Ivug 19

Imidugudu y’ubuhungiro

1 Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura amahanga ya ba nyir’igihugu iguha, ukayazungura ugatura mu midugudu yabo no mu mazu yabo,

2 uzirobanurire imidugudu itatu yo hagati mu gihugu cyawe, Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra.

3 Uziharurire inzira, ugabanye igihugu cyawe Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo mu bice bitatu, kugira ngo uwishe umuntu wese abone uko ahungira muri umwe muri iyo midugudu.

4 Iri ni ryo tegeko rya gatozi wishe umuntu, agahungiramo, akabaho. Uzica mugenzi we atabyitumye adasanzwe amwanga,

5 nk’uko umuntu yajyana na mugenzi we mu ishyamba guca ibiti, akamanika intorezo, akihanukira kuyikubita ku giti ngo agice, igakuka ikikubita kuri mugenzi we ikamwica, azahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho.

6 Bibere bityo kugira ngo uhōrera amaraso y’uwapfuye adakurikira gatozi uwo akirakaye, akamufatīra kuko urugendo ari rurerure, akamukubita ikimwicakandi yari adakwiriye kwicwa, kuko adasanzwe amwanga.

7 Ni cyo gitumye ngutegeka nti “Uzirobanurira imidugudu itatu.”

8 Kandi Uwiteka Imana yawe niyagura urugabano rwawe, nk’uko yarahiye ba sekuruza banyu, akaguha igihugu cyose yarahiye ba sekuruza banyu ko izabaha,

9 (kandi izakiguha niwitondera aya mategeko yose ukayumvira, ayo ngutegeka uyu munsi ngo ukunde Uwiteka Imana yawe, ugahora ugenda mu nzira ikuyoboye), uziyongerere indi midugudu itatu uyongere kuri ya yindi uko ari itatu,

10 kugira ngo amaraso y’abatacumuye atavushirizwa hagati mu gihugu cyawe Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagibwaho n’urubanza rw’ayo maraso.

11 Ariko umuntu niyanga mugenzi we, akamwubikira akamutera, akamukubita ikimwica agahungira muri umwe muri iyo midugudu

12 abakuru bo mu mudugudu w’iwabo bazamutumire, bamukureyo, bamugabize uhōrera amaraso y’uwapfuye amuhōre.

13 Ntuzamubabarire ukure ku Bisirayeli amaraso y’utacumuye, kugira ngo ubone ibyiza.

14 Ntuzahine imbago z’urubibi rwa mugenzi wawe zashinzwe n’aba kera, muri gakondo yawe uzahabwa mu gihugu Uwiteka aguha guhindūra.

15 Umugabo umwe ntazahagurutswe no gushinja umuntu gukiranirwa cyangwa icyaha uko kiri kose, guhamya kw’abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari ko gukomeza ijambo ryose. 1 Tim 5.19; Heb 10.28

16 Umugabo w’ibinyoma nahagurutswa no gushinja umuntu icyaha,

17 ababurana bombi bazahagarare imbere y’Uwiteka, imbere y’abatambyi n’abacamanza bazabaho muri icyo gihe.

18 Abo bacamanza babibaririze cyane, nibabona uwo mugabo ari indarikwa washinje mwene wabo ibinyoma,

19 muzamushyire aho yashakaga gushyirisha mwene wabo uwo. Uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

20 Abasigaye bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe.

21 Ntuzababarire umeze atyo, ubugingo buhōrerwe ubundi, ijisho rihōrerwe irindi, iryinyo rihōrerwe irindi, ikiganza gihōrerwe ikindi, ikirenge gihōrerwe ikindi.

Ivug 20

Amategeko y’intambara

1 Nutabara kurwanya ababisha bawe, ukabona amafarashi n’amagare n’abantu babaruta ubwinshi ntuzabatinye, kuko uri kumwe n’Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.

2 Kandi nimwigira hafi y’intambara, umutambyi azigire hafi y’abantu

3 ababwire ati “Nimwumve Bisirayeli, uyu munsi mwigiye hafi y’ababisha murwanya. Imitima yanyu nticogore, ntimutinye, ntimuhinde umushyitsi, ntimubakukire imitima,

4 kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ijyana namwe ngo ibarwanire n’ababisha banyu, ibakize.”

5 Kandi abatware bazabaze abantu bati “Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze.

6 Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo.

7 Kandi ni nde uri hano wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo amurongore.”

8 Kandi abatware bongere babaze abantu bati “Ni nde uri hano utinya agacogora umutima? Nagende asubire imuhira, imitima ya bene wabo ye gukuka nk’uwe.”

9 Abatware nibamara kubwira abantu ibyo, bashyireho abatware b’ingabo bo gutabaza abantu.

10 Niwigira hafi y’umudugudu ngo urwane na wo, uzawubwire iby’amahoro.

11 Maze nibagusubiza iby’amahoro bakakūgururira, abo uzasangamo bose uzabakoreshe uruharo.

12 Ariko nibanga gusezerana amahoro nawe, ahubwo bagashaka kurwana nawe, uzasakize uwo mudugudu.

13 Kandi Uwiteka Imana yawe niwukugabiza, uzicishe umugabo uwurimo wese inkota,

14 ariko abagore n’abakobwa n’abana bato, n’amatungo n’ibiri muri uwo mudugudu byose, n’iminyago n’isahu byawo byose, ubyijyanire urye ibyo wanyaze ababisha bawe, ibyo Uwiteka Imana yawe yaguhaye.

