Imiburo y’i Damasiko 1 Ibihanurirwa i Damasiko. “I Damasiko hakuweho ntihakiri umurwa, hazaba itongo n’ikirundo cy’isakamburiro. 2 Imidugudu ya Aroweri ibaye imyirare, izaba urwuri rw’imikumbi n’inama zayo kandi nta wuzayikoma. 3 Ibihome bizashira muri Efurayimu n’ubwami buzashira i Damasiko, n’abazaba bacitse ku icumu b’i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk’uko icyubahiro cy’Abisirayeli cyabaye.” Ni ko […]
Author Archives: admin
Ezayi 18
1 Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y’imigezi ya Etiyopiya, 2 cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by’inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z’impayamaguru, musange ishyanga ry’abantu barebare b’umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi.” 3 Yemwe baturage bo ku isi […]
Ezayi 19
Ibyago Abanyegiputa bazabona 1 Ibihanurirwa Egiputa. Dore Uwiteka ahetswe n’igicu cyihuta aragenda ajya muri Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye, umutima wa Egiputa uzayāgira mu nda. 2 “Nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo bumuntu wese arwane na mugenzi we, umuntu arwane n’umuturanyi we. Umudugudu uzarwana n’undi, ubwami buzatera ubundi bwami. 3 Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi […]
Ezayi 20
Abanyegiputa n’Abanyetiyopiya bahanurirwa ko bazajyanwa ho iminyago 1 Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoni umwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindūra, 2 icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiye muri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati “Genda ukenyurure ikigunira ukenyeye mu nda, ukweture inkweto mu birenge byawe.” Abigenza atyo, agenda yambaye ubusa adakwese inkweto. 3 Maze Uwiteka aravuga […]
Ezayi 21
Ibihano by’ibindi bihugu 1 Ibihanurirwa ubutayu bw’inyanja. Nk’uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy’ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba. 2 Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, n’umunyazi aranyaga. Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije. 3 Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n’umubabaro nk’uw’umugore […]
Ezayi 22
Iyerekwa ryo mu kibaya cyo kwerekerwamo 1 Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo. Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y’amazu? 2 Yewe wa murwa wuzuye urusaku n’imivurungano we, wa mudugudu wishima we! Abantu bawe bapfuye ko batishwe n’inkota, ntibagwe mu ntambara! 3 Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n’abantu bawe […]
Ezayi 23
1 Ibihanurirwa i Tiro. Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy’i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14 2 Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n’abacuruzi b’i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke. 3 Imbuto za Shihori n’ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu […]
Ezayi 24
Ibyago bizaza ku isi 1 Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo. 2 Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūguriza abandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūguriza […]
Ezayi 25
Imana ni Umukiza w’abarengana 1 Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n’ukuri. 2 Umudugudu wawuhinduye ikirundo cy’isakamburiro, umudugudu ugoswe n’inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw’abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose. 3 Ni cyo kizatuma ubwoko bukomeye bukubaha, umudugudu […]
Ezayi 26
Amahoro y’abiringira Imana 1 Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome. 2 Nimwugurure amarembo, kugira ngo ishyanga rikiranuka rigakomeza iby’ukuri ryinjire. 3 Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. 4 Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare […]