Yoz 13

Yosuwa ababwira ibice by’ibihugu bitarahindūrwa

1 Yosuwa ashaje ageze mu za bukuru Uwiteka aramubwira ati “Urashaje ugeze mu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindūrwa.

2 Igihugu gisigaye ngiki kirimo ibi bihugu: iby’Abafilisitiya n’iby’Abanyageshuri byose,

3 uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputa ukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroni ikasikazi, habarirwa Abanyakanāni. Kandi abatware batanu b’Abafilisitiya ni aba: uw’Abanyagaza n’uw’Abanyashidodi n’uw’Abanyashikeloni, n’uw’Abanyagati n’uw’Abanyekuroni hamwe n’Abawi.

4 Kandi ikusi igihugu cyose cy’Abanyakanāni, n’i Meyara h’Abasidoni ukageza kuri Afika mu rugabano rw’Abamori,

5 n’igihugu cy’Abagebali n’i Lebanoni yose herekeye iburasirazuba, uhereye i Bāligadi munsi y’umusozi wa Herumoni ukageza aho i Hamati harasukirwa.

6 Hariho n’abanyagihugu cy’imisozi miremire, uhereye i Lebanoni ukageza i Misirefotimayimu n’Abasidoni bose.”

Ati “Nzabirukanira imbere y’Abisirayeli, maze uzahagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nk’uko nagutegetse.

7 Nuko none iki gihugu ukigabanye ya miryango cyenda n’igice cy’uwa Manase.”

8 Kuko Abarubeni n’Abagadi bahanywe na Manase gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirasuba nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye,

9 uhereye kuri Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni n’umudugudu wo hagati mu kibaya, n’igitwa cyose cy’i Medeba ukageza i Diboni,

10 n’imidugudu yose ya Sihoni umwami w’Abamori watwaraga i Heshiboni kugeza ku rugabano rw’Abamoni,

11 n’i Galeyadi no mu ngabano z’Abanyageshuri n’Abanyamāka, n’umusozi wose wa Herumoni n’i Bashani yose ukageza i Saleka,

12 n’igihugu cyose cya Ogi cy’i Bashani watwaraga mu Ashitaroti no muri Edureyi (Ogi uwo ni we wo mu bacitse ku icumu mu Barafa). Abo ni bo Mose yarwanije akabirukana.

13 Nyamara Abisirayeli bo ntibirukanye Abanyageshuri cyangwa Abanyamāka, ahubwo Abanyageshuri n’Abanyamāka baturana n’Abisirayeli na bugingo n’ubu.

14 Ariko umuryango w’Abalewi wo nta gakondo Mose yabahaye, keretse ibitambo byoswa by’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, ni byo gakondo yabo nk’uko yamubwiye.

Imiryango ibiri n’igice cy’umuryango by’Abisirayeli na gakondo yabo

15 Mose ni we wagerereye Abarubeni igihugu nk’uko amazu yabo ari.

16 Igihugu bahawe cyaheraga kuri Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni, n’umudugudu wo hagati mu kibaya n’igitwa cyose cy’i Medeba

17 n’i Heshiboni, imidugudu yose y’ibitwa n’i Diboni n’i Bamotibāli n’i Betibālimeyoni,

18 n’i Yahasi n’i Kedemoti n’i Mefāti,

19 n’i Kiriyatayimu n’i Sibuma n’i Seretishahari hari ku musozi uri mu kibaya,

20 n’i Betipewori n’imirenge y’i Pisiga n’i Betiyeshimoti,

21 n’imidugudu yose y’ibitwa n’igihugu cyose cya Sihoni umwami w’Abamori watwaraga i Heshiboni, uwo Mose yanesheje hamwe n’abatware ba Midiyani: Evi na Rekemu na Suri na Huri na Reba, ari bo batware ba Sihoni babaga muri icyo gihugu.

22 Kandi Balāmu mwene Bewori w’umucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota hamwe n’abandi bishwe.

23 Ariko urugabano rw’Abarubeni rwari Yorodani n’inkuka zayo. Iyi ni yo gakondo y’Abarubeni nk’uko amazu yabo ari, n’imidugudu n’ibirorero byayo.

24 Kandi Mose ni we wagerereye umuryango w’Abagadi nk’uko amazu yabo ari.

25 Igihugu bahawe cyari Yazeri n’imidugudu yose y’i Galeyadi n’igice cy’igihugu cy’Abamoni kugeza kuri Aroweri hateganye n’i Raba,

26 uhereye i Heshiboni ukageza i Ramatimisipa n’i Betonimu, uhereye i Mahanayimu ukageza mu rugabano rw’i Debira.

27 Kandi iyo mu kibaya n’i Betiharamu n’i Betinimura, n’i Sukoti n’i Safoni n’igice cy’igihugu cya Sihoni umwami w’i Heshiboni cyari cyasigaye, na Yorodani n’inkuka zayo ukageza mu bigobe by’inyanja y’i Kinereti iburasirazuba bwa Yorodani.

28 Iyi ni yo gakondo y’Abagadi nk’uko amazu yabo ari, n’imidugudu n’ibirorero byayo.

29 Kandi Mose ni we wagerereye igice cy’umuryango wa Manase, haba ahabo nk’uko amazu yabo ari.

30 Igihugu bahawe cyageraga i Mahanayimu n’i Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi umwami w’i Bashani, n’imidugudu yose ya Yayiri yo muri Bashani, yose yari mirongo itandatu,

31 n’igice cy’i Galeyadi na Ashitaroti na Edureyi, imidugudu y’igihugu cya Ogi cy’i Bashani, yari iya bene Makiri mwene Manase. Ni cyo cya gice cya bene Makiri nk’uko amazu yabo ari.

32 Uko ni ko Mose yagabanije igihugu cy’ibitwa bya Mowabu, hakurya ya Yorodani herekeye i Yeriko iburasirazuba.

33 Ariko umuryango w’Abalewi wo Mose nta ho yabahaye kuba gakondo yabo, ahubwo Uwiteka Imana y’Abisirayeli ni yo gakondo yabo nk’uko yababwiye.

Yoz 14

Yosuwa agabanya iyindi miryango y’Abisirayeli

1 Uko ni ko Abisirayeli bahindūye igihugu cy’i Kanāni kiba gakondo yabo, kandi Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu yose y’imiryango y’Abisirayeli barakibagabanya.

