1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Uwiteka ni wowe mpungiraho, Singakorwe n’isoni, Unkize ku bwo gukiranuka kwawe. 3 Untegere ugutwi utebuke unkize, Umbere igitare gikomeye, Inzu y’igihome yo kunkiza. 4 Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira, Nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore. 5 Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa, Kuko […]
Category Archives: Zab
Zab 32
1 Zaburi iyi ni iya Dawidi. Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge. Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, Ibyaha bye bigatwikirwa. 2 Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya. 3 Ngicecetse, Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi. Sela. 5 […]
Zab 33
1 Mwa bakiranutsi mwe, Mwishimire Uwiteka, Gushima gukwiriye abatunganye. 2 Mushimishe Uwiteka inanga, Mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y’imirya cumi. 3 Mumuririmbire indirimbo nshya, Mucurangishe inanga ubwenge, Muyivugishe ijwi rirenga. 4 Kuko ijambo ry’Uwiteka ritunganye, Imirimo ye yose ayikorana umurava. 5 Akunda gukiranuka n’imanza zitabera, Isi yuzuye imbabazi z’Uwiteka. 6 Ijambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, […]
Zab 34
1 Zaburi iyi ni iya Dawidi, ubwo yisarishirizaga imbere ya Abimeleki, akamwirukana akagenda. 2 Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka. 3 Uwiteka ni we umutima wanjye uzirata, Abanyamubabaro babyumve bishime. 4 Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, Dushyirane hejuru izina rye. 5 Nashatse Uwiteka aransubiza, Ankiza ubwoba nari mfite bwose. 6 Bamurebyeho […]
Zab 35
1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka burana n’abamburanya, Rwana n’abandwanya. 2 Enda ingabo nto n’inini, Uhagurukire kuntabara. 3 Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza, Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.” 4 Abashaka ubugingo bwanjye bamware bagire igisuzuguriro Abajya inama yo kungirira nabi basubizwe inyuma, Baterwe ipfunwe. 5 Babe nk’umurama utumurwa n’umuyaga Kandi marayika […]
Zab 36
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w’Uwiteka. 2 Ubugome bw’umunyabyaha bubwiriza umutima we, Nta gutinya Imana kuri mu maso ye. 3 Kuko yiyogeza ubwe, Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe. 4 Amagambo yo mu kanwa ke ni ugukiranirwa n’uburiganya, Yarorereye kugira ubwenge no gukora ibyiza. 5 Yigirira inama yo gukiranirwa […]
Zab 37
1 Zaburi ya Dawidi. Ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha, Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa. 2 Kuko bazacibwa vuba nk’ubwatsi, Bazuma nk’igisambu kibisi. 3 Wiringire Uwiteka ukore ibyiza, Guma mu gihugu ukurikize umurava. 4 Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba. 5 Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza. 6 […]
Zab 38
1 Zaburi iyi ni iya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso. 2 Uwiteka ntumpanishe umujinya wawe, Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa. 3 Kuko imyambi yawe impamye, Ukuboko kwawe kukanshikamira. 4 Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw’umujinya wawe, Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw’ibyaha byanjye. 5 Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye, Bihwanye n’umutwaro uremereye unanira. 6 Inguma […]
Zab 39
1 Zaburi iyi yahimbiwe Yedutuni, umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Naribwiye nti “Nzirindira mu nzira zanjye, Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye. Nzajya mfata ururimi rwanjye, Umunyabyaha akiri imbere yanjye.” 3 Nabeshejwe nk’ikiragi no kutavuga, narahoze naho byaba ibyiza sinabivuga, Umubabaro wanjye uragwira. 4 Umutima wanjye ungurumana mu nda, Ngitekereza umuriro unyakamo, Maze mvugisha ururimi […]
Zab 40
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Nategereje Uwiteka nihanganye, Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye. 3 Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo, Ashyira ibirenge byanjye ku rutare, Akomeza intambwe zanjye. 4 Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye, Ni yo shimwe ry’Imana yacu, Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka. […]