Ishimayeli yica Gedaliya n’abandi benshi 1 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b’umwami, azana n’abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira. 2 Maze Ishimayeli mwene Netaniya n’abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica […]
Category Archives: Yer
Yer 42
Yohanani agisha Yeremiya inama z’Imana 1 Maze abatware b’ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati 2 “Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n’aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi […]
Yer 43
Yeremiya ajyanwa muri Egiputa ku gahato 1 Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana, 2 Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n’abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’ 3 Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we utukugabiza […]
Yer 44
Yeremiya ahanurira Abayuda bari muri Egiputa 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n’i Tahapanesi, n’i Nofu no mu gihugu cy’i Patirosi riti 2 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n’imidugudu yose y’u Buyuda, […]
Yer 45
Yeremiya ahanurira Baruki amahoro 1 Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda ati 2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti 3 ‘Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda […]
Yer 46
Yeremiya ahanurira amahanga ibyago muri Egiputa 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku banyamahanga. 2 Ibya Egiputa: Iby’ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa zari ku ruzi Ufurate i Karikemeshi, izo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda. 3 “Nimuringanize ingabo nto n’inini muteze […]
Yer 47
Ibyago by’Abafilisitiya n’ab’i Tiro 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza. 2.4-7; Zek 9.5-7 2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk’uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y’igihugu no ku bikirimo byose n’umurwa n’abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n’abatuye mu gihugu bose baboroge. […]
Yer 48
Ibyago by’i Mowabu 1 Iby’i Mowabu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe n’isoni harahindūwe, i Misigabu hakozwe n’isoni harashenywe. 2.8-11 2 Ishimwe ry’i Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati ‘Nimuze tubatsembeho he kuba ubwoko.’ Nawe Madimeni uzacecekeshwa, […]
Yer 49
Ibyago by’Abamoni 1 Ibya bene Amoni. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n’abantu be bagatura mu midugudu yaho? 2 Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y’intambara numvisha i Raba y’Abamoni, kandi hazahinduka […]
Yer 50
Ibyago bizagera kuri Babuloni n’Abakaludaya 1 Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cy’Abakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya. 2 Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse. 3 “Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo […]