1 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa kwitabariza, bakiringira amafarashi bakizigira n’amagare kuko ari menshi, kandi bakiringira abagendera ku mafarashi kuko ari abanyamaboko cyane, maze ntibite ku Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Uwiteka. 2 Ariko rero na we azi ubwenge, azateza ibyago kandi ntazivuguruza, ahubwo azahagurukira inzu y’inkozi z’ibibi n’abakiranirwa babatabaye. 3 Kandi rero Abanyegiputa […]
Category Archives: Ezayi
Ezayi 32
Umwami ukiranuka 1 Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera. 2 Umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya. 3 Amaso y’abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y’abumva bazayatega. 4 Uw’umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw’ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane. 5 Umupfapfa bazaba batakimwita […]
Ezayi 33
1 Uzabona ishyano weho unyaga kandi utanyazwe, uriganya kandi utariganijwe. Numara kunyaga uzaherako unyagwe, kandi numara kuriganya bazaherako bakuriganye. 2 Uwiteka, utubabarire ni wowe twategereje, ujye utubera amaboko uko bukeye kandi utubere agakiza mu bihe tuboneramo amakuba. 3 Amoko yirukanywe n’induru z’imidugararo, kandi urahagurutse amahanga aratatana. 4 Bazateranya iminyago mwanyaze nk’uko za kagungu zangiza, kandi […]
Ezayi 34
Ibyago Imana izateza amahanga 1 Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi n’ibiyuzuye byumve, ubutaka n’ibimera byose na byo byumve. 2 Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe. 3 Intumbi z’ingabo zabo zizajugunywa hanze, umunuko wazo uzakwira hose kandi imisozi […]
Ezayi 35
Inzira y’abacunguwe 1 Ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti. 2 Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo, buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni. Bazareba ubwiza bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana yacu. 3 Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. 4 Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari […]
Ezayi 36
Senakeribu atera i Buyuda asuzuguza Hezekiya 1 Mu mwaka wa cumi n’ine wo ku ngoma y’umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu y’i Buyuda yose yari igoswe n’inkike, arayitsinda. 2 Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Rabushake ku mwami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n’ingabo nyinshi. Agezeyo ahagarara ku mugende w’amazi […]
Ezayi 37
Gusenga kwa Hezekiya 1 Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka. 2 Maze yohereza Eliyakimu w’umunyarugo rwe, na Shebuna w’umwanditsi n’abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w’umuhanuzi mwene Amosi. 3 Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka […]
Ezayi 38
Hezekiya yongererwa imyaka yo kubaho 1 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ” 2 Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati 3 “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima […]
Ezayi 39
Hezekiya amurikira intumwa z’i Babuloni ubutunzi bwe 1 Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradani umwami w’i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n’amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira. 2 Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo […]
Ezayi 40
Ijwi ry’urangurura 1 “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga. 2 “Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’Uwiteka.” 3 Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa. 4 Igikombe […]