Yobu 31

1 “Nasezeranye n’amaso yanjye, None se nabasha nte kwifuza umukobwa? 2 “Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki? Kandi Ishoborabyose itanga murage ki uva hejuru mu ijuru? 3 Mbese kurimbuka si ko kugenerwa umunyabyaha, Ibyago bigategekerwa inkozi z’ibibi? 4 Imana ntiyitegereza inzira zanjye, Ikabara intambwe zanjye zose? 5 “Niba naragendeye mu binyoma, Ikirenge cyanjye […]

Yobu 32

Ibya Elihu 1 Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubiza Yobu, kuko yari yiyizi yuko ari umukiranutsi. 2 Maze uburakari bwa Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi wo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana. 3 Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu. 4 Ariko […]

Yobu 33

1 “Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga, Kandi utegere amatwi amagambo yanjye yose. 2 Dore ubu mbumbuye umunwa wanjye, Ururimi rwanjye ruvugiye mu kanwa kanjye. 3 Amagambo yanjye agaragaze gutungana k’umutima wanjye, Kandi ibyo nzi ururimi rwanjye rurabivuga ntafite uburyarya. 4 Mwuka w’Imana ni we wandemye, Kandi guhumeka kw’Ishoborabyose ni ko kwambeshejeho. 5 “Nubishobora […]

Yobu 34

1 Maze Elihu yongera kuvuga ati 2 “Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe, Namwe abajijutse muntegere amatwi, 3 Kuko ugutwi gusobanura amagambo, Nk’uko akanwa kumva ibyokurya. 4 Twihitiremo igitunganye, Twimenyere icyiza turi kumwe. 5 “Yobu yavuze ati ‘Ndi umukiranutsi, Kandi Imana yankuyeho ibyari binkwiriye. 6 Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk’umubeshyi, Uruguma rwanjye rurenze urukiriro, […]

Yobu 35

1 Elihu akomeza gusubiza ati 2 “Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti ‘Gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana’? 3 Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’ Kandi uti ‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’ 4 Ngiye kugusubiza wowe na bagenzi bawe. 5 “Itegereze mu ijuru urebe, Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba. 6 […]

Yobu 36

1 Elihu akomeza kuvuga ati 2 “Ba unyoroheye gato maze nkwereke, Kuko ngifite icyo mvugira Imana. 3 Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure, Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka. 4 Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma, Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe. 5 “Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura, Irakomeye mu mbaraga no […]

Yobu 37

1 “Ni ukuri ibyo bitera umutima wanjye guhinda umushyitsi, Umutima ugakuka. 2 Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rw’ijwi ryayo, No guhinda kuva mu kanwa kayo. 3 Umuhindo waryo iwukwiza munsi y’ijuru hose, N’umurabyo wayo ikawugeza ku mpera z’isi. 4 Hanyuma yayo ijwi rikaririma, Igahindisha ijwi ry’icyubahiro cyayo, N’iyo iranguruye ijwi irekuraimvura ikagwa. 5 Imana ihindisha ijwi […]

Yobu 38

Imana isubiza Yobu 1 Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati 2 “Uwo ni nde wangiza inama N’amagambo atarimo ubwenge? 3 Noneho kenyera kigabo, Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize. 4 Igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge. 5 Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi? 6 […]

Yobu 39

1 “Mbese uzi igihe amasha yo mu bitare abyarira? Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa? 2 Washobora kumenya amezi zimara zihaka? Cyangwa se uzi igihe zibyarira? 3 Zirahēra zikabyara abana bazo, Kwerera kwazo kugashira. 4 Abana bazo barakomera bagakurira mu gasozi, Bagacuka bakigendera ntibazigarukeho. 5 “Ni nde washumuye imparage? Ni nde wazizituye, 6 Izo nahaye […]

Yobu 40

1 Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati 2 “Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka? Ugayisha Imana nasubize.” 3 Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati 4 “Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki? Nifashe ku munwa. 5 Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza, Ndetse kabiri ariko sinakongera.” 6 Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati 7 “Noneho kenyera kigabo, Ngiye kukubaza nawe […]