Ef 5

1 Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa.

2 Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza.

3 Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera,

4 cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana.

5 Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n’Imana.

6 Ntihakagire umuntu ubohēsha amagambo y’ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w’Imana abatayumvira.

7 Nuko ntimugafatanye na bo,

8 kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk’abana b’umucyo,

9 kuko imbuto z’umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri.

10 Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima.

11 Ntimukifatanye n’imirimo y’ab’umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane

12 kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga.

13 Ariko byose iyo bitangajwe n’umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n’umucyo cyose gihinduka umucyo.

14 Ni cyo gituma bivugwa ngo

“Usinziriye we, kanguka uzuke,

Kristo abone uko akumurikira!”

15 Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge,

16 mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.

17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.

18 Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.

19 Mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu.

20 Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo,

21 kandi mugandukirane ku bwo kūbaha Kristo.

Uko abagabo n’abagore bakwiriye kumererana

22 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu,

23 kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.

24 Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.

25 Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira

26 ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye

27 aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge.

28 Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda,

29 kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira Itorero,

30 kuko turi ingingo z’umubiri we.

31 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.

32 Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n’Itorero.

33 Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we.

Ef 6

Inshingano y’ab’urugo

1 Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye.

2 Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano),

3 kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.

4 Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.

5 Namwe mbata, mujye mwumvira ba shobuja bo ku mubiri nk’uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi kandi mutaryarya mu mitima yanyu.

6 Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumere nk’abanezeza abantu, ahubwo mumere nk’imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima.

7 Mubakorere mubyishimiye nk’abakorera Umwami wacu, mutari nk’abakorera abantu.

8 Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n’Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw’umudendezo.

9 Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, mureke kubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru, utarobanura abantu ku butoni.

Uburyo bwo gutwara intwaro z’Imana

10 Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.

11 Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.

12 Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.

13 Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

14 Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,

15 mukwese inkweto, ari zo butumwa bwizabw’amahoro bubiteguza,

16 kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.

17 Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana,

18 musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

19 Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza,

20 ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk’uko binkwiriye.

21 Kandi Tukiko, mwene Data ukundwa w’umubwiriza w’iby’Imana ukiranuka ukorera mu Mwami, azabasobanurira byose kugira ngo namwe mumenye ibyanjye uko meze.

22 Ni we mwatumyeho ku bw’ibyo ngo mumenye ibyacu, kandi ahumurize imitima yanyu.

23 Amahoro abe muri bene Data, n’urukundo rufatanije no kwizera, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

24 Ubuntu bw’Imana bubane n’abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya.

Gal 1

1 Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye),

2 jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya.

3 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,

4 witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse.

5 Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.

Kunamuka kw’Abagalatiya

6 Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,

7 nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.

8 Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.

9 Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.”

10 Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka, cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.

Pawulo ahamya ko ubutumwa yahawe atari ubw’abantu

11 Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw’abantu

12 kuko nanjye ntabuhawe n’umuntu, kandi sinabwigishijwe n’umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.

13 Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y’Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry’Imana no kuririmbura.

14 Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y’Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry’imigenzo twahawe na ba sogokuruza.

15 Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw’ubuntu bwayo.

16 Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n’amaraso,

17 cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko.

18 Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusūra Kefa, mara iwe iminsi cumi n’itanu.

19 Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w’Umwami Yesu.

20 (Ndabarahira imbere y’Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.)

21 Bukeye njya mu bihugu by’i Siriya n’i Kilikiya.

22 Ab’amatorero y’i Yudaya yo muri Kristo ntibari bazi uko nsa,

23 keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby’idini yarimburaga kera”,

24 nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.

Gal 2

1 Hashize imyaka cumi n’ine nsubira kuzamuka njya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba, njyana na Tito

2 njyanyweyo n’ibyo nahishuriwe. Nuko mbasobanurira ubutumwa bwiza mbwiriza mu banyamahanga, icyakora mbubasobanurira abakuru bashimwa twiherereye ngo ntirukira ubusa, cyangwa ngo mbe narirukiye ubusa.

