Ezek 31

Abashuri bazagwa 1 Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa gatatu ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, ubwire Farawo umwami wa Egiputa n’abantu be bose uti ‘Ni nde muhwanije gukomera? 3 Dore Umwashuri yari umwerezi w’i Lebanoni, ufite amashami meza n’igicucu kinini kandi ari muremure, mu […]

Ezek 32

Aborogera Egiputa 1 Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, mu kwezi kwa cumi n’abiri ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, curira Farawo umwami wa Egiputa umuborogo umubwire uti ‘Wagereranijwe nk’umugunzu w’intare w’amahanga, ariko umeze nk’ikiyoka kiri mu nyanja. Watumburutse mu migezi yawe, amazi ukayatobesha ibirenge kandi inzuzi zabo […]

Ezek 33

Umurimo w’umurinzi wo kuburira abantu 1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, uvugane n’ab’ubwoko bwawe ubabwire uti ‘Ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamo umuntu ngo bamugire umurinzi, 3 nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu, 4 maze uzumva ijwi ry’impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso […]

Ezek 34

Abungeri ba Isirayeli bahanwa 1 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanure ubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama? 3 Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye ariko ntabwo muragira intama. […]

Ezek 35

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ku musozi wa Seyiri, maze uwuhanurire uwubwire uti 3 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore wa musozi wa Seyiri we, ndakwibasiye kandi ngiye kukuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhindure amatongo n’igitangarirwa. 4 Imidugudu yawe nzayihindura imisaka kandi nawe […]

Ezek 36

Imana isezeranya abantu bayo kubaha umutima mushya 1 “Nuko rero mwana w’umuntu, uhanurire imisozi ya Isirayeli uti ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka. 2 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko umwanzi yabashinyaguriye ati “Awa!” Ati “Za nsengero zanyu zo ku tununga za kera twarazihindūye!” ’ 3 “Nuko hanura uvuge uti ‘Uku […]

Ezek 37

Iyerekwa ry’amagufwa yumye 1 Ukuboko k’Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa. 2 Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose. 3 Maze arambaza ati “Mwana w’umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ndamusubiza nti “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.” 4 […]

Ezek 38

Ibya Gogi 1 Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti 2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri Gogi wo mu gihugu cya Magogi, umwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali, 3 maze umuhanurire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali. 4 Nzagusubiza inyuma nshyire indobo mu […]

Ezek 39

1 “Nuko rero mwana w’umuntu, uhanurire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali. 2 Nzagusubiza inyuma, ngushorere nkuzamure uturutse ahahera h’ikasikazi, nkugeze ku misozi ya Isirayeli. 3 Umuheto wawe uri mu kuboko kwawe kw’ibumoso nzawugutesha, n’imyambi yawe iri mu kuboko kwawe kw’iburyo […]

Ezek 40

Iby’urusengero rushya 1 Mu mwaka twari tumaze imyaka makumyabiri n’itanu tukiri abanyagano, mu itangira ry’umwaka ku munsi wa cumi w’ukwezi, hashize imyaka cumi n’ine umurwa ufashwe, muri uwo munsi ukuboko k’Uwiteka kwangezeho maze anjyanayo. 2 Yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y’umusozi muremure cyane aherekeye ikusi ho […]