihembe rya Isirayeli […]

Amag 3

1 Ndi umuntu wabonye umubabaro, Yankubise inkoni y’uburakari bwe. 2 Yaranshoreye ancisha mu mwijima, Atari mu mucyo. 3 Ni ukuri yakomeje kumbangurira ukuboko hato na hato, Burinda bwira. 4 Inyama yanjye n’umubiri wanjye bishajishijwe na we, Amagufwa yanjye yarayamenaguye. 5 Yanyubatseho anzingiraho indurwe n’umuruho, 6 Yantuje mu mwijima nk’abapfuye kera. 7 Yankubiye mu nkike kugira […]