2 Imigabane irafindirwa nk’uko Uwiteka yari yarabitegekesheje Mose, iyo iba gakondo y’imiryango cyenda n’igice cy’umuryango,

3 kuko Mose ari we wari watanze gakondo y’imiryango ibiri n’igice cy’umuryango hakurya ya Yorodani ariko Abalewi bo ntiyabahaye gakondo mu bandi.

4 Kandi bene Yosefu bari imiryango ibiri, Manase na Efurayimu. Nta mugabane bari bahaye Abalewi mu gihugu, keretse imidugudu yo guturamo n’ibikingi byabo byo kuragiramo inka zabo, no gushyiramo ibintu byabo.

5 Nk’uko Uwiteka yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje bagabana igihugu.

Agabira Kalebu mwene Yefune i Heburoni

6 Abayuda baherako basanga Yosuwa i Gilugali, Kalebu mwene Yefune Umukenazi aramubaza ati “Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzeho jyewe nawe, akabibwira Mose umuntu w’Imana turi i Kadeshi y’i Baruneya?

7 Icyo gihe nari maze imyaka mirongo ine, twari tukiri i Kadeshi y’i Baruneya, Mose umugaragu w’Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye ngarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n’umutima utabeshya.

8 Ariko bene data twajyanye bahīsha imitima y’abantu ubwoba, jyeweho nomatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.

9 Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.’ ”

10 Nuko Kalebu arongera aravuga ati “Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n’itanu nk’uko yavuze, uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshyikije imyaka mirongo inani n’itanu.

11 Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri.

12 None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abānaki bari bahari, kandi ko hariho imidugudu minini igoswe n’inkike z’amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukane nk’uko Uwiteka yavuze.”

13 Yosuwa aha Kalebu mwene Yefune umugisha, maze amuha umusozi witwa Heburoni ngo habe gakondo ye.

14 Ni cyo cyatumye i Heburoni haba gakondo ya Kalebu mwene Yefune w’Umukenazi na bugingo n’ubu, kuko yomatanye n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli rwose.

15 Kandi i Heburoni kera hitwaga Kiriyataruba. Aruba uwo yari umuntu wo mu Bānaki ukomeye kuruta abandi.

Nuko igihugu gihabwa ihumure.

Yoz 15

Umugabane w’Abayuda

1 Umugabane w’umuryango w’Abayuda nk’uko amazu yabo ari, wagarukiraga ku rugabano rwa Edomu mu butayu bwa Zini ikusi, ku iherezo ryaho.

2 Kandi urugabano rwabo rw’ikusi rwaheraga mu iherezo y’Inyanja y’Umunyu mu kigobe cyayo cyerekeye ikusi,

3 rukazamuka kuri Akurabimu rwerekeye ikusi rukajya i Zini, rukazamuka iruhande rw’ikusi rw’i Kadeshi y’i Baruneya rukanyura bugufi bw’i Heseroni, rukazamuka kuri Adari rugakebereza i Karika,

4 rukanyura kuri Asimoni rugarukira ku kagezi ka Egiputa, maze urugabano rukagarukira ku Nyanja Nini. Urwo ni rwo rugabano rwabo rw’ikusi.

5 Kandi urugabano rw’iburasirazuba rwari Inyanja y’Umunyu, ukageza aho Yorodani igarukira.

Kandi urugabano rw’ikasikazi rwaheraga ku iherezo rya Yorodani ku nyanja.

6 Urwo rugabano rwazamukaga i Betihogula rugahita iruhande rw’ikasikazi rw’i Betaraba, rukazamuka rukagera ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,

7 rugakomeza rukagera i Debira uvuye mu gikombe cya Akori, rukagenda rutyo rujya ikasikazi herekeye i Gilugali, hateganye n’inzira izamuka kuri Adumimu umusozi wo hakurya y’umugezi ikusi, nuko urugabano rugakomeza rukagera ku mazi ya Enishemeshi rukagarukira kuri Enirogeli,

8 kandi rukazamuka mu gikombe cya mwene Hinomu kiri mu ruhande rw’igihugu cy’Abayebusi ikusi (ari cyo cyo gihugu cy’i Yerusalemu), rugakomeza rukagera ku mpinga y’umusozi werekeye igikombe cya mwene Hinomu iburengerazuba, ku iherezo ry’igikombe cy’Abarafa ikasikazi.

9 Nuko urugabano rukamanuka mu mpinga y’umusozi rukagera ku isōko y’amazi y’i Nefutowa, rukagarukira mu midugudu yo ku musozi wa Efuroni. Urugabano rugakomeza rukajya i Bāla (uwo mudugudu ni wo witwa Kiriyatiyeyarimu).

10 Nuko rugakebereza iburengerazuba bw’i Bāla ku musozi wa Seyiri, rukanyuraho rukagera mu ruhande rw’umusozi wa Yeyarimu rw’ikasikazi (ari wo Kasaloni), rukamanukana i Betishemeshi rukanyura i Timuna.

11 Kandi urwo rugabano rukagarukira mu ruhande rwa Ekuroni ikasikazi, rukaza rutyo i Shikeroni rukanyuraho rukagera ku musozi wa Bāla rukagarukira i Yabunēli, kandi iherezo ryarwo ryari ku nyanja.

12 Kandi urugabano rw’iburasirazuba rwari Inyanja Nini n’ikibaya cyayo.

Urwo ni rwo rugabano rwose rw’umuryango w’Abayuda nk’uko amazu yabo ari.

Kalebu ahindūra imisozi yahawe

13 Nuko Kalebu mwene Yefune, Yosuwa amuha gakondo muri bene Yuda nk’uko Uwiteka yamutegetse, amuha i Kiriyataruba (Aruba uwo ni we se wa Anaki). Ni ho hitwa i Heburoni.

14 Maze Kalebu yirukanamo bene Anaki batatu ari bo aba: Sheshayi na Ahimani na Talumayi, bene Anaki.

15 Nuko avayo atera ab’i Debira, Debira kera hitwaga i Kiriyatiseferi.

16 Kalebu aravuga ati “Umuntu uzatera i Kiriyatiseferi akahanesha, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.”

17 Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ni we wahahindūye maze Kalebu aramumushyingira.

18 Nuko wa mukobwa agitaha kwa Otiniyeli, aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?”

19 Uwo mukobwa aramusubiza ati “Ungirire ubuntu. Dore wampaye igikingi ikusi, mbese ntiwampa n’amasōko y’amazi?” Nuko amuha amasōko yo haruguru n’ayo hepfo.

20 Iyo ni yo gakondo y’umuryango wa Abayuda nk’uko amazu yabo ari.

Imidugudu y’umuryango w’Abayuda

21 Iyi ni yo midugudu y’umuryango w’Abayuda yo mu rugabano rwa Edomu ikusi: Kabusēli na Ederi na Yagura,

22 na Kina na Dimona na Adada,

23 na Kedeshi na Hasori na Itunani,

24 na Zifu na Telemu na Beyaloti,

25 na Hasorihadata na Keriyotiheseroni (ari wo Hasori),

26 na Amamu na Shema na Molada,

27 na Hasarigada na Heshimoni na Betipeleti,

28 na Hasarishuwali na Bērisheba na Biziyotiya,

29 na Bāla na Iyimu na Esemu,

30 na Elitoladi na Kesili na Horuma,

31 na Sikulagi na Madumana na Sanusana,

32 na Lebawota na Shiluhimu, na Ayini na Rimoni. Imidugudu yose yari makumyabiri n’icyenda hamwe n’ibirorero byayo.

33 Iyo mu kibaya ngiyi: Eshitawoli na Sora na Ashuna,

34 na Zanowa na Eniganimu, na Tapuwa na Enamu,

35 na Yaramuti na Adulamu, na Soko na Azeka,

36 na Shārayimu na Aditayimu, na Gedera na Gederotayimu. Yose ni cumi n’ine hamwe n’ibirorero byayo.

37 Senani na Hadasha na Migidoligadi,

38 na Dilani na Misipa na Yokitēli,

39 na Lakishi na Bosikati na Eguloni,

40 na Kaboni na Lahimasi na Kitilishi,

41 na Gederoti na Betidagoni, na Nama na Makeda. Yose ni cumi n’itandatu hamwe n’ibirorero byayo.

42 Libuna na Eteri na Ashani,

43 na Ifuta na Ashuna na Nesibu,

44 na Keyila na Akizibu na Maresha. Yose ni icyenda hamwe n’ibirorero byayo.

45 Ekuroni hamwe n’imidugudu n’ibirorero byawo,

46 uhereye Ekuroni ukageza ku nyanja, imidugudu yose yo mu ruhande rwo kuri Ashidodi hamwe n’ibirorero byayo.

47 Ashidodi n’imidugudu n’ibirorero byaho, i Gaza n’imidugudu n’ibirorero byaho, ukageza ku kagezi ka Egiputa n’Inyanja Nini n’ikibaya cyayo.

48 Iyo mu gihugu cy’imisozi miremire ngiyi: Shamiri na na Yatiri na Soko,

49 na Dana na Kiriyatisana (ari wo Debira),

50 na Anabu na Eshitemowa na Animu,

51 na Gosheni na Holoni na Gilo. Imidugudu ni cumi n’umwe hamwe n’ibirorero byayo.

52 Araba na Duma na Eshana,

53 na Yanimu na Betitapuwa na Afeka,

54 na Humata na Kiriyataruba (ari wo Heburoni) na Siyori. Imidugudu ni icyenda hamwe n’ibirorero byayo.

55 Mawoni na Karumeli, na Zifu na Yuta,

56 na Yezerēli na Yokideyamu na Zanowa,

57 na Kayini na Gibeya na Timuna. Imidugudu ni icumi hamwe n’ibirorero byayo.

58 Halihuli na Betisuri na Gedori,

59 na Mārati na Betanoti na Elitekoni. Imidugudu ni itandatu hamwe n’ibirorero byayo.

60 Kiriyatibāli (ari wo Kiriyatiyeyarimu) n’i Raba. Imidugudu ni ibiri hamwe n’ibirorero byayo.

61 Iyo mu butayu ngiyi: Betaraba na Midina na Sekaka,

62 na Nibushani n’umudugudu w’umunyu na Enigedi. Imidugudu ni itandatu hamwe n’ibirorero byayo.

63 Ariko Abayebusi bo bari abaturage b’i Yerusalemu, Abayuda ntibashoboye kubirukana.

Nuko Abayebusi bagumana n’Abayuda i Yerusalemu na bugingo n’ubu.

Yoz 16

Umugabane w’Abefurayimu

1 Umugabane wa bene Yosefu waheraga i Yorodani hateganye n’i Yeriko, no ku mazi ya Yeriko iburasirazuba mu butayu Urugabano rwawo rukazamuka ruva i Yeriko, rukanyura mu gihugu cy’imisozi miremire rukagera i Beteli,

2 rugahera i Beteli rujya i Luzi, rukanyura mu rugabano rw’Abaruki rukagera Ataroti,

3 rukamanukana iburengerazuba ku rugabano rw’Abayafuleti kugeza mu rugabano rwa Betihoroni yo hepfo ari yo Gezeri, kandi iherezo ryawo ryari inyanja.

4 Nuko bene Yosefu, Abamanase n’Abefurayimu benda gakondo yabo.

5 Kandi urugabano rw’Abefurayimu nk’uko amazu yabo ari rwaje rutya: urugabano rwa gakondo yabo rw’iburasirazuba rwari Atarotadara ukageza i Betihoroni yo haruguru.

6 Urugabano rw’iburengerazuba rukagarukira i Mikimetati ikasikazi, maze rugakebereza iburasirazuba rukajya i Tanatishilo, rukanyura iburasirazuba bw’i Yanowa.

7 Kandi rukava i Yanowa rukamanukana Ataroti n’i Nāra rukagera i Yeriko, rukagarukira kuri Yorodani,

8 rukagera i Tapuwa rugakomeza iburasirazuba rukagera ku kagezi kitwa Kana, maze rukagarukira ku nyanja. Iyo ni yo gakondo y’Abefurayimu nk’uko amazu yabo ari,

9 hamwe n’imidugudu yarobanuriwe Abefurayimu hagati ya gakondo y’Abamanase, imidugudu yose n’ibirorero byayo.

10 Ariko ntibirukanayo Abanyakanāni babaga i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturana n’Abefurayimu na bugingo n’ubu, bahinduka abaretwa babo.

Yoz 17

Umugabane w’Abamanase

1 Bafindira umugabane w’umuryango wa Manase, kuko ari we mfura ya Yosefu. Makiri yari imfura ya Manase sekuru wa Gileyadi ni we wahawe iyi misozi: i Galeyadi n’i Bashani kuko yari intwari.

2 Bafindira n’umugabane wa bene Manase bandi nk’uko amazu yabo ari. Abo ni bo Abiyezeri na bene Heleki, na bene Asiriyeli na bene Shekemu, na bene Heferi na bene Shemida. Aba bavuzwe ni bo bahungu ba Manase mwene Yosefu nk’uko amazu yabo ari.

3 Ariko Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi, mwene Makiri mwene Manase ntiyabyaye abahungu, keretse abakobwa kandi aya ni yo mazina yabo: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.

4 Barahaguruka basanga Eleyazari umutambyi, na Yosuwa mwene Nuni n’abatware babo baravuga bati “Uwiteka yategetse Mose yuko aduhana gakondo na bene wacu.” Ni cyo cyatumye abahana gakondo na bene se, bakurikije itegeko ry’Uwiteka.

5 Nuko umuryango wa Manase uhabwa imigabane cumi, uretse ibihugu by’i Galeyadi n’i Bashani byo hakurya ya Yorodani,

6 kuko abakobwa ba Manase bahanywe gakondo n’abahungu be, kandi bene Manase bandi bahabwa i Galeyadi.

7 Nuko urugabano rw’Abamanase rwaheraga i Bwasheri rukageza i Mikimetati herekeye i Shekemu, maze urugabano rukanyura iburyo rukagera Enitapuwa.

8 Igihugu cy’i Tapuwa cyari icya Manase, ariko i Tapuwa hafi y’urugabano rw’Abamanase hari ah’Abefurayimu.

9 Nuko urugabano rumanukira ku kagezi kitwa Kana, ikusi yako. Iyo midugudu yari iy’Abefurayimu, ariko rero yari hagati y’iy’Abamanase. Urugabano rw’Abamanase rwari ikasikazi ya ka kagezi kandi iherezo ryarwo ryari inyanja.

10 Kandi ikusi yako haba ah’Abefurayimu, ikasikazi yako haba ah’Abamanase, kandi inyanja ni rwo rugabano rwabo. Nuko bagera i Bwasheri ikasikazi, n’i Bwisakari iburasirazuba.

11 Abamanase bahabwa mu Bisakari no mu Bashēri imidugudu yitwaga Betisheyani n’imidugudu yaho, na Ibuleyamu n’imidugudu yaho, n’abaturage b’i Dori n’imidugudu yaho, n’aba Endori n’imidugudu yaho, n’ab’i Tānaki n’imidugudu yaho, n’ab’i Megido n’imidugudu yaho, ari yo misozi itatu.

12 Bene Manase ntibabasha kwirukana bene iyo midugudu, ariko Abanyakanāni bashaka kuguma muri icyo gihugu.

13 Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni ikoro, ntibabirukana umuhashya.

Bene Yosefu basaba kongererwa umugabane wabo

14 Ab’umuryango wa Yosefu babaza Yosuwa bati “Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa n’igice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi ko turi umuryango munini kuko Uwiteka yaduhaye umugisha kugeza ubu?”

15 Nuko Yosuwa arabasubiza ati “Niba muri umuryango munini nimuzamuke mujye mu kibira, mugiteme mwiyagurire mu gihugu cy’Abaferizi n’Abarafa, kuko igihugu cy’imisozi ya Efurayimu ari imfungane kuri mwe.”

16 Abayosefu baravuga bati “Igihugu cy’imisozi ntabwo cyadukwira, kandi Abanyakanāni bose b’i Betisheyani n’imidugudu yaho, n’abari mu kibaya cy’i Yezerēli uko batuye mu gihugu cy’ibibaya, bafite amagare y’ibyuma.”

17 Yosuwa aherako abwira umuryango wa Yosefu, ari bo Befurayimu n’Abamanase ati “Muri umuryango munini koko kandi mufite imbaraga nyinshi, ntimwahabwa umugabane umwe gusa

18 ahubwo igihugu cy’imisozi miremire kizabe icyanyu. Kandi naho ari ikibira muzagiteme n’imirenge yayo izabe iyanyu, ariko Abanyakanāni nubwo ari abanyambaraga bafite n’amagare y’ibyuma, muzabirukane.”

Yoz 18

Imiryango irindwi ituma intumwa zo kujya kureba uko bakebewe

1 Nuko iteraniro ryose ry’Abisirayeli riteranira i Shilo bashingayo ihema ry’ibonaniro, igihugu kirabagomōkera.

2 Kandi mu Bisirayeli hari hasigaye imiryango irindwi, itaragererwa igihugu ngo kibe gakondo yabo.

3 Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye?

4 Nuko nimutore abagabo batatu uko umuryango wose uri, mubanzanire mbohereze bagende igihugu bandika ingabano zacyo nk’uko gakondo y’imiryango iri, nibarangiza bazagaruke aho ndi.”

5 Maze ati “Bazakigabanyemo karindwi: Abayuda bazaguma mu rugabano rwabo ikusi, n’Abayosefu bazaguma ahabo ikasikazi.

6 Maze muzandike igihugu mo imigabane irindwi, nimurangiza muzanzanire urwo rwandiko hano, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka Imana yacu.

7 Abalewi ntibafite umugabane muri mwe, ahubwo ubutambyi bw’Uwiteka ni bwo gakondo yabo. N’Abagadi n’Abarubeni n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, ni ho Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye.”

8 Nuko abo bantu barahaguruka baragenda, bakigenda bajya kwandika ingabano z’igihugu Yosuwa arabihanangiriza ati “Nimugende, mugende igihugu cyose mwandike ingabano zacyo maze muzagaruke aho ndi, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka hano i Shilo.”

9 Abo bantu baragenda, bagenda icyo gihugu bandika imigabane yacyo mu gitabo uko ari irindwi, bashyiraho n’imidugudu yaho. Maze basubirayo basanga Yosuwa mu ngerero z’i Shilo.

10 Nuko Yosuwa abagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka i Shilo, agabanya Abisirayeli icyo gihugu nk’uko imiryango yabo iri.

Umugabane w’Ababenyamini

11 Umugabane w’umuryango w’Ababenyamini uboneka nk’uko amazu yabo ari, kandi urugabano rwabo ruhera muri bene Yuda na bene Yosefu.

12 Urugabano rw’ikasikazi rwaheraga kuri Yorodani, rukazamuka mu rugabano rw’i Yeriko rwerekeye ikasikazi, rukanyura mu gihugu cy’imisozi miremire iburengerazuba rukagarukira mu butayu bw’i Betaveni.

13 Rugakomeza i Luzi (ari yo Beteli) mu rugabano rwaho rwerekeye ikusi, rukamanukira Atarotadara iruhande rw’umusozi ikusi y’i Betihoroni yo hepfo.

14 Nuko rugeze ku ruhande rw’iburengerazuba rugakebereza aho rujya ikusi, uhereye ku musozi uteganye n’i Betihoroni ikusi, rukagarukira i Kiriyatibāli (ari yo Kiriyatiyeyarimu) umudugudu w’Abayuda. Urwo ni rwo rugabano rw’iburengerazuba.

15 Urugabano rw’ikusi rugahera ku iherezo ry’i Kiriyatiyeyarimu rukagera iburengerazuba, rukagarukira ku isōko y’amazi ya Nefutowa.

16 Maze rukamanukana mu iherezo ry’umusozi uteganye n’igikombe cya mwene Hinomu, aho gisāngānira mu gikombe cy’Abarafa ikasikazi, rukamanukana muri icyo gikombe cya Hinomu ruteganye n’Abayebusi ikusi, rukagera kuri Enirogeli.

17 Bakaruzana batyo ikasikazi rukagarukira Enishemeshi, rukajya i Geliloti hakurya y’inzira izamuka kuri Adumimu, maze rukamanuka ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,

18 rukanyura iruhande ruteganye na Araba ikasikazi rukamanukana muri Araba,

19 rukanyuraho rukagera mu ruhande rw’i Betihogula ikasikazi, kandi iherezo ryarwo riba ikigobe cy’Inyanja y’Umunyu ikasikazi, ikusi ya Yorodani. Urwo ni rwo rugabano rw’ikusi.

20 Kandi Yorodani yabaye urugabano rwaho iburasirazuba. Iyo ni yo gakondo y’Ababenyamini nk’uko ingabano zayo zazengurutse, nk’uko amazu yabo ari.

21 Kandi imidugudu y’umuryango w’Ababenyamini nk’uko amazu yabo ari ngiyi: Yeriko na Betihogula na Emekikesisi,

22 na Betaraba na Semarayimu na Beteli,

23 na Avimu na Para na Ofura,

24 na Kefaramoni na Ofuni na Geba. Imidugudu ni cumi n’ibiri hamwe n’ibirorero byayo.

25 Gibeyoni na Rama na Bēroti,

26 na Misipa na Kefira na Mosa,

27 na Rekemu na Irupēli na Tarala,

28 na Sela na Elefu na Yebusi (ari yo i Yerusalemu), na Gibeya na Kiriyati. Imidugudu ni cumi n’ine n’ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y’Ababenyamini nk’uko amazu yabo ari.

Yoz 19

Umugabane w’Abasimeyoni

1 Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango w’Abasimeyoni nk’uko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane w’Abayuda.

2 Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: Bērisheba cyangwa Sheba na Molada,

3 na Hasarishuwali na Bala na Esemu,

4 na Elitoladi na Betula na Horuma,

5 na Sikulagi na Betimarukaboti na Hasarisusa,

6 na Betilebawoti na Sharuheni. Imidugudu ni cumi n’itatu hamwe n’ibirorero byayo.

7 Ayini na Rimoni, na Eteri na Ashani. Imidugudu ine n’ibirorero byayo,

8 hamwe n’ibirorero byose bikikije iyo midugudu kugeza i Bālatibēri, ari yo Rama ikusi. Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abasimeyoni nk’uko amazu yabo ari.

9 Ariko umugabane w’Abasimeyoni wakuwe mu mugabane w’Abayuda, kuko igice cy’Abayuda cyabaruse ubwinshi. Ni cyo cyatumye Abasimeyoni bahabwa gakondo hagati muri gakondo yabo.

Umugabane w’Abazebuluni

10 Ubufindo bwa gatatu bwerekana Abazebuluni nk’uko amazu yabo ari. Kandi urugabano rwa gakondo yabo rugera i Sarida,

11 rukazamurwa iburengerazuba kugeza i Marala rukagera n’i Dabesheti, rukagera ku kagezi kari imbere ya Yokineyamu.

12 Uhereye i Sarida rugakebereza iburasirazuba rukagera mu rugabano rwa Kisilotitabora, rukagarukira i Daberati rukazamuka rugera i Yafiya.

13 Uhereye aho rukanyura iburasirazuba rukagera i Gatiheferi na Etikasini, rukagarukira i Rimoni rugakomeza i Neya,

14 rugakebereza aho ikasikazi rujya i Hanatoni, kandi iherezo ryarwo ryari mu gikombe cya Ifutaheli.

15 Kandi bahabwa i Katati n’i Nahalali, n’i Shimuroni n’i Dala n’i Betelehemu. Yose ni imidugudu cumi n’ibiri hamwe n’ibirorero byayo.

16 Iyo ni yo gakondo y’Abazebuluni nk’uko amazu yabo ari.

Umugabane w’Abisakari

17 Ubufindo bwa kane bwerekana Abisakari nk’uko amazu yabo ari.

18 Urugabano rwabo rwagarukiraga i Yezerēli n’i Kesuloti n’i Shunemu,

19 n’i Hafarayimu n’i Shiyoni na Anaharati,

20 n’i Rabiti n’i Kishiyoni na Ebeza,

21 n’i Remeti na Eniganimu na Enihada n’i Betipazezi,

22 maze urugabano rukagarukira i Tabora n’i Shahazuma n’i Betishemeshi, kandi iherezo ry’urugabano rwabo ryari Yorodani. Yose ni imidugudu cumi n’itandatu hamwe n’ibirorero byayo.

23 Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abisakari nk’uko amazu yabo ari, imidugudu n’ibirorero.

Umugabane w’Abashēri

24 Ubufindo bwa gatanu bwerekana Abashēri nk’uko amazu yabo ari.

25 Urugabano rwabo rwari i Helikati n’i Hali, n’i Beteni na Akishafu,

26 na Alameleki na Amadi n’i Mishali, nuko rukagera i Karumeli iburengerazuba, n’i Shihorilibunati,

27 rugakebereza iburasirazuba rukagera i Betidagoni, maze rukagera i Zebuluni no mu gikombe cya Ifutaheli, rukagera i Betemeki n’i Neyeli ikasikazi rukagarukira i Kabuli ibumoso,

28 na Eburoni n’i Rehobu, n’i Hamoni n’i Kana no kugeza i Sidoni nini.

29 Nuko urugabano rugakebereza i Rama, rukagera no ku mudugudu w’i Tiro ugoswe n’inkike z’amabuye, maze urugabano rugakebereza i Hosa kandi iherezo ryarwo ryari inyanja hegeranye n’i Akizibu,

30 kandi bahabwa na Uma na Afika n’i Rehobu. Yose ni imidugudu makumyabiri n’ibiri hamwe n’ibirorero byayo.

31 Iyo ni yo gakondo y’Abashēri nk’uko amazu yabo ari.

Umugabane w’Abanafutali

32 Ubufindo bwa gatandatu bwerekana Abanafutali, ari bo bene Nafutali nk’uko amazu yabo ari.

33 Urugabano rwabo rwaheraga i Helefi ku giti cy’umwela kiri i Sananimu, na Adaminekebu n’i Yabunēli kugeza i Lakumu, kandi iherezo ryarwo ryari Yorodani.

34 Maze urugabano rugakebereza iburengerazuba rukagera Azinotitabora, uhereye aho rukagarukira i Hukoki. Nuko rukagera i Buzebuluni ikusi, rukagera i Bwasheri iburengerazuba, kandi i Buyuda kuri Yorodani iburasirazuba.

35 Kandi imidugudu igoswe n’inkike z’amabuye bahawe ngiyi: Sidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti,

36 na Adama na Rama na Hasori,

37 na Kedeshi na Edureyi na Enihasori,

38 na Ironi na Migidoleli na Horemu, na Betanati na Betishemeshi. Yose ni imidugudu cumi n’icyenda hamwe n’ibirorero byayo.

39 Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abanafutali nk’uko amazu yabo ari, imidugudu n’ibirorero byayo.

Umugabane w’Abadani

40 Ubufindo bwa karindwi bwerekana umuryango w’Abadani nk’uko amazu yabo ari.

41 Kandi urugabano rwa gakondo yabo rwari i Sora na Eshitawoli na Irishemeshi,

42 n’i Shālabini na Ayaloni na Itula,

43 na Eloni n’i Timuna na Ekuroni,

44 na Eliteke n’i Gibetoni n’i Bālati,

45 n’i Yahudi n’i Beneberaki n’i Gatirimoni,

46 n’i Meyakoni n’i Rakoni, mu rugabano rwerekeye i Yopa.

47 Kandi igihugu cy’Abadani cyisumbura urugabano rwabo, kuko Abadani bazamutse bagatera i Leshemu bakaharwanya, bahaneshesha inkota barahahindūra baturayo, maze i Leshemu bahita i Dani, bahitirira n’izina rya sekuruza Dani.

48 Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abadani nk’uko amazu yabo ari, imidugudu n’ibirorero byabo.

49 Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo

50 bakurikije itegeko ry’Uwiteka, bamuha umudugudu yasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, yubakayo umudugudu awuturamo.

51 Iyo ni yo gakondo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu y’imiryango y’Abisirayeli bagabanishije ubufindo i Shilo imbere y’Uwiteka, bari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu.

Yoz 20

Imidugudu y’ubuhungiro

1 Uwiteka abwira Yosuwa ati

2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Mwitoranyirize imidugudu y’ubuhungiro, iyo nabategekesheje ururimi rwa Mose,

3 kugira ngo gatozi wishe umuntu wese, atabyitumye cyangwa atabizi ayihungiremo, kandi izajye ibabera ubuhungiro bwo guhunga umuhōzi.’

4 Gatozi uhungiye muri umwe muri iyo midugudu, azahagarare ku irembo ry’uwo mudugudu yisobanurire abatware bawo, na bo bazaherako bamwinjiza mu mudugudu bamuhe aho aba.

5 Kandi umuhōzi namukurikirayo ntibazamuhe gatozi ngo amuhore, kuko yishe mugenzi we atabyitumye, adasanzwe ari umwanzi we.

6 Nuko azagume muri uwo mudugudu kugeza ubwo azahagarara imbere y’iteraniro gucirwa urubanza na bo, ukageza n’igihe umutambyi mukuru yasanze mu butambyi azapfira, maze gatozi azaherako agaruke iwabo mu rugo rwe mu mudugudu yahunzemo.”

7 Nuko bitoranyiriza i Kedeshi y’i Galilaya mu gihugu cy’imisozi y’i Bunafutali, n’i Shekemu mu gihugu cy’imisozi y’i Bwefurayimu, n’i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy’imisozi y’i Buyuda.

8 Kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba bw’i Yeriko, batoranyayo i Beseri mu butayu bwo mu bitwa h’umuryango w’Abarubeni, n’i Ramoti y’i Galeyadi h’umuryango w’Abagadi, n’i Golani y’i Bashani h’umuryango w’Abamanase.

9 Iyo ni yo midugudu yakubitiwe Abisirayeli bose n’umunyamahanga wese ubasuhukiyemo, kugira ngo uwishe umuntu wese atabyitumye azahungireyo ye kwicwa n’umuhōzi, kugeza ubwo azahagarara imbere y’iteraniro.

Yoz 21

Umugabane w’Abalewi

1 Nuko abatware b’amazu y’Abalewi basanga umutambyi Eleyazari, na Yosuwa mwene Nuni n’abatware b’amazu y’imiryango y’Abisirayeli,

2 bababwirira aho bari bari i Shilo mu gihugu cy’i Kanāni bati “Uwiteka yategekesheje Mose yuko tuzahabwa imidugudu yo guturamo, hamwe n’ibikingi byayo ngo tuzajye turagiramo amatungo yacu.”

3 Nuko Abisirayeli baha Abalewi iyi midugudu hamwe n’ibikingi byayo hagati muri gakondo yabo, nk’uko Uwiteka yategetse.

4 Ubufindo bwerekana imigabane y’amazu y’Abakohati bene Aroni umutambyi bo mu Balewi, bahabwa imidugudu cumi n’itatu ku y’umuryango wa Yuda, no ku y’uwa Simiyoni, no ku y’uwa Benyamini.

5 Kandi bene Kohati bandi bafindirwa imidugudu cumi ku y’umuryango wa Efurayimu, no ku midugudu y’uwa Dani no ku y’igice cy’umuryango wa Manase.

6 Kandi bene Gerushoni bafindirwa imidugudu cumi n’itatu ku y’amazu y’umuryango wa Isakari, no ku y’uwa Asheri, no ku y’uwa Nafutali, no ku y’igice cy’umuryango wa Manase i Bashani.

7 Kandi bene Merari nk’uko amazu yabo ari, bahabwa imidugudu cumi n’ibiri ku y’umuryango wa Rubeni, no ku y’uwa Gadi, no ku y’uwa Zebuluni.

8 Nuko rero Abisirayeli bagabanyiriza Abalewi batya iyi midugudu n’ibikingi byayo, nk’uko Uwiteka yategekesheje Mose.

9 Bagabanya mu muryango w’Abayuda no mu muryango w’Abasimeyoni iyi midugudu, bayisobanura amazina.

10 Iyo ni yo ya bene Aroni bo mu mazu ya Kohati b’Abalewi, kuko umugabane wa mbere wari uwabo.

11 Nuko babaha i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy’imisozi ya Yuda hamwe n’ibikingi biyikikije. Aruba uwo yari se wa Anaki,

12 ariko imirima y’uwo mudugudu n’ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune kuba gakondo ye.

13 Kandi baha bene Aroni umutambyi i Heburoni n’ibikingi byaho, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Libuna n’ibikingi byaho,

14 n’i Yatiri n’ibikingi byaho, na Eshitemowa n’ibikingi byaho,

15 n’i Holoni n’ibikingi byaho, n’i Debira n’ibikingi byaho,

16 na Ayini n’ibikingi byaho, n’i Yuta n’ibikingi byaho, n’i Betishemeshi n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu icyenda yo muri iyo miryango ibiri.

17 Kandi mu muryango wa Benyamini babaha i Gibeyoni n’ibikingi byaho, n’i Geba n’ibikingi byaho,

18 na Anatoti n’ibikingi byaho, na Alumoni n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

19 Imidugudu yose ya bene Aroni b’abatambyi yari cumi n’itatu n’ibikingi byayo.

20 Kandi ab’amazu ya bene Kohati b’Abalewi, ari bo bene Kohati bandi, bo bahawe imidugudu y’umugabane wabo mu muryango wa Efurayimu.

21 Babaha i Shekemu n’ibikingi byaho mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Gezeri n’ibikingi byaho,

22 n’i Kibuzayimu n’ibikingi byaho, n’i Betihoroni n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

23 Kandi mu muryango wa Dani babaha Eliteke n’ibikingi byaho, n’i Gibetoni n’ibikingi byaho,

24 na Ayaloni n’ibikingi byaho, n’i Gatirimoni n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

25 Kandi mu gice cy’umuryango wa Manase babaha i Tānaki n’ibikingi byaho, n’i Gatirimoni n’ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri.

26 Imidugudu yose ya bene Kohati bandi yari icumi n’ibikingi byayo.

27 Kandi bagabanyiriza bene Gerushoni bo mu mazu y’Abalewi, mu mugabane w’igice cy’umuryango wa Manase i Golani y’i Bashani n’ibikingi byabo, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Bēshitera n’ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri.

28 Kandi mu muryango wa Isakari babaha i Kishiyoni n’ibikingi byaho, n’i Daberati n’ibikingi byaho,

29 n’i Yaramuti n’ibikingi byaho, na Eniganimu n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

30 Kandi mu muryango wa Asheri babaha i Mishali n’ibikingi byaho, na Abudoni n’ibikingi byaho,

31 n’i Helikati n’ibikingi byaho, n’i Rehobu n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

32 Kandi umuryango wa Nafutali babaha i Kedeshi y’i Galilaya n’ibikingi byaho, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Hamotidori n’ibikingi byaho, n’i Karitani n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu itatu.

33 Imidugudu yose y’Abagerushoni nk’uko amazu yabo ari, yari cumi n’itatu n’ibikingi byayo.

34 Kandi mu muryango wa Zebuluni ni ho bahaye ab’amazu ya bene Merari, ari bo Balewi bandi, i Yokineyamu n’ibikingi byaho, n’i Karita n’ibikingi byaho,

35 n’i Dimuna n’ibikingi byaho, n’i Nahalali n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

36 Kandi mu muryango wa Rubeni babaha i Beseri n’ibikingi byaho, n’i Yahasi n’ibikingi byaho,

37 n’i Kedemoti n’ibikingi byaho, n’i Mefāti n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

38 Kandi mu muryango wa Gadi babaha i Ramoti y’i Galeyadi n’ibikingi byaho, ari wo mudugudu w’ubuhungiro bwa gatozi, n’i Mahanayimu n’ibikingi byaho,

39 n’i Heshiboni n’ibikingi byaho, n’i Yazeri n’ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

40 Iyo yose ni yo midugudu ya bene Merari nk’uko amazu yabo ari, ari bo b’ayandi mazu y’Abalewi. Umugabane wabo wari imidugudu cumi n’ibiri.

41 Imidugudu yose y’Abalewi yo hagati muri gakondo y’Abisirayeli, yari mirongo ine n’umunani n’ibikingi byayo.

42 Kandi iyi midugudu yose yari ikikijwe n’ibikingi byayo. Uko ni ko yari iri yose.

43 Uko ni ko Uwiteka yahaye Abisirayeli igihugu cyose yasezeranyije ba sekuruza babo, baragihindūra baturayo.

44 Uwiteka abaha ihumure impande zose nk’uko yasezeranyije ba sekuruza babo. Nta muntu n’umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere, ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose.

45 Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye.

Yoz 22

Yosuwa asezerera Abarubeni n’Abagadi, n’ab’igice cy’umuryango wa Manase

1 Nyuma Yosuwa ahamagaza Abarubeni n’Abagadi, n’ab’igice cy’umuryango wa Manase

2 arababwira ati “Mwashohoje ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse byose, no mu byanjye nabategetse byose na byo mwaranyumviye.

3 Kandi icyo gihe cyose kugeza ubu ntabwo mwahemukiye bene wanyu, n’amategeko y’Uwiteka Imana yanyu na yo mwarayitondeye.

4 Uwiteka Imana yanyu yaruhuye bene wanyu nk’uko yabasezeranyije, noneho mwebwe nimujye mu mahema yanyu muzasubire mu gihugu mwahawe, icyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye hakurya ya Yorodani.

5 Icyakora mujye mugira umwete wo kwitondera amategeko, n’ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ati ‘Nimukunde Uwiteka Imana yanyu, mugende mu nzira ibayoboye zose, mwitondere amategeko mwomatane na we, mukoreshereze Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose.’ ”

6 Maze Yosuwa abaha umugisha, arabasezerera basubira mu mahema yabo.

7 Nuko igice kimwe cy’umuryango wa Manase, Mose yabahaye gakondo yabo i Bashani, ariko ikindi gice Yosuwa ni we wabahaye gakondo muri bene wabo hakuno ya Yorodani, iburengerazuba. Ariko Yosuwa akibasezerera ngo basubire mu mahema yabo, abaha umugisha na bo.

