Yer 49

Ibyago by’Abamoni 1 Ibya bene Amoni. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n’abantu be bagatura mu midugudu yaho? 2 Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y’intambara numvisha i Raba y’Abamoni, kandi hazahinduka […]

Yer 50

Ibyago bizagera kuri Babuloni n’Abakaludaya 1 Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cy’Abakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya. 2 Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse. 3 “Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo […]

Yer 51

Iherezo ry’i Babuloni 1 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kubyukiriza i Babuloni n’abatuye i Lebukamayi umuyaga urimbura. 2 Kandi nzohereza abagosozi i Babuloni bahagosore, igihugu cyabo bagisigemo ubusa, kuko ku munsi w’amakuba bazahatera bahaturutse impande zose. 3 Umufozi w’umuheto ye gufora umuheto we, ye gutabara yambaye umwambaro we w’ibyuma, kandi namwe mwe […]

Yer 52

Sedekiya ajyanwa i Babuloni ho imbohe 1 Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 2 Akorera ibibi imbere y’Uwiteka, nk’uko Yehoyakimu yagenje kose. 3 Uburakari bw’Uwiteka bwageze i Yerusalemu n’i Buyuda, kugeza ubwo yabirukanye ngo bamuve imbere. […]

Ezayi 1

Yesaya ahana Abayuda ubugome 1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b’Abayuda, ibyo yerekwaga ku Buyuda no ku b’i Yerusalemu ni ibi: 26.1–32.33 2 Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje […]

Ezayi 2

Ahanurira inzu ya Yakobo ibyiza n’iby’amahoro 1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b’i Yerusalemu. 2 Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. 3 Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo […]

Ezayi 3

Amakuba azanwa n’ibyaha. Abakobwa b’i Yerusalemu bahanwa 1 Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab’i Yerusalemu n’Abayuda icyari kibatunze n’icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n’amazi yose byabatungaga, 2 n’umunyamaboko wese n’intwari yose n’umucamanza, n’umuhanuzi n’umupfumu n’umukuru, 3 n’umutware w’ingabo mirongo itanu n’umunyacyubahiro, n’umujyanama n’umunyabukorikori w’umuhanga n’umupfumu ujijutse. 4 Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo […]

Ezayi 4

Imana isezerana gukiza abakobwa b’i Yerusalemu 1 Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.” 2 Uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza. 3 Maze uzasigara i […]

Ezayi 5

Imana ishinja Abayuda ubuhemu 1 Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y’uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw’uruzabibu ku musozi urumbuka. 2 Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y’amatafari ndende acukuramo n’urwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu. 3 Yemwe mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’i […]

Ezayi 6

Imana yiyeraka Yesaya iramweza iramutuma 1 Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero. 2 Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga. 3 Umwe avuga ijwi rirenga abwira […]