Yoz 23

Yosuwa abihanangiriza kuzirukana amahanga asigaye

1 Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z’ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru,

2 ahamagaza Abisirayeli bose n’abatware babo n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo arababwira ati “Ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru.

3 Namwe mwabonye ibyo Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we wabarwaniye.

4 None dore ayo mahanga asigaye muri iki gihugu hamwe n’amahanga yose narimbuye, nayabahesheje ubufindo ngo abe gakondo y’imiryango yanyu, uhereye kuri Yorodani ukageza ku Nyanja Nini y’iburengerazuba.

5 Kandi Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukana buheriheri muhereko muhindūre igihugu cyabo nk’uko Uwiteka Imana yanyu yababwiye.

6 Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso.

7 Ntimukifatanye n’aya mahanga asigaye muri mwe, ntimukavuge amazina y’imana zabo, ntimukarahire Imana zabo, ntimukazikorere, ntimukazipfukamire,

8 ahubwo muzajye mwomatana n’Uwiteka Imana yanyu nk’uko mwakoze kugeza ubu.

9 Muzi yuko Uwiteka yirukanye imbere yanyu amahanga manini akomeye, ariko mwebwe kugeza ubu nta wabahagaze imbere ngo abaneshe,

10 ahubwo umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi kuko Uwiteka Imana yanyu izabarwanirank’uko yababwiye.

11 Nuko mugire umwete cyane wo gukunda Uwiteka Imana yanyu.

12 Ariko nimusubira inyuma ho gato, mukifatanya n’aya mahanga asigaye muri mwe, mugashyingirana mukifatanya na bo, na bo bakifatanya namwe,

13 mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukana ayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababera umutego n’ikigoyi, bazabamerera nk’inkoni zitimbura mu mbavu n’amahwa ahanda mu maso, kugeza ubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.

14 “Dore ubu ngiye kugenda nk’uko abandi bose bagenda, kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.

15 Nk’uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azabasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.

16 Nimurenga isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukoresha izindi mana mukazipfukamira, uburakari bw’Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.”

Yoz 24

Yosuwa atekerereza Abisirayeli ibyabaye, abihanangiriza gukorera Uwiteka wenyine

1 Yosuwa ateraniriza imiryango y’Abisirayeli yose i Shekemu, ahamagaza abatware b’Abisirayeli n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo baza kwiyerekana imbere y’Imana.

2 Maze Yosuwa abwira abantu bose ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Kera ba sogokuruza babaga hakurya ya rwa ruzi, ndetse Tera se wa Aburahamu, se wa Nahori, bakoreraga izindi mana.

3 Bukeye njyana sogokuruza wanyu Aburahamu, mukura hakurya y’uruzi munyuza mu gihugu cyose cy’i Kanāni, ngwiza urubyaro rwe muha Isaka.

4 Maze Isaka muha Yakobo na Esawu, Esawu muha umusozi wa Seyiri ngo atureyo, ariko Yakobo n’urubyaro rwe baramanuka bajya muri Egiputa.

5 Bukeye ntuma Mose na Aroni, ntera Abanyegiputa ibyago nk’uko nabibageneye byose, hanyuma y’ibyo mbakurayo.

6 Nkura ba sogokuruza muri Egiputa mbageza ku nyanja. Abanyegiputa bamwe mu magare abandi bagendera ku mafarashi, bakurikira ba sogokuruza babageza ku Nyanja Itukura.

7 Maze batakira Uwiteka ashyira umwijima hagati yanyu n’Abanyegiputa, Uwiteka abateranyirizaho amazi y’inyanja arabarengera. Kandi amaso yanyu yabonye ibyo nakoze muri Egiputa, maze mumara iminsi myinshi mu butayu.

8 “ ‘Mbajyana mu gihugu cy’Abamori bo hakurya ya Yorodani, barwana namwe, ariko ndababagabiza muhindūra igihugu cyabo, maze mbarimburira imbere yanyu.

9 Bukeye Balaki mwene Sipori umwami w’i Mowabu arahaguruka arwanya Abisirayeli, ni ko gutumira Balāmu mwene Bewori ngo aze kubavuma,

10 ariko nanga kumvira Balāmu. Nicyo cyatumye abasabira umugisha, nuko mbakiza amaboko ya Balaki.

11 Nyuma mwambuka Yorodani mugera i Yeriko abaho barabarwanya, ndetse n’Abamori n’Abaferizi n’Abanyakanāni, n’Abaheti n’Abagirugashi n’Abahivi n’Abayebusi, maze ndababagabiza bose.

12 Kandi nohereza amavubi ababanziriza ngo yirukane abami bombi b’Abamori imbere yanyu, ntibirukanywe n’inkota zanyu cyangwa imiheto yanyu.

13 Maze mbaha igihugu kitabaruhije, n’imidugudu mutubatse muyituramo, n’inzabibu n’imyelayo mutateye, ri byo murya none.’

14 “Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by’ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.

15 “Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”

16 Abantu baramusubiza bati “Kwimūra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa,

17 kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvana mu nzu y’uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo.

18 Imbere yacu Uwiteka yirukana abo muri ayo mahanga yose, hamwe n’Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ni cyo kizatuma dukorera Uwiteka kuko ari yo Mana yacu.”

19 Yosuwa abwira abantu ati “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera, ifuha, ntiyemere kubabarira ibicumuro byanyu n’ibyaha byanyu.

20 Kandi nimwimūra Uwiteka mugakorera imana z’abanyamahanga, azahindukira abagirire nabi, abarimbure nubwo yari yabagiriye neza.”

