Ivug 9

1 Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, muri iki gihe ugiye kwambuka Yorodani ukajya mu gihugu, ugahindūra amahanga akurusha gukomera n’amaboko, n’imidugudu minini igoteshejwe inkike z’amabuye zigera mu ijuru.

2 Ni ubwoko bukomeye bw’abantu barebare, ari bo Bānaki uzi ukumva babavuga bati “Ni nde wahagarara Abānaki imbere?”

3 Nuko muri iki gihe, menya yuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izambuka ikugiye imbere ari umuriro ukongora ikabarimbura, ikabatsinda imbere yawe. Nawe uzabirukane ubarimbure vuba, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.

4 Uwiteka Imana yawe nimara kubirukana imbere yawe, ntuzibwire uti “Gukiranuka kwanjye ni ko guteye Uwiteka kunzana muri iki gihugu kugihindūra”, kuko gukiranirwa kw’ayo mahanga ari ko gutumye Uwiteka ayirukana imbere yawe.

5 Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k’umutima wawe, si byo bitumye ujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw’ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe, kandi no kugira ngo ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.

6 Nuko menya yuko gukiranuka kwawe atari ko gutumye Uwiteka Imana yawe iguha iki gihugu cyiza ngo ugihindūre, kuko uri ubwoko butagonda ijosi.

7 Ujye wibuka, ntukibagirwe uko warakazaga Uwiteka Imana yawe uri mu butayu, uhereye igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza aho mwaziye aha, mugomera Uwiteka.

8 No kuri Horebu mwarakaje Uwiteka arabarakarira, ashaka kubarimbura.

9 Nazamuwe uwo musozi no guhabwa bya bisate by’amabuye, ibisate biriho isezerano Uwiteka yasezeranye namwe, mara kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umutsima, ntanywa n’amazi.

10 Uwiteka ampa ibyo bisate bibiri by’amabuye byandikishijweho urutoki rw’Imana, byanditsweho amagambo yose Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro, kuri wa munsi w’iteraniro.

11 Iyo minsi uko ari mirongo ine n’amajoro mirongo ine bishize, Uwiteka ampa ibyo bisate by’amabuye, ibisate biriho iryo sezerano.

12 Uwiteka arambwira ati “Haguruka uve hano, umanuke vuba kuko ubwoko bwawe wakuye muri Egiputa bwiyononnye. Bateshutse vuba inzira nabategetse, biremera igishushanyo kiyagijwe.”

13 Kandi Uwiteka arambwira ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore ni ubwoko butagonda ijosi.

14 Nyihorera mbarimbure, ntsembe izina ryabo ndikure munsi y’ijuru, nawe nzakugira ubwoko bubarusha amaboko bubaruta ubwinshi.”

15 Nuko ndahindukira manuka uwo musozi wakaga umuriro, bya bisate biriho isezerano byombi mbifashe mu maboko.

16 Ndareba mbona mumaze gucumura ku Uwiteka Imana yanyu, kuko mwari mwiremeye igishushanyo cy’ikimasa kiyagijwe, mwari mumaze guteshuka vuba inzira Uwiteka yabategetse.

17 Mfata bya bisate byombi ndabijugunya ngo bimve mu maboko, mbimenera mu maso yanyu.

18 Nikubita hasi imbere y’Uwiteka nk’ubwa mbere, mara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umutsima ntanywa n’amazi, mbitewe n’icyo cyaha gikomeye mwacumuye, cyo gukora icyo Uwiteka yabonye ko ari kibi, mukamurakaza.

19 Kuko natinyaga uburakari n’umujinya ugurumana Uwiteka yabarakariye bigatuma ashaka kubarimbura. Maze Uwiteka anyumvira muri icyo gihe na cyo.

20 Kandi Uwiteka arakarira Aroni cyane ashaka kumurimbura, muri uwo mwanya ndamusabira na we.

21 Kandi nenda ikimasa mwaremeshejwe na cya cyaha cyanyu, ndagitwika ndagisekura, ndagisya ndakinoza gihinduka ifu, minjira ifu yacyo mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.

22 Kandi n’i Tabera n’i Masa n’i Kiburotihatava, mwarakarijeyo Uwiteka.

23 Kandi ubwo Uwiteka yaboherezaga ngo muve i Kadeshi y’i Baruneya ati “Nimuzamuke muhindūre igihugu mbahaye”, mwagomeye itegeko ry’Uwiteka Imana yanyu ntimwayizera, ntimwayumvira.

24 Ndetse mwagomeraga Uwiteka, uhereye ku munsi natangiriye kubamenya.

25 Nuko nikubita imbere y’Uwiteka, mara ya minsi uko ari mirongo ine n’amajoro mirongo ine nubamye, kuko Uwiteka yari avuze yuko azabarimbura.

