Zab 121

1 Indirimbo y’Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he? 2 Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n’isi. 3 Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, Ukurinda ntazahunikira. 4 Dore ūrinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira. 5 Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. 6 Izuba ntirizakwica ku manywa, Cyangwa ukwezi […]

Zab 122

1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka. Narishimye ubwo bambwiraga bati “Tujye mu nzu y’Uwiteka.” 2 Yerusalemu, Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe. 3 Yerusalemu, Wubatswe nk’umudugudu ufatanijwe hamwe. 4 Aho imiryango izamuka ijya, Ari yo miryango y’Uwiteka, Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli, Kandi bashime izina ry’Uwiteka. 5 Kuko ari ho batereka intebe z’imanza, Intebe […]

Zab 123

1 Indirimbo y’Amazamuka. Wowe wicara mu ijuru, Kuri wowe ni ho nuburira amaso. 2 Dore nk’uko amaso y’abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja, Nk’uko amaso y’umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja, Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu, Kugeza aho azatubabarira. 3 Uwiteka, utubabarire utubabarire, Kuko duhāze cyane igisuzuguriro. 4 Imitima yacu ihāze cyane, Gukobwa n’abaruhukira […]

Zab 124

1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka. Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu, Abe ari ko Abisirayeli bavuga none. 2 Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu, Ubwo abantu baduhagurukiraga, 3 Baba baratumize bunguri tukiri bazima, Ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe. 4 Amazi aba yaraturengeye rwose, Isūri iba yaratembye ku bugingo […]

Zab 125

1 Indirimbo y’Amazamuka. Abiringiye Uwiteka Bameze nk’umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose. 2 Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, Ni ko Uwiteka agota abantu be, Uhereye none ukageza iteka ryose. 3 Kuko inkoni y’ubutware y’abanyabyaha, Itazagumya kuba ku mwandu w’abakiranutsi, Kugira ngo abakiranutsi be kuramburira amaboko, Gukora ibyo gukiranirwa. 4 Uwiteka, ugirire […]

Zab 126

1 Indirimbo y’Amazamuka. Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b’i Siyoni, Twari tumeze nk’abarota. 2 Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge, N’indimi zacu zari zuzuye indirimbo. Icyo gihe bavugiraga mu mahanga bati “Uwiteka yabakoreye ibikomeye.” 3 Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye. 4 Uwiteka, abajyanywe ho iminyago utugarure, Tumere nk’imigezi y’i Negebu. 5 Ababiba barira, […]

Zab 127

1 Indirimbo ya Salomo y’Amazamuka. Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa. 2 Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w’umuruho. Ni ko aha uwo akunda ibitotsi. 3 Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano […]

Zab 128

1 Indirimbo y’Amazamuka. Hahirwa uwubaha Uwiteka wese, Akagenda mu nzira ze. 2 Kuko uzatungwa n’imirimo y’amaboko yawe, Uzajya wishima, uzahirwa. 3 Umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera cyane mu kirambi cy’inzu yawe, Abana bawe bazaba nk’uduti twa elayo, Bagose ameza yawe. 4 Uko ni ko umuntu wubaha Uwiteka azahirwa. 5 Uwiteka azaguha umugisha uva i Siyoni, […]

Zab 129

1 Indirimbo y’Amazamuka. Bambabaje kenshi uhereye mu buto bwanjye, Abe ari ko ubwoko bw’Abisirayeli buvuga none. 2 Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye, Ariko ntibanesheje. 3 Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye, Bahaciye impavu ndende. 4 Uwiteka ni umukiranutsi, Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho. 5 Abanga i Siyoni bose, Bakorwe n’isoni basubizwe inyuma. 6 Babe nk’ubwatsi n’imyaka […]

Zab 130

1 Indirimbo y’Amazamuka. Uwiteka, njya ngutakira ndi imuhengeri. 2 Mwami, umva ijwi ryanjye, Amatwi yawe atyarire kumva ijwi ryo kwinginga kwanjye. 3 Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe? 4 Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri, Kugira ngo wubahwe. 5 Ntegereza Uwiteka, Umutima wanjye urategereza, Kandi ijambo rye ni ryo niringira. 6 Umutima […]