3 Nubwo Tito twari kumwe ari Umugiriki ntibamuhatiye gukebwa,

4 ahubwo hanyuma byatewe na bene Data b’indyarya, binjijwe rwihereranwa no gutata umudendezo wacu dufite muri Kristo Yesu, kugira ngo badushyire mu bubata.

5 Abo ntitwabumviye na hato ngo dutegekwe na bo, kugira ngo ukuri k’ubutumwa bwiza kugume muri mwe.

6 Ariko abashimwa ko ari bakuru (uko bameraga kera simbyitayeho, kuko ku bwanjye byose bimpwaniye. Imana ntirobanura abantu ku butoni), abo bashimwa nta cyo banyongereyeho ku byo nigishaga.

7 Ahubwo babona yuko nahawe ubutumwa bwo kwigisha abatakebwe, nk’uko Petero yahawe ubwo kwigisha abakebwe,

8 kuko Uwahaye Petero ubutware ngo atumwe ku bakebwe, ari na we wabumpaye nanjye ngo ntumwe ku banyamahanga.

9 Nuko bamaze kumenya ubuntu nahawe, (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana abashimwa ko ari inkingi), badusezeranira jyewe na Barinaba ko bazafatanya natwe, babihamirishije gukorana mu ntoki ngo twebwe tujye mu banyamahanga, na bo bajye mu bakebwe.

10 Ariko hariho kimwe banyongereyeho, ni uko twibuka abakene, kandi ibyo nari nsanzwe mfite umwete wo kubikora.

Uburyarya bwa Petero burema ibice mu Itorero

11 Ariko ubwo Kefa yazaga muri Antiyokiya, namugishije impaka duhanganye kuko yari yarabonetsweho n’umugayo,

12 kuko intumwa za Yakobo zitaragerayo yasangiraga n’abanyamahanga, ariko zigezeyo ariyufūra, arabanena kuko yatinyaga abakebwe.

13 Nuko abandi Bayuda na bo bose baryaryana na we, ndetse ibyo bituma na Barinaba ayobywa n’uburyarya bwabo.

14 Ariko mbonye ko batagenda mu nzira igororotse ihura n’ukuri k’ubutumwa bwiza, mbwirira Kefa imbere ya bose nti “Ubwo wowe uri Umuyuda ukifata nk’abanyamahanga, ntiwifate nk’Abayuda, ni iki gituma uhatira abanyamahanga kwifata nk’Abayuda?”

15 Dore twebweho twavutse turi Abayuda ntituri abanyabyaha bo mu banyamahanga,

16 nyamara tumenye yuko umuntu adatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, ahubwo atsindishirizwa no kwizera Yesu Kristo. Dore ndetse natwe twizeye Kristo Yesu kugira ngo dutsindishirizwe no kumwizera, bitavuye ku mirimo itegetswe n’amategeko kuko ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko.

17 Ariko se nidushaka gutsindishirizwa na Kristo, tugasanga ko twebwe ubwacu turi abanyabyaha, ibyo byatuma Kristo avugwa ko ari umugabura w’ibyaha? Ntibikabeho!

18 Kuko niba nongera kūbaka ibyo nashenye, mba nihinduye umunyabyaha.

19 Amategeko yanteye gupfa ku mategeko ngo mbeho ku Mana.

20 Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwanaw’Imana wankunze akanyitangira.

21 Simpindura ubusa ubuntu bw’Imana, kuko niba gukiranuka kuzanwa n’amategeko Kristo aba yarapfiriye ubusa.

Gal 3

Amategeko ni umushorera utugeza kuri Kristo

1 Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?

2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera?

3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri?

4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy’ubusa koko.

5 Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n’uko mukora imirimo itegetswe n’amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?

6 Nk’uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka,

7 mumenye yuko ari na ko abīringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu.

8 Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw’ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.”

9 Nuko abīringira kwizera bahānwa umugisha na Aburahamu wizeraga.

10 Abīringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose ngo abikore.”

11 Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera.

12 Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera, ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo.

13 Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”),

14 kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.

15 Bene Data, ibi ndabibabwira nk’umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry’umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho.

16 Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo.

17 Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n’amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije.

18 Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije.

19 None se amategeko yazanywe n’iki? Yategetswe hanyuma ku bw’ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki, na we ayahe abantu.

20 (Icyakora uwo muhuza si uw’umwe, nyamara Imana ni imwe).

21 Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y’Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo.

22 Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n’ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo.

23 Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n’amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa.

24 Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera.

25 Ariko kwizera kumaze kuza ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera.

26 Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu,

27 kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo.

28 None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.

29 Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe.

Gal 4

Ubutumwa bwiza bwatubātuye mu mategeko

1 Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n’imbata, nubwo yaba ari nyir’ibintu byose.

2 Ahubwo ategekwa n’abamurera n’ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se.

3 Natwe ni ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n’amategeko ya mbere yahoze mu isi.

4 Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko

5 ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b’Imana.

6 Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w’Umwana wayo mu mitima yacu avugaati “Aba,Data.”

7 Ni cyo gituma utakiri imbata ahubwo uri umwana, kandi rero ubwo uri umwana, uri n’umuragwa ubihawe n’Imana.

8 Icyakora icyo gihe kuko mutari muzi Imana mwari imbata z’ibitari Imana nyakuri,

9 ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?

10 Muziririza iminsi n’amezi n’ibihe n’imyaka.

11 Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n’ubusa.

12 Ndabinginga bene Data, mumere nkanjye kuko nanjye meze nkamwe.

13 Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara y’umubiri ari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwira ubutumwa bwiza,

14 kandi nubwo iby’umubiri wanjye byababereye ikirushya ntimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika w’Imana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe.

15 Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa.

16 Mbese mpindujwe umwanzi wanyu n’uko mbabwira ukuri?

17 Ba bandi barabikundisha, nyamara si mu buryo bwiza kuko icyo bashaka ari ukubakingiranira hanze, kugira ngo namwe mubone uko mubihakirizwaho.

18 Icyakora byaba byiza ko mwakundwa mukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose.

19 Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe,

20 icyampa nkaba ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye, kuko mpeze mu rungabangabo ku bwanyu.

Sara na Hagari bari ibyitegererezo by’amasezerano abiri

21 Abashaka gutwarwa n’amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n’amategeko?

22 Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw’inshoreke undi ari uw’umugeni.

23 Uw’inshoreke yavutse nk’uko iby’umubiri bigenda, naho uw’umugeni yavutse ku bw’isezeranory’Imana.

24 Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk’amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari,

25 ari we kandi ugereranywa n’umusozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n’abana bayo.

26 Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese

27 kuko byanditswe ngo

“Ishime ngumba itabyara,

Tera hejuru uvuge cyane utaramukwa,

Kuko abana b’inyungwakazi ari benshi,

Baruta ab’inkundwakazi.”

28 Nuko rero bene Data, namwe muri abana b’isezerano nk’uko Isaka yari ari.

29 Ariko nk’uko icyo gihe uwabyawe n’umubiri yarenganyaga uwabyawe n’Umwuka, na n’ubu ni ko bikimeze.

30 Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n’umuhungu wayo, kuko umuhungu w’inshoreke atazaraganwa n’umuhungu w’umugeni.”

31 Nuko bene Data, ntitukiri abana b’inshoreke, ahubwo turi ab’umugeni.

Gal 5

Abagalatiya bahugurirwa gukomeza umudendezo wa Gikristo

1 Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab’umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata.

2 Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira.

3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n’amategeko byose.

4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw’Imana.

5 Naho twebwe ku bw’Umwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera.

6 Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.

7 Mbese ko mwagendaganeza, ni nde wababujije kumvira ukuri?

8 Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara.

9 N’ubundi igitubura gike gitubura irobe ryose.

10 Ndabiringiye ku bw’Umwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho n’urubanza rwe.

11 Mbese bene Data, niba nkibwiriza gukebwa ni iki gituma nkirenganywa? Iyo mba nkibikora, cya gisitaza giterwa no kubwiriza iby’umusaraba kiba cyaramvuyeho.