26 Nsenga Uwiteka nti “Mwami Uwiteka, nturimbure ubwoko bwawe, ari bwo gakondo yawe wacunguje gukomera kwawe, wakuje muri Egiputa amaboko menshi.

27 Ibuka ba bagaragu bawe Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiwite ku kudakurwa ku ijambo k’ubwo bwoko, cyangwa ku gukiranirwa kwabwo cyangwa ku cyaha cyabwo,

28 kugira ngo abo mu gihugu wadukuyemo batavuga bati ‘Uwiteka yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranije kandi arabanga, ibyo ni byo byatumye abakūrira ino kubicira mu butayu.’

29 Ariko ni ubwoko bwawe na gakondo yawe, wakujeyo imbaraga zawe nyinshi n’ukuboko kwawe kurambutse.”

Ivug 10

1 Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere uzamuke unsange ku musozi, kandi ubāze n’isanduku mu giti.

2 Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo sanduku.”

3 Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n’ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere, nzamuka uwo musozi mfashe ibyo bisate byombi mu maboko.

4 Yandika kuri ibyo bisate amagambo amwe n’ayo yanditse mbere, ari yo mategeko cumi Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro kuri wa munsi w’iteraniro, Uwiteka arabimpa.

5 Ndahindukira manuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabāje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse.

6 (Abisirayeli bahaguruka i Bērotibeneyākani bajya i Mosera, ari ho Aroni yapfiriye. Ni ho bamuhambye, Eleyazari umwana we asubira ku butambyi bwe.

7 Barahahaguruka bajya i Gudigoda, barahahaguruka bajya i Yotibata, igihugu cy’utugezi.

8 Muri icyo gihe Uwiteka arobanurira umuryango wa Lewi kuremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, no guhagarikwa imbere y’Uwiteka no kumukorera, no guhesha abantu umugisha mu izina rye uko biri na bugingo n’ubu.

9 Ni cyo gituma Abalewi batagira umugabane cyangwa gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo uko Uwiteka Imana yawe yababwiye.)

10 Mara kuri wa musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nk’ubwa mbere, ubwo na bwo Uwiteka aranyumvira ntiyashaka kubarimbura.

11 Uwiteka arambwira ati “Haguruka ugende ujye ubu bwoko imbere, bazajya mu gihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bagihindūre.”

12 None wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose,

13 ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?

14 Dore Uwiteka Imana yawe ni yo nyir’ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi, kandi ni yo nyir’isi n’ibirimo byose.

15 Nubwo bimeze bityo, Uwiteka yishimiye ba sogokuruza banyu ngo abakunde, atoranya urubyaro rwabo rwabakurikiye, ar rwo mwe, abatoranya mu mahangayose uko biri na bugingo n’ubu.

16 Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk’imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi.

17 Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w’abami, ni Imana ikomeye y’inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy’umuntu, idahongerwa. Gal 2.6; Ef 6.9

18 Icīra impfubyi n’abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w’umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika.

19 Nuko mukunde umusuhuke w’umunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.

20 Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata, izina ryayo abe ari ryo urahira.

21 Ni yo shimwe ryawe, ni yo Mana yawe yagukoreye bya bikomeye biteye ubwoba, amaso yawe yiboneye.

22 Ba sekuruza banyu baramanutse bajya muri Egiputa ari abantu mirongo irindwi, none Uwiteka Imana yawe iguhwanije n’inyenyeri zo mu ijuru ubwinshi.

Ivug 11

1 Ni cyo gituma ukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe, ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, n’amategeko yayo n’amateka yayo, n’ibyo yagutegetse iteka ryose.

2 Uyu munsi mumenye ibi kuko abana banyu batigeze kubimenya cyangwa kubibona atari bo mbwira, mumenye ibihano Uwiteka Imana yanyu abahanishije, no gukomera kwayo n’amaboko yayo menshi, n’ukuboko kwayo kurambutse

3 n’ibimenyetso byayo, n’imirimo yayo yagiririye hagati muri Egiputa, Farawo umwami wa Egiputa n’igihugu cye cyose,

4 n’ibyo yagiriye ingabo z’Abanyegiputa n’amafarashi yabo n’amagare yabo, uko yabirengeje amazi y’Inyanja Itukura ubwo babakurikiraga Uwiteka akabarimbura pe,

5 n’ibyo yagiririye mwebwe mu butayu ukageza aho mwaziye aha hantu,

6 n’ibyo yagiriye Datani na Abiramu bene Eliyabu Umurubeni: uko ubutaka bwasamye bukabamirana n’ab’iwabo, n’amahema yabo n’ibyari bifite ubugingo byose byabakurikije, bibera hagati mu Bisirayeli bose.

7 Amaso yanyu yiboneye ibikomeye byose Uwiteka yakoze.

8 Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mugire amaboko mujye mu gihugu mugihindūre, ni cyo mwambuka mujyanwamo no guhindūra,

9 mubone uko muramira mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu kubaha bo n’urubyaro rwabo, igihugu cy’amata n’ubuki.

10 Kuko igihugu ujyanwamo no guhindūra kidahwanye n’igihugu cya Egiputa mwavuyemo, mwabibagamo imbuto zanyu zikavomerwa n’umuruho w’ibirenge byanyu, nk’uko umuntu yuhira umurima w’imboga.

11 Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindūra kirimo imisozi n’ibikombe, kinywa amazi y’imvura.

12 Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry’umwaka ikageza ku iherezo ryawo.

13 Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose,

14 nzavubira igihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura y’umuhindo n’iy’itumba, kugira ngo musarure imyaka yanyu y’impeke, na vino yanyu n’amavuta ya elayo yanyu.

15 Kandi nzamereza amatungo yanyu ubwatsi mu nzuri zanyu, muzarya muhage.

16 Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubita imbere,

17 mukikongereza uburakari bw’Uwiteka akaziba ijuru, akica imvura ubutaka ntibwere imyaka yabwo, mukarimbuka vuba mukava mu gihugu cyiza Uwiteka abaha.

18 Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y’amaso yanyu.

19 Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n’uko mugenda mu nzira n’uko muryamye n’uko mubyutse.

20 Kandi muzayandike ku nkomanizo z’amazu yanyu no ku byugarira byanyu,

21 kugira ngo iminsi yanyu igwirire mwebwe n’abana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, ihwane n’iy’ijuru riri hejuru y’isi.

22 Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu mugende mu nzira ibayoboye zose, mwifatanye na yo akaramata,

23 Uwiteka azirukana ya mahanga yose imbere yanyu, muhindūre amahanga abarusha gukomera n’amaboko.

24 Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu, urugabano rwanyu ruzahera ku butayu rugeze kuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufurate rugeze ku Nyanja y’iburengerazuba.

25 Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye.

26 Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo.

27 Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi,

28 uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana mutigeze kumenya.

29 Kandi Uwiteka Imana yanyu nimara kukujyana mu gihugu ujyanwamo no guhindūra, uzavugire uwo mugisha ku musozi wa Gerizimu, n’umuvumo uzawuvugire ku musozi wa Ebali.

30 Mbese iyo misozi ntiri hakurya ya Yorodani, inyuma y’inzira ica iburengerazuba, mu gihugu cy’Abanyakanāni batuye mu kibaya ahateganye n’i Gilugali, hafi y’ibiti byitwa imyeloni bya More?

31 Kuko mugiye kwambutswa Yorodani no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha mukagihindūra, muzagihindūra koko mugituremo.

32 Kandi muzajye mwitondera amategeko n’amateka yose mbashyira imbere uyu munsi, muyumvire.

Ivug 12

Mose ababwira ibibahesha umugisha

1 Aya ni yo mategeko n’amateka mukwiriye kuzitonderera mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibahaye guhindūra, muzajye muyitondera igihe cyose muzabaho mu isi.

2 Ntimuzabure gusenya ahantu hose amahanga muhindūra yakorereraga imana zayo, ho ku misozi miremire no ku migufi, no munsi y’igiti kibisi cyose.

3 Kandi muzasenye ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z’amabuye bubatse, mutwike ibishushanyo babaje bya Ashera, muteme mutsinde ibishushanyo babaje by’imana zabo zindi, muzarimbure amazina yazo akurwe aho hantu.

4 Ntimuzagirire Uwiteka Imana yanyu nk’uko bo bagirira imana zabo.

5 Ahubwo ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza mu miryango yanyu yose kuhashyira izina ryayo, ubwo buturo bwayo azabe ari bwo mujya muyishakiramo, azabe ari bwo mujya mujyamo.

6 Kandi azabe ari bwo mujyanamo ibitambo byanyu byo koswa, n’ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n’amaturo yererezwa muzatura, n’ibyo muzahiguza imihigo, n’ibyo muzaturishwa n’imitima ikunze, n’uburiza bw’amashyo yanyu n’ubw’imikumbi yanyu.

7 Azabe ari ho mujya mubone kurīra imbere y’Uwiteka Imana yanyu, azabe ari ho mwishimirana n’abo mu ngo zanyu ibyiza byose byabavuye mu maboko, Uwiteka Imana yanyu ikabibaheramo umugisha.

8 Ntimuzakore ibihwanye n’ibyo dukorera ino muri iki gihe, aho umuntu wese akora ibyo abona ko ari byiza,

9 kuko mutaragera mu buruhukiro na gakondo Uwiteka Imana yanyu ibaha.

10 Ariko nimwambuka Yorodani mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhuka imaze kubakiza ababisha banyu bose babagose bigatuma muba amahoro,

11 maze ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho mujyana ibyo mbategeka byose: ibitambo byanyu byo koswa, n’ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n’amaturo yererezwa muzatura, n’ibirusha ibindi kuba byiza muzahiguza imihigo mwahize Uwiteka.

12 Kandi azabe ari ho mwishimirana imbere y’Uwiteka Imana yanyu n’abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Umulewi uri iwanyu kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe.

13 Wirinde gutambira ibitambo byawe byo koswa ahantu ubonye hose,

14 ahubwo ahantu Uwiteka azatoranya ho mu gihugu cy’umwe mu miryango yawe, azabe ari ho utambira ibitambo byawe byo koswa, azabe ari ho ukorera ibyo ngutegeka byose.

15 Ariko wemererwa kubaga itungo, ukarirīra aho ubonye hose h’iwanyu uko uzashaka kose nk’uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, abahumanye n’abadahumanye bemererwa kuryaho nk’uko barya isirabo n’impara.

16 Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nk’abamena amazi.

17 Kandi kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’ubushyo bwawe n’ubw’umukumbi wawe, n’iby’uburyo bwose uzahiguza imihigo, n’iby’uturishwa n’umutima ukunze, n’ituro ryererezwa uzatura, ibyo byose ntuzabirīre imuhira.

18 Ahubwo uzajye ubirīra imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, ubisangire n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe n’Umulewi uri iwanyu, kandi imbere y’Uwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuye mu maboko byose.

19 Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyose uzaramira mu gihugu cyawe.

20 Uwiteka Imana yawe niyagūra urugabano rwawe, nk’uko yagusezeranije, nawe ukibwira uti “Ndarya inyama” kuko umutima wawe ushaka kuzirya, uzemererwa kuzirya, uko umutima wawe ushaka kose.

21 Niba ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hazakuba kure ukananirwa kujyayo, uzabāge ku bushyo bwawe cyangwa ku mukumbi wawe Uwiteka yaguhaye uko nagutegetse, urīre iwanyu uko umutima wawe ushaka kose.

22 Nk’uko barya isirabo n’impara azabe ari ko urya izo nyama, uhumanye n’udahumanye bahwanye kuzirya.

23 Icyakora ntuzabure kwirinda kurya amaraso kuko amaraso ari yo bugingo, ntuzaryane inyama n’ubugingo bwazo.

24 Ntuzayarye, ahubwo uzajye uyavushiriza hasi nk’uko bamena amazi.

25 Ntuzayarye, kugira ngo wowe n’abana bawe bazagukurikira muheshwe umugisha no gukora ibyo Uwiteka ashima.

26 Icyakora ibyo uzeza n’ibyo uzahiguza imihigo, uzabijyane ahantu Uwiteka azatoranya,

27 utambire ibitambo byawe byoswa, inyama hamwe n’amaraso ku gicaniro cy’Uwiteka Imana yawe, amaraso y’ibitambo byawe bindi azabyarirwe ku gicaniro cy’Uwiteka Imana yawe, inyama zabyo uzazirye.

28 Witondere, wumvire aya magambo ngutegeka yose, kugira ngo wowe n’urubyaro rwawe ruzagukurikira kugeza iteka, muzaheshwe ibyiza no gukora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza bitunganye.

29 Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura imbere yawe amahanga ujyanwamo no guhindūra, ukaba umaze kuyahindūra ugatura mu gihugu cyayo,

30 uzirinde gushukwa ukabakurikiza, nibamara kurimburwa imbere yawe. Ntuzabaririze iby’imana zabo uti “Ya mahanga yakoreraga imana zayo ate? Nanjye ndabigenza ntyo.”

31 Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyanga urunuka bagikorera imana zabo, ndetse n’abahungu babo n’abakobwa babo babosereze imana zabo.

Ivug 13

1 Icyo mbategeka cyose mujye mucyitondera mucyumvire, ntimukacyongereho, ntimukakigabanyeho.

Ibimenyetso by’abahanuzi b’ibinyoma

2 Muri mwe nihaboneka umuhanuzi cyangwa umurōsi, akakubwira ikimenyetso cyangwa igitangaza,

3 icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza kigasohora, icyo yakubwiye agira ati “Duhindukirire izindi mana izo utigeze kumenya tuzikorere”,

4 ntuzemere amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa y’uwo murōsi, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, ngo imenye yuko mukundisha Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose.

5 Ahubwo mujye muyoborwa n’Uwiteka Imana yanyu muyubahe, mwitondere amategeko yayo muyumvire, muyikorere muyifatanyeho akaramata.

6 Kandi uwo muhanuzi cyangwa uwo murōsi bazamwicire kuko azaba avuze ibyo kubagomeshereza Uwiteka Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa ikabacungura mu nzu y’uburetwa, n’ibyo kubatesha inzira Uwiteka Imana yanyu yabategetse gucamo, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

7 Mwene nyoko cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugore useguye cyangwa incuti yawe y’amagara, yakoshya rwihishwa ati “Tugende dukorere izindi mana” (utigeze kumenya, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya,

8 zo mu mana z’amahanga abagose, ari hafi yanyu cyangwa abari kure, ahereye ku mpera y’isi akageza ku yindi mpera yayo),

9 ntuzamwemerere, ntuzamwumvire, ntuzamubabarire, ntuzamukize, ntuzamuhishīre,

10 ahubwo ntuzabure kumwica. Ukuboko kwawe abe ari ko kubanza kumwica, maze habone gukuriraho n’abandi bantu bose.

11 Uzamwicishirize amabuye, kuko yagerageje kugushukashuka ngo agukure ku Uwiteka Imana yawe, yagukuye mu gihugu cya Egiputa mu nzu y’uburetwa.

12 Abisirayeli bose bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe.

13 Wakumva inkuru y’umwe mu midugudu yawe Uwiteka Imana yawe iguha guturamo, bavuga bati

14 “Hari ibigoryi byaturutse hagati muri mwe bishukashuka abo mu mudugudu wabo biti ‘Tugende dukorere izindi mana mutigeze kumenya’ ”,

15 uzabibaririze, ubishakishe ubigenzure. Nusanga ari iby’ukuri bidashidikanywa yuko ikizira kingana gityo gikorerwa hagati muri mwe,

16 ntuzabure kwicisha abo muri uwo mudugudu inkota, uwurimburane rwose n’ibirimo byose, urimburishe amatungo yawo inkota.

17 Isahu yawo uyiteranirize hagati mu nzira yawo, uwutwikane n’isahu yawo yose imbere y’Uwiteka Imana yawe, uwo mudugudu uzabe ikirundo cy’ibyashenywe iteka, ntukubakwe ukundi.

18 Ntukagire icyo ugundira mu byashinganywe kugira ngo Uwiteka arakuruke uburakari bwe bugurumana, akubabarire akugirire ibambe, akugwize nk’uko yarahiye ba sekuruza banyu,

19 abitewe n’uko wumviye Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, ugakora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza.

Ivug 14

1 Muri abana b’Uwiteka Imana yanyu, ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, haba no kwitegera ibiharanjongo uwapfuye.

2 Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahangayose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. 1 Pet 2.9

3 Ntukarye ikintu cyose kizira.

4 Aya ni yo matungo n’inyamaswa mwemererwa kurya: inka n’intama n’ihene,

5 n’impara n’isirabo n’isunu, n’impongo n’inyemera n’ifumbēri n’itwiga.

6 Mu nyamaswa n’amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikūza, abe ari cyo mujya murya.

7 Ariko ibi ntimukabirye mu byūza no mu byatuye inzara: ingamiya n’urukwavu n’impereryi, kuko byūza bikaba bitatuye inzara, ni ibihumanya kuri mwe.

8 N’ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho.

9 Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: igifite amababa n’ibikoko cyose mujye mukirya,

10 ikidafite amababa n’ibikoko cyose ntimukakirye, ni igihumanya kuri mwe.

11 Ibisiga n’inyoni bidahumanya byose mwemererwa kubirya.

12 Ariko ibi ntimukabirye: ikizu n’itanangabo na oziniya,

13 n’inkongoro y’impimakazi, n’icyarūzi n’icyanira uko amoko yabyo ari,

14 n’igikōna cyose uko amoko yabyo ari,

15 na mbuni na tamasi, na shakafu n’agaca n’ibyo mu bwoko bwako byose,

16 n’igihunyira gito n’igihunyira kinini n’igihunyira cy’amatwi,

17 n’inzoya n’inkongoro na sarumpfuna,

18 n’igishondabagabo n’uruyongoyongo uko amoko yazo ari, n’inkotsa n’agacurama.

19 Ibigira amababa bikagenza amaguru magufi byose, ni ibihumanya kuri mwe ntimukabirye.

20 Mwemererwa kurya ibisiga n’inyoni bidahumanya byose.

21 Ntimukarye intumbyi yose. Wemererwa kuyiha umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu akayirya, cyangwa wemererwa kuyigurisha umunyamahanga. Wehoho uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe. Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.

22 Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye.

23 Kandi uzajye urīra imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy’amasaka yawe n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’amashyo yawe n’ubw’imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe iteka.

24 Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguha umugisha, urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubaye kure.

