1 Zaburi ya Dawidi. Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera, Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe. 2 Nzitondera kugendera mu nzira itunganye, Uzaza aho ndi ryari? Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye, 3 Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye. Nanga imirimo y’abiyobagiza, Ntizomekana nanjye. 4 Umutima ugoramye uzamvaho, Sinzamenya ikibi. 5 Ubeshyera mugenzi we […]
Category Archives: Zab
Zab 102
1 Gusenga k’umunyamubabaro iyo umutima we uguye isari, agasuka amaganya ye imbere y’Uwiteka. 2 Uwiteka, umva gusenga kwanjye, Gutaka kwanjye kukugereho. 3 Ntumpishe mu maso hawe ku munsi w’umubabaro wanjye, Untegere ugutwi ku munsi ntakiramo, Unsubize vuba. 4 Kuko iminsi yanjye ishirira mu mwotsi, Amagufwa yanjye yaka nk’urumuri. 5 Umutima wanjye umeze nk’ubwatsi bukubiswe urumye, […]
Zab 103
1 Zaburi ya Dawidi. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera. 2 Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose. 3 Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, Agakiza indwara zawe zose, 4 Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo, Akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba, 5 Agahaza ubusaza bwawe […]
Zab 104
1 Mutima wanjye, himbaza Uwiteka, Uwiteka Mana yanjye urakomeye cyane, Wambaye icyubahiro no gukomera. 2 Wambara umucyo nk’umwenda, Usanzura ijuru nk’umwenda ukinze mu ihema. 3 Ashinga inkingi z’insenge ze ku mazi, Ibicu abigira igare rye, Agendera ku mababa y’umuyaga. 4 Agira abamarayika be imiyaga, Abagaragu be abagira umuriro waka. 5 Yashyiriyeho imfatiro z’isi, Kugira ngo […]
Zab 105
1 Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga. 2 Mumuririmbire, mumuririmbire ishimwe, Muvuge imirimo itangaza yakoze yose. 3 Mwirate izina rye ryera, Imitima y’abashaka Uwiteka yishime. 4 Mushake Uwiteka n’imbaraga ze, Mushake mu maso he iteka ryose. 5 Mwibuke imirimo itangaza yakoze, Ibitangaza bye n’amateka yo mu kanwa ke, 6 Mwa rubyaro […]
Zab 106
1 Haleluya! 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 2 Ni nde ubasha kuvuga imirimo ikomeye Uwiteka yakoze, Cyangwa kwerekana ishimwe rye ryose? 3 Hahirwa abitondera ibitunganye, Hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose. 4 Uwiteka, nyibukana imbabazi ugirira abantu bawe, Ungendererane agakiza kawe, 5 Kugira ngo […]
Zab 107
IGICE CYA GATANU 1 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 2 Abacunguwe n’Uwiteka bavuge batyo, Abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi, 3 Akabatarurukanya abakura mu bihugu, Aho izuba rirasira n’aho rirengera, Ikasikazi no ku nyanja. 4 Bazerereye mu butayu mu nzira itagira abantu, Ntibabona umudugudu […]
Zab 108
1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana, umutima wanjye urakomeye, Ndaririmba, ni koko ndaririmbisha ishimwe ubwiza bwanjye. 3 Nebelu n’inanga nimukanguke, Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y’umuseke. 4 Uwiteka, nzagushimira mu moko, Nzakuririmbira ishimwe mu mahanga. 5 Kuko imbabazi zawe ari ndende zisumba ijuru, Umurava wawe ugera mu bicu. 6 Mana, wishyire hejuru y’ijuru, […]
Zab 109
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Mana njya mpimbaza ntuceceke, 2 Kuko banyasamiye akanwa k’umunyabyaha, Akanwa k’uburiganya, Bambwirishije ururimi rw’ibinyoma. 3 Bangotesheje amagambo y’urwango, Bandwanije nta mpamvu. 4 Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya, Ariko jyeweho nitangira gusenga. 5 Ku neza nabagiriye banyituye inabi, Ku rukundo banyituye urwango. 6 Umutwarishe umunyabyaha, Umureziahagarare […]
Zab 110
1 Zaburi ya Dawidi.15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13 Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.” 2 Uwiteka ari i Siyoni Azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe, Tegeka hagati y’abanzi bawe. 3 Abantu bawe bitanga babikunze, Ku munsi ugaba ingabo zawe, Abasore bawe baza […]