21 Nuko abantu babwira Yosuwa bati “Oya, ahubwo tuzakorera Uwiteka.”

22 Yosuwa abwira abantu ati “Nuko muri abagabo bo kwihamiriza ibyo, yuko muhisemo Uwiteka kuba ari we muzakorera.”

Na bo bati “Turi abagabo b’ibyo.”

23 Yosuwa ati “Noneho ubwo ari byo mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mukomereze imitima yanyu ku Uwiteka Imana ya Isirayeli.”

24 Abantu babwira Yosuwa bati “Uwiteka Imana yacu ni yo tuzakorera, kandi tuzayumvira.”

25 Nuko uwo munsi Yosuwa asezerana n’abantu, abahera amateka n’amategeko i Shekemu.

Yosuwa ashinga ibuye ry’umuhamya

26 Nuko Yosuwa yandika ayo magambo mu gitabo cy’amategeko y’Imana, yenda ibuye rinini arishinga munsi y’igiti cy’umwela, cyegeranye n’ubuturo bwera bw’Uwiteka.

27 Yosuwa abwira bantu bose ati “Dore iri buye ni ryo muhamya udahamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribaye umuhamya muri mwe kugira ngo mutazihakana Imana yanyu.”

28 Nuko Yosuwa asezerera abantu, ngo umuntu wese ajye muri gakondo ye.

29 Nuko hanyuma y’ibyo, Yosuwa mwene Nuni umugaragu w’Uwiteka aherako arapfa, yari amaze imyaka ijana n’icumi.

30 Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatisera, mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu ikasikazi y’umusozi wa Gāshi.

31 Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.

32 Kandi Abisirayeli bari barazanye amagufwa ya Yosefu bayakuye muri Egiputa, nuko bayahamba i Shekemu mu gikingi Yakobo yaguze na bene Hamori se wa Shekemu ibice by’ifeza ijana. Ayo magufwa aguma muri gakondo ya bene Yosefu.

33 Eleyazari mwene Aroni arapfa na we, bamuhamba ku gasozi Finehasi umwana we yari yahawe mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu.

Ivug 1

Mose yibutsa Abisirayeli ubuhemu bahemutse ku Uwiteka i Kadeshi

1 Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose hakurya ya Yorodani mu butayu, muri Araba ahateganye n’i Sufu, hagati y’i Parani n’i Tofeli n’i Labani, n’i Haseroti n’i Dizahabu.

2 Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi y’i Baruneya uciye ku musozi wa Seyiri, ni urugendo rw’iminsi cumi n’umwe.

3 Mu mwaka wa mirongo ine, mu kwezi kwawo kwa cumi na kumwe, ku munsi wako wa mbere, Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse kubabwira byose,

4 amaze gutsinda Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, na Ogi umwami w’i Bashani wari utuye muri Ashitaroti no mu Edureyi.

5 Hakurya ya Yorodani mu gihugu cy’i Mowabu, ni ho Mose yatangiriye gusobanura aya mategeko:

6 Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije.

7 Nimuhindukire, muhaguruke mujye mu gihugu cy’imisozi cy’Abamori n’ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy’imisozi, no mu gihugu cy’ikibaya n’i Negebu, no mu kibaya cy’Inyanja Nini, no mu gihugu cy’Abanyakanāni, no ku misozi y’i Lebanoni mugeze ku ruzi runini Ufurate.

8 Dore igihugu nkibashyize imbere, nimujyemo, muhindūre igihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza wanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo, ko azabaha bo n’urubyaro rwabo ruzabakurikira.”

9 Nanjye icyo gihe narababwiye nti “Simbasha kubaheka jyenyine.

10 Uwiteka Imana yanyu irabagwije, none dore muhwanije ubwinshi n’inyenyeri zo mu ijuru.

11 Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu ibororotse, ijana ryanyu ryose rihinduke agahumbi, ibahe umugisha nk’uko yabasezeranije.

12 Nabasha nte kubaheka jyenyine ko munziga mukamvuna, mugakubitaho intonganya zanyu?

13 Mutoranye mu miryango yanyu abahanga b’abanyabwenge b’ikimenywabose, mbagire abatware banyu.”

14 Muransubiza muti “Ibyo uvuze ni byiza tubikore.”

15 Nuko ntoranya abatware b’imiryango yanyu, abagabo b’abahanga b’ibimenywabose, mbahindura abatware banyu, ngo bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi cumi icumi, batware mu miryango yanyu.

16 Muri icyo gihe nihanangirije abacamanza banyu nti “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera: iz’umuntu na mwene wabo, cyangwa iz’umuntu n’umunyamahanga umusuhukiyeho.

17 Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy’umuntu, aboroheje n’abakomeye mujye mubahwanya. Ntimugatinye amaso y’abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza. Kandi urubanza ruzajya rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.”

18 Icyo gihe nabategetse ibyo mukwiriye gukora byose.

19 Nuko duhaguruka i Horebu, turangiza bwa butayu bunini buteye ubwoba, ubwo mwabonaga duca mu nzira ijya mu gihugu cy’imisozi cy’Abamori, uko Uwiteka Imana yacu yadutegetse, tugera i Kadeshi y’i Baruneya.

20 Ndababwira nti “Mugeze ku gihugu cy’imisozi cy’Abamori, icyo Uwiteka Imana yacu iduha.

21 Dore Uwiteka Imana yawe igushyize icyo gihugu imbere, zamuka ugihindūre, uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu yagutegetse. Ntutinye, ntukuke umutima.”

22 Mubyumvise mwese mwigira hafi yanjye, murambwira muti “Dutume abatasi batubanzirize badutatire icyo gihugu, bagaruke batubwire inzira dukwiriye kuzamukiramo, n’imidugudu tuzageramo.”

