Heb 8

Iby’ubutambyi bukuru bwa Kristo n’iby’isezerano rishya 1 Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru, 2 ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana. 3 Ubwo umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo […]

Heb 9

Ibitambo byo mu isezerano rya mbere ntibyari bihagije 1 Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y’ubutambyi rifite n’Ahera h’iyi si 2 kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy’amatabaza n’ameza, n’imitsima iyateretseho imbere y’Imana, rikitwa Ahera. 3 Kandi hirya y’inyegamo y’umwenda wa kabiri ukinze hariho ihema, hitwa Ahera cyane. 4 Aho harimo icyotero cyacuzwe […]

Heb 10

1 Ubwo amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye. 2 Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha, 3 ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n’ibyo bitambo uko umwaka utashye. 4 Erega ntibishoboka ko amaraso […]

Heb 11

Kwizera icyo ari cyo; ibyitegererezo by’abizera nyakuri 1 Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri. 2 Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite. 3 Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isiyaremwe n’ijambo ry’Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara. 4 Kwizera ni ko […]

Heb 12

Kwihanganira ibitugerageza dukurikije icyitegererezo cya Kristo 1 Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye 2 dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana. 3 […]

Heb 13

Guhugura kutari kumwe 1 Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe. 2 Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi. 3 Mwibuke imbohe nk’ababohanywe na zo, mwibuke n’abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri. 4 Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka. 5 Ntimukagire ingeso […]

Filem 1

1 Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo, 2 na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu n’Itorero ryo mu rugo rwawe. 3 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. 4 Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze […]

Tito 1

1 Pawulo imbata y’Imana n’intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z’Imana no kuzimenyesha ubwenge bw’ukuri guhuje no kubaha Imana, 2 niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose. 3 Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk’uko Imana Umukiza wacu yategetse. 4 Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku […]

Tito 2

Imibereho ikwiriye aba Kristo 1 Ariko wowe ho uvuge ibihuye n’inyigisho nzima. 2 Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana. 3 N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza 4 kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo […]

Tito 3

1 Ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose 2 batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose. 3 Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana. […]