1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana, umva gutaka kwanjye, Tyariza ugutwi gusenga kwanjye. 3 Mpagaze ku mpera y’isi nzajya ngutabaza, Uko umutima wanjye uzagwa isari. Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho, 4 Kuko wambereye ubuhungiro, N’igihome kirekire kinkingira umwanzi. 5 Nzaguma mu ihema ryawe iteka, Nzahungira mu bwihisho […]
Category Archives: Zab
Zab 62
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iyo mu buryo bwa Yedutuni. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Umutima wanjye uturize Imana yonyine, Ni yo agakiza kanjye gaturukaho. 3 Ni yo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye, Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa cyane. 4 Muzageza he gutera umuntu ngo mumwicane mwese, Nk’inkike ibogamye, nk’uruzitiro runyeganyega? 5 Iki […]
Zab 63
1 Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw’i Buyuda. 2 Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka, Umutima wanjye ukugirira inyota, Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye, Kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi. 3 Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe, Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe. 4 Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa […]
Zab 64
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya, Kiza ubugingo bwanjye gutinyishwa n’umwanzi. 3 Mpisha inama z’abakora nabi bangīra rwihishwa, N’imidugararo y’inkozi z’ibibi. 4 Batyaje indimi zabo nk’inkota, Batamitse imyambi yabo azi yo magambo abishye, 5 Kugira ngo barasire utunganye mu rwihisho. Bamurasa gitunguro ntibatinya, 6 Bihumuririza […]
Zab 65
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi. 2 Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza, Ni wowe bazahigura umuhigo. 3 Ni wowe wumva ibyo usabwa, Abantu bose bazajya aho uri. 4 Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu uzabitwikīra. 5 Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, […]
Zab 66
1 Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Imana impundu. 2 Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, Mwogeze ishimwe ryayo. 3 Mubwire Imana muti “Imirimo yawe ko iteye ubwoba, Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera, Bakagushyeshya. 4 Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire, Bazaririmbira izina ryawe.” Sela. 5 […]
Zab 67
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo yitwa Zaburi. 2 Imana itubabarire iduhe umugisha, Itumurikishirize mu maso hayo. Sela. 3 Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi, Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose. 4 Mana, amoko agushime, Amoko yose agushime. 5 Amahanga yishime, aririmbishwe n’ibyishimo, Kuko uzacira amoko imanza z’ukuri, Kandi […]
Zab 68
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yitwa Zaburi. 2 Imana izahaguruka abanzi bayo batatane, Kandi abayanga bazahunga mu maso hayo. 3 Nk’uko umwotsi utumuka ni ko uzabatumura, Nk’uko ibimamara biyagira imbere y’umuriro, Ni ko abanyamahanga bazarimbukira imbere y’Imana. 4 Ariko abakiranutsi bazanezerwa, Bazishimira imbere y’Imana, Ni koko bazishima ibyishimo. 5 Nimuririmbire […]
Zab 69
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe.” Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye. 3 Ndigise mu byondo birebire, Bidafite aho umuntu yahagarara, Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana. 4 Kurira kuranduhije umuhogo wanjye urumye, Amaso yanjye yarerutse ngitegereza Imana yanjye. 5 Abanyangira ubusa baruta […]
Zab 70
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso. 2 Mana, tebuka unkize Uwiteka, tebuka untabare. 3 Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni bamware, Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma, Bagire igisuzuguriro. 4 Abambwira bati “Ahaa, ahaa!” Basubizwe inyuma ku bw’isoni zabo. 5 Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe, Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati “Imana […]