Imana igenera ikintu cyose igihe cyacyo 1 Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. 2 Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikūri. 3 Igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka. 4 Igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka, igihe […]
Author Archives: admin
Mubw 4
Ibibi n’imiruho byo muri ubu bugingo 1 Nsubiye inyuma mbona iby’agahato byose bikorerwa munsi y’ijuru, mbona n’amarira y’abarengana babuze kirengera, ububasha bwari bufitwe n’ababarenganyaga kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza. 2 Ni cyo cyatumye nshima abapfuye kuruta abazima bakiriho. 3 Ni ukuri bose barutwa n’utigeze kubaho, akaba atabonye imirimo mibi ikorerwa munsi y’ijuru. 4 Kandi mbona […]
Mubw 5
1 Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make. 2 Inzozi zizanwa n’imiruho myinshi, kandi ijwi ry’umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi. 3 Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. […]
Mubw 6
Iherezo rya byose ni urupfu 1 Hariho ikibi nabonye munsi y’ijuru kijya kiremerera abantu: 2 umuntu Imana yahaye ubutunzi n’ubukire n’icyubahiro, ntabure ibyo umutima we wifuza byose, ariko Imana ntimuhe inda yo kubirya, ahubwo umushyitsi akaba ari we ubyirīra, ibyo na byo ni ubusa, n’indwara mbi. 3 Umuntu ubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi […]
Mubw 7
1 Kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo. 2 Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry’abantu bose, kandi ukiriho azabihorana ku mutima we. 3 Agahinda karuta guseka, kuko agahinda kagaragaye mu maso kanezeza umutima. 4 Umutima w’abanyabwenge […]
Mubw 8
1 Ni nde umeze nk’umunyabwenge? Kandi ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa? Ubwenge bw’umuntu butera mu maso he gucya bukahamara umunya. 2 Nkugiriye inama: ukomeze itegeko ry’umwami ku bw’indahiro warahiye Imana. 3 Ntukagire ubwira bwo gusezera, ntugashishikarire ikibi, kuko umwami akora icyo ashatse cyose. 4 Erega ijambo ry’umwami rifite ububasha! Kandi ni nde watinyuka kumubaza […]
Mubw 9
Ababi n’abeza bagirirwa kumwe 1 Ibyo byose nabitekereje mu mutima wanjye kugira ngo mbigenzure, yuko abakiranutsi n’abanyabwenge bari mu maboko y’Imana, n’imirimo yabo ari urukundo cyangwa urwango umuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo. 2 Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y’abakiranutsi n’ay’abakiranirwa ni amwe, ay’umwiza uboneye n’ay’uwanduye, ay’utamba ibitambo n’ay’utabitamba, uko […]
Mubw 10
Ubwenge n’ubupfu uko bimeze 1 Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n’abosa anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n’icyubahiro. 2 Umutima w’umunyabwenge uri iburyo bwe, ariko umutima w’umupfapfa uri ibumoso bwe. 3 Ariko kandi iyo umupfapfa ari mu nzira ubwenge buramucika, umuntu abonye wese akamwita umupfu. 4 Umutegetsi nakurakarira ntukamuhunge, kuko gutuza guhosha ibicumuro […]
Mubw 11
Kora ibyiza ugifite uburyo 1 Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi. 2 Ubigabanye barindwi ndetse n’umunani, kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo. 3 Iyo ibicu byuzuwemo n’imvura biyisandaza ku isi, kandi igiti iyo kiguye cyerekeye ikusi cyangwa ikasikazi, aho kiguye ni ho kiguma. 4 Uhora yitegereza […]
Mubw 12
1 Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.” 2 Izuba n’umucyo n’ukwezi n’inyenyeri bitarijimishwa, n’ibicu bitaragaruka imvura ihise, 3 n’igihe abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama, n’abasyi bakarorera kuko babaye bake, n’abarungurukira mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa, […]