1 Haleluya. Nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Mu rukiko rw’abatunganye no mu iteraniro ryabo. 2 Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, Irondorwa n’abayishimira bose. 3 Umurimo akora ni icyubahiro n’ubwiza, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. 4 Yahaye imirimo ye itangaza urwibutso, Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe. 5 Yagaburiye abamwubaha, Azajya yibuka isezerano rye. 6 Yeretse ubwoko bwe imirimo […]
Category Archives: Zab
Zab 112
1 Haleluya. Hahirwa uwubaha Uwiteka, Akishimira cyane amategeko ye. 2 Urubyaro rw’uwo ruzagira amaboko mu isi, Umuryango w’abatunganye uzahabwa umugisha. 3 Ubutunzi n’ubukire biri mu rugo rwe, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. 4 Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima, Uvira ūgira imbabazi n’ibambe agakiranuka. 5 Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi, Agakora imirimo ye uburyo butunganye. 6 […]
Zab 113
1 Haleluya. Mwa bagaragu b’Uwiteka mwe, nimushime, Nimushime izina ry’Uwiteka. 2 Izina ry’Uwiteka rihimbazwe, Uhereye none ukageza iteka ryose. 3 Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera, Izina ry’Uwiteka rikwiriye gushimwa. 4 Uwiteka ari hejuru y’amahanga yose, Icyubahiro cye gisumba ijuru. 5 Ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu, Ufite intebe ye hejuru cyane, 6 Akicishiriza […]
Zab 114
1 Ubwo Abisirayeli bavaga muri Egiputa, Ubwo inzu y’Abayakobo yavaga mu bantu b’urundi rurimi. 2 I Buyuda hahindutse ahera h’Imana, I Bwisirayeli hahindutse ubwami bwayo. 3 Inyanja ibibonye irahunga, Yorodani isubizwa inyuma. 4 Imisozi miremire yitera hejuru nk’amasekurume y’intama, Udusozi twitera hejuru nk’abana b’intama. 5 Wa nyanja we, utewe n’iki guhunga? Nawe Yorodani, ushubijwe inyuma […]
Zab 115
1 Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe, Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro, Ku bw’imbabazi zawe n’umurava wawe. 2 Kuki abanyamahanga babaza bati “Imana yabo iri he?” 3 Ariko Imana yacu iri mu ijuru, Yakoze ibyo yashatse byose. 4 Ibishushanyo ba bandi basenga ni ifeza n’izahabu, Umurimo w’intoki z’abantu. 5 Bifite akanwa […]
Zab 116
1 Nkundira Uwiteka, Kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye. 2 Kuko yantegeye ugutwi, Ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho. 3 Ingoyi z’urupfu zantaye hagati, Uburibwe bw’ikuzimu bwaramfashe, Ngira ibyago n’umubabaro. 4 Maze nambaza izina ry’Uwiteka nti “Uwiteka, ndakwinginze kiza ubugingo bwanjye.” 5 Uwiteka ni umunyambabazi kandi ni umukiranutsi, Ni koko Imana yacu igira ibambe. […]
Zab 117
1 Mwa mahanga yose mwe, nimushime Uwiteka, Mwa moko yose mwe, nimumuhimbarize 2 Kuko imbabazi atugirira ari nyinshi, Kandi umurava w’Uwiteka uhoraho iteka ryose. Haleluya.
Zab 118
1 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 107.1; 136.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 2 Abisirayeli bavuge bati “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” 3 Inzu y’aba Aroni ivuge iti “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” 4 Abubaha Uwiteka bavuge bati “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” 5 Ubwo nari mu mubabaro nambaje Uwiteka, Uwiteka […]
Zab 119
ALEFU 1 Hahirwa abagenda batunganye, Bakagendera mu mategeko y’Uwiteka. 2 Hahirwa abitondera ibyo yahamije, Bakamushakisha umutima wose. 3 Ni koko nta cy’ubugoryi bakora, Bagendera mu nzira ze. 4 Wategekeye amategeko wigishije, Kugira ngo bayitondere n’umwete. 5 Icyampa inzira zanjye zigakomerera, Kwitondera amategeko wandikishije. 6 Ubwo nzita ku byo wategetse byose, Ni bwo ntazakorwa n’isoni. 7 […]
Zab 120
1 Indirimbo y’Amazamuka. Mu mubabaro wanjye natakiye Uwiteka, Aransubiza. 2 Uwiteka, kiza ubugingo bwanjye iminwa ibeshya, N’ururimi ruriganya. 3 Wa rurimi ruriganya we, azaguha iki? Azakongēra birutaho ki? 4 Ni imyambi ityaye y’intwari, Ni amakara y’umurotemu. 5 Mbonye ishyano kuko ntuye i Mesheki, Nkaba mu mahema ya Kedari. 6 Umutima wanjye wahereye kera, Uturanye n’uwanga […]