Amunoni akinda Tamari 1 Kandi Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we mwiza witwaga Tamari. Bukeye Amunoni mwene Dawidi aramubenguka. 2 Amunoni ahagarika umutima ku bwa mushiki we Tamari bituma arwara, kuko yari umwari kandi abona ko bimukomereye kugira icyo yamukoraho. 3 Amunoni yari afite incuti ye yitwaga Yonadabu mwene Shimeya mukuru wa Dawidi, kandi […]
Author Archives: admin
2 Sam 14
Abusalomu yiyunga na Dawidi 1 Bukeye Yowabu mwene Seruya amenya ko umwami akumbuye Abusalomu. 2 Yowabu aherako atuma intumwa i Tekowa, avanayo umugore w’umunyabwenge aramubwira ati “Ndakwinginze ihindure nk’uwirabuye, wambare umwambaro w’ubwirabure kandi we kwihezura, ahubwo use n’umugore umaze igihe kirekire wiraburiye ba nyakwigendera. 3 Maze ujye ibwami, uku abe ari ko ubwira umwami.” Yowabu […]
2 Sam 15
Abusalomu agandisha abantu 1 Hanyuma y’ibyo, Abusalomu yitunganiriza igare n’amafarashi n’abagabo mirongo itanu bo kumwiruka imbere. 2 Kandi Abusalomu yajyaga azinduka kare, agahagarara iruhande rw’irembo ku karubanda, maze umuntu wese iyo yabaga afite urubanza rukwiriye kuburanirwa ku mwami, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati “Uri uwo mu wuhe mudugudu?” Na we ati “Umugaragu wawe ndi uwo mu […]
2 Sam 16
Siba afasha Dawidi kandi abeshyera Mefibosheti 1 Dawidi amaze kurenga mu gahinga ho gato, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti azanye indogobe ebyiri ziriho amatandiko, kandi zikoreye amarobe y’imitsima magana abiri n’amasere y’inzabibu zumye ijana, n’ayandi ijana y’imbuto zo mu cyi n’imvumba ya vino. 2 Umwami abaza Siba ati “Ibi ni iby’iki?” Siba aramusubiza ati […]
2 Sam 17
Hushayi arogoya inama za Ahitofeli 1 Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati “Reka ntoranye ingabo inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, mpaguruke nkurikire Dawidi muri iri joro. 2 Kandi ndamugwa gitumo arushye, amaboko ye atentebutse. Ndamutera ubwoba maze abantu bari kumwe na we bose bahunge, mpereko nice umwami wenyine. 3 Maze nzakugarurira abantu bose. Nuko nubona uwo muntu […]
2 Sam 18
Abisirayeli barwana n’aba Dawidi, Abusalomu agwayo 1 Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y’ibihumbi, n’abo gutwara iy’amagana. 2 Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye […]
2 Sam 19
1 Umwami abyumvise arasubirwa cyane, yurira mu nzu yo hejuru y’irembo arira. Nuko akigenda, agenda avuga atya ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.” Yowabu ahana Dawidi kuborogera Abusalomu 2 Maze babwira Yowabu bati “Dore umwami araririra […]
2 Sam 20
Ubugome bwa Sheba 1 Hariho umugabo w’ikigoryi witwaga Sheba mwene Bikuri w’Umubenyamini, avuza ikondera, aravuga ati “Nta mugabane dufite kuri Dawidi, nta n’umurage dufite kuri mwene Yesayi. Yemwe Bisirayeli, umuntu wese najye mu ihema rye.” 2 Nuko Abisirayeli bose barorera gukurikira Dawidi, bakurikira Sheba mwene Bikuri, ariko Abayuda bose uhereye i Yorodani ukageza Yerusalemu, bomatana […]
2 Sam 21
Ab’i Gibeyoni bihōrera 1 Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n’inzu ye y’abicanyi, kuko yishe ab’i Gibeyoni.” 2 Maze umwami ahamagaza ab’i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab’i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi […]
2 Sam 22
Indirimbo ya Dawidi 1 Dawidi yabwiye Uwiteka amagambo y’iyi ndirimbo, umunsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be bose n’aya Sawuli, aravuga ati 2 “Uwiteka ni igitare cyanjye, Ni igihome cyanjye, Ni umukiza wanjye ubwanjye. 3 Ni Imana igitare cyanjye, Ni yo nziringira. Ni yo ngabo inkingira, Ni ihembe ry’agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire kinkingira, Ni […]