23 Iyo nama ndayishima, mbatoranyamo abagabo cumi na babiri, umwe umwe mu miryango yose.

24 Barahaguruka bazamuka uwo musozi, bagera mu gikombe cya Eshikoli baragitata.

25 Benda ku mbuto z’icyo gihugu barazituzanira, batubarira inkuru bati “Igihugu Uwiteka Imana yacu iduha ni cyiza.”

26 Ariko mwe ntimwemera kuzamuka, ahubwo mwanga itegeko ry’Uwiteka Imana yanyu, murayigomera.

27 Mwitotombera mu mahema yanyu muti “Uwiteka aratwanga, ni cyo cyatumye adukurira mu gihugu cya Egiputa kutugabiza Abamori ngo baturimbure.

28 Mbese turazamuka tujya he, ko bene wacu badukuje imitima kutubwira bati ‘Abantu baho baturuta ubunini baradusumba, imidugudu yabo ni minini, igoteshejwe inkike z’amabuye zigera mu ijuru, ndetse twabonyeyo n’Abānaki?’ ”

29 Ndababwira nti “Ntimugire ubwoba, ntimubatinye.

30 Uwiteka Imana yanyu ibajye imbere, ni yo izabarwanira, ibakorere ibihwanye n’ibyo yabakorereye muri Egiputa byose mu maso yanyu,

31 no mu butayu aho mwabonaga mugenda Uwiteka Imana yanyu ibahetse, nk’uko umugabo aheka umuhungu we, mu rugendo mwagenze rwose mukageza aho mwagereye ino.”

32 Maze ibyo ntibyatuma mwizera Uwiteka Imana yanyu,

33 yabagīraga imbere mu nzira kubashakira aho mubamba amahema, igendera mu muriro nijoro ngo ibayobore inzira mucamo, ikagendera mu gicu ku manywa.

34 Uwiteka yumva amagambo yanyu ararakara, ararahira ati

35 “Ni ukuri nta n’umwe wo muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza, narahiye ko nzaha ba sekuruza wanyu.

36 Keretse Kalebu mwene Yefune, uwo we azakibona kandi nzamuha igihugu yanyuzemo, ngihe n’urubyaro rwe kuko akurikira uko Uwiteka amuyobora muri byose.”

37 Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu arambwira ati “Nawe ntuzajyamo,

38 Yosuwa mwene Nuni uhagararira imbere yawe kugufasha, ni we uzajyamo, umuhumurize kuko ari we uzagihesha Abisirayeli ho gakondo.

39 Kandi abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, n’ibitambambuga byanyu bitazi muri iki gihe gutandukanya ibyiza n’ibibi na bo bazakijyamo, ni bo nzagiha bagihindūre.

40 Ariko mwebweho nimuhindukire mujye mu butayu, muce mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”

41 Maze muransubiza muti “Twacumuye ku Uwiteka, turazamuka turwane dukore ibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.” Nuko mwese muringaniza intwaro zanyu, mugambirira kuzamuka uwo musozi nkaho byoroshye.

42 Uwiteka arambwira ati “Babwire uti ‘Ntimuzamuke, kandi ntimurwane kuko ntari hagati muri mwe, mutaneshwa n’ababisha banyu.’ ”

43 Ndabibabwira ntimwabyumvira, ahubwo mwanga itegeko ry’Uwiteka muramugomera, muzamukana agasuzuguro uwo musozi.

44 Abamori bawutuyeho babasanganirira kubatera, babanesha umuhashya nk’uko inzuki zirukana abantu, baborereza i Seyiri babageza i Horuma.

45 Muragaruka muririra imbere y’Uwiteka, ariko we ntiyabitaho ngo abatege amatwi.

46 Nuko mumara igihe kirekire i Kadeshi, namwe muzi uko icyo gihe cyangannye.

Ivug 2

Urugendo n’intambara baboneye mu butayu

1 Maze turahindukira tujya mu butayu, duca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura uko Uwiteka yantegetse, tuzenguruka umusozi wa Seyiri igihe kirekire.

2 Uwiteka arambwira ati

3 “Igihe mwazengurukiye uyu musozi kirahagije, nimucyamike mugende mwerekeje ikasikazi.

4 Kandi utegeke abantu uti ‘Mugiye kunyura mu gihugu cya bene wanyu Abesawu batuye kuri Seyiri, bo bazabatinya. Nuko mwirinde cyane

5 ntimubarwanye, kuko ntazabaha ku gihugu cyabo naho yaba intambwe imwe y’ikirenge, kuko nahaye Esawu umusozi wa Seyiri ho gakondo.

6 Muzabahaheho ibyokurya n’amazi.’ ”

7 Kuko Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayu bunini, Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyo ubura.

8 Tunyura kure ya bene wacu Abesawu batuye kuri Seyiri, na kure y’inzira ica mu Araba iva muri Elati no muri Esiyonigeberi. Turahindukira duca mu nzira ijya mu butayu bw’i Mowabu.

9 Uwiteka arambwira ati “Ntugirire Abamowabu urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cyabo ho gakondo, kuko nahaye Abaloti Ari ho gakondo.”

10 (Kera Abemi baturagayo bwari ubwoko bukomeye bw’abantu benshi barebare, nk’uko Abānaki bameze.

11 Bariya na bo bitwa Abarafa nk’uko Abānaki bitwa, ariko Abamowabu babita Abemi.

12 Kandi kera Abahori baturaga kuri Seyiri, maze Abesawu barabazungura babarimburira imbere yabo, batura ahabo nk’uko Abisirayeli bagiriye igihugu cya gakondo yabo, Uwiteka yabahaye.)

13 Uwiteka ati “Nuko nimuhaguruke mwambuke akagezi Zeredi.” Nuko twambuka ako kagezi Zeredi.

14 Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi y’i Baruneya ukageza igihe twambukiye ako kagezi Zeredi, ni imyaka mirongo itatu n’umunani igeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye.

15 Kandi amaboko y’Uwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimburire mu ngando zacu ageze aho bashiriye.

16 Maze abarwanyi bose bamaze gupfa bashize mu bantu,

17 Uwiteka arambwira ati

18 “Uyu munsi ugiye kunyura muri Ari urenge urugabano rw’i Mowabu,

19 kandi nugera ahateganye n’Abamoni ntubagirire urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cy’Abamoni ho gakondo, ubwo nagihaye Abaloti ho gakondo.”

20 (Icyo gihugu na cyo cyitwa icy’Abarafa kuko Abarafa baturagamo kera, ariko Abamoni babita Abazamuzumi.

21 Bwari ubwoko bukomeye bw’abantu benshi barebare nk’uko Abānaki bameze, ariko Uwiteka yabarimburiye imbere y’Abamoni barabazungura, batura ahabo

22 nk’uko yagiriye Abesawu batuye kuri Seyiri, ubwo yarimburiraga Abahori imbere yabo bakabazungura, bagatura ahabo bakageza na bugingo n’ubu.

23 N’Abawi baturaga mu birorero bakageza i Gaza, barimbuwe n’Abakafutori baturutse i Kafutori, batura ahabo.)

24 Uwiteka ati “Nimuhaguruke mugende mwambuke umugezi Arunoni, dore mbagabizanije Sihoni Umwamori, umwami w’i Heshiboni n’igihugu cye, mutangire kugihindūra mumurwanye.

25 Uyu munsi ndatangira guteza ubwoba amahanga yose yo munsi y’ijuru ngo agutinye. Bazumva inkuru yawe bahinde imishyitsi, ubatere kubabara cyane.”

26 Kandi ndi mu butayu bw’i Kedemoti, ntuma intumwa kuri Sihoni umwami w’i Heshiboni kumubwira amagambo y’amahoro ziti

27 “Reka anyure mu gihugu cyawe, azaca mu nzira nini ye gutambikira iburyo cyangwa ibumoso.

28 Uzamuhahishe ibyokurya n’amazi, umwemerere gucishamo amaguru gusa,

29 nk’uko Abesawu batuye kuri Seyiri n’Abamowabu batuye muri Ari bamugiriye, agende ageze aho azambukira Yorodani, agere mu gihugu Uwiteka Imana yacu iduha.”

30 Maze Sihoni umwami w’i Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uwiteka Imana yawe yanangiye umutima we, ikawukomereza kugira ngo imukugabize nk’uko biri na none.

31 Uwiteka arambwira ati “Dore ntangiye kukugabiza Sihoni n’igihugu cye, tangira kugihindūra ubone kukigira gakondo.”

32 Maze Sihoni adusanganiza ingabo ze zose i Yahasi ngo aturwanirizeyo.

33 Turwanye Uwiteka Imana yacu iramutugabiza, tumwicana n’abahungu be n’abantu be bose.

34 Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose turayirimbura rwose, si abagabo, si abagore, si abana bato ntitwasiga n’uwa kirazira,

35 keretse amatungo yonyine ni yo twanyaganye n’ibyo twasahuye mu midugudu twatsinze.

36 Uhereye kuri Aroweri iri mu mutwe w’igikombe cyo kuri Arunoni, no ku mudugudu uri muri icyo gikombe ukageza kuri Galeyadi, ntihagira umudugudu utunanizwa n’uburebure bw’inkike z’amabuye zawo, ahubwo Uwiteka Imana yacu iyitugabiza yose.

37 Icyakora ntimwigira hafi y’igihugu cy’Abamoni, igikombe cyose cyo ku mugezi Yaboki n’imidugudu yo mu misozi, n’ahandi hose Uwiteka Imana yacu yatubujije gutera.

Ivug 3

1 Maze turahindukira, turazamuka duca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w’i Bashani, adusanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo aturwanirizeyo.

2 Uwiteka arambwira ati “Ntumutinye kuko mukugabizanije n’abantu be bose n’igihugu cye, nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w’Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.”

3 Nuko Uwiteka Imana yacu itugabiza na Ogi, umwami w’i Bashani n’abantu be bose, turamurimbura tugeza aho tutamusigiye n’uwa kirazira.

4 Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose, ntihagira umudugudu wabo tudatsinda. Yari imidugudu mirongo itandatu yo mu gihugu cyose cya Arugobu, ubwami bwa Ogi bw’i Bashani.

5 Iyo midugudu yose yagoteshejwe inkike z’amabuye ndende zirimo ibyugarira bikomejwe n’ibihindizo, kandi hariho n’indi midugudu idafite inkike z’amabuye myinshi cyane.

6 Turayirimbura rwose nk’uko twagiriye Sihoni umwami w’i Heshiboni, imidugudu yose tuyirimburamo abagabo n’abagore n’abana bato.

7 Ariko amatungo yose n’isahu yo muri iyo midugudu tubijyana ho iminyago.

8 Icyo gihe duhindūra ibihugu by’abo bami b’Abamori bombi bari hakuno ya Yorodani, duhera ku gikombe cyo kuri Arunoni tugeza ku musozi wa Herumoni.

9 (Uwo musozi wa Herumoni Abasidoni bawita Siriyoni, Abamori bawita Seniri.)

10 Dutsinda imidugudu yo mu kibaya yose n’i Galeyadi yose, n’i Bashani yose tugeza i Saleka no muri Edureyi, imidugudu yo mu bwami bwa Ogi bw’i Bashani.

11 (Kuko Ogi umwami w’i Bashani ari we wenyine wari ukiriho mu bari basigaye b’Abarafa. Igitanda cye cyari icy’icyuma ntikikiri i Raba y’Abamoni? Uburebure bwacyo bwari mikono cyenda, ubugari bwacyo bwari mikono ine nk’uko mukono w’umuntu ureshya.)