12 Icyampa ababahagarika imitima bakīkona rwose.

13 Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,

14 kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

15 Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!

Imirimo ya kamere n’imbuto z’Umwuka

16 Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira

17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.

18 Ariko niba muyoborwa n’Umwuka, ntimuba mugitwarwa n’amategeko.

19 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke,

20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,

21 no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.

22 Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka,

23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.

24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo.

25 Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka.

26 Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.

Gal 6

1 Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa.

2 Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.

3 Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye.

4 Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we,

5 kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.

6 Uwigishwa ijambo ry’Imana agabane n’umwigisha ibyiza byose.

7 Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.

8 Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.

9 Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.

10 Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.

11 Murebe namwe uburyo mbandikishirije inyuguti nini n’ukwanjye kuboko:

12 ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY’UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO.

13 Ndetse abakebwe ubwabo nubwo badakomeza amategeko, nyamara bashaka ko mukebwa ngo babone uko birata ku bw’imibiri yanyu.

14 Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.

15 Kuko gukebwa kutagira umumaro cyangwa kudakebwa, keretse kuba ikiremwa gishya.

16 Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n’imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b’Imana.

17 Uhereye none ntihakagire umuntu undushya, kuko mfite ku mubiri inkovu za Yesu.

18 Bene Data, ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu. Amen.

2 Kor 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto n’abera bose bari mu Akaya hose.

2 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Pawulo ashimira Imana ku bwo kurokorwa ibyago n’urupfu

3 Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose,

4 iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana,

5 kuko nk’uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.

6 Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n’iyo natwe tubabazwa.

7 Ni cyo gituma ibyo tubīringiyeho bishikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro mufatanije no guhumurizwa.

8 Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa,

9 twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye.

10 Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora,

11 namwe mufatanije natwe gusenga kugira ngo impano twaheshejwe na benshi,benshi bayishimire Imana ku bwacu.

Pawulo yiregura ibyerekeye iby’ingeso ze

12 Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw’Imana.

13 Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musoma ibyo n’ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugeza ku mperuka

14 nk’uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk’uko namwe muzaba ibyacu ku munsi w’Umwami wacu Yesu.

Iby’imigambi Pawulo yari afite yo gusūra Abakorinto

15 Ubwo niringiye ibyo nagambiriraga kuba ari mwe mbanza gusūra, kugira ngo munezerwe kabiri

16 nimbanyuraho njya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya.

17 Mbese ubwo nashakaga gukora ntyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw’abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”?

18 Ahubwo nk’uko Imana ari iyo kwizerwa, ni ko n’ijambo tubabwira atari “Yee”, maze kandi ngo “Oya”,

19 kuko Umwana w’Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwano na Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee” gusa.

20 Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.

21 Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusīze.

22 Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.

23 Ariko Imana ni yo ntanze ho umugabo ku bugingo bwanjye, yuko icyatumye ntongera kuza i Korinto ari ukubababarira.

24 Icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye.

2 Kor 2

1 Ariko nagambiriye mu mutima wanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda,

2 kuko nimbatera agahinda uwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda?

3 Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n’abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese.

4 Nabandikiye mfite agahinda kenshi n’umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora si ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ni ukugira ngo mumenye uburyo urukundo mbakunda ruhebuje.

5 Ariko niba hariho umuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe.

6 Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije,

7 ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n’agahinda gasāze.

8 Ku bw’ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu.

9 Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: ni ukugira ngo mbagerageze menye ko mwumvira muri byose.

10 Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo,

11 kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.

12 Ubwo nazaga i Tirowa nzanywe no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, nubwo nakinguriwe urugi n’Umwami wacu,

13 nabuze uko nduhura umutima wanjye kuko ntasanzeyo Tito mwene Data, ni cyo cyatumye mbasezeraho njya i Makedoniya.

14 Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kunesherezamuri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,

15 kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka.

16 Kuri bamwe turi impumuro y’urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y’ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubukwiriye?

17 Ni twekuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry’Imana, ahubwo tumeze nk’abatariganya batumwe n’Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.