Basoma amategeko barayasobanura 1 Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry’amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy’amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli. 2 Nuko ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y’iteraniro ry’abagabo n’abagore, n’abantu bose bajijutse. 3 Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo […]
Author Archives: admin
Neh 9
Abantu biyiriza ubusa bihana 1 Nuko ku munsi wa makumyabiri n’ine wo muri uko kwezi Abisirayeli baraterana biyiriza ubusa, bambara ibigunira bītēra n’umukungugu. 2 Urubyaro rw’Abisirayeli bitandukanya n’abanyamahanga bose, barahagarara bātura ibyaha byabo no gucumura kwa ba sekuruza. 3 Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cy’umunsi basoma mu gitabo cy’amategeko y’Uwiteka Imana yabo, n’ikindi gice […]
Neh 10
1 “Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n’Abalewi bacu n’abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.” Abashyize ikimenyetso ku isezerano 2 Abashyizeho ikimenyetso ni aba: Nehemiya Umutirushata mwene Hakaliya na Sedekiya, 3 na Seraya na Azariya na Yeremiya, 4 na Pashuri na Amariya na Malikiya, 5 na Hatushi na Shebaniya na Maluki, 6 na […]
Neh 11
Abatuye i Yerusalemu 1 Nuko abatware b’abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n’abandi basigaye bose mu yindi midugudu. 2 Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu. 3 Kandi aba ni bo batware b’igihugu babaga i Yerusalemu, […]
Neh 12
1 Aba ni bo batambyi n’Abalewi bazamukanye na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa: Seraya na Yeremiya na Ezira, 2 na Amariya na Maluki na Hatushi, 3 na Shekaniya na Rehumu na Meremoti, 4 na Ido na Ginetoni na Abiya, 5 na Miyamini na Mādiya na Biluga, 6 na Shemaya na Yoyaribu na Yedaya, 7 na […]
Neh 13
Bumva amategeko bakitandukanya n’abapagani 1 Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry’Imana iteka ryose, 2 kuko batasanganije Abisirayeli imitsima n’amazi, ahubwo bakabaguririra kuri Balāmu ngo abavume, ariko Imana yacu ihindura umuvumo kuba umugisha. 3 Nuko bumvise amategeko, baherako barobanura mu Bisirayeli ikivange cy’abanyamahanga […]
Ezira 1
Umwami Kuro ategeka ko bubaka urusengero 1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati 2 “Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati […]
Ezira 2
Abanyagano basubiye iwabo 1 Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n’i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w’iwabo ni aba. 2 Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari […]
Ezira 3
Bashinga icyotero cy’Imana 1 Nuko ukwezi kwa karindwi kubonetse, ubwo Abisirayeli bari mu midugudu yabo, abantu bateranira i Yerusalemu icyarimwe. 2 Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukana na bene se b’abatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cy’Imana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose umuntu w’Imana. 3 […]
Ezira 4
Abanzi bashaka kubabuza 1 Bukeye abanzi b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bumvise yuko abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero, 2 baherako begera Zerubabeli n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk’uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzana hano.” 3 Ariko […]