Mose aburira Farawo ibyo kwicwa kw’abana b’imfura 1 Uwiteka abwira Mose ati “Hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n’Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende. Nabareka by’ukuri, no kwirukana azabirukana. 2 None bwira abantu, umugabo wese asabe umuturanyi we n’umugore wese asabe umugore w’umuturanyi we, basabe ibintu by’ifeza n’ibintu by’izahabu.” 3 Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa. […]
Category Archives: Kuv
Kuv 12
Uwiteka abwiriza Mose ibya Pasika 1 Uwiteka abwirira Mose na Aroni mu gihugu cya Egiputa ati 2 “Uku kwezi kuzababere imfura y’amezi, kuzababere ukwezi kwa mbere mu myaka. 3 Mubwire iteraniro ry’Abisirayeli ryose, ku wa cumi w’uku kwezi umuntu wese yiyendere umwana w’intama, uko amazu ya ba se ari, umwana w’intama umwe mu nzu imwe. […]
Kuv 13
Mose abibutsa uko bavuye muri Egiputa 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Mweze uburiza bwose bwo mu Bisirayeli bube ubwanjye, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo ni ibyanjye.” 3 Mose abwira abantu ati “Mujye mwibuka uyu munsi muviriye muri Egiputa, mu nzu y’uburetwa, kuko Uwiteka yabakujeyo amaboko. Ntimuzagire imitsima yasembuwe murya. 4 Uyu munsi muviriyeyo ni uwo […]
Kuv 14
Abisirayeli bambuka Inyanja Itukura nko ku butaka, Abanyegiputa bagerageje kubakurikira bararengerwa 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli basubire inyuma, babambe amahema imbere y’i Pihahiroti hagati y’i Migidoli n’inyanja, imbere y’i Bālisefoni: uti imbere y’aho hantu abe ari ho mubamba amahema, iruhande rw’inyanja. 3 Farawo azavuga Abisirayeli ati ‘Bahabiye mu gihugu, ubutayu burabakingiranye.’ 4 […]
Kuv 15
Indirimbo ya Mose 1 Maze Mose n’Abisirayeli baririmbira Uwiteka iyi ndirimbo bati “Ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje, Ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja. 2 Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Ampindukiye agakiza. Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza, Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru. 3 Uwiteka ni intwari mu ntambara, Uwiteka ni […]
Kuv 16
Uwiteka aha Abisirayeli manu 1 Bava muri Elimu bakomeza urugendo, iteraniro ryose ry’Abisirayeli rigera mu butayu bw’i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa. 2 Iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu, 3 barababwira bati “Iyo twicirwa n’Uwiteka mu gihugu cya Egiputa […]
Kuv 17
Babura amazi, Mose akubita igitare kivamo amazi 1 Iteraniro ry’Abisirayeli ryose riva mu butayu bw’i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk’uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywa yari ahari. 2 Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.” Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?” […]
Kuv 18
Yetiro sebukwe wa Mose amusanga mu butayu 1 Yetiro umutambyi w’i Midiyani sebukwe wa Mose, yumva ibyo Imana yagiriye Mose n’Abisirayeli ubwoko bwayo, kandi uko Uwiteka yakuye Abisirayeli muri Egiputa. 2 Yetiro sebukwe wa Mose ajyana Zipora muka Mose, Mose amaze kumusezererana, 3 n’abahungu be bombi. Umwe yitwa Gerushomu kuko se yavuze ati “Nari umusuhuke […]
Kuv 19
Imana yiyerekera Abisirayeli ku musozi wa Sinayi 1 Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayu bwa Sinayi. 2 Bavuye i Refidimu bageze mu butayu bwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y’umusozi. 3 Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku […]
Kuv 20
Imana ibwira Abisirayeli amategeko cumi 1 Imana ivuga aya magambo yose iti 2 “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa. 3 “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye. 4 “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. 5 […]