1 Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati 2 “Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka? Ugayisha Imana nasubize.” 3 Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati 4 “Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki? Nifashe ku munwa. 5 Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza, Ndetse kabiri ariko sinakongera.” 6 Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati 7 “Noneho kenyera kigabo, Ngiye kukubaza nawe […]
Author Archives: admin
Yobu 41
1 “Umva ibyiringiro byo kuyifata ntibyabaho. Mbese umuntu ntiyazira n’uko ayirebye gusa? 2 Nta ntwari yahangara kuyibyutsa, None se ni nde wabasha kumpagarara imbere? 3 Ni nde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture? Ibiri munsi y’ijuru byose ni ibyanjye. 4 “Sinzareka kuvuga iby’ingingo zayo, Cyangwa ububasha bw’imbaraga zayo, Cyangwa umubyimba wayo mwiza. 5 Ni […]
Yobu 42
Yobu yihana 1 Maze Yobu asubiza Uwiteka ati 2 “Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.” 3 Iti“Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?” Yobu ati“Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi. 4 Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga, Ngiye kukubaza maze nawe unsubize. 5 Ibyawe […]
Est 1
Ibirori by’Umwami Ahasuwerusi 1 Ku ngoma ya Ahasuwerusi (Ahasuwerusi uwo ni we wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya), 2 Umwami Ahasuwerusi yari ku ntebe y’ubwami ku murwa w’i Shushani. 3 Mu mwaka wa gatatu ari ku ngoma, atekeshereza abatware be bose n’abagaragu be ibyokurya, abakomeye b’u Buperesi n’u Bumedi […]
Est 2
Esiteri atoranywa aba umwamikazi 1 Hanyuma y’ibyo, umwami Ahasuwerusi ashize uburakari yibuka Vashiti n’ibyo yakoze. n’igihano bamuhannye. 2 Maze abagaragu b’umwami b’abahereza baramubwira bati “Nibashakire umwami abakobwa b’inkumi beza, 3 kandi umwami ategeke abatware bo mu bihugu by’ubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa b’inkumi beza bose mu nzu y’abagore mu murwa w’i Shushani, babashyikirize Hegayi […]
Est 3
Moridekayi asuzugura Hamani, na we ashaka kurimbura Abayuda 1 Hanyuma y’ibyo, Umwami Ahasuwerusi akuza Hamani mwene Hamedata Umwagagi amugira umutware mukuru, intebe ye ayiha icyubahiro ayirutisha iz’abatware bose bahakanywe. 2 Abagaragu b’umwami bose babaga bari ku irembo baramupfukamiraga bakamuramya, kuko umwami ari ko yari yategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamupfukamiraga ngo amuramye. 3 Bukeye abagaragu b’umwami […]
Est 4
Abayuda barizwa n’itegeko ry’umwami, babibwira Esiteri 1 Nuko Moridekayi amenye ibibaye ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira yitera ivu arasohoka ajya mu murwa hagati, araboroga ataka ijwi rirenga ry’umubabaro, 2 ajya imbere y’irembo ry’umwami kuko ari nta wabashaga kurinyuramo yambaye ibigunira. 3 Kandi mu bihugu byose aho itegeko n’iteka by’umwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda […]
Est 5
Esiteri ararika umwami na Hamani 1 Bukeye ku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro y’ubwamikazi ajya mu rugo rw’ingombe rw’inzu y’umwami, kandi umwami yari yicaye ku ntebe y’ubwami mu nzu y’umwami, areba mu muryango. 2 Nuko umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, Esiteri amutonaho. Umwami atunga Esiteri inkoni y’izahabu yari afite mu ntoki, Esiteri […]
Est 6
Umwami amenya ko Moridekayi ari we wamuburiye 1 Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy’ubucurabwenge bagisomera umwami, 2 basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi. 3 Umwami arabaza ati “Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe […]
Est 7
Esiteri ahakirwa ubwoko bwabo; Hamani amanikwa 1 Nuko umwami na Hamani bazana na Esiteri umwamikazi mu nkera. 2 Kuri uwo munsi wa kabiri umwami yongera kubaza Esiteri bari mu nkera ati “Urasaba iki Mwamikazi Esiteri, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w’igihugu nawuguha.” 3 Nuko Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati “Niba ngutonnyeho nyagasani ukabishima, ngusabye agahanga […]