25 Nibimera bityo uzabigure ifeza, uzihambire uzijyane, ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,

26 uziguremo icyo ushaka cyose: inka cyangwa intama cyangwa vino cyangwa igisindisha, cyangwa ikindi cyose umutima wawe ushaka, ubisangirire n’abo mu rugo rwawe aho hantu imbere y’Uwiteka Imana yawe, mwishimane,

27 kandi ubisangire n’Umulewi w’iwanyu, ntukamurangarane kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe.

28 Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu.

29 Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.

Ivug 15

Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda

1 Uko imyaka irindwi ishize, uzajye ugira ibyo uhara.

2 Ubu abe ari bwo buba uburyo bw’uko guhara: umwishyuza wese aharire mugenzi we icyo yamugurije, ntazacyishyuze mugenzi we na mwene wabo, kuko guhara kwategetswe n’Uwiteka kwaranzwe.

3 Wemererwa kwishyuza umunyamahanga, ariko icyawe cyose gifitwe na mwene wanyu, uzakimuharire.

4 Ariko ntihazagire abakene baba muri mwe, kuko Uwiteka atazabura kuguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre,

5 niba ugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere aya mategeko yose ngutegeka uyu munsi, uyumvire.

6 Kuko Uwiteka Imana yawe izaguha umugisha nk’uko yagusezeranije, kandi uzaguriza amahanga menshi ariko ntuzayaguzaho, kandi uzatwara amahanga menshi ariko yo ntazagutwara.

7 Nihaba muri mwe umukene ari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h’iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene,

8 ahubwo ntuzabure kumuramburira iminwe, ntuzabure kumuguriza ibimumaze ubukene bw’icyo akeneye.

9 Wirinde kwibwira icy’ubuntu buke uti “Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda urenda gutaha”, bigatuma urebana imbabazi nke mwene wanyu w’umukene ukanga kugira icyo umuha, adatakira Uwiteka akurega, ukagibwaho n’icyaha.

10 Ntuzabure kumuha kandi numuha ntibizakubabaze, kuko icyo ngicyo kizatuma Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha umurimo wawe wose, n’ibyo ugerageza gukora byose.

11 Kuko ari ntabwo abakene bazashira mu gihugu, ni cyo gitumye ngutegeka nti “Ntuzabure kuramburira iminwe mwene wanyu w’umukene w’umworo uri mu gihugu cyawe.”

12 Nibakugurisha mwene wanyu w’Umuheburayo cyangwa w’Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu wa karindwi uzamuhare ngo akuveho, agire umudendezo.

13 Kandi numuhara ngo agende agire umudendezo, ntuzamuhare nta cyo umuhaye,

14 ahubwo uzamuhe byinshi ku mukumbi wawe, no ku mbuga yawe uhuriraho, no ku muvure wawe wengeramo vino, uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, azabe ari ko umuha.

15 Uzibuke yuko nawe wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa Uwiteka Imana yawe ikagucungura, ni cyo gitumye uyu munsi ngutegeka ibyo.

16 Kandi nakubwira ati “Sinshaka kukuvaho”, kuko agukunda n’abo mu rugo rwawe akamerana neza nawe,

17 uzende uruhindu urumupfumuze ugutwi rusohoke ku rugi, maze agumye kuba imbata yawe iteka. N’umuja wawe uzamugenze utyo.

18 Numuhara ngo akuveho, agire umudendezo, ntibizagutere agahinda kuko yagukoreye imyaka itandatu, ukaba umuhembye igice cya kabiri cy’ibihembo wari ukwiriye guhemba umukozi ubikorera, kandi Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha ibyo ukora byose.

19 Uburiza bw’ikigabo bwose bwo mu mashyo yawe no mu mikumbi yawe, uzajye ubwereza Uwiteka Imana yawe. Ntugakoreshe uburiza bw’inka yawe, ntukogoshe uburiza bwo mu mukumbi wawe.

20 Ujye ubusangirira n’abo mu rugo rwawe imbere y’Uwiteka Imana yawe uko umwaka utashye, ahantu Uwiteka azatoranya.

21 Nibugira inenge yose, nibucumbagira cyangwa nibuhuma, cyangwa nibugira indi nenge mbi yose, ntuzabutambire Uwiteka Imana yawe.

22 Uzaburīre iwanyu, uhumanye n’udahumanye bahwanye kuburya nk’uko barya isirabo n’impara.

23 Ariko ntuzarye amaraso yabwo, ahubwo uzajye uyavushiriza hasi nk’uko bamena amazi.

Ivug 16

Ibya Pasika n’iyindi minsi mikuru

1 Ujye uziririza ukwezi Abibu, uziriririze Uwiteka Imana yawe Pasika, kuko mu kwezi Abibu ari mo Uwiteka Imana yawe yagukuriye muri Egiputa nijoro.