12 Nuko icyo gihe duhindūra icyo gihugu: igihugu gihereye kuri Aroweri iri mu mutwe w’igikombe cyo kuri Arunoni, n’igice kingana n’ikindi cy’igihugu cy’imisozi cy’i Galeyadi, mbiha Abarubeni n’Abagadi.

13 Igice gisigaye cy’i Galeyadi n’i Bashani yose, ubwami bwa Ogi, mbiha igice kingana n’ikindi cy’umuryango wa Manase, mbaha igihugu cya Arugobu cyose na Bashani yose, cyitwaga igihugu cy’Abarafa.

14 (Yayiri umwuzukuruza wa Manase ahindūra igihugu cya Arugobu cyose, ageza ku rugabano rw’Abanyageshuri n’Abanyamāka. Yiyitirira imidugudu y’i Bashani ayita imidugudu ya Yayiri, uko yitwa na bugingo n’ubu.)

15 Nuko mpa Abamakiri i Galeyadi.

16 Abarubeni n’Abagadi mbaha igice cy’i Galeyadi gihereye ku gikombe cyo kuri Arunoni, urugabano ruri hagati muri cyo kikageza ku mugezi Yaboki. Ni wo rugabano rw’Abamoni.

17 Kandi mbaha Araba na Yorodani ho urugabano, ihereye i Kinereti ikageza ku nyanja yo muri Araba. Ni yo Nyanja y’Umunyu iri hepfo y’agacuri ka Pisiga mu ruhande rw’iburasirazuba.

18 Icyo gihe ndabategeka nti “Uwiteka Imana yanyu yabahaye iki gihugu kugihindūra. Intwari mwese mwambuke, mujye bene wanyu Abisirayeli imbere mufite intwaro.

19 Ariko abagore banyu n’abana banyu bato, n’amatungo yanyu (nzi yuko mufite menshi), bisigare mu midugudu yanyu mbahaye.

20 Mugeze aho Uwiteka azahera bene wanyu kuruhuka nk’uko yakubahaye namwe, bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha hakurya ya Yorodani, maze muzabone uko mugaruka umuntu wese muri gakondo ye, mu gihugu nabahaye.”

21 Icyo gihe ntegeka Yosuwa nti “Amaso yawe yiboneye ibyo Uwiteka Imana yanyu yagiriye ba bami bombi byose. Uko ni ko Uwiteka azagirira ubwami bwose mwambuka mujyamo.

22 Ntimuzabatinye kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ibarwanira.”

23 Icyo gihe ninginga Uwiteka nti

24 “Mwami Uwiteka, utangiye kwereka umugaragu wawe gukomera kwawe n’amaboko yawe menshi. Ni iyihe mana yo mu ijuru cyangwa yo mu isi, ishobora gukora ibihwanye n’ibyo ukora n’imirimo yawe ikomeye?

25 Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza na Lebanoni.”

26 Maze Uwiteka andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira. Arambwira ati “Uherukire aho ntukongere kumbwira iryo jambo.

27 Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga, urambure amaso urebe iburengerazuba n’ikasikazi, n’ikusi n’iburasirazuba uharebeshe amaso, kuko utazambuka Yorodani iyi.

28 Ariko wihanangirize Yosuwa umuhumurize, umukomeze kuko ari we uzambuka agiye imbere y’ubu bwoko, abaheshe ho gakondo igihugu uzareba.”

29 Nuko tuguma mu gikombe ahateganye n’i Betipewori.

Ivug 4

Urubyiruko rw’Abisirayeli bigishwa ibya Sinayi

1 None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n’amateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindūre.

2 Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu mbategeka.

3 Amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n’ibya Bāli y’i Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya Bāli y’i Pewori, ikabakura hagati muri mwe.

4 Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.

5 Dore mbigishije amategeko n’amateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra.

6 Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu mu maso y’amahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati “Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga.”

7 Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nk’uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje?

8 Kandi ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko n’amateka atunganye, ahwanye n’aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi?

9 Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abazukuru bawe.

10 Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y’Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n’abana babo.”

11 Namwe mwigira hafi, muhagarara hepfo y’uwo musozi waka umuriro ugera mu ijuru hagati, ubaho n’umwijima n’igicu n’umwijima w’icuraburindi.

12 Uwiteka ababwira ari hagati muri uwo muriro, mwumva ijwi rivuga amagambo ariko ntimwagira ishusho mureba, mwumva ijwi risa.

13 Ababwira isezerano rye abategeka kurisohoza. Ni ryo ya mategeko cumi, ayandika ku bisate by’amabuye bibiri.

14 Nanjye Uwiteka antegeka muri icyo gihe kubigisha amategeko n’amateka, kugira ngo muzayitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra.

15 Nuko murinde imitima yanyu cyane, kuko mutagize ishusho mureba ku munsi Uwiteka yababwiriraga kuri Horebu, ari hagati mu muriro.

16 Mwe kwiyonona ngo mwiremere igishushanyo kibajwe gishushanijwe mu ishusho yose, igishushanyo cy’ikigabo cyangwa cy’ikigore,

17 igishushanyo cy’inyamaswa cyangwa icy’itungo cyose kiri ku butaka, cyangwa icy’ikiguruka mu kirere cyose,

18 cyangwa icy’igikururuka hasi cyose, cyangwa icy’ifi yose yo mu mazi yo hepfo y’ubutaka.

19 Kandi rinda umutima wawe kugira ngo nurarama ukareba izuba n’ukwezi n’inyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubite imbere yabyo ubisenge, kandi ari byo Uwiteka Imana yawe yagabanije amahanga yose yo munsi y’ijuru hose.

