Intang 31

Yakobo ahungana n’abagore be n’abana 1 Bukeye Yakobo yumva amagambo y’abahungu ba Labani, ko bavuga bati “Ibyari ibya data Yakobo yabimwatse byose, kandi ku byari ibya data ni ho yakuye ubutunzi afite bwose.” 2 Yakobo abona yuko Labani atakimureba nk’uko yamurebaga mbere. 3 Uwiteka abwira Yakobo ati “Subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene […]

Intang 32

1 Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukuru be n’abakobwa be, abasabira umugisha. Labani aragenda, asubira iwabo. Abamarayika b’Imana babonekera Yakobo 2 Yakobo akomeza urugendo, abamarayika b’Imana bahura na we. 3 Yakobo ababonye aravuga ati “Aba ni umutwe w’ingabo z’Imana.” Yita aho hantu Mahanayimu. 4 Yakobo atuma intumwa ngo zimubanzirize zijye kwa Esawu mwene se […]

Intang 33

Yakobo yuzura na Esawu; agura ubutaka i Shekemu 1 Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n’abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n’inshoreke zombi abazo. 2 Ashyira imbere inshoreke n’abana bazo, akurikizaho Leya n’abana be, basezererwa na Rasheli na Yosefu. 3 Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera […]

Intang 34

Shekemu akinda Dina, umukobwa wa Yakobo 1 Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu. 2 Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w’icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda. 3 Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza. 4 Shekemu abwira se Hamori ati […]

Intang 35

Rasheli apfa, amaze kubyara Benyamini 1 Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.” 2 Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirūre mwambare indi myenda, 3 duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye […]

Intang 36

Abuzukuruza ba Esawu 1 Uru ni rwo rubyaro rwa Esawu, ni we Edomu. 2 Esawu yarongoye Abanyakanānikazi, Ada umukobwa wa Eloni Umuheti, na Oholibama umukobwa wa Ana, mwene Sibeyoni Umuhivi, 3 na Basemati umukobwa wa Ishimayeli, mushiki wa Nebayoti. 4 Ada abyarana na Esawu Elifazi, Basemati abyara Reweli, 5 Oholibama abyara Yewushi na Yalamu na […]

Intang 37

Yosefu atoneshwa na se, bene se bamugirira ishyari 1 Yakobo aba mu gihugu cy’ubusuhuke bwa se, ni cyo gihugu cy’i Kanāni. 2 Uru ni rwo rubyaro rwa Yakobo. Yosefu amaze imyaka cumi n’irindwi avutse yaragiranaga na bene se intama, mu busore bwe yabanaga na bene Biluha na bene Zilupa baka se, akajya abarira se inkuru […]

Intang 38

Yuda abyara Perēsi kuri Tamari, umukazana we 1 Muri iyo minsi Yuda ava muri bene se, aramanuka, acumbika ku Munyadulamu witwaga Hira. 2 Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa Umunyakanāni, aramujyana aramurongora. 3 Asama inda abyara umuhungu, amwita Eri. 4 Yongera gusama indi nda ayibyaramo umuhungu, amwita Onani. 5 Yongera kubyara undi muhungu amwita Shela, Yuda […]

Intang 39

Nyirabuja wa Yosefu amwoshya gusambana na we, aranga 1 Yosefu bamujyana muri Egiputa. Potifari Umunyegiputa, umutware wa Farawo watwaraga abamurinda, amugura n’Abishimayeli bamuzanyeyo. 2 Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa. 3 Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku […]

Intang 40

Yosefu asobanura inzozi z’abatware ba Farawo 1 Hanyuma y’ibyo, umuhereza wa vino w’umwami wa Egiputa n’umuvuzi w’imitsima ye, barakaza shebuja umwami wa Egiputa. 2 Farawo arakarira abo batware be bombi, umutware w’abahereza ba vino n’umutware w’abavuzi b’imitsima. 3 Abarindishiriza mu nzu y’imbohe, iri mu rugo rw’umutware w’abamurinda, aho Yosefu yakingiraniwe. 4 Umutware w’abarinda umwami abarindisha […]