2 Ujye utambira Uwiteka Imana yawe ibya Pasika byo mu mikumbi no mu mashyo, ubitambire ahantu Uwiteka azatoraniriza kuhashyira izina rye ngo rihabe.

3 Ntukagire umutsima wasembuwe ubirisha, ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuwe, ari yo mitsima y’umubabaro kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa uhubutse, kugira ngo iminsi yose yo kubaho kwawe uhore wibuka wa munsi waviriye mu gihugu cya Egiputa.

4 Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihakagire umusemburo uboneka muri mwe, mu gihugu cyawe cyose, kandi ntihakagire inyama z’igitambo watambye ku munsi wa mbere nimugoroba zirara.

5 Ntuzatambire ibya Pasika ahantu hose h’iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha,

6 ahubwo ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho utambira umwana w’intama wa Pasika nimugoroba izuba rirenze, mu gihe cyo kuva kwawe muri Egiputa.

7 Uzajye uwotsa, uwurīre ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, mu gitondo usubireyo ujye mu mahema yawe.

8 Mu minsi itandatu ujye urya imitsima itasembuwe, ku wa karindwi mujye muteranira mwitonze kuba iteraniro ryerejwe Uwiteka Imana yawe, ntukagire umurimo uwukoraho.

9 Kandi ujye ubara iminsi y’amasabato arindwi uhereye igihe utangiriraho gutemesha imyaka umuhoro, ujye utangira kubara iminsi y’ayo masabato uko ari irindwi.

10 Ujye uziriririza Uwiteka Imana yawe umunsi mukuru ukurikira ayo masabato uko ari arindwi, uwuziririsha gutura amaturo umutima ukunze uguturisha, ahwanye n’uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha.

11 Wishimirane imbere y’Uwiteka Imana yawe n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe, n’Umulewi w’iwanyu n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi bari hagati muri mwe, mwishimire ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe.

12 Kandi uzajye wibuka yuko wari umuretwa muri Egiputa, witondere ayo mategeko uyumvire.

13 Ujye uziririza iminsi mikuru y’ingando uhamye irindwi, numara guhunika ibyo ku mbuga yawe uhuriraho, no kubika vino yo mu muvure wengeramo.

14 Iyo minsi mikuru uyishimanemo n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe, n’Umulewi n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi b’iwanyu.

15 Umare iminsi irindwi uziriririza Uwiteka Imana yawe iminsi mikuru, uyiziriririze ahantu Uwiteka azatoranya, kuko Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha imyaka yawe yose n’ibikuva mu maboko byose, kandi uzagira umunezero musa.

16 Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y’Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, babonekere ahantu izatoranya, bayiboneke imbere mu minsi mikuru y’imitsima itasembuwe, no ku munsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, no mu minsi mikuru y’ingando, ariko ntibazaze ubusa imbere y’Uwiteka.

17 Ahubwo umuntu wese ajye atanga uko ashoboye ibihwanye n’umugisha Uwiteka Imana yawe yabahaye.

18 Uzishyirireho abacamanza n’abatware ahantu hose h’iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, mu bihugu by’imiryango yawe yose. Bazajye bacira abantu imanza zitabera.

19 Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu, ntuzahongerwe kuko impongano ihuma amaso y’abanyabwenge, kandi igoreka imanza z’abakiranutsi.

20 Imanza zitabera na hato azabe ari zo ujya uca kugira ngo ubeho, utware igihugu cya gakondo Uwiteka Imana yawe iguha.

21 Ntugashinge igishushanyo cya Ashera cyabajwe mu giti cy’ubwoko bwose iruhande rw’igicaniro cy’Uwiteka Imana yawe, icyo uziremera.

22 Kandi ntuzishingire inkingi y’amabuye, kuko Uwiteka Imana yawe iyanga.

Ivug 17

1 Ntugatambire Uwiteka Imana yawe inka cyangwa intama ifite inenge cyangwa ubusembwa bwose, kuko icyo ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka.

2 Hagati muri mwe, ahantu hose h’iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, nihaboneka umugabo cyangwa umugore ukora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi cyo kuva mu isezerano ryayo,

3 akagenda agakorera izindi mana akikubita imbere yazo, naho ryaba izuba cyangwa ukwezi, cyangwa ikintu cyose cyo mu biri mu ijuru byinshi kandi ntabitegetse,

4 ukabibwirwa ukabyumva, uzagire umwete wo kubibaririza. Nubona ko ari iby’ukuri bidashidikanywa, yuko ikizira kingana gityo gikorerwa mu Bisirayeli,

5 uzasohore uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze icyo cyaha kibi, umujyane mu marembo y’umudugudu wawe, naho yaba umugabo cyangwa umugore, umwicishe amabuye.

