Zab 51

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Yayanditse 2 ubwo umuhanuzi Natani yazaga aho ari, Dawidi amaze gusambana na Batisheba. 3 Mana, umbabarire ku bw’imbabazi zawe, Ku bw’imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. 4 Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, Unyeze unkureho ibyaha byanjye. 5 Kuko nzi ibicumuro byanjye, Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. […]

Zab 52

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. 2 Yayihimbye ubwo Dowegi Umwedomu yagendaga akabwira Sawuli ati “Dawidi yaje kwa Ahimeleki.” 3 Wa ntwari we, ni iki gitumye wirata igomwa? Imbabazi z’Imana zihoraho iteka. 4 Ururimi rwawe ruhimba ibyo kurimbura, Ruhwanye n’icyuma cyogosha gityaye, Wa nkozi y’uburiganya we, 5 Ukunda ibibi […]

Zab 53

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mahalati. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. 2 Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Bononekaye bakiraniwe ibyo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza. 3 Imana yarebye abantu iri mu ijuru, Kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana. 4 Bose basubiye inyuma, Bose bandurijwe hamwe, […]

Zab 54

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. 2 Yayihimbye ubwo ab’i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?” 3 Mana, nkirisha izina ryawe, Uncirishirize urubanza imbaraga zawe. 4 Mana, umva gusenga kwanjye, Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye. 5 Kuko abanyamahanga bampagurukiye, N’abanyarugomo bashatse […]

Zab 55

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. 2 Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye, Ntiwirengagize kwinginga kwanjye. 3 Nyitaho unsubize, Kwiganyira bintera gukora hirya no hino, bikanihisha, 4 Ku bw’ijwi ry’umwanzi, Ku bw’agahato k’abanyabyaha, Kuko banteza amakuba, Bakangenzanya umujinya. 5 Umutima wanjye urambabaza cyane, Ubwoba bwinshi bunguyeho nk’ubw’ūtinya urupfu. […]

Zab 56

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Inuma iceceka y’aba kure.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Abafilisitiya bamufatiraga i Gati. 2 Mana, mbabarira kuko abantu bashaka kumira, Biriza umunsi bandwanya bakampata. 3 Abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira, Kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi. 4 Uko ntinya kose nzakwiringira. 5 […]

Zab 57

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo yari mu buvumo ahunze Sawuli. 2 Mana, mbabarira mbabarira, Kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho. Ni koko mu gicucu cy’amababa yawe ni ho ngiye guhungira, Kugeza aho ibi byago bizashirira. 3 Ndatakira Imana Isumbabyose, Imana inkorera byose. 4 […]

Zab 58

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu. 2 Mbese guceceka ni ko mucisha imanza zitabera? Mwa bantu mwe, mbese muca imanza z’ukuri? 3 Ahubwo mukorera ibyo gukiranirwa mu mitima yanyu, Urugomo rw’amaboko yanyu ni rwo rubanza mucira mu gihugu. 4 Abanyabyaha batandukanywa n’Imana uhereye ku […]

Zab 59

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Sawuli yatumaga bakarindira inzu kugira ngo bamwice. 2 Mana yanjye, unkize abanzi banjye, Unshyire hejuru y’abampagurukira. 3 Unkize inkozi z’ibibi, Undinde abicanyi. 4 Kuko bubikira ubugingo bwanjye, Abanyambaraga bateraniye kuntera, Kandi ntazize igicumuro cyanjye, Cyangwa icyaha […]

Zab 60

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Irebe ryo guhamya.” Mikitamu ya Dawidi yahimbiye kwigisha, 2 ubwo yarwanaga n’Abasiriya b’i Mezopotamiya n’Abasiriya b’i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy’Umunyu Abedomu inzovu n’ibihumbi bibiri. 3 Mana, uradutaye uradushenye, Wararakaye udusubizemo intege. 4 Wateye igihugu igishyitsi uragisatura, Ziba ubusate bwacyo kuko gitigita. 5 […]