20 Ariko mwebweho, Uwiteka yarabajyanye abakura muri rya tanura ryubakishijwe icyuma, ni ryo Egiputa kugira ngo mumubere ubwoko bwa gakondo, uko muri na bugingo n’ubu.

21 Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu, arahira yuko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza, Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo,

22 ahubwo ko nkwiriye gupfira muri iki gihugu, ko ntakwiriye kwambuka Yorodani, ariko mwebweho muzambuka muhindūre icyo gihugu cyiza.

23 Mwirinde mwe kwibagirwa isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yasezeranye namwe, ngo mwiremere igishushanyo kibajwe mu ishusho y’ikintu cyose Uwiteka Imana yawe yakubujije.

24 Kuko Uwiteka Imana yawe ari umuriro ukongora, ari Imana ifuha.

25 Ubwo muzaba mubyaye abana n’abuzukuru, mukaba mumaze igihe kirekire muri icyo gihugu, nimwiyonona mukarema igishushanyo kibajwe mu ishusho y’ikintu cyose, mugakora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi mukayirakaza,

26 uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra, ntimuzakimaramo igihe kirekire, ahubwo muzarimbuka rwose.

27 Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga, muzasigara muri bake mu mahanga Uwiteka azabimuriramo.

28 Muzakorerayo imana zabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya, zitanukirwa.

29 Ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose.

30 Nugira ibyago, ibyo byose bikaba bikujeho, mu minsi izaza kera uzahindukirira Uwiteka Imana yawe uyumvire,

31 kuko Uwiteka Imana yawe ari Imana y’inyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirwa isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu.

32 Wibaze iby’ibihe byashize byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho umuntu mu isi, kandi uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi mpera yayo, yuko higeze kubaho igihwanye n’iki kintu gikomeye, cyangwa ko humvikanye igihwanye na cyo.

33 Mbese hariho ubwo abantu bumvise ijwi ry’Imana ivuga iri hagati mu muriro, nk’uko wowe uryumvise bakabaho?

34 Cyangwa higeze kuba imana yageragereje kwijyanira ishyanga, irikuje hagati y’irindi ibigerageresho n’ibimenyetso n’ibitangaza, n’intambara n’amaboko menshi n’ukuboko kurambutse n’ibiteye ubwoba bikomeye, bihwanye n’ibyo Uwiteka Imana yanyu yabakorereye muri Egiputa mu maso yanyu?

35 Ni wowe werekewe ibyo kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we Mana, ari nta yindi keretse yo.

36 Mu ijuru ijwi ryayo ryaturutseyo, irikumvishiriza kugira ngo ikwigishe. Mu isi yakwerekeyeyo umuriro wayo mwinshi, wumva amagambo yayo yaturutse hagati muri wo.

37 Kuko yakundaga ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye itoranya urubyaro rwabo ikagukūza muri Egiputa imbaraga zayo nyinshi, ubwayo iri kumwe nawe.

38 Yagukuriyeyo kwirukana imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi, akurusha amaboko, no kukujyana mu gihugu cyabo akakiguha ho gakondo, uko kiri n’uyu munsi.

39 Nuko uyu munsi menya iki ugishyire mu mutima wawe, yuko Uwiteka ari we Mana mu ijuru no mu isi, nta yindi.

40 Kandi ujye witondera amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, kugira ngo ubone ibyiza wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, uhore iteka ryose mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.

41 Maze Mose arobanura imidugudu itatu hakurya ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba,

42 yo guhungirwamo na gatozi wishe undi atabyitumye, adasanzwe amwanga, ngo ahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho.

43 Iyo ni Beseri iri mu butayu bwo mu kibaya, y’ubuhungiro bw’Abarubeni, n’i Ramoti iri i Galeyadi ngo ibe ubw’Abagadi, n’i Golani iri Bashani ngo ibe ubw’Abamanase.

44 Aya ni yo mategeko Mose yashyize imbere y’Abisirayeli.

45 Ibi ni byo Bihamya n’amategeko n’amateka, Mose yabwiye Abisirayeli ubwo bavaga muri Egiputa,

46 bari hakurya ya Yorodani mu gikombe ahateganye n’i Betipewori, cyo mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abamori waturaga i Heshiboni, uwo Mose n’Abisirayeli batsinze ubwo bavaga mu Egiputa

47 bagahindūra igihugu cye n’icya Ogi, umwami w’i Bashani. Abo ni bo bami b’Abamori bombi bari hakurya ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba.

48 Nuko bahindūra ibihugu byabo bihereye kuri Aroweri, iri mu mutwe w’igikombe cyo kuri Arunoni, bikageza ku musozi wa Siyoni, ari wo Herumoni,

49 no muri Araba hose ho hakurya ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba, bikageza ku nyanja yo muri Araba yo hepfo y’agacuri ka Pisiga.

Ivug 5

Urubyiruko rw’Abisirayeli bigishwa isezerano rya Mose

1 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati

“Mwa Bisirayeli mwe, nimwumve amategeko n’amateka mvugira mu matwi yanyu uyu munsi, kugira ngo muyige muyitondere, muyumvire.

2 Uwiteka Imana yacu yasezeraniye natwe isezerano kuri Horebu.

3 Ba sogokuruza bacu si bo Uwiteka yasezeranye na bo iryo sezerano, ahubwo ni twe abari hano twese uyu munsi tukiriho.

4 Uwiteka yababwiriye kuri wa musozi murebana, ari hagati mu muriro.

5 Icyo gihe nahagaritswe hagati y’Uwiteka namwe no kubabwira ijambo ry’Uwiteka, kuko mwari mutinyishijwe n’uwo muriro ntimuzamuke uwo musozi, arababwira ati

6 “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.