6 Ukwiriye kwicwa yicwe, ashinjwe n’abagabo babiri cyangwa batatu, ntiyicwe niba ashinjwe n’umwe gusa. 5.19; Heb 10.28

7 Amaboko y’abagabo bamushinje abe ari yo abanza kumwica, maze habone gukurikiraho n’abandi bantu bose, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

8 Nihaboneka urubanza rukunanira kuko ukwiriye guca urubanza rw’ubwicanyi, cyangwa rw’imburanya cyangwa rw’inguma, ari iby’abantu baburaniye mu marembo y’iwanyu, uzahaguruke ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,

9 usange abatambyi b’Abalewi n’umucamanza uzaba uriho muri icyo gihe ubabaze, na bo bazakubwira urubanza baciye.

10 Nawe uzabigenze uko baciye urubanza, bakaba barukubwiriye aho hantu Uwiteka azaba yaratoranije, witondere ibyo bakwigisha byose ubigenze utyo.

11 Uko amategeko ari bakwigishije, n’uko urubanza ruri baciye bakaba barukubwiye, azabe ari ko ugenza. Ntuzatambikire iburyo cyangwa ibumoso, ngo uve mu rubanza bakubwiye.

12 Umuntu uzasuzugura ntiyumvire umutambyi, uhagarikwa no gukorerayo umurimo wera imbere y’Uwiteka Imana yawe, cyangwa ntiyumvire umucamanza, uwo muntu azicwe, ukure ikibi mu Bisirayeli.

13 Abantu bose bazabyumva batinye, be kongera gusuzugura.

14 Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ukaba umaze kugihindūra no kugituramo, ukibwira uti “Ndiyimikira umwami nk’uko ayandi mahanga angose yose ameze”,

15 ntuzabure kwiyimikira uwo Uwiteka Imana yawe izatoranya. Uwo muri bene wanyu azabe ari we wiyimikira, ntukwiriye kwimika umunyamahanga utari mwene wanyu.

16 Ariko ye kuzishakira amafarashi menshi, kandi ntazasubirizeyo abantu muri Egiputa kugira ngo yigwirize amafarashi menshi, kuko Uwiteka yababwiye ati “Ntimuzasubira ukundi muri ya nzira.”

17 Kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka ukava ku Uwiteka, kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n’izahabu byinshi.

18 Kandi namara kwima ingoma ye aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n’abatambyi b’Abalewi.

19 Icyo gitabo azakibane ajye agisomamo iminsi yose akiriho, kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira,

20 umutima we utishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumoso ngo ave muri aya mategeko, ahubwo ngo arame mu bwami bwe we n’urubyaro rwe, hagati mu Bisirayeli.

Ivug 18

Abisirayeli bahanurirwa ko umuhanuzi Mesiya azaturuka muri bo

1 Abatambyi b’Abalewi ndetse umuryango wa Lewi wose, ntibagire umugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro, batungwe na gakondo ye.

2 Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk’uko yababwiye.

3 Uyu ube ari wo uba umwanya w’abatambyi abantu bakwiriye kubakūrira: abatamba igitambo cy’inka cyangwa cy’intama, bajye bakūrira umutambyi urushyi rw’ukuboko n’imisaya n’igifu.

4 Kandi uzajye umuha umuganura w’amasaka yawe n’uwa vino yawe, n’uw’amavuta ya elayo yawe, n’uw’ubwoya bw’intama zawe.

5 Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakora umurimo wera mu izina ry’Uwiteka we n’urubyaro rwe iteka ryose.

6 Kandi Umulewi nava aho atuye, ahantu hose h’iwanyu ho mu gihugu cy’Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n’umutima ubyifuza rwose,

7 azajye akora umurimo wera mu izina ry’Uwiteka Imana ye, nk’uko bene wabo bose b’Abalewi bakora, bahagarara imbere y’Uwiteka.

8 Ajye ahwanya n’abandi umugabane w’ibyokurya, ariko ugeretswe ku biguzi by’ibyarazwe na ba sekuruza.

9 Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzige gukurikiza ibizira bikorwa n’ayo mahanga.

10 Muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby’ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi,

11 cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi.

12 Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukana ayo mahanga imbere yawe.

13 Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe.

14 Kuko ayo mahanga uzahindūra yumvira abaragurisha ibicu n’abapfumu, ariko wowe ho Uwiteka Imana yawe ntigukundira kugenza utyo.

15 Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.

16 Bizakubera rwose nk’ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w’iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry’Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubona uyu muriro mwinshi, ntazapfa.”

17 Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza.

18 Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe ukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose.

19 Kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhōra.

20 Ariko umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvuga akarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry’izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.”

21 Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?”

22 Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.