8 Maze arababwira ati “Nimusubire iwanyu mu mahema yanyu mujyanye ubutunzi bwinshi, murongōye amatungo menshi cyane, mujyanye ifeza n’izahabu n’imiringa, n’ibyuma n’imyenda myinshi cyane, nuko nimugabane na bene wanyu iminyago y’ababisha banyu.”

Biyubakira igicaniro kuri Yorodani

9 Nuko Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, basubirayo bava mu Bisirayeli i Shilo yo mu gihugu cy’i Kanāni, bajya mu gihugu cy’i Galeyadi icyo bahindūye, aho bahawe gakondo nk’uko Uwiteka yategekesheje ururimi rwa Mose.

10 Bagera mu gihugu gihereranye na Yorodani mu gihugu cy’i Kanāni, bahiyubakira igicaniro cy’amabuye kuri Yorodani cy’ikimenywabose.

11 Bukeye Abisirayeli bumva ko Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase bubatse igicaniro mu irasukiro ry’i Kanāni, mu gihugu gihereranye na Yorodani mu bw’Abisirayeli.

12 Nuko rero Abisirayeli babimenye, iteraniro ryabo ryose riteranira i Shilo kugira ngo bajye kubarwanya.

13 Abisirayeli baherako batuma Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ku Barubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase mu gihugu cy’i Galeyadi,

14 bamutumana n’abatware cumi. Umuryango wose w’Abisirayeli utoranywamo umutware umwe w’inzu ya sekuruza, umuntu wese muri bo yatoranyijwe mu bihumbi by’Abisirayeli ari umukuru w’inzu ya sekuruza.

15 Nuko bageze ku Barubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase mu gihugu cy’i Galeyadi, barababwira bati

16 “Iteraniro ryose ry’Uwiteka ryadutumye ngo ‘Iki gicumuro mwacumuye ku Mana y’Abisirayeli mwagicumuriye iki, ko muretse kuyoborwa n’Uwiteka mukiyubakira igicaniro, mukamugomera?

17 Mbese igicumuro cya Pewori kiratworoheye, icyo tutarakiranuka na cyo na bugingo n’ubu? Nubwo mugiga yateye mu iteraniro ry’Uwiteka,

18 byatuma muteshuka mukareka kuyoborwa n’Uwiteka? Kandi uyu munsi nimugomera Uwiteka, ejo azarakarira iteraniro ryose ry’Abisirayeli.

19 Niba igihugu cyanyu ari igihugu cyanduye, nimwambuke muze mu gihugu cy’ubuturo bw’Uwiteka, aho ihema ry’Uwiteka riri muturane natwe, ariko mwe kugomera Uwiteka, natwe mwe kutugomera, ngo mwiyubakire igicaniro kidatunganiye Uwiteka Imana yacu.

20 Mbese wa mugabo Akani mwene Zera ntiyacumuye akenda ku byashinganywe, umujinya w’Uwiteka ugaherako ukamanukira mu iteraniro ry’Abisirayeli? Kandi ubwo uwo mugabo yacumuraga, si we warimbutse wenyine.’ ”

Kwiregura kw’Abarubeni n’Abagadi, n’ab’igice cy’umuryango wa Manase

21 Nuko Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase barabasubiza, babwira abo batware b’ibihumbi by’Abisirayeli bati

22 “Uwiteka Imana nyamana, Uwiteka Imana nyamana ni yo ibizi, kandi Abisirayeli na bo bazabimenya. Niba twarabikoreye ubugome cyangwa gucumura ku Uwiteka, uyu munsi ntimureke dukira.

23 Niba twariyubakiye igicaniro kugira ngo duteshuke tureke kuyoborwa n’Uwiteka, cyangwa kugira ngo dutambireho ibitambo byoswa cyangwa iby’ishimwe yuko turi amahoro, cyangwa ngo duturireho amaturo y’amafu y’impeke, Uwiteka ubwe abiduhore.

24 Ahubwo twabigize dufite impamvu, kugira ngo mu gihe kizaza abana banyu batazabaza abacu bati ‘Muhuriye he n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli?

25 Ko Uwiteka yagize Yorodani urugabano hagati yacu namwe, mwa Barubeni n’Abagadi mwe? Nta mugabane mufite ku Uwiteka.’ Ni ko abana banyu bazabuza abacu kūbaha Uwiteka.

26 Ni cyo cyatumye twigira inama tuti ‘Henga twiyubakire igicaniro kitari icy’ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo’,

27 ahubwo kizabe umuhamya hagati yacu namwe, no hagati y’abuzukuruza bacu bazadukurikira, kugira ngo dukoreshereze Uwiteka ibitambo byacu byoswa, n’ibindi bitambo n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro, abana banyu be kuzabwira abacu mu gihe kizaza bati ‘Nta mugabane mufite ku Uwiteka.’

28 Ni cyo gituma tuvuga tuti ‘Nibatubwira batyo, cyangwa abuzukuruza bacu bo mu gihe kizaza, tuzaherako tubasubize tuti: Dore imyubakire y’igicaniro cy’Uwiteka ba data bubatse, kitari icy’ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo, ahubwo ni umuhamya hagati yacu namwe.’ ”

29 Barongera baravuga bati “Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cy’ibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo y’amafu y’impeke cyangwa n’ibindi bitambo, kitari igicaniro cy’Uwiteka Imana yacu kiri imbere y’ihema ryayo.”

Abarubeni buzura n’Abisirayeli

30 Maze Finehasi umutambyi n’abatware b’iteraniro, ari bo batware b’ibihumbi by’Abisirayeli bari kumwe na we, bumvise uko Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase babashubije, birabanezeza cyane.

31 Nuko Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, abwira Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase ati “Noneho uyu munsi tumenye yuko Uwiteka ari hagati muri twe, kuko mutacumuye ku Uwiteka mutyo. None mukikije Abisirayeli amaboko y’Uwiteka.”

32 Finehasi mwene Eleyazari umutambyi na ba batware, bava mu gihugu cy’i Galeyadi cy’Abarubeni n’Abagadi, basubira i Kanāni mu Bisirayeli bababwira uko babashubije.

33 Ibyo binezeza Abisirayeli bahimbaza Imana, ntibasubira kuvuga ko bazabarwanya bakarimbura igihugu Abarubeni n’Abagadi batuyemo.

34 Nuko Abarubeni n’Abagadi bahimba icyo gicaniro Edi, risobanurwa ngo ni umuhamya wo muri twe, yuko Uwiteka ari yo Mana.