Kol 3

Ibyo kugira ukubaho gutunganye n’urukundo rwa kivandimwe 1 Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, 3 kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4 Kandi ubwo Kristo ari we bugingo […]

Kol 4

1 Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n’ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru. 2 Mukomeze gusenga muba maso, mushima. 3 Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe 4 kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga. 5 Mugendere mu bwenge ku byo […]

Fil 1

1 Pawulo na Timoteyo imbata za Kristo Yesu, turabandikiye mwebwe abera bo muri Kristo Yesu b’i Filipi bose, hamwe n’abepisikopi n’abadiyakoni. 2 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Urukundo Pawulo akunda Abafilipi 3 Nshima Imana yanjye iteka uko mbibutse, 4 kandi uko mbasabiye mwese iteka […]

Fil 2

1 Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n’urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n’impuhwe, 2 musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima. 3 Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi […]

Fil 3

Imbuzi zerekeye intumwa z’ibinyoma 1 Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro. 2 Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z’ibibi, mwirinde n’abakeba gukeba kubi, 3 kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby’umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira. 4 […]

Fil 4

1 Nuko rero bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n’ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye. 2 Ndahugura Ewodiya, ndahugura na Sintike ngo bahurize imitima mu Mwami Yesu. 3 Kandi nawe, uwo dufatanije uwo murimo by’ukuri, ndakwinginze ujye ufasha abo bagore kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza bo na Kilementi […]

Ef 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu, 2 ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Imigisha y’Imana ibonerwa muri Yesu Kristo 3 Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye […]

Ef 2

Gukizwa n’ubuntu 1 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, 2 ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. 3 Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo […]

Ef 3

Ubwiru bw’Imana bwo gukiza abanyamahanga 1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga. 2 Kandi namwe mwumvise iby’ubutware bwo kugabura ubuntu bw’Imana nahawe ku bwanyu, 3 ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk’uko nabanje kwandika mu magambo make. 4 Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko. […]

Ef 4

Ubumwe bwo kwizera 1 Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe, 2 mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo, 3 mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro. 4 Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu. 5 Hariho Umwami umwe no […]