1 Bami 15

Iby’Umwami Abiyamu 1 Mu mwaka wa cumi n’umunani wo ku ngoma y’Umwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda. 2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu. 3 Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kuko umutima we utari utunganiye Uwiteka […]

1 Bami 16

Ibyo ku ngoma za Bāsha na Ela, na Zimuri na Omuri 1 Bukeye ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana Bāsha riti 2 “Nagukuye mu mukungugu ndakogeza nkugira umutware w’ubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko none uragendana ingeso za Yerobowamu woheje ubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo. 3 Umva nzakukumba rwose Bāsha n’inzu […]

1 Bami 17

Eliya ateza amapfa, yihisha ku kagezi kitwa Keriti 1 Bukeye Eliya w’i Tishubi, umwe mu basuhuke b’i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.” 2 Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti 3 “Va hano ugende werekere iburasirazuba, […]

1 Bami 18

Eliya ahura na Obadiya amutuma kuri Ahabu 1 Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wari umwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.” 2 Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu. Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya. 3 Ubwo Ahabu ahamagara Obadiya umunyarugo we. Obadiya […]

1 Bami 19

Imana yiyereka Eliya 1 Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n’uko yicishije abahanuzi bose inkota. 2 Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.” 3 Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y’i Buyuda aba ari ho asiga […]

1 Bami 20

Benihadadi umwami w’i Siriya yendereza Ahabu 1 Bukeye Benihadadi umwami w’i Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe n’abandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi n’amagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya. 2 Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabu umwami w’Abisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti “Benihadadi yadutumye ngo 3 ifeza […]

1 Bami 21

Ahabu anyaga Naboti uruzabibu rwe 1 Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezerēli, yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y’ibwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya. 2 Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.” […]

1 Bami 22

Ahabu na Yehoshafati bajya inama zo gutabara 1 Kandi Abasiriya n’Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana. 2 Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafati umwami w’Abayuda yamanutse asanga umwami w’Abisirayeli. 3 Umwami w’Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y’i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y’umwami w’i […]

2 Sam 1

Dawidi abikirwa ko Sawuli na Yonatani bapfuye 1 Nuko Sawuli aratanga. Kandi Dawidi atabarutse avuye kwica Abamaleki, ageze i Sikulagi ahasibira kabiri. 2 Ku munsi wa gatatu haza umugabo uvuye mu rugerero rwa Sawuli, ashishimuye imyenda ye, yisīze umukungugu mu mutwe, ageze kuri Dawidi yikubita hasi aramuramya. 3 Dawidi aramubaza ati “Uraturuka he?” Aramusubiza ati […]

2 Sam 2

Dawidi yimikwa n’Abayuda 1 Hanyuma y’ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y’Abayuda?” Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.” Dawidi ati “Njye he?” Aramusubiza ati “I Heburoni.” 2 Nuko Dawidi azamukana n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli. 3 Kandi n’abantu bari kumwe na Dawidi bose […]