15 Azabe ari ko ugenza imidugudu ikuri kure cyane, itari iy’aya mahanga.

16 Ariko mu midugudu y’aya mahanga Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ntuzakize ikintu cyose gihumeka.

17 Ahubwo uzarimbure rwose ayo mahanga, ni yo Baheti n’Abamori, n’Abanyakanāni n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse,

18 kugira ngo batabigisha gukurikiza ibizira byabo byose bagirira imana zabo, mukaba mucumuye ku Uwiteka Imana yanyu.

19 Numara igihe kirekire ugose umudugudu ukarwanira kuwutsinda, ntuzatsembeshe intorezo ibiti bya bene wo kuko byagutungisha imbuto zabyo, ntuzabice. Igiti cyo mu murima mbese na cyo ni umuntu byatuma ugitera nka wa mudugudu?

20 Icyakora ibiti uzi ko bitera imbuto ziribwa, uzabitutira ubitsembeho, ubyubakishe ibihome ku mudugudu ukurwanya ugeza aho uzawutsindira.

Ivug 21

Andi mategeko

1 Mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra, nubona intumbi y’uwishwe iri mu gasozi uwamwishe ntamenyekane,

2 abakuru bawe n’abacamanza bawe bazagende bagere intera ziva aho intumbi y’uwishwe iri, zikagera ku midugudu ihagose.

3 Umudugudu urusha iyindi kuba bugufi bw’iyo ntumbi, abakuru bo muri uwo mudugudu bazazane iriza bakuye mu mashyo batigeze gukoresha, itigeze gufatanywa n’indi ngo ikurure ikintu,

4 bayimanure mu gikombe kirimo akagezi kadakama, kitahinzwe kitabibwemo, bayivunire ijosi muri icyo gikombe.

5 Abatambyi b’Abalewi bigire hafi, kuko ari bo Uwiteka Imana yawe yatoranirije kuyikorera no guhesha abantu umugisha mu izina ry’Uwiteka, kandi ari bo bakwiriye guca urubanza rw’imburanya zose n’urw’uruguma rwose.

6 Abakuru bose b’uwo mudugudu urushaho kuba bugufi bw’iyo ntumbi, bakarabire hejuru y’iyo nka yavuniwe ijosi muri icyo gikombe

7 bavuge bati “Amaboko yacu si yo yavushije ya maraso, kandi n’amaso yacu ntiyayabonye ava.

8 Uwiteka babarira ubwoko bwawe Abisirayeli wacunguye, ntubare ku bwoko bwawe Abisirayeli amaraso y’utacumuye.” Maze bazaba bahongerewe ayo maraso.

9 Uko ni ko amaraso y’utacumuye muzayakūza hagati muri mwe, gukora ibyo Uwiteka abona ko ari byiza.

10 Nutabara kurwanya ababisha bawe, Uwiteka Imana yawe ikabakugabiza ukabajyana ari imbohe,

11 ukabona mu banyagano umukobwa mwiza ukamubenguka, ugashaka kumurongora,

12 uzamujyane iwawe, yiyogosheshe, ace inzara,

13 yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyuma uzabone kumurongora.

14 Nubona ko utakimwishimira uzamureke ajye aho ashaka, ariko ntuzamugure, ntuzamugirire nk’imbata kuko uzaba umwononnye.

15 Umugabo nagira abagore babiri umwe akaba inkundwakazi undi akaba inyungwakazi, bombi akaba abyaranye na bo, umuhungu w’imfura akaba uw’inyungwakazi,

16 najya kuraga ntazagire umuhungu w’inkundwakazi umutware ngo amurenze uw’inyungwakazi, kandi ari we mpfura koko.

17 Ahubwo yemereshe umuhungu w’inyungwakazi ko ari imfura kumuraga imigabane ibiri y’ibyo afite byose, kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye.

18 Umuntu nagira umuhungu unaniranye w’umugome utumvira se na nyina, agakomeza kutabumvira naho bamuhanishije ibihano,

19 se na nyina bamufate bamushyire abakuru b’umudugudu wabo, mu marembo yawo.

20 Babwire abakuru b’umudugudu wabo bati “Uyu mwana wacu yarananiranye kandi ni umugome, yanga kutwumvira, ni umunyangeso mbi kandi ni umusinzi.”

21 Abagabo bo mu mudugudu wabo bose bamwicishe amabuye, uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Abisirayeli bose bazabyumva batinye.

22 Kandi umuntu nakora icyaha gikwiriye kumwicisha bakamwica ukamumanika ku giti,

23 intumbi ye ntizarare kuri icyo giti, ahubwo ntuzareke kumuhamba uwo munsi, kuko umanitswe ku giti ari ikivume ku Mana. Nuko umuhambire kugira ngo utanduza igihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.

Ivug 22

Andi mategeko

1 Nubona inka cyangwa intama ya mwene wanyu izimiye, ntuzihugenze ngo udahura na yo, ahubwo ntuzabure kuyigarurira mwene wanyu.

2 Kandi mwene wanyu uwo natakuba bugufi, cyangwa niba tamuzi, uyijyane iwawe uyigumane, ugeze aho mwene wanyu uwo azayishakira uyimuhe.

3 Kandi n’indogobe ye uzayigenze utyo, n’umwambaro we, n’ikindi kintu cyose cya mwene wanyu cyari kizimiye ukakibona, ntukwiriye kwihugenza.

4 Nubona indogobe ya mwene wanyu cyangwa inka ye iguye mu nzira ntuzihugenze, ntuzabure kumufasha kuyigandura.

5 Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo, kandi umugabo ntakambarane n’umugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.

6 Icyari cy’inyoni nikiba ku nzira imbere yawe, ku giti cyose cyangwa hasi, kirimo ibyana cyangwa amagi, nyina ibundikiye ibyana cyangwa amagi, ntuzajyanane nyina n’ibyana byayo.

7 Ntuzabure kureka nyina ngo igende, ariko ibyana wemererwa kubyijyanira, urekere nyina kugira ngo ubone ibyiza, urame.

8 Niwubaka inzu uzubake ku gisenge cyayo ikikigota kikarinda umuntu kugwa, kugira ngo umuntu atagwa avuye ku nzu yawe, bikayizanira urubanza rw’amaraso.

9 Ntuzabibe imbuto z’amoko abiri mu ruzabibu rwawe, kugira ngo utazakwa ibyezemo byose, za mbuto wabibye n’imbuto z’imizabibu.

10 Ntuzahingishe icyuma gikururwa n’inka n’indogobe zifatanije hamwe.

11 Ntuzambare umwenda uboheshejwe ikivange cy’ubudodo bw’ubwoya bw’intama n’ubw’imigwegwe.

12 Uzatere inshunda ku misozo y’impande enye z’umwenda wambara.

13 Umuntu narongora umugeni akaryamana na we, akamwanga

14 akamurega ibiteye isoni, akamwita izina ribi ati “Narongoye uyu mugeni mwegereye nsanga atagira ibimenyetso byerekana ko ari umwari”,

15 maze se na nyina b’uwo mukobwa bajyane ibimenyetso by’uko ari umwari, babishyire abakuru b’umudugudu wabo, mu marembo yawo.

16 Se w’uwo mukobwa abwire abakuru ati “Uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye none aramwanze,

17 kandi dore amureze ibiteye isoni ati ‘Sinasanganye umukobwa wawe ibimenyetso by’uko ari umwari.’ Ariko ibimenyetso by’ibyo ngibi.” Basase uwo mwenda imbere y’abakuru b’umudugudu.

18 Abakuru b’uwo mudugudu bafate uwo mugabo bamukubite,

19 bamuce icyiru cya shekeli z’ifeza ijana bazihe se w’uwo mukobwa, bamuhoye yuko yise umwari w’Abisirayeli izina ribi, na we abe umugore we, ntazamwirukane mu gihe akiriho cyose.

20 Ariko icyo kirego niba ari icy’ukuri, uwo mukobwa atabonetseho ibimenyetso by’uko ari umwari,

21 bamusohore bamujyane ku rugi rw’inzu ya se, abagabo bo mu mudugudu wabo bamwicishe amabuye bamuhōra gukorera ikizira mu Bisirayeli, ni cyo gusambanira kwa se. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

22 Umugabo nafatwa asambana n’umugore ufite umugabo bombi babīce, umugabo n’umugore basambanye. Uko abe ari ko ukura ikibi mu Bisirayeli.

23 Umugabo nasanga mu mudugudu umwari wasabwe n’undi mugabo akaryamana na we,

24 bombi muzabajyane mu marembo y’uwo mudugudu mubicishe amabuye. Umukobwa mumwicire kuko atatatse ari mu mudugudu, umugabo mumwicire kuko yononnye muka mugenzi we. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

25 Ariko umugabo nasanga mu gasozi umukobwa wasabwe akamufatirayo akamukinda, umugabo wamukinze azabe ari we wicwa wenyine.

26 Umukobwa ntuzagire icyo umutwara, kuko adakoze icyaha gikwiriye kumwicisha, kuko bimeze nk’uko umuntu atera mugenzi we akamwica.

27 Uwo mugabo yamusanze mu gasozi, uwo mukobwa wasabwe arataka, ntihagira umutabara.

28 Umugabo nasanga umwari utarasabwa akamufata, akamukinda bakabafata,

29 uwo mugabo wamukinze ahe se w’uwo mukobwa shekeli z’ifeza mirongo itanu, uwo mukobwa azabe umugore we kuko yamwononnye, ntazamwirukane iminsi yose akiriho.

Ivug 23

1 Ntihakagire ucyura muka se, ntakorosore umwenda wa se ngo amwambike ubusa.

Andi mategeko

2 Umenetse ibinyita bito cyangwa ushahuwe, ntakajye mu iteraniro ry’Uwiteka.

3 Ikibyarwa n’ikinyandaro ntibikajye mu iteraniro ry’Uwiteka, ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry’Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe cumi.