7 “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.

8 “Ntukiremere igishushanyo kibajwe gisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka.

9 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga,

10 nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.

11 “Ntukavugire ubusa izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk’utacumuye uvugiye ubusa izina rye.

12 “Ziriririza umunsi w’isabato kugira ngo uweze, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.

13 Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose,

14 ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe cyangwa indogobe yawe cyangwa itungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe babone uko baruhuka nkawe.

15 Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukūzayo amaboko menshi n’ukuboko kurambutse. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w’isabato.

16 “Wubahe so na nyoko uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, uboneremo ibyiza. 18.20; Ef 6.2,3

17 “Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11

18 “Kandi ntugasambane. 13.9; Yak 2.11

19 “Kandi ntukibe.

20 “Kandi ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.

21 “Kandi ntukifuze umugore wa mugenzi wawe. Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”

22 Ayo magambo Uwiteka yayabwiriye iteraniro ryanyu ryose kuri wa musozi, ari hagati mu muriro n’igicu n’umwijima w’icuraburindi, ayavugisha ijwi rirenga ntiyagira ikindi yongeraho. Ayandika ku bisate bibiri by’amabuye, arabimpa.

23 Mwumvise ijwi riturutse hagati muri uwo mwijima, mukabona umusozi waka umuriro, abatware b’imiryango yanyu bose n’abakuru banyu munyigira hafi.

24 Murambwira muti “Dore Uwiteka Imana yacu itweretse ubwiza bwayo no gukomera kwayo, kandi twumvise ijwi ryayo riturutse hagati mu muriro. Uyu munsi tubonye yuko Imana ibwira umuntu akabaho.

25 Nuko none turicirwa iki? Uriya muriro mwinshi ugiye kudukongora. Nitwongera kumva ijwi ry’Uwiteka Imana yacu tuzapfa.

26 Ni nde mu bantu bose wigeze kumva ijwi ry’Uwiteka Imana ihoraho, ivugira hagati mu muriro nk’uko turyumvise akabaho?

27 Ba ari wowe wigira hafi wumve ibyo Uwiteka Imana yacu ivuga byose, utubwire ibyo Uwiteka Imana yacu iri bukubwire byose, natwe turabyumva tubyitondere.”

28 Uwiteka yumva amagambo yanyu mumbwiye, arambwira ati “Numvise amagambo ubu bwoko bukubwiye, ibyo bavuze byose babivuze neza.

29 Icyampa bagahorana umutima umeze utyo ubanyubahisha, ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugira ngo babone ibyiza bo n’urubyaro rwabo iteka ryose!

30 Genda ubabwire uti ‘Nimusubire mu mahema yanyu.’

31 Ariko wowe ho uhagarare aho ndi hano nkubwire icyo ntegeka cyose, n’amategeko n’amateka ukwiriye kubigisha, kugira ngo bazabyitonderere mu gihugu mbaha guhindūra.”

32 Nuko mujye mwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse, ntimugatambikire iburyo cyangwa ibumoso.

33 Mujye mugenda mu nzira yose Uwiteka Imana yanyu ibayoboye, kugira ngo mubeho mubone ibyiza, muramire mu gihugu muzahindūra.

Ivug 6

1 Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko n’amateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugira ngo mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra:

2 wubahe Uwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose y’uburyo bwose ngutegeka, wowe n’umwana wawe n’umwuzukuru wawe iminsi yose yo kubaho kwawe, kandi ubone uko urama.

3 Nuko wa bwoko bw’Abisirayeli we, ubyumve ubyitondere kugira ngo ubone ibyiza, mwororoke cyane uko Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yagusezeranije, uri mu gihugu cy’amata n’ubuki.

4 Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.

5 Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.

6 Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe.

7 Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.

8 Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe.

9 Uyandike ku nkomanizo z’inzu yawe no ku byugarira byawe.

10 Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse,

11 n’amazu yuzuye ibyiza byose utujuje, n’amariba yafukuwemo amazi mutafukuye, n’inzabibu n’imyelayo utateye ukarya ugahaga,

12 uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.

13 Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, izina ryayo abe ari ryo urahira.

14 Ntimugahindukirire izindi mana zo mu mana z’amahanga abagose,

15 kuko Uwiteka Imana yanyu iri hagati muri mwe ari Imana ifuha, kugira ngo utikongereza uburakari bw’Uwiteka akakurimbura, akagukura mu isi.

16 Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu nk’uko mwayigeragereje i Masa.

17 Mujye mugira umwete wo kwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse n’ibyo yahamije, n’amategeko yayo yabategetse.

18 Ujye ukora ibyo Uwiteka abona ko bitunganye kandi ari byiza, kugira ngo ubone ibyiza ujye mu gihugu cyiza ugihindūre, icyo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha,

19 namara kwirukana ababisha bawe bose imbere yawe, uko yavuze.

20 Mu gihe kizaza umwana wawe nakubaza ati “Ibihamya n’amategeko n’amateka Uwiteka Imana yacu yabategetse, ni iby’iki?”

21 Uzasubize uwo mwana uti “Twabaga muri Egiputa turi abaretwa ba Farawo, Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi,

22 kandi Uwiteka yerekana ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye biteye ibyago, abigiririra Egiputa na Farawo n’inzu ye yose mu maso yacu,

23 adukūrirayo kutujyana mu gihugu yarahiye ba sogokuruza ko azaduha.

24 Kandi Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Uwiteka Imana yacu kugira ngo tubone ibyiza iteka, ikiza ubugingo bwacu urupfu uko biri n’uyu munsi.

