Imana izagirana isezerano rishya n’abantu bayo 1 Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe nzaba Imana y’imiryango ya Isirayeli yose, na bo bazaba ubwoko bwanjye. 2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Abantu barokotse inkota baboneye ubuntu mu butayu, ari bo Bisirayeli igihe nari ngiye kubaruhura.’ ” 3 Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, […]
Category Archives: Yer
Yer 32
Yeremiya ategekwa kugura umurima muri Anatoti 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, wari umwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari. 2 Nuko icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe iri mu rugo […]
Yer 33
Amahoro azagaruka ubwo ishami rya Dawidi rizumbura 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe riti 2 “Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo 3 ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’ 4 Uku ni ko Uwiteka […]
Yer 34
Nebukadinezari agota i Yerusalemu 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose, n’ibihugu byose by’abami bo mu isi byategekwaga na we, n’amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n’imidugudu yaho yose riti 2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Genda ubwire Sedekiya umwami w’u Buyuda uti […]
Yer 35
Bene Rekabu banga kuva ku isezerano rya sekuruza 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda riti 2 “Jya mu muryango w’Abarekabu uvugane na bo kandi ubazane mu nzu y’Uwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo maze ubahe vino banywe.” 3 Nuko nzana na Yāzaniya mwene […]
Yer 36
Yeremiya yandikisha Baruki amagambo y’ubuhanuzi bwe 1 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti 2 “Enda umuzingo w’igitabo, ucyandikemo amagambo yose nakubwiye nguhanisha Isirayeli na Yuda n’amahanga yose, uhereye igihe navuganye nawe ku ngoma ya Yosiya kugeza ubu. 3 Ahari ab’inzu ya […]
Yer 37
Abakaludaya bava i Yerusalemu bajya kurwana na Farawo 1 Sedekiya mwene Yosiya yima ingoma mu kigwi cya Koniya mwene Yehoyakimu, ari we Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yimitse mu gihugu cy’u Buyuda. 2 Ariko we ubwe n’abagaragu be n’abantu bo mu gihugu, ntibumviye amagambo Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya. 3 Umwami Sedekiya atuma Yukali mwene […]
Yer 38
Ibikomangoma bishyira Yeremiya mu rwobo 1 Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashuri na Yukali mwene Shelemiya, na Pashuri mwene Malikiya bumva amagambo Yeremiya yabwiye abantu bose ati 2 “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzawuvamo akayoboka Abakaludaya azabaho, kandi ubugingo bwe azabutabarura abeho.’ ” 3 […]
Yer 39
Yerusalemu ihindūrwa Sedekiya arafatwa 1 Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje azanye n’ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba. 2 Mu mwaka wa cumi n’umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho. 3 Bamaze kuwuhindūra, ibikomangoma […]
Yer 40
Yeremiya atura i Misipa 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradani umutware w’abarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururu amuvanye mu zindi mbohe zose z’i Yerusalemu n’i Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni. 2 Umutware w’abarinzi ajyana Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka Imana yawe ni yo yategekeye aha hantu […]