Yesu yigisha abigishwa be gusenga 1 Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk’uko Yohana yigishije abigishwa be.” 2 Arababwira ati “Nimusenga mujye muvuga muti ‘Data wa twese, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze. 3 Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by’uwo munsi. 4 Utubabarire ibyaha byacu, […]
Category Archives: Lk
Lk 12
Twe gutinya abantu 1 Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirinde umusemburo w’Abafarisayo ari wo buryarya, 2 kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana. 3 Nuko ibyo mwavugiye mu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n’icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru […]
Lk 13
Abanyagalilaya bishwe na Pilato 1 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. 2 Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo? 3 Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese. 4 Cyangwa se ba bandi […]
Lk 14
Yesu akiza umuntu urwaye urushwima 1 Ku munsi w’isabato, yinjiye mu nzu y’umwe mu batware b’Abafarisayo ngo basangire baramugenza. 2 Imbere ye hariho umuntu urwaye urushwima. 3 Yesu abaza abigishamategeko n’Abafarisayo ati “Mbese amategeko yemera ko ari byiza gukiza umuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?” 4 Maze baraceceka. Amukoraho aramukiza, aramusezerera. 5 Nuko arababaza ati “Ni […]
Lk 15
Intama yazimiye n’igice cy’ifeza cyabuze 1 Nuko abakoresha b’ikoro bose n’abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve. 2 Abafarisayo n’abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.” 3 Abacira uyu mugani ati 4 “Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n’icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza […]
Lk 16
Yesu acira abantu umugani w’igisonga kibi 1 Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye. 2 Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’ 3 Icyo gisonga kirībwira kiti ‘Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni […]
Lk 17
Ibisitaza abantu 1 Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano. 2 Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya. 3 Mwirinde! “Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire. 4 Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’, […]
Lk 18
Umugani w’umucamanza n’umupfakazi wamutitirije 1 Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati 2 “Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu. 3 Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’ 4 Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku […]
Lk 19
Ibya Zakayo 1 Yesu agera i Yeriko, arahanyura. 2 Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi. 3 Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi. 4 Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho. 5 Yesu ahageze arararama aramubwira […]
Lk 20
Abatambyi bakuru babaza Yesu aho yakuye ubutware bwe 1 Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n’abanditsi hamwe n’abakuru bajya aho ari. 2 Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?” 3 Arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire. 4 Kubatiza […]