Est 8

Moridekayi akuzwa; iteka ryo kwica Abayuda rikuka 1 Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani, umwanzi w’Abayuda. Maze Moridekayi aza imbere y’umwami kuko Esiteri yari yavuze icyo bapfana. 2 Umwami aherako yiyambura impeta, iyo yari yatse Hamani ayiha Moridekayi. Maze Esiteri aha Moridekayi ubutware bw’ibya Hamani. 3 Hanyuma Esiteri yongera kuvugira imbere y’umwami, […]

Est 9

Abayuda bica abanzi babo 1 Ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo. 2 Nuko Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose, ngo […]

Est 10

1 Nuko Umwami Ahasuwerusi akoresha ikoro abo mu gihugu n’abo mu birwa byo mu nyanja nini. 2 Ariko ibyo yakoreshaga ububasha bwe n’imbaraga ze byose, n’ibyerekana neza uko umwami yakujije Moridekayi akaba umuntu ukomeye, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’u Bumedi n’u Buperesi? 3 Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku […]

Neh 1

Nehemiya yumva inkuru z’ibyago by’ab’i Yerusalemu 1 Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani, 2 Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n’abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z’Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n’inkuru z’i Yerusalemu. 3 Barambwira bati “Abari batāgiye […]

Neh 2

Umwami yohereza Nehemiya i Yerusalemu 1 Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere y’umwami, maze nenda vino nyihereza umwami. Kandi mbere hose sinagiraga umubabaro imbere ye. 2 Umwami arambaza ati “Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi keretse umubabaro […]

Neh 3

Amazina y’abubatsi 1 Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b’abatambyi, bubaka irembo ry’intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli. 2 Abagabo b’i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka. Kandi Zakuri mwene Imuri ni we wakurikiragaho yubaka. 3 Irembo ry’amafi ryubakwa na bene Hasenaya batera ibikingi […]

Neh 4

1 Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n’Abarabu n’Abamoni n’Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z’i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane, 2 bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab’i Yerusalemu, babatere imidugararo. 3 Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n’abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro. Bubaka biteguye […]

Neh 5

Abantu bitotombera uburetwa bw’Abayuda 1 Bukeye rubanda rw’Abayuda n’abagore babo baritotomba cyane, barega bene wabo b’Abayuda 2 kuko bamwe bavugaga bati “Abahungu bacu n’abakobwa bacu turi benshi, reka tujye kwihahira tubone ibidutunga tubeho.” 3 Kandi abandi baravugaga bati “Amasambu yacu n’inzabibu zacu n’amazu yacu twabitanze ho ingwate, dufite inzara reka tujye guhaha.” 4 Kandi n’abandi […]

Neh 6

Umurimo w’Imana udeheshwa n’ubugambanyi n’ibikangisho 1 Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n’abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo. 2 Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi. […]

Neh 7

Amazina y’abavuye mu bunyage 1 Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho n’abakumirizi n’abaririmbyi n’Abalewi, 2 nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w’igihome ubutware bw’i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana. 3 Ndabategeka nti “Inzugi z’i Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe […]