Ivug 29

1 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati

“Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa,

2 ibigerageresho bikomeye n’ibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye.

3 Ariko Uwiteka ntabaha umutima umenya n’amaso areba n’amatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.”

4 Kandi Uwiteka ati “Namaze imyaka mirongo ine mbashorerera mu butayu, imyambaro yanyu ntībasaziyeho, inkweto zanyu ntizasaziye mu birenge byanyu.

5 Ntimurye umutsima, ntimunywe vino cyangwa igisindisha, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.”

6 Mugeze aha hantu, Sihoni umwami w’i Heshiboni na Ogi umwami w’i Bashani badusanganirira kuturwanya turabatsinda,

7 duhindūra ibihugu byabo tubiha ho gakondo Abarubeni n’Abagadi, n’igice kingana n’ikindi cy’umuryango w’Abamanase.

8 Nuko mwitondere amagambo y’iri sezerano muyumvire, mubone uko mugira ukuboko kwiza mu byo mukora byose.

9 Uyu munsi mwese muhagaze imbere y’Uwiteka Imana yanyu: abatware banyu b’imiryango n’abakuru banyu, n’abatware b’ingabo banyu n’abagabo b’Abisirayeli bose,

10 n’abana banyu bato n’abagore banyu, n’umunyamahanga uri hagati mu ngando zanyu, uhereye ku mushenyi w’inkwi zawe ukageza ku muvomyi wawe.

11 Muzanywe no kwemera isezerano ry’Uwiteka Imana yawe, isezerano rikomezwa n’indahiro, Uwiteka Imana yawe isezeranira nawe uyu munsi

12 kugira ngo igukomereze kuyibera ubwoko, na yo ngo ikubere Imana nk’uko yakubwiye, kandi nk’uko yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.

13 Kandi si mwe mwenyine nsezeranishiriza iri sezerano n’iyi ndahiro,

14 ahubwo ndisezeraniye abahagararanye natwe uyu munsi imbere y’Uwiteka Imana yacu, kandi n’abatari hano hamwe natwe uyu munsi.

15 Muzi uko twabaga mu gihugu cya Egiputa, kandi uko twaciye hagati y’amahanga mwaciyemo,

16 kandi mwabonye ibizira bakunda, n’ibigirwamana byabo by’ibiti n’amabuye n’ifeza n’izahabu, byari muri bo.

17 Muri mwe he kugira umugabo cyangwa umugore, cyangwa inzu cyangwa umuryango, umutima we uteshuka uyu munsi ngo uve ku Uwiteka Imana yacu, agende akorere ibigirwamana by’ayo mahanga, he kuba muri mwe umuzi wera icyishi n’igisharira cyane.

18 He kugira uwumvise amagambo ya wa muvumo ngo yirarire mu mutima we ati “Nzagira amahoro nubwo ngendana umutima unangiye”, akarimbuza abahehereye n’abumye.

19 Uwiteka ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bw’Uwiteka n’ifuhe rye bizagurumanira uwo muntu kuri icyo gihe, imivumo yose yanditswe muri iki gitabo imubeho, kandi Uwiteka azatsemba izina ry’uwo arikure munsi y’ijuru.

20 Uwiteka azamurobanurira mu miryango y’Abisirayeli yose, kugira ibyago bihwanye n’imivumo yose yo mu isezerano ryanditswe muri iki gitabo cy’amategeko.

21 Nuko urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, abana banyu bazakura babakurikiye, n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, nibabona ibyago byabaye muri icyo gihugu n’indwara Uwiteka yagiteje,

22 kandi yuko icyo gihugu cyose ari amazuku n’umunyu n’ururimbi, kidahingwa, kitera, kitameramo akatsi, gihwanye na kwa gutsembwa kw’i Sodomu n’i Gomora, na Adima n’i Seboyimu Uwiteka yatsembesheje uburakari bwe n’umujinya we,

23 bo n’amahanga yose bazabaza bati “Ni iki cyatumye Uwiteka agira iki gihugu atya? Umujinya ugurumana utya watewe n’iki?”

24 Abantu bazabasubiza bati “Ni uko baretse isezerano ry’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, iryo yasezeranye na bo ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa,

25 bakagenda bagakorera izindi mana bakazikubita imbere, imana bari batazi kandi Uwiteka yari atazibahaye.

26 Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka bugurumanira iki gihugu, bakakizanira imivumo yose yanditswe muri iki gitabo.

27 Ni cyo cyatumye Uwiteka aterwa n’uburakari n’umujinya, no kurakara kwinshi kubarandura mu gihugu cyabo akabajugunya mu kindi, nk’uko biri none.”

28 Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y’aya mategeko.

Ivug 30

1 Ibyo byose nibimara kukubaho, umugisha n’umuvumo nagushyize imbere ukabyibukira mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarakwirukaniyemo,

2 ukagarukira Uwiteka Imana yawe ukayumvira, ugakora ibyo ngutegetse uyu munsi byose wowe n’abana bawe, ubikoresha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose,

3 Uwiteka Imana yawe izagarura abawe bajyanywe ari imbohe, ikubabarire, isubire guteranya abawe ibakuye mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarabatatanirijemo.

4 Niba abirukanywe bawe bazaba ku mpera y’isi, ni ho Uwiteka Imana yanyu izabakura ngo ibateranye, ni ho izabatarura.

5 Kandi Uwiteka Imana yawe izagusubiza mu gihugu ba sekuruza banyu bari baragize gakondo ukigire gakondo, kandi izakugirira neza, izakugwiza urute ba sekuruza banyu ubwinshi.

6 Kandi ibyo mu mutima wawe no mu y’urubyaro rwawe bituma iba nk’imibiri itakebwe, Uwiteka Imana yawe izabikuriramo kugira ngo ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ubone uko ubaho.

7 Kandi Uwiteka Imana yawe izashyira iyo mivumo yose ku babisha bawe no ku banzi bawe, bazaba bakugiriye nabi.

8 Nawe uzahindukirire Uwiteka umwumvire, witondere amategeko ye yose ngutegetse uyu munsi.

9 Kandi Uwiteka Imana yawe izakugwiriza ibyiza by’ibikuva mu maboko byose, n’iby’imbuto zo mu nda yawe, n’iby’iz’amatungo yawe, n’iby’imyaka yo ku butaka bwawe, kuko Uwiteka azongera kwishimira kukugirira neza nk’uko yishimiraga ba sekuruza banyu,

10 niba uzaba wumviye Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko ye y’uburyo bwose yanditswe muri iki gitabo cy’amategeko, niba uzaba uhindukiriye Uwiteka Imana yawe, uyishakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose.

11 Kuko ayo mategeko ngutegetse uyu munsi atari ayo kukunanira, kandi atari aya kure ngo utayageraho.

12 Ntari mu ijuru ngo ubaze uti “Ni nde uri butuzamukire mu ijuru ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?”

13 Kandi ntari hakurya y’inyanja ngo ubaze uti “Ni nde uri butwambukire inyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?”

14 Ahubwo iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe ngo uryumvire.

15 Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’ibyiza, n’urupfu n’ibibi,

16 kuko ngutegeka uyu munsi gukunda Uwiteka Imana yawe no kugenda mu nzira ikuyoboye, no kwitondera ibyo yategetse n’amategeko yayo n’amateka yayo kugira ngo ubeho, ugwire, Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha mu gihugu ujyanwamo no guhindūra.

17 Ariko umutima wawe nuteshuka ntuyumvire, ukoshywa, ukikubita imbere y’izindi mana ukazikorera,

18 uyu munsi ndababwira yuko muzarimbuka, ntimuramire mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.

19 Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe,

20 ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe, kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azabaha.

Ivug 31

Mose asezera ku batambyi no kuri Yosuwa

1 Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo.

2 Arababwira ati “Uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira.Ndetse Uwiteka yarambwiye ati ‘Ntuzambuka Yorodani iyi.’

3 Uwiteka Imana yanyu ubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere, uyahindūre. Yosuwa ni we uzambuka abagiye imbere nk’uko Uwiteka yavuze.

4 Kandi Uwiteka azayagirira nk’uko yagiriye Sihoni na Ogi, abami b’Abamori n’ibihugu byabo, abo yarimbuye.

5 Uwiteka azayabagabiza, namwe muzayagirire ibyo nabategetse byose.

6 Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.”

7 Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y’Abisirayeli bose ati “Komera ushikame, kuko uzajyana n’aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha, nawe uzakibahesha ho gakondo.

8 Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhāna. Ntutinye, ntukuke umutima.”

9 Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi b’Abalewi baremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, n’abakuru b’Abisirayeli bose.

10 Mose arabategeka ati “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyashyizweho cy’umwaka wo guhara, mu minsi mikuru y’ingando,

11 Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere y’Uwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije, uzajye usomera aya mategeko imbere y’Abisirayeli bose bayumve.

12 Uzajye uteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato, n’umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu kugira ngo bayumve, bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y’aya mategeko bayumvire,

13 no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”

14 Uwiteka abwira Mose ati “Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ry’ibonaniro, mbone kumwihanangiriza.” Mose na Yosuwa baragenda, biyerekana mu ihema ry’ibonaniro.

15 Uwiteka abonekera muri iryo hema ari mu nkingi y’igicu, iyo nkingi ihagarara hejuru y’umuryango w’iryo hema.

16 Uwiteka abwira Mose ati “Dore ugiye gusinzirana na ba sekuruza banyu. Aba bantu bazahaguruka bararikire izindi mana, ari byo bigirwamana by’igihugu aho bazajya gutura muri bene cyo, bandeke, bice isezerano ryanjye nasezeranye na bo.

17 Maze icyo gihe bazikongerezaho uburakari bwanjye nanjye mbareke, mbime amaso, batsembwe, bagibweho n’ibyago byinshi n’imibabaro myinshi. Muri icyo gihe bazabaza bati ‘Igituma ibi byago bituzaho si uko Imana yacu itari muri twe?’

18 Icyo gihe nzabima amaso nta kabuza, mbahōre ibyaha byose bazaba bakoze byo guhindukirira izindi mana.

19 “Nuko none mwandike iyi ndirimbo uyigishe Abisirayeli, uyibatoreze kugira ngo iyi ndirimbo imbere umuhamya ushinja Abisirayeli.

20 Kuko bazahindukirira izindi mana bakazikorera, bakansuzugura bakica isezerano ryanjye, nimara kubajyana mu gihugu cy’amata n’ubuki narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bakamara kurya no guhaga no kubyibuha.

21 Kandi nibamara kugibwaho n’ibyago byinshi n’imibabaro myinshi, iyi ndirimbo izaba umugabo uhamiriza imbere yabo, kuko itazibagirana ngo ive mu kanwa k’urubyaro rwabo. Nzi ibyo mu mitima yabo biyerekana na none, ntarabajyana mu gihugu narahiye ko nzabaha.”

22 Kuri uwo munsi Mose yandika iyi ndirimbo, ayigisha Abisirayeli.

23 Kandi Uwiteka yihanangiriza Yosuwa mwene Nuni ati “Komera ushikame, kuko uzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.”

24 Mose amaze kwandika amagambo y’ayo mategeko mu gitabo, ayarangije

25 ategeka Abalewi baremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ati

26 “Nimwende iki gitabo cy’amategeko, mugishyire iruhande rw’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu, kibereyo kuba umuhamya ubashinja

27 kuko nzi ubugome bwanyu n’uko mutagonda amajosi. Ubwo mugomera Uwiteka nkiriho, nkiri kumwe namwe muri iki gihe, ntimuzarushaho nimara gupfa?

28 Munteranirize abakuru b’imiryango yanyu bose n’abatware banyu, kugira ngo mvugire aya magambo mu matwi yabo, ntange ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja,

29 kuko nzi yuko nimara gupfa muziyonona rwose, mugateshuka mukava mu nzira nabategetse. Kandi ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma, kuko muzakora icyo Uwiteka abona ko ari kibi, ngo mumurakarishe ibiremwa n’intoki zanyu.”

30 Mose avugira mu matwi y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose amagambo y’iyi ndirimbo, ageza aho yayarangirije.

Ivug 32

Indirimbo ya Mose

1 Tega ugutwi wa juru we, nanjye ndavuga,

Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa.

2 Kwigisha kwanjye kuragwa nk’imvura,

Amagambo yanjye aratonda nk’ikime.

Nk’uko imvura y’urujojo rugwa ku byatsi bitoto,

Nk’uko ibitonyanga bigwa ku byatsi.

3 Kuko ngiye kogeza izina ry’Uwiteka,

Mwaturire Imana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye.

4 Icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose,

Ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka.

Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa,

Ica imanza zitabera, iratunganye.

5 Bariyononnyentibakiri abana bayo,

Ahubwo ni ikizinga kuri bo,

Ni ab’igihe kinaniranye kigoramye.

6 Mwa bwoko bw’abapfapfa mwe,

Mwa bwoko bw’abanyabwenge buke mwe,

Uko ni ko mwitura Uwiteka?

Si we so wagucunguye?

Yarakuremye aragukomeza.

7 Ibuka ibihe bya kera,

Tekereza imyaka y’ibihe byinshi bya ba sekuruza banyu.

Baza so arabikumenyesha,

Baza abakuru bo muri mwe barabikubwira.

8 Ubwo Isumbabyose yahaga amahanga gakondo zayo,

Igatandukanya amoko y’abantu,

Yashyizeho ingabano z’amahanga,

Nk’uko umubare w’Abisirayeli uri.

9 Kuko ubwoko bw’Uwiteka ari bwo gakondo ye,

Aba Yakobo ari bo mugabane w’umwandu we.

10 Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo,

Mu butayu butarimo abantu iwabo w’inyamaswa zihūma,

Arabugota arabukuyakuya,

Aburinda nk’imboni y’ijisho rye.

11 Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo,

Kigahungiriza amababa hejuru yabyo,

Kigatanda amababa kikabijyana,

Kikabiheka ku mababa yacyo,

12 Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine,

Nta mana y’inyamahanga yari kumwe na bwo.

13 Yarabuzamuye ibutambagiza mu mpinga z’imisozi yo mu isi,

Burya umwero wo mu mirima,

Abuha kunyunyuza ubuki bwo mu rutare,

N’amavuta ya elayo yo mu gitare kirushaho gukomera,

14 N’amata y’inka n’amatāmatāma.

Abuha ibinure by’abana b’intama,

N’amapfizi y’intama y’i Bashani n’ihene,

N’ingano zihunze zirushaho kuba nziza,

Nk’uko urugimbu rwo ku mpyiko rumeze,

Wanyoye vino yenzwe mu maraso y’inzabibu.

15 Maze Yeshuruniarabyibuha atera umugeri,

Urabyibushye, urahonjotse, urarembekereye.

Maze areka Imana yamuremye,

Asuzugura Igitare cy’agakiza ke.

16 Bamuteye gufuhira imana z’inyamahanga,

Bamurakarishije ibizira.

17 Batambiye abadayimoni batari Imana nyakuri,

Batambiye imana batigeze kumenya,

Imana nshya z’inzaduka,

Izo ba sekuruza banyu batatinyaga.

18 Igitare wavutseho ntukicyibuka,

Wibagiwe Imana yakubyaye.

19 Uwiteka yarabibonye bimwangisha urunuka,

Abahungu be n’abakobwa be bamurakaje.

20 Aravuga ati “Nzabima amaso,

Nzareba iherezo ryabo uko rizamera,

Kuko ari ab’igihe kigoramye cyane,

Ari abana batarimo umurava.

21 Bo banteje gufuhira ikitari Imana nyakuri,

Bandakarishije ibigirwamana byabo by’ubusa,

Nanjye nzabateza ishyari ku batari ishyanga ry’ukuri,

Nzabarakarisha gukunda ishyanga ritagira ubwenge.

22 Kuko uburakari bwanjye bucanye umuriro,

Ukaka ukagera ikuzimu ko hasi,

Ugakongorana isi n’umwero wayo,

Ugakongeza imerero ry’imisozi.

23 “Nzabarundaho ibyago,

Nzabamariraho imyambi yanjye.

24 Bazananurwa n’inzara,

Bazamarwa no kugurumana umuriro na mugiga ikaze.

Nzabagabiza amenyo y’inyamaswa,

N’ubusagwe bw’ibikururuka mu mukungugu.

25 Hanze bazagirirwayo incike n’inkota,

No mu mazu bazazigirirwamo n’ibiteye ubwoba,

Bizica umusore n’umwari,

Umwana wonka n’umusaza umeze imvi.

26 Naravuze nti ‘Mba mbatatanije ngo bajye kure,

Nkabatera kutacyibukwa mu bantu.’

27 Iyo ntatinya ibitutsi by’ababisha,

Kandi ko abanzi babo bajijwa,

Bakavuga bati ‘Amaboko yacu ni menshi,

Uwiteka si we wakoze ibyo byose.’ ”

28 Ubwo ni ubwoko butabasha kwigīra inama,

Butarimo ubwenge na buke.

29 Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi,

Baba bitaye ku iherezo ryabo.

30 Umwe yabashije ate kwirukana igihumbi cyabo,

Babiri babashije bate kunesha abantu babo inzovu,

Iyo Igitare cyabo kitabagura,

Iyo Uwiteka atabagabiza?

31 Kuko igitare cya ba bandi kidahwanye n’Icyacu,

Nubwo ababisha bacu ubwabo ari bo baca urubanza rw’ibyo.

32 Uruzabibu rwabo rwaturutse ku rw’i Sodomu no mu mirima y’i Gomora,

Inzabibu zabo ni amabamba,

Amaseri yazo arasharira.

33 Vino yabo ni ubusagwe bw’ibiyoka,

Ni ubusagwe bukaze bw’impiri.

34 “Ibyo ntibibitswe aho ndi?

Ntibishyizwe mu bubiko bw’ubutunzi bwanjye,

Bukingishijwe igishyizweho ikimenyetso?

35 Guhōra no kwitura ni ibyanjye,

Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana.

Kuko umunsi w’ibyago byabo uri bugufi,

Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.”

36 Kuko Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe,

Azababarira abagaragu be,

Nabona yuko amaboko yabo ashize,

Kandi ko hatagira usigaye w’imbata cyangwa uw’umudendezo.

37 Azabaza ati “Imana zabo ziri he,

Igitare bahungiragaho?

38 Imana ziri he zaryaga urugimbu rw’ibitambo byabo,

Zikanywa vino y’amaturo yabo y’ibyokunywa?

Nizihaguruke zitabare mwebwe,

Zibakingire zibarinde.

39 “Nuko mumenye yuko jyewe, jye ubwanjye ari jye Mana,

Kandi yuko nta yindi mana ifatanya nanjye.

Ni jye wica, ni jye utanga ubugingo,

Nakomerekeje ni jye ukiza,

Nta wubasha gukiza uwo mfashe mu kuboko kwanjye.

40 Kuko manika ukuboko kwanjye nkagutunga mu ijuru,

Nkarahira nti ‘Nk’uko ari ukuri yuko mporaho iteka ryose,

41 Uko ntyaje inkota yanjye irabagirana,

Ukuboko kwanjye kugafata amateka.

Nzahōra ababisha banjye,

Nzitura abanyanga.

42 Inkota yanjye izarya inyama,

Nzasindisha imyambi yanjye amaraso,

Amaraso y’abishwe n’ay’abafashwe mpiri,

N’ay’imitwe y’abatware b’ababisha.’ ”

43 Banyamahanga mwishimane n’ubwoko bwayo,

Kuko izahōrera amaraso y’abagaragu bayo,

Igahōra ababisha bayo,

Kandi izahongerera igihugu cyayo n’ubwoko bwayo.

44 Mose araza avugira amagambo yose y’iyo ndirimbo mu matwi y’abantu, afatanije na Yosuwa mwene Nuni.

45 Mose arangije kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose

46 arababwira ati “Mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugira ngo bitondere amagambo yose y’ayo mategeko, bayumvire,

47 kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”

48 Uwo munsi Uwiteka abwira Mose ati

49 “Zamuka uyu musozi wa Nebo wo mu misozi ya Abarimu, uri mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Yeriko, witēgere igihugu cy’i Kanāni mpa Abisirayeli ho gakondo,

50 upfire kuri uwo musozi uzamutse, usange ubwoko bwawe nk’uko Aroni mwene so yapfiriye ku musozi Hori, agasanga ubwoko bwe,

51 kuko mwancumuriyeho hagati mu Bisirayeli ku mazi y’i Meriba y’i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini, ntimwerekanire kwera kwanjye hagati mu Bisirayeli.

52 Uzitēgere igihugu kikuri imbere, ariko ntuzajya muri icyo gihugu mpa Abisirayeli.”

Ivug 33

Mose asabira imiryango y’Abisirayeli umugisha

1 Uyu ni wo mugisha Mose umuntu w’Imana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa

2 ati

“Uwiteka yaturutse kuri Sinayi,

Yabarasiye atungutse kuri Seyiri,

Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani,

Ava hagati mu bera inzovu nyinshi,

Iburyo bwe haturuka umuriro w’amategeko ye, arawuboherereza.

3 Ni ukuri akunda amahanga,

Abera be bose bari mu kuboko kwawe,

Bicaye imbere y’ibirenge byawe,

Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe.

4 Mose yadutegetse amategeko,

Ni yo gakondo y’iteraniro ry’Abayakobo.

5 Yari umwami mu ba Yeshuruni,

Ubwo abatware b’ubwoko n’imiryango y’Abisirayeli yose,

Bateraniraga hamwe.

6 “Rubeni abeho ye gupfa,

Arikoabantu be babe bake.”

7 Ibi ni byo yavuze kuri Yuda:

“Uwiteka umva ijwi rya Yuda,

Umujyane mu bwoko bwe.

Amaboko ye yaramurwaniye,

Nawe umubera umutabazi,

umufasha kurwanya ababisha be.”

8 Kuri Lewi aravuga ati

“Tumimu zawe na Urimu zawe zifitwe n’umukunzi wawe,

Uwo wageragereje i Masa,

Uwo wagishirije impaka ku mazi y’i Meriba.

9 Lewi yavuze se na nyina ati

‘Sinigeze kubabona’.

Ntiyemera na bene se,

Ntiyamenya abana be ubwe.

Koko Abalewi bitondera ijambo ryawe,

Bakomeza isezerano ryawe.

10 Bazigisha Abayakobo amateka yawe,

Bazigisha Abisirayeli amategeko yawe.

Bazakunukiriza imibavu,

Bazashyira ibitambo byo koswa bitagabanije ku gicaniro cyawe.

11 Uwiteka ujye uha umugisha ubutunzi bwe,

Ujye wemera umurimo w’amaboko ye.

Ujye uhinguranya urukenyerero rw’abamuhagurukiye,

N’urw’abamwanga kugira ngo batongera kubyuka.”

12 Kuri Benyamini aravuga ati

“Ukundwa n’Uwiteka azabana na we amahoro,

Ahora amukingira umunsi ukīra,

Aba mu bitugu bye.”

13 Kuri Yosefu aravuga ati

“Igihugu cye gihabwe umugisha n’Uwiteka,

W’iby’igiciro cyinshi byo mu ijuru n’uw’ikime,

N’uw’amazi y’ikuzimu adendeje hasi y’ubutaka,

14 N’uw’imyaka y’igiciro cyinshi yezwa n’izuba,

N’uw’imyaka y’igiciro cyinshi iboneka uko kwezi gutashye,

15 N’uw’ibirushaho kuba byiza biva mu misozi yahoze na kera,

N’uw’iby’igiciro cyinshi biva mu misozi ihoraho,

16 N’uw’iby’igiciro cyinshi byo mu isi n’ibiyuzuye,

N’uw’ubuntu bw’Iyabaga muri cya gihuru cy’amahwa.

Umugisha ugwe ku mutwe wa Yosefu,

Mu izingiro ry’umutware wa bene se.

17 Ikimasa cye cy’uburiza icyubahiro ni icyacyo,

Gifite amahembe nk’ay’imbogo.

Kizayicisha amahanga yose kigeze ku mpera y’isi.

Ayo mahembe ni abantu inzovu nyinshi ba Efurayimu,

Ayo ni ibihumbi bya Manase.”

18 Kuri Zebuluni aravuga ati

“Zebuluni, wishimira amagenda yawe,

Isakari, wishimira amahema yawe.

19 Bazahamagara amahanga aze ku musozi,

Aho ni ho bazatambira ibitambo by’abakiranutsi,

Kuko bazanyunyuza ibintu byinshi biva ku nyanja nyinshi,

N’ubutunzi bwahishwe mu musenyi.”

20 Kuri Gadi aravuga ati

“Hahirwe uwāgura Gadi.

Aryama nk’intare y’ingore,

Atanyagura ukuboko n’izingiro ry’umutwe.

21 Yitoranirije igihugu ho umugabane kimeze nk’umuganura,

Kuko ari ho gakondo y’uwategetse amategeko ihishwe.

Yagiye ubwoko imbere,

Asohoza amateka y’Uwiteka

N’ibyo yategetse ku Bisirayeli.”

22 Kuri Dani aravuga ati

“Dani ni icyana cy’intare,

Gisimbuka kivuye i Bashani.”

23 Kuri Nafutali aravuga ati

“Nafutali, uhaze ibyo waherewe ubuntu,

Wuzuye imigisha y’Uwiteka,

Hindūra igihugu cy’iburengerazuba n’icy’ikusi.”

24 Kuri Asheri aravuga ati

“Asheri ahabwe umugisha w’urubyaro,

Ashimwe na bene se,

Yinike ikirenge mu mavuta ya elayo.

25 Ibihindizo byawe bizaba ibyuma n’imiringa,

Kandi uko iminsi yawe ingana,

Ni ko intege zawe zizangana.

26 “Yeshuruni, nta wuhwanye n’Imana,

Izanwa no kugutabara ihetswe n’ijuru,

Izana gukomera, ihetswe n’ibicu.

27 Imana ihoraho ni ubuturobwawe,

Amaboko ye iteka ryose arakuramira.

Yirukanye ababisha imbere yawe,

Iravuga iti ‘Rimbura.’

28 Kandi Abisirayeli babe amahoro,

Isōko ya Yakobo ibe ukwayo,

Mu gihugu cya vino n’imyaka y’impeke,

Ijuru ryacyo ritondeshe ikime.

29 Wa bwoko bw’Abisirayeli we, urahiriwe.

Ni nde uhwanije nawe kuba ubwoko bwakijijwe n’Uwiteka,

Ari we ngabo igukingira ikagutabara,

Ari we nkota igutera icyubahiro?

Ababisha bawe uzabahindūra bagushyeshye,

Ukandagire mu mpinga z’imisozi yabo.”

Ivug 34

Urupfu rwa Mose

1 Mose ava mu kibaya cy’i Mowabu kinini, azamuka umusozi wa Nebo agera mu mpinga ya Pisiga, iteganye n’i Yeriko. Uwiteka amwereka igihugu cy’i Galeyadi cyose ageza i Dani,

2 n’icy’Abanafutali cyose, n’icy’Abefurayimu n’Abamanase, n’icy’Abayuda cyose ageza ku Nyanja y’iburengerazuba.

3 Amwereka n’i Negebu, n’ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy’i Yeriko, umudugudu w’imikindo ageza i Sowari.

4 Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ None nguhaye kukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngo ukijyemo.”

5 Nuko Mose umugaragu w’Uwiteka apfira aho ngaho mu gihugu cy’i Mowabu, uko Uwiteka yategetse.

6 Amuhamba mu gikombe cyo mu gihugu cy’i Mowabu giteganye n’i Betipewori, ariko nta wuzi igituro cye na bugingo n’ubu.

7 Mose yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, ijisho rye ritabaye ibirorirori, intege ze zari zitagabanutse.

8 Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu bariririra Mose mu kibaya cy’i Mowabu kinini, nuko iminsi yo kuririra Mose no kumwiraburira irashira.

9 Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.

10 Mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi uhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana.

11 Ntawagereranywa na we, ku bw’ibimenyetso n’ibitangaza byose Uwiteka yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa, ngo abigirire Farawo n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose,

12 no ku bw’iby’amaboko menshi byose n’ibiteye ubwoba byose, Mose yakoreye mu maso y’Abisirayeli bose.

Ibar 1

Kubarwa kw’Abisirayeli

1 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ari mu ihema ry’ibonaniro, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri bavuye mu gihugu cya Egiputa, ati

2 “Mubare umubare w’iteraniro ry’Abisirayeli ryose nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, mubare amazina y’abagabo bose umwe umwe.

3 Abamaze imyaka makumyabiri cyangwa isāga bavutse, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, wowe na Aroni mubabare uko imitwe yabo iri.

4 Mufatanye n’umuntu wo mu muryango wose w’umutware w’inzu ya ba sekuru.

5 “Aya ni yo mazina y’abantu bakwiriye guhagararana namwe:

mu Barubeni ni Elisuri mwene Shedewuri;

6 mu Basimeyoni ni Shelumiyeli mwene Surishadayi;

7 mu Bayuda ni Nahashoni mwene Aminadabu;

8 mu Bisakari ni Netanēli mwene Suwari;

9 mu Bazebuluni ni Eliyabu mwene Heloni;

10 mu Bayosefu ni Elishama mwene Amihudi wo mu Befurayimu, na Gamaliyeli mwene Pedasuri wo mu Bamanase;

11 mu Babenyamini ni Abidani mwene Gideyoni;

12 mu Badani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi;

13 mu Bashēri ni Pagiyeli mwene Okirani;

14 mu Bagadi ni Eliyasafu mwene Deweli;

15 mu Banafutali ni Ahira mwene Enani.”

16 Abo ni bo bajya bahamagarwa mu iteraniro, ni bo batware b’imiryango ya ba sekuruza, ni bo bategeka b’ibihumbi by’Abisirayeli.

17 Mose na Aroni bajyana abo bantu bavuzwe amazina,

18 bateranya iteraniro ryose ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa kabiri. Amavuko y’abantu yandikwa nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina yabo umwe umwe y’abamaze imyaka makumyabiri n’isāga.

19 Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko ababarira mu butayu bwa Sinayi.

20 Bandika amavuko y’Abarubeni imfura ya Isirayeli nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

21 Ababazwe bo mu muryango wa Rubeni baba inzovu enye n’ibihumbi bitandatu na magana atanu.

22 Bandika amavuko y’Abasimeyoni nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

23 Ababazwe bo mu muryango wa Simiyoni baba inzovu eshanu n’ibihumbi cyenda na magana atatu.

24 Bandika amavuko y’Abagadi nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

25 Ababazwe bo mu muryango wa Gadi baba inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu.

26 Bandika amavuko y’Abayuda nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

27 Ababazwe bo mu muryango wa Yuda baba inzovu ndwi n’ibihumbi bine na magana atandatu.

28 Bandika amavuko y’Abisakari nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

29 Ababazwe bo mu muryango wa Isakari baba inzovu eshanu n’ibihumbi bine na magana ane.

30 Bandika amavuko y’Abazebuluni nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

31 Ababazwe bo mu muryango wa Zebuluni baba inzovu eshanu n’ibihumbi birindwi na magana ane.

32 Mu Bayosefu bandika amavuko y’Abefurayimu nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

33 Ababazwe bo mu muryango wa Efurayimu baba inzovu enye na magana atanu.

34 Bandika amavuko y’Abamanase nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

35 Ababazwe bo mu muryango wa Manase baba inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri na magana abiri.

36 Bandika amavuko y’Ababenyamini nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

37 Ababazwe bo mu muryango wa Benyamini baba inzovu eshatu n’ibihumbi bitanu na magana ane.

38 Bandika amavuko y’Abadani nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

39 Ababazwe bo mu muryango wa Dani baba inzovu esheshatu n’ibihumbi bibiri na magana arindwi.

40 Bandika amavuko y’Abashēri nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

41 Ababazwe bo mu muryango wa Asheri baba inzovu enye n’igihumbi na magana atanu.

42 Bandika amavuko y’Abanafutali nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

43 Ababazwe bo mu muryango wa Nafutali baba inzovu eshanu n’ibihumbi bitatu na magana ane.

44 Abo ni bo babazwe na Mose na Aroni na ba batware b’Abisirayeli uko ari cumi na babiri, umuntu umwe wo mu nzu ya ba sekuru yose.

45 Nuko ababazwe bose bo mu Bisirayeli nk’uko amazu ya ba sekuru ari, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli babasha gutabara bose;

46 ababazwe bose baba uduhumbi dutandatu n’ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.

Abalewi ntibabarwa; Uwiteka ategeka imirimo yabo

47 Abalewi nk’uko umuryango wa ba sekuru uri, ntibarakabaranwa na bo,

48 kuko Uwiteka yabwiye Mose ati

49 “Ariko uwo muryango wa Lewi wo ntuzawubare, ntubarane umubare wabo n’Abisirayeli bandi.

50 Ahubwo Abalewi ubagire abarinzi b’ubuturo bw’Ibihamya, n’ab’ibintu byo muri bwo byose, n’ab’ibyabwo byose. Bajye baremērwa ubwo buturo n’ibintu byo muri bwo bwose, abe ari bo bajya bakoreramo imirimo, bajye babugotesha amahema yabo.

51 Kandi uko ubwo buturo buhagurutse, Abalewi abe ari bo bajya babushingura, kandi uko bugiye kubambwa, Abalewi abe ari bo babushinga. Utari uwo muri bo wigizwa hafi no kubyishyiramo yicwe.

52 Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese mu cyiciro cy’amahema y’ababo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo nk’uko imitwe yabo iri.

53 Ariko Abalewi bakikize amahema yabo ubuturo bw’Ibihamya, kugira ngo umujinya utaba ku iteraniro ry’Abisirayeli. Abalewi bitondere umurimo wo kurinda ubuturo bw’Ibihamya.”

54 Uko abe ari ko Abisirayeli bakora, uko Uwiteka yategetse Mose kose abe ari ko bakora.

Ibar 2

Itegeko ryo kubamba amahema mu byiciro bine

1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2 “Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo, kandi babe munsi y’utubendera tw’amazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ry’ibonaniro bayarigoteshe.

3 “Abayabamba iburasirazuba bajye baba ab’icyiciro cya Yuda, kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abayuda abe Nahashoni mwene Aminadabu.

4 Umutwe we warimo abagabo inzovu ndwi n’ibihumbi bine na magana atandatu nk’uko babazwe.

5 Ab’umuryango wa Isakari abe ari bo bahererana na bo, umutware w’Abisakari abe Netanēli mwene Suwari.

6 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n’ibihumbi bine na magana ane nk’uko babazwe.

7 Bahererwe n’ab’umuryango wa Zebuluni, umutware w’Abazebuluni abe Eliyabu mwene Heloni.

8 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n’ibihumbi birindwi na magana ane nk’uko babazwe.

9 Ababazwe bo mu cyiciro cya Yuda bose bari abagabo agahumbi n’inzovu munani n’ibihumbi bitandatu na magana ane nk’uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya babanza guhaguruka.

10 “Mu ruhande rw’ikusi hajye haba icyiciro cya Rubeni kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abarubeni abe Elisuri mwene Shedewuri.

11 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n’ibihumbi bitandatu na magana atanu nk’uko babazwe.

12 Ab’umuryango wa Simiyoni abe ari bo bahererana na bo, umutware w’Abasimeyoni abe Shelumiyeli mwene Surishadayi.

13 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n’ibihumbi cyenda na magana atatu nk’uko babazwe.

14 Bahererwe n’ab’umuryango wa Gadi, umutware w’Abagadi abe Eliyasafu mwene Deweli.

15 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu nk’uko babazwe.

16 Ababazwe bo mu cyiciro cya Rubeni bose bari abagabo agahumbi n’inzovu eshanu n’igihumbi na magana ane na mirongo itanu nk’uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba kabiri mu ihaguruka.

17 “Maze ihema ry’ibonaniro rijye rihagurukana n’icyiciro cy’Abalewi kigenda hagati y’ibindi byiciro. Uko babambye amahema abe ari ko bahaguruka, umuntu wese muri gahunda ye, bahereranye n’amabendera y’ababo.

18 “Mu ruhande rw’iburengerazuba hajye haba icyiciro cya Efurayimu, kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abefurayimu abe Elishama mwene Amihudi.

19 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye na magana atanu nk’uko babazwe.

20 Ab’umuryango wa Manase abe ari bo bahererana na bo, umutware w’Abamanase abe Gamaliyeli mwene Pedasuri.

21 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri na magana abiri nk’uko babazwe.

22 Bahererwe n’ab’umuryango wa Benyamini, umutware w’Ababenyamini abe Abidani mwene Gideyoni.

23 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu n’ibihumbi bitanu na magana ane nk’uko babazwe.

24 Ababazwe bo mu cyiciro cya Efurayimu bose, bari abagabo agahumbi n’ibihumbi munani n’ijana nk’uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba gatatu mu ihaguruka.

25 “Mu ruhande rw’ikasikazi hajye haba icyiciro cya Dani, kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abadani abe Ahiyezeri mwene Amishadayi.

26 Umutwe we warimo abagabo inzovu esheshatu n’ibihumbi bibiri na magana arindwi nk’uko babazwe.

27 Ab’umuryango wa Asheri abe ari bo bahererana na bo, umutware w’Abashēri abe Pagiyeli mwene Okirani.

28 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n’igihumbi na magana atanu nk’uko babazwe.

29 Bahererwe n’ab’umuryango wa Nafutali, umutware w’Abanafutali abe Ahira mwene Enani.

30 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n’ibihumbi bitatu na magana ane nk’uko babazwe.

31 Ababazwe bo mu cyiciro cya Dani bose, bari abagabo agahumbi n’inzovu eshanu n’ibihumbi birindwi na magana atandatu. Abo abe ari bo basezera abandi bahereranye n’amabendera y’ababo.”

32 Abo ni bo babazwe mu Bisirayeli nk’uko amazu ya ba sekuru ari. Ababazwe bo mu cyiciro bose nk’uko imitwe yabo yari iri, bari uduhumbi dutandatu n’ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.

33 Ariko Abalewi ntibabaranwa n’Abisirayeli, uko Uwiteka yategetse Mose.

34 Uko abe ari ko Abisirayeli bakora. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, abe ari ko babamba amahema yabo bahereranye n’amabendera y’ababo, kandi uko abe ari ko bahaguruka, umuntu wese mu muryango we no mu nzu ya ba sekuru.

Ibar 3

Kubarwa kw’Abalewi n’andi mategeko yabo

1 Uru ni rwo rubyaro rwa Aroni na Mose, ubwo Uwiteka yabwiriraga Mose ku musozi wa Sinayi.

2 Aya ni yo mazina ya bene Aroni: imfura ye ni Nadabu, abandi ni Abihu na Eleyazari na Itamari.

3 Ayo ni yo mazina ya bene Aroni, abatambyi basīzwe bakerezwa gukorera Uwiteka umurimo w’ubutambyi.

4 Nadabu na Abihu bapfiriye imbere y’Uwiteka, ubwo boserezaga umuriro udakwiriye imbere ye mu butayu bwa Sinayi, bapfa bucike. Eleyazari na