Ezayi 57

1 Umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi ko umukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza. 2 Agera mu mahoro umuntu wese wagendaga akiranuka, azaruhukira ku buriri bwe. 3 “Nimwigire hino, mwa bahungu b’umugore w’umushitsikazi mwe, urubyaro rw’umusambanyi na maraya. 4 Uwo museka ni nde? Uwo muneguriza izuruni nde, mukamurabiriza indimi? Ntimuri abana […]

Ezayi 58

Idini itaryarya ni yo Imana ishima 1 “Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo. 2 Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana. 3 […]

Ezayi 59

1 Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. 2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva. 3 Erega amaboko yanyu yahindanijwe n’amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n’ururimi rwanyu ruvuga ibibi by’ibihwehwe! 4 Nta […]

Ezayi 60

Umukiza w’abanyamahanga azaturuka i Siyoni 1 Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye. 2 Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho. 3 Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana. 4 Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, […]

Ezayi 61

Umwaka Uwiteka azagiramo imbabazi 1 Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe. 2 Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose. […]

Ezayi 62

Uko Abisirayeli bazakizwa 1 Ku bw’urukundo nkunda i Siyoni sinzatuza, kuko ngiriye i Yerusalemu sinzaruhuka, kugeza ubwo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k’umuseke, n’agakiza kaho kakamera nk’itabaza ryaka. 2 Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n’abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n’Uwiteka. 3 Kandi uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo […]

Ezayi 63

Uwiteka ahōrera abantu be akabakiza 1 Uriya ni nde uturutse muri Edomu, agahaguruka i Bosira yambaye imyambaro y’imihemba, yambaye imyenda y’icyubahiro agendana imbaraga zihebuje? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 “Ni jye uvugisha gukiranuka, nyir’imbaraga zo gukiza.” 2 Ni iki gitumye imyenda yawe itukura, imyambaro yawe igasa n’iy’uwengesheje ibirenge mu muvure wengerwamo vino? 3 “Niyengesheje umuvure […]

Ezayi 64

1 Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawenk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe. 2 Ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe, 3 kuko uhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira […]

Ezayi 65

1 “Nabaririjwe n’abatanyitagaho, nabonywe n’abatanshatse. Mbwira ishyanga rititiriwe izina ryanjye nti ‘Nimundebe, nimundebe.’ 2 Ariko ubwoko bw’abagome nabutegeraga amaboko umunsi ukira, bagendanaga ingeso mbi bakurikiza ibyo bibwira ubwabo. 3 Ni abantu bakorera ibindakaza imbere yanjye hato na hato, bagatambira ibitambo mu masambu yabo, bakosereza imibavu ku bicaniro byubakishijwe amatafari. 4 Bakicara mu bituro bakarara ahantu […]

Ezayi 66

1 Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki? 2 Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye. 3 “Ubaga inka […]