Igihano cya Babuloni 1 “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w’i Babuloni we. Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y’ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza. 2 Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi. 3 Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe […]
Author Archives: admin
Ezayi 48
Imana yifuriza Abisirayeli gukizwa 1 “Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry’Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitari ukuri ntibibe n’ibyo gukiranuka, 2 kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo. 3 “Navuze […]
Ezayi 49
Iby’Umucunguzi w’Abisirayeli n’uw’ab’isi bose 1 Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina. 2 Akanwa kanjye yagahinduye nk’inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy’ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose. 3 Kandi yarambwiye ati “Ni wowe mugaragu wanjye […]
Ezayi 50
Ibihanura imibabaro y’Umugaragu w’Uwiteka 1 Uwiteka arambaza ati “Urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? Cyangwa se mu bo mbereyemo umwenda uwo nabahaye ho ubwishyu ni nde? Dore mwaguzwe muzize ibyaha byanyu, kandi ibicumuro byanyu ni byo byasendesheje nyoko. 2 “Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakubura uwitaba? Mbese ukuboko kwanjye kuraheze […]
Ezayi 51
Uko Abisirayeli bazakizwa ibihano by’ibyaha 1 “Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebe igitare mwasatuweho n’urwobo rw’inganzo mwacukuwemo. 2 Nimurebe Aburahamu sogokuruza na Sara wababyaye, kuko ubwo Aburahamu yari akiri umwe namuhamagaye, nkamuha umugisha nkamugwiza. 3 “Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize […]
Ezayi 52
Inkuru nziza y’agakiza ab’isi bose bazabona 1 Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y’umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n’uwanduye batazongera kukwinjiramo. 2 Ihungure umukungugu, uhaguruke wicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w’i Siyoni wajyanywe ari imbohe, 3 kuko Uwiteka avuze ngo “Mwaguzwe ubusa, na none muzacungurwa ari […]
Ezayi 53
1 Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde? 2 Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza. 3 Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe. 4 Ni ukuri intimba […]
Ezayi 54
Imana igarura ubwoko bwayo nk’umugore ucyurwa 1 “Ishime, wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b’igishubaziko baruta ubwinshi abana b’umugeni warongowe.” Ni ko Uwiteka avuga. 2 “Agūra ikibanza cy’ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe, 3 kuko uzarambura […]
Ezayi 55
Agakiza k’ubuntu gaturuka ku Mana 1 “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi. 2 Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira […]
Ezayi 56
1 Uwiteka aravuga ati “Mwitondere iby’ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa. 2 Hahirwa umuntu ukora ibyo n’umwana w’umuntu ubikomeza, akeza isabato ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.” 3 Kandi umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n’ubwoko bwe.” Kandi n’inkone ye kuvuga […]