Zab 71

1 Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, Singakorwe n’isoni. 2 Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare, Untegere ugutwi unkize. 3 Umbere urutare rw’ubuturo, Aho nzabasha kujya mpungira, Wategetse kunkiza, Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira. 4 Mana yanjye, nyarura mu maboko y’umunyabyaha, Nyarura mu maboko y’umunyarugomo ukiranirwa. 5 Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, Ni […]

Zab 72

1 Zaburi ya Salomo. Uhe umwami guca imanza kwawe, Uhe umwana w’umwami kutabera kwawe. 2 Azacira abantu bawe imanza zitabera, N’abanyamubabaro bawe azabacira imanza z’ukuri. 3 Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremire N’imigufi izanira abantu amahoro. 4 Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu, Azakiza abana b’abakene, Kandi azavunagura umunyagahato. 5 Bazakubaha ibihe byose, Izuba […]

Zab 73

IGICE CYA GATATU 1 Zaburi iyi ni iya Asafu. Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli, Bafite imitima iboneye. 2 Ariko jyeweho, Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera. 3 Kuko nagiriraga ishyari abibone, Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza. 4 Kuko batababazwa mu ipfa ryabo, Ahubwo imbaraga zabo zirakomera. 5 Ntibagira […]

Zab 74

1 Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Mana, ni iki cyakudutesheje iteka? Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi? 2 Ibuka iteraniro ryawe waguze kera, Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw’umwandu, N’umusozi wa Siyoni watuyeho. 3 Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y’iteka, Ababisha bakoreye ahera ibibi […]

Zab 75

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi. 2 Mana, turagushima, Turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi, Abantu bamamaza imirimo itangaza wakoze. 3 “Nimbona igihe cyashyizweho, Nzaca imanza zitabera. 4 Isi n’abayibamo bose bacikamo igikuba, Ni jye wateye inkingi zayo. Sela. 5 Mbwira abibone nti ‘Ntimukībone’, […]

Zab 76

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi. 2 Mu Bayuda Imana iramenyekana, Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye. 3 Kandi i Salemu ni ho hema ryayo, I Siyoni ni ho buturo bwayo. 4 Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto, N’ingabo n’inkota n’intwaro z’intambara. Sela. 5 Uri uw’icyubahiro n’ubwiza […]

Zab 77

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi mu buryo bwa Yedutuni Ni Zaburi ya Asafu. 2 Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye, Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye, Na yo irantegera ugutwi. 3 Ku munsi w’umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana, Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora, Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro. 4 Nibuka Imana ngahagarika umutima, Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari. Sela. […]

Zab 78

1 Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye, Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye. 2 Ndabumbura akanwa mbacire imigani, Ndavuga amagambo aruhije ya kera. 3 Ibyo twumvise tukamenya, Ibyo ba sogokuruza batubwiye, 4 Ntituzabihisha abuzukuruza babo, Tubwire ab’igihe kizaza ishimwe ry’Uwiteka, N’imbaraga ze n’imirimo itangaza yakoze. 5 Kuko yakomeje guhamya mu […]

Zab 79

1 Zaburi ya Asafu. Mana, abanyamahanga baje mu mwandu wawe, Bahumanije urusengero rwawe rwera, Bashenye i Yerusalemu bahagize ibirundo. 2 Intumbi z’abagaragu bawe bazihaye ibisiga byo hejuru ngo bizirye, Inyama z’abakunzi bawe bazihaye inyamaswa zo mu isi. 3 Amaraso yabo impande zose z’i Yerusalemu bayavushije nk’umena amazi, Ntibabona gihamba. 4 Duhindutse igitutsi ku baturanyi bacu, […]

Zab 80

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Ibyahamijwe ni nk’amarebe”. Ni Zaburi ya Asafu. 2 Wa mwungeri w’Abisirayeli we, tege ugutwi, Ni wowe ushorera Abayosefu nk’umukumbi, Yewe wicara hejuru y’Abakerubi, rabagirana. 3 Imbere y’Abefurayimu n’Ababenyamini n’Abamanase, Kangura imbaraga zawe uze udukize. 4 Mana, utwigarurire, Umurikishe mu maso hawe natwe turakira. 5 Uwiteka […]