Yerusalemu ihindūrwa Sedekiya arafatwa 1 Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje azanye n’ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba. 2 Mu mwaka wa cumi n’umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho. 3 Bamaze kuwuhindūra, ibikomangoma […]
Author Archives: admin
Yer 40
Yeremiya atura i Misipa 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradani umutware w’abarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururu amuvanye mu zindi mbohe zose z’i Yerusalemu n’i Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni. 2 Umutware w’abarinzi ajyana Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka Imana yawe ni yo yategekeye aha hantu […]
Yer 41
Ishimayeli yica Gedaliya n’abandi benshi 1 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b’umwami, azana n’abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira. 2 Maze Ishimayeli mwene Netaniya n’abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica […]
Yer 42
Yohanani agisha Yeremiya inama z’Imana 1 Maze abatware b’ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati 2 “Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n’aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi […]
Yer 43
Yeremiya ajyanwa muri Egiputa ku gahato 1 Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana, 2 Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n’abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’ 3 Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we utukugabiza […]
Yer 44
Yeremiya ahanurira Abayuda bari muri Egiputa 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n’i Tahapanesi, n’i Nofu no mu gihugu cy’i Patirosi riti 2 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n’imidugudu yose y’u Buyuda, […]
Yer 45
Yeremiya ahanurira Baruki amahoro 1 Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda ati 2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti 3 ‘Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda […]
Yer 46
Yeremiya ahanurira amahanga ibyago muri Egiputa 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku banyamahanga. 2 Ibya Egiputa: Iby’ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa zari ku ruzi Ufurate i Karikemeshi, izo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda. 3 “Nimuringanize ingabo nto n’inini muteze […]
Yer 47
Ibyago by’Abafilisitiya n’ab’i Tiro 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza. 2.4-7; Zek 9.5-7 2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk’uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y’igihugu no ku bikirimo byose n’umurwa n’abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n’abatuye mu gihugu bose baboroge. […]
Yer 48
Ibyago by’i Mowabu 1 Iby’i Mowabu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe n’isoni harahindūwe, i Misigabu hakozwe n’isoni harashenywe. 2.8-11 2 Ishimwe ry’i Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati ‘Nimuze tubatsembeho he kuba ubwoko.’ Nawe Madimeni uzacecekeshwa, […]