25 Nitwitondera ayo mategeko yose tukayumvirira imbere y’Uwiteka Imana yacu uko yadutegetse, bizatubera gukiranuka.”

Ivug 7

Bategetswe kwitandukanya n’ayandi mahanga

1 Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu ugiye guhindūra, ikirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti n’Abagirugashi n’Abamori, n’Abanyakanāni n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi, akurusha amaboko,

2 Kandi Uwiteka Imana yawe nimara kuyakugabiza ukabatsinda, uzabarimbure rwose. Ntuzagire isezerano usezerana na bo, ntuzabababarire.

3 Kandi ntuzashyingirane na bo ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n’umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe.

4 Kuko bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw’Uwiteka, akakurimbura vuba.

5 Ahubwo uku azabe ari ko mubagenza: muzasenya ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z’amabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo babaje bya Ashera, mutwike ibishushanyo babaje bindi.

6 Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka Imana yawe ikagutoraniriza mu mahangayose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.

7 Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi yose.

8 Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakūzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y’uburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa.

9 Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi,

10 ikītūra vuba abayanga ubwabo, ngo ibarimbure, ntirāzīka mu byo igirira uyanga, imwitura vuba ubwe.

11 Nuko ujye witondera ibyategetswe n’amategeko n’amateka ngutegeka uyu munsi, ubyumvire.

12 Niwumvira ayo mateka, ukayitondera ugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira.

13 Izagukunda iguhe umugisha ikugwize, kandi imbuto zo mu nda yawe n’imyaka yo ku butaka bwawe, imyaka y’impeke yawe na vino yawe n’amavuta ya elayo yawe, no kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe, izabihera umugisha mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha.

14 Uzagira umugisha uruta uw’ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y’umugabo cyangwa y’umugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu.

15 Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza n’imwe muri za ndwara mbi z’Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose.

16 Uzarimbura amahanga yose Uwiteka Imana yawe izakugabiza, ntuzabababarire kandi ntuzakorere imana zabo, kuko icyo cyakubera umutego.

17 Ahari wakwibwira uti “Ayo mahanga anduta ubwinshi, nabasha nte kuyanyaga igihugu cyayo?”

18 Ntuzayatinye; uzibuke neza ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Farawo na Egiputa hose,

19 ibigerageresho bikomeye amaso yawe yiboneye, n’ibimenyetso n’ibitangaza n’amaboko menshi n’ukuboko kurambutse Uwiteka Imana yawe yagukujeyo. Uko ni ko Uwiteka Imana yawe izagenza amahanga yose utinya.

20 Kandi Uwiteka Imana yawe izaboherezamo amavubi, ageze aho abasigaye bakwihishe bazarimbukira.

21 Ntuzabakukire umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri hagati muri mwe, ari Imana ikomeye iteye ubwoba.

22 Uwiteka Imana yawe izirukana imbere yawe ayo mahanga ni ruto ni ruto, ntiwayarimbura vuba cyane, inyamaswa zo mu ishyamba zitagwira zikagutera.

23 Ariko Uwiteka Imana yawe izabakugabiza, ibaneshe rwose igeze aho barimbukira.

24 Kandi izakugabiza abami babo nawe ubarimbure, izina ryabo ryibagirane munsi y’ijuru. Ntihazagira umuntu ubasha kuguhagarara imbere kugeza aho uzamarira kubarimbura.

25 Ibishushanyo bibajwe by’imana zabo uzabitwike; ntuzifuze ifeza cyangwa izahabu zabiyagirijweho, ntuzazijyane we gutegwa na zo, kuko ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka.

26 Ntuzajyane ikizira mu nzu yawe utagibwaho n’umuvumo nka cyo, ahubwo uzacyange urunuka, uzakigire umuziro kuko ari ikintu kiriho umuvumo.

Ivug 8

Mose abihanangiriza

1 Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera muyumvire, kugira ngo mubeho mugwire, mujye mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, mugihindūre.

2 Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera.

3 Nuko yagucishije bugufi ikundira ko wicwa n’inzara, ikugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.

4 Imyenda yawe ntiyagusaziragaho, kandi ikirenge cyawe nticyabyimbaga muri iyo myaka uko ari mirongo ine.

5 Emeza umutima wawe yuko Uwiteka Imana yawe iguhanisha ibihano, nk’uko umuntu ahana umwana we.

6 Ujye witondera amategeko y’Uwiteka Imana yawe, ugende mu nzira ikuyoboye, uyubahe.

7 Kuko Uwiteka Imana yawe ikujyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n’amasōko n’ibidendezi birebire, bitembera bidudubiriza mu bikombe no ku misozi.

8 Ni igihugu cy’ingano na sayiri, n’imizabibu n’imitini n’amakomamanga, ni igihugu cy’imyelayo n’ubuki,

9 ni igihugu uzariramo ibyokurya ntibibure, ntuzagire icyo ugikeneramo. Ni igihugu cy’amabuye y’ibyuma, n’icy’imisozi wacukuramo imiringa.

10 Uzarya uhage, uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye.

11 Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi.

12 Numara kurya ugahaga, ukamara kūbaka amazu meza ukayabamo,

13 inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye,

14 uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa,

15 ikakuyobora inzira ica muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z’ubusagwe butwika na sikorupiyo, n’ubutaka bugwengeye butarimo amazi, ikagukūrira amazi mu gitare kirushaho gukomera,

16 ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe.

17 Uzirinde we kwibwira uti “Imbaraga zanjye n’amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.”

18 Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe.

19 Niwibagirwa Uwiteka Imana yawe ugahindukirira izindi mana ukazikorera, ukikubita hasi imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yuko utazabura kurimbuka.

20 Nk’amahanga Uwiteka arimbura imbere yanyu ni ko muzarimbuka, kuko muzaba mutumviye Uwiteka Imana yanyu.