4 Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakajye mu iteraniro ry’Uwiteka, iteka ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry’Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe cumi,

5 kuko batabasanganije ibyokurya n’amazi ubwo mwavaga muri Egiputa, kandi kuko baguriye Balāmu mwene Bewori w’i Petori yo muri Mezopotamiya ngo akuvume.

6 Ariko Uwiteka Imana yawe yanga kumvira Balāmu, ahubwo Uwiteka Imana yawe iguhindurira umuvumo kuba umugisha, kuko Uwiteka Imana yawe yagukundaga.

7 Ntuzabashakire amahoro cyangwa ibyiza iminsi yose ukiriho.

8 Ntukange urunuka Umwedomu kuko ari mwene wanyu, ntukange urunuka Umunyegiputa kuko wari umusuhuke mu gihugu cyabo.

9 Abuzukuru babo bazajye mu iteraniro ry’Uwiteka.

10 Nutabara kurwanya ababisha bawe ukagerereza, uzirinde ikibi cyose.

11 Muri mwe nihaba umugabo wahumanijwe n’ibyamubayeho nijoro, azave mu rugerero ye kuhagaruka

12 ariko nibujya kwira yiyuhagire, izuba ryamara kurenga akagaruka mu rugerero.

13 Kandi uzagire ahantu h’inyuma y’urugerero aho muca kwihagarika,

14 kandi mu bintu byawe uzajyanemo igihōsho, nusohoka ukicara ugicukuze, uhindukire utwikīre aho uhagurutse.

15 Kuko Uwiteka Imana yawe igendera hagati aho muganditse kugira ngo igukize, ikugabize ababisha bawe bari imbere yawe. Ni cyo gituma aho muganditse hakwiriye kuba ahera itababonamo ikintu cyose giteye isoni, igahindukira ikabavamo.

16 Imbata icitse shebuja ikaguhungiraho ntuzayimusubize.

17 Ibane namwe hagati muri mwe, aho izatoranya muri umwe mu midugudu yanyu, aho ikunze kuba ntuzayigirire nabi.

18 Ntihazagire maraya mu Bisirayelikazi, ntihazagire utinga abagabo mu Bisirayeli.

19 Ntuzajyane igisasūro cya maraya cyangwa ibihembo by’utingwa mu nzu y’Uwiteka Imana yawe ngo uhiguze umuhigo wose, kuko ibyo byombi ari ibizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.

20 Ntuzaguririze mwene wanyu ku mwaka inyungu, naho yaba iy’ifeza cyangwa iy’ibyokurya, cyangwa iy’ikindi kintu cyose kiguririzwa kubona inyungu.

21 Umunyamahanga wemererwa kumuguririza ku mwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntuzamwake inyungu, Uwiteka Imana yawe ibone kuguhera umugisha ibyo ugerageza gukorera byose mu gihugu ujyanwamo no guhindūra.

22 Nuhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo ntuzatinde kuwuhigura, kuko Uwiteka Imana yawe itazabura kuwukubaza bikakubera icyaha,

23 ariko niwirinda guhiga ntibizakubera icyaha.

24 Ijambo riva mu kanwa kawe ujye uryitondera urisohoze, numara guhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo wahigishijwe n’umutima ukunze, ukawusezeranisha akanwa kawe.

25 Nujya mu ruzabibu rwa mwene wanyu, wemererwa kurya inzabibu ugahaga uko ushaka, ariko ntuzagire izo usoromera mu kintu ufite.

26 Nujya mu masaka ya mugenzi wawe agihagaze wemererwa guca amahundo, ariko ntuzatemesha umuhoro imyaka ye.

Ivug 24

Amategeko yo kwahukana

1 Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye.

2 Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n’undi.

3 Kandi umugabo wamucyuye namunyungwakaza, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukana mu nzu ye, cyangwa uwo mugabo wamucyuye napfa,

4 umugabo we wa mbere wabanje kumwirukana ntazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y’Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.

5 Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore yarongoye.

6 Ntihakagire umuntu waka urusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yatse ubugingo bw’umuntu ho ingwate.

7 Nibabona umuntu wibye uwo muri bene wabo Abisirayeli, akamugira nk’imbata cyangwa akamugura, uwo mujura azicwe. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

8 Wite ku muze w’ibibembe, kugira ngo ugire umwete wo kwitondera no kumvira ibyo abatambyi b’Abalewi bazabigisha byose. Ibyo nategetse abo azabe ari byo mwitondera, mwumvira.

9 uhore wibuka ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa.

10 Nuguriza cyangwa nutiza mugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no kwiha ingwate mu bye.

11 Uhagarare hanze, uwo uguriza abe ari we usohokana ingwate ayiguhe.

12 Kandi niba ari umukene ntuzararane ingwate ye,

13 ntuzabure kuyimusubiza izuba nirirenga, kugira ngo aryame muri uwo mwambaro agusabira umugisha. Ibyo bizakubera gukiranuka imbere y’Uwiteka Imana yawe.

14 Ntuzagirire nabi umukozi ukorera ibihembo w’umukene w’umworo, naho yaba uwo muri bene wanyu, cyangwa uwo mu basuhuke b’abanyamahanga bari iwanyu mu gihugu cyanyu.

15 Uzajye umuha ibihembo bye by’umunsi akoze, izuba ntirizarenge utarabimuha, kuko ari umukene akabihoza ku mutima abyifuza, adatakira Uwiteka akakurega, bikakubera icyaha.

16 Ba se b’abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, umuntu wese yicishwe n’icye cyaha.

17 Ntuzagoreke urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga cyangwa urw’impfubyi, kandi umwambaro w’umupfakazi ntukawumwake ho ingwate.

18 Ahubwo ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagucungura ikagukurayo. Ni cyo gituma nkubuza kugenza utyo.

19 Nusarura umurima wawe ukibagirwa umuganda muri wo, ntuzasubireyo kuwenda, uzabe uw’umusuhuke w’umunyamahanga n’uw’impfubyi n’uw’umupfakazi, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.

20 Nukubitira umwelayo wawe kugusha imbuto zawo, ntuzasubire kwakura amashami yawo ubwa kabiri, izisigaye zizabe iz’umusuhuke w’umunyamahanga, n’iz’impfubyi n’iz’umupfakazi.

21 Nusoroma imbuto z’uruzabibu rwawe ntuzasubiremo guhumba, izisigaye zizabe iz’umusuhuke w’umunyamahanga, n’iz’impfubyi n’iz’umupfakazi.

22 Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, ni cyo gitumye ngutegeka kugenza utyo.

Ivug 25

Andi mategeko

1 Nihaba imburanya ku bantu, bakajya kuburana bakabacira urubanza, batsindishirize uwakiranutse, batsindishe uwakoze icyaha.

2 Kandi niba uwo munyabyaha yakoze ibikwiriye kumukubitisha, umucamanza amurambike ategeke ko bamukubitira imbere ye inkoni zihwanye n’icyaha cye.

3 Yemererwa kumukubita inkoni mirongo ine, ntazazirenze kugira ngo mwene wanyu atakubera umunyagisuzuguriro, nibarenza izo bakamukubita inkoni nyinshi zizirenze.

4 Ntugahambire umunwa w’inka ihonyōra.

5 Abavandimwe nibaba hamwe umwe agapfa adasize impfubyi y’umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashyingirwe ahandi hatari muri bene wabo b’umugabo we, ahubwo umugabo wabo amucyure, amuhungure.

6 Umuhungu azabanza kubyara azabe ari we uzungurira se wabo wapfuye, kugira ngo izina rye ritazimira mu Bisirayeli.

7 Uwo mugabo nadakunda guhungura umugore wabo, uwo mugore ajye mu marembo y’umudugudu abwire abakuru ati “Umugabo wacu yanze gucikura mwene se, ntakunze kumpungura.”

8 Abakuru b’umudugudu wabo bamuhamagaze bamuhane, nadakurwa ku ijambo akavuga ati “Sinshaka kumuhungura”,

9 umugore wabo amwegerere imbere y’abo bakuru amukweture inkweto, amucire mu maso avuge ati “Uko abe ari ko udacikura mwene se agirirwa.”

10 Izina rye rizahore rivugwa ritya mu Bisirayeli ngo “Inzu y’uwakwetuwe.”

11 Abagabo nibarwana, umugore w’umwe akajya gukiza umugabo we umukubita agasingiriza ukuboko akamukama,

12 uzamuce ikiganza ntuzamubabarire.

13 Ntukagire mu isaho yawe ibyuma upimisha indatira imwe biciye ukubiri, ikinini n’igito.

14 Ntukagire mu nzu yawe ibyibo b’urugero rumwe biciye ukubiri, ikinini n’igito.

15 Ahubwo icyuma gitunganye kingana rwose n’uko cyitwa abe ari cyo upimisha, icyibo gitunganye kingana rwose n’uko cyitwa abe ari cyo ugeresha, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.

16 Kuko abakora ibimeze nka bya bindi bose, abakora ibidatunganye bose, ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.

17 Uhore wibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa,

18 uko babasanganiriraga mu rugendo bakica ab’inyuma banyu, abatakaye inyuma bose b’abanyantegenke ubwo mwananirwaga mukaruha, ntibatinye Imana.

19 Ni cyo gituma Uwiteka Imana yawe nimara kugukiza ababisha bawe bose bakugose, ikaguha kuruhukira mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre, uzaba ukwiriye gukuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, ngo bibagirane mu bo munsi y’ijuru bose. Ntuzabyibagirwe.

Ivug 26

Amategeko yo kuganura

1 Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagihindūra ukagituramo,

2 uzende ku muganura w’ibyeze mu butaka byose, ibyo uzasarura mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ubishyire mu cyibo ubijyane ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo ngo rihabe.

3 Usange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe umubwire uti “Uyu munsi neruriye Uwiteka Imana yawe yuko nageze mu gihugu, Uwiteka yarahiye ba sogokuruza ko izaduha.”

4 Uwo mutambyi akwakire cya cyibo agitereke hasi, imbere y’igicaniro cy’Uwiteka Imana yawe.

5 Nawe uvugire imbere y’Uwiteka Imana yawe uti “Sogokuruza yari Umwaramu wari bugufi bwo gushiraho, aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo ari impagu, yororokerayo aberayo ubwoko bukomeye bunini bw’ubunyamaboko menshi.

6 Abanyegiputa batugirira nabi baratubabaza, badukoresha uburetwa bw’agahato

7 dutakira Uwiteka Imana ya ba sogokuruza, Uwiteka yumva gutaka kwacu, areba umubabaro wacu n’imiruho yacu n’agahato baduhata.

8 Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi n’ukuboko kurambutse, n’ibiteye ubwoba bikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza.

9 Atuzana aha hantu aduha iki gihugu, ari igihugu cy’amata n’ubuki.

10 None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka, ibyo umpaye Uwiteka.”

Ubitereke hasi imbere y’Uwiteka Imana yawe, wikubite imbere y’Uwiteka Imana yawe.

11 Wishimane n’Umulewi n’umusuhuke w’umunyamahanga uri hagati muri mwe, mwishimire ibyiza byose Uwiteka Imana yawe yaguhanye n’inzu yawe.

12 Numara kurobanura kimwe mu icumi cy’ibyo wejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka wo kurobanura kimwe mu icumi cya byose, uzajye ubiha Umulewi n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi kugira ngo barīre iwanyu bahage.

13 Uvugire imbere y’Uwiteka Imana yawe uti “Nakuye ibyera byose mu nzu yanjye mbiha Umulewi n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi uko amategeko yawe yose wantegetse ari. Sinagize na rimwe ryo muri ayo mategeko yawe ncumura, kandi sinayibagiwe.

14 Sinigeze kurya ibyo byera nkirabuye kandi nta byo nabitse ngihumanye,kandi sinabitanze ho ibinyagano, ahubwo numviye Uwiteka Imana yanjye, nitondeye ibyo wantegetse byose.

15 Curika amaso uri mu ijuru ubuturo bwawe bwera, uhāne ubwoko bwawe Abisirayeli umugisha n’ubutaka waduhaye bw’igihugu cy’amata n’ubuki, nk’uko warahiye ba sogokuruza.”

16 Uyu munsi Uwiteka Imana yawe igutegetse kumvira ayo mategeko n’ayo mateka. Nuko ujye ushyira umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose kuyitondera no kuyumvira.

17 Uyu munsi wasezeranishije Uwiteka kuba Imana yawe, kugira ngo uhore ugenda mu nzira ikuyoboye, witondere amategeko yayo n’ibyo yagutegetse n’amateka yayo, wumvire ibyo ikubwiye.

18 Kandi n’Uwiteka uyu munsi yagusezeranishije kumubera ubwoko yironkeye nk’uko yakubwiye, kandi yuko uzitondera amategeko ye yose

19 kugira ngo agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe gushimwa no kogera no kubahwa, ubere Uwiteka Imana yawe ubwoko bwera nk’uko yavuze.

Ivug 27

Ibibuye binini byashinzwe Ebali n’i Gerizimu

1 Mose n’abakuru b’Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhore mwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi.

2 Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha, uzishingire ibibuye binini ubihome ingwa.

3 Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y’ayo mategeko, numara kwambutswa no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, igihugu cy’amata n’ubuki, nk’uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu yagusezeranije.

4 Nuko nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ibyo bibuye mbategetse uyu munsi ku musozi wa Ebali, ubihome ingwa.

5 Kandi uzubakireyo Uwiteka Imana yawe igicaniro cy’amabuye, ntuzayakozeho ikintu cy’icyuma.

6 Uzubakishe igicaniro cy’Uwiteka Imana yawe amabuye atabajwe, abe ari cyo utambiriraho Uwiteka Imana yawe ibitambo byoswa,

7 kandi utambireyo ibitambo by’uko muri amahoro ubirīreyo, wishimire imbere y’Uwiteka Imana yawe.

8 Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y’aya mategeko, wandikishije gukeba inyuguti zisomeka neza.”

9 Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsi uhindutse ubwoko bw’Uwiteka Imana yawe.

10 Ni cyo gituma ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.”

11 Mose yihanangiriza abantu kuri uwo munsi ati

12 “Aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Gerizimu no kwifuriza abantu umugisha, nimumara kwambuka Yorodani: ab’imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini.

13 Kandi aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Ebali no kuvuga umuvumo: ab’imiryango ya Rubeni na Gadi na Asheri, na Zebuluni na Dani na Nafutali.”

14 Abalewi babwize Abisirayeli bose ijwi rirenga bati

15 “Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n’umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.”

Abantu bose babasubize bati “Amen!”

16 Abalewi bati “Usuzugura se cyangwa nyina avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

17 Abalewi bati “Uhina imbago z’urubibi rwa mugenzi we avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

18 Abalewi bati “Uyobya impumyi inzira avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

19 Abalewi bati “Ugoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa rw’impfubyi cyangwa rw’umupfakazi, avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

20 Abalewi bati “Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoye umwenda wa se akamwambika ubusa.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

21 Abalewi bati “Uryamana n’itungo ryose avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

22 Abalewi bati “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

23 Abalewi bati “Usambana na nyirabukwe avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

24 Abalewi bati “Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

25 Abalewi bati “Uwenda ibiguzi byo kwicisha utacumuye avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

26 Abalewi bati “Udasohoza amagambo y’ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Ivug 28

1 Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi,

2 kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe.

3 Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima.

4 Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe, kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe.

5 Hazagira umugisha igitenga cyawe n’icyibo uvugiramo.

6 Uzagira umugisha mu majya no mu maza.

7 Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi.

8 Uwiteka azategeka umugisha kuba mu bigega byawe no mu byo ugerageza gukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.

9 Uwiteka azagukomereza kumubera ubwoko bwera nk’uko yakurahiye, niwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye.

10 Amahanga yo mu isi yose azabona yuko witiriwe izina ry’Uwiteka, agutinye.

11 Kandi Uwiteka azakugwiriza ibyiza by’imbuto zo mu nda yawe, n’iby’iz’amatungo yawe, n’iby’imyaka yo ku butaka bwawe, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu yuko azaguha.

12 Uwiteka azagukingurira ijuru, ububiko bwe bwiza ngo ajye akuvubira imvura mu bihe byayo, ahe umugisha imirimo ikuva mu maboko yose. Uzaguriza amahanga menshi, maze ntuzayaguzaho.

13 Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi, niwumvira amategeko y’Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsi ukayitondera,

14 ntuteshuke iburyo cyangwa ibumoso ngo uve mu byo ngutegeka uyu munsi byose, uhindukirire izindi mana uzikorere.

15 Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho.

16 Uzaba ikivume mu mudugudu, uzaba ikivume mu mirima.

17 Hazavumwa igitenga cyawe n’icyibo uvugiramo.

18 Hazavumwa imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, no kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe.

19 Uzavumwa mu majya no mu maza.

20 Uwiteka azakoherereza umuvumo no guhagarikwa umutima no kubwirwa ibyago bizaza, mu byo ugerageza gukora byose kugeza aho uzarimbukira ukamarwa vuba, aguhōra ibyaha bikomeye uzaba ukoze byo kumwimūra.

21 Uwiteka azaguteza mugiga itakuvaho ageze aho azagutsembera, ugashira mu gihugu ujyanwamo no guhindūra.

22 Uwiteka azaguteza urusogobo n’ubuganga, n’ububyimba bwaka umuriro, n’icyokere cyinshi n’amapfa, no kuma n’uruhumbu, bizakomeka bigeze aho uzarimbukira.

23 Ijuru ryo hejuru y’umutwe wawe rizahinduka umuringa, n’ubutaka uhagazeho buzahinduke icyuma.

24 Mu cyimbo cy’imvura Uwiteka azasuka mu gihugu cyawe umukungugu, n’umusenyi muto nk’ifu y’ingezi, bizava mu ijuru bikugweho bigeze aho uzarimbukira.

25 Uwiteka azatuma uneshwa n’ababisha bawe bagushyire imbere, uzaca mu nzira imwe ubasanganiye ubahunge uciye mu nzira ndwi, uzateraganwa mu bihuguby’abami bo mu isi bose.

26 Uzaba inyama z’ibisiga byose n’inyamaswa zose, ntihazagira ubyirukana.

27 Uwiteka azaguteza ibishyute nk’iby’Abanyegiputa, no kuzana amagara n’ubuheri n’ibikoko, we kubivurwa.

28 Uwiteka azaguteza ibisazi n’ubuhumyi n’ubuhungete,

29 uzakabakaba ku manywa y’ihangu nk’uko impumyi ikabakabira mu mwijima, ntuzagira ukuboko kwiza mu byo ukora, uzajya ugirirwa inabi nsa kandi unyagwe iteka he kugira ugutabara.

30 Uzasaba umugeni harongore undi, uzubaka inzu we kuyitahamo, uzatera uruzabibu we kurya imbuto zarwo.

31 Inka yawe izabagirwa mu maso yawe we kuyiryaho, indogobe yawe izanyagirwa mu maso yawe we kuyikomorerwa, intama zawe zizahabwa ababisha bawe he kugira ugutabara.

32 Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazahabwa irindi shyanga, amaso yawe azabireba ahereyo ananizwe no kubakumbura umunsi ukira, nta cyo uzashobora gukora.

33 Imyaka yo ku butaka bwawe n’ibyakuvuye mu maboko byose bizaribwa n’ishyanga utazi, uzagirirwa inabi nsa ushenjagurwe iteka,

34 bitume usazwa n’ibyo amaso yawe azibonera.

35 Uwiteka azaguteza imikerēve ikomeye cyane mu mavi, n’ibishyute bikomeye cyane ku maguru we kubivurwa, ndetse azabiguteza bihēre mu bworo bw’ikirenge bigeze mu gitwariro.

36 Wowe n’umwami uziyimikira, Uwiteka azabashyira ishyanga utigeze kumenya wowe na ba sekuruza banyu, kandi uzakorererayo izindi mana z’ibiti n’amabuye.

37 Kandi uzahindukira amahanga yose Uwiteka azakwimuriramo igitangaza, n’iciro ry’imigani n’agashinyaguro.

38 Uzasohora imbuto nyinshi usarure bike kuko inzige zizabirya.

39 Uzatera inzabibu uzihingire ariko ntuzanywa vino yazo, ntuzasoroma imbuto zazo kuko inanda zizazirya.

40 Uzagira imyelayo mu gihugu cyawe cyose ariko ntuzisiga amavuta yayo, kuko imyelayo yawe izahungura imiteja.

41 Uzabyara abahungu n’abakobwa be kuba abawe, kuko bazajyanwa ho iminyago.

42 Ibiti byawe byose n’imyaka yo ku butaka bwawe inzige zizabyigabiza.

43 Umunyamahanga uri hagati muri mwe azajya yunguka kugusumba, nawe uzahora usubira hasi.

44 Azakuguriza nawe we kumuguriza, ni we uzaba umutwe nawe ube umurizo.

45 Kandi iyo mivumo yose izakuzaho, izagukurikira igufatīre igeze aho uzarimbukira, kuko uzaba utumviye Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko y’uburyo bwose yagutegetse.

46 Iyo mivumo izakuberaho kuba ibimenyetso n’ibitangaza, kandi izaba ku rubyaro rwawe iteka ryose.

47 Ubutunzi bw’ibintu byose bugusagiranye, ntibwaguteye gukorera Uwiteka Imana yawe n’ibyishimo n’umunezero w’umutima,

48 ni cyo kizatuma ukorera ababisha bawe Uwiteka azaguhagurukiriza, ufite inzara n’inyota no kwambara ubusa n’ubukene bwa byose, kandi azashyira ku rutugu rwawe umutwaro w’uburetwa uremereye, udakurwaho.

49 Uwiteka azakuzanira ishyanga rya kure akuye ku mpera y’isi, riza nk’uko ikizu kiguruka, ishyanga uzaba utazi ururimi rwaryo,

50 ishyanga rifite mu maso hagaragaza urugomo, ritazubaha abashaje, ritazababarira abana.

51 Bazarya abana b’amatungo yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe bageze aho uzarimbukira, kandi ntibazagusigira imyaka y’impeke cyangwa vino cyangwa amavuta ya elayo, cyangwa kororoka kw’inka zawe cyangwa ukw’imikumbi yawe, bageze aho bazakurimburira.

52 Bazagota imidugudu yawe yose, kugeza aho inkike z’amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imidugudu yawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye.

53 Uzarya imbuto zo mu nda yawe, inyama z’abahungu bawe n’abakobwa bawe, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza.

54 Umugabo wo muri mwe wadamaraye akarushaho kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke mwene se n’umugore aseguye n’abana be asigaranye bakiriho,

55 ye guha n’umwe muri bo ku nyama z’abana be azaba ariye, kuko ari nta cyo asigaranye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu midugudu yawe yose.

56 Umugore wo muri mwe wadamaraye akamenyera kugubwa neza gusa, utatinyuka no gukandagiza ikirenge ku bwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umugabo aseguye n’umuhungu we n’umukobwa we,

57 ngo atabagaburira ku ngobyi iturutse hagati y’amaguru ye no ku bana be abyaye, kuko azabarīra rwihishwa kuko abuze byose ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu midugudu yawe.

58 Nutitondera amagambo yose y’aya mategeko yanditswe muri iki gitabo, ngo utinye iri zina ry’icyubahiro riteye ubwoba, ari ryo UWITEKA IMANA YAWE,

59 Uwiteka azaguteza wowe n’urubyaro rwawe, ibyago by’uburyo butangaza bikomeye bizakubaho akōme, n’indwara zikomeye zibabere akarande.

60 Kandi azaguteza nawe za ndwara zose yateje Abanyegiputa zikagutera ubwoba, zigufateho akaramata.

61 Kandi indwara yose n’icyago cyose bitanditswe mu gitabo cy’aya mategeko, na byo Uwiteka azabiguteza ageze aho uzarimbukira.

62 Muzasigara muri bake, nubwo mwari muhwanije ubwinshi n’inyenyeri zo ku ijuru, kuko uzaba utumviye Uwiteka Imana yawe.

63 Kandi nk’uko Uwiteka yishimiraga kubagirira neza no kubagwiza, ni ko Uwiteka azishimira kubarimbura no kubatsemba kandi muzajahurwa mukurwe mu gihugu mujyanwamo no guhindūra.

64 Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga yose, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi mpera yayo, kandi uzakorererayo izindi mana utigeze kumenya, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, z’ibiti n’amabuye.

65 Kandi muri ayo mahanga nta mahoro uzabona, ntuzabona aho uruhurira ibirenge byawe. Ariko Uwiteka azaguherayo umutima uhinda umushyitsi, n’amaso aremba n’umutima wonze.

66 Uzashidikanya ubugingo bwawe, uzahora utinya ku manywa na nijoro, ntuzagira ikikwiringiza ubugingo bwawe.

67 Buzacya ugira uti “Iyo bwira”, buzagoroba ugira uti “Iyo bucya”, ubitewe n’ubwoba bwo mu mutima wawe bugutinyisha, n’ibyo amaso yawe azibonera.

68 Kandi Uwiteka azagusubirisha muri Egiputa inkuge, mu nzira nakubwiye nti “Ntuzongera kuyibona ukundi.” Muzigurirayo n’ababisha banyu ngo mube imbāta z’abagabo n’abagore, mwe kubona ubagura.

Isezerano Imana yagiranye n’Abisirayeli i Mowabu

69 Ayani yo magambo y’isezerano, Uwiteka yategetse Mose gusezeranira n’Abisirayeli mu gihugu cy’i Mowabu, yongewe ku isezerano yasezeraniye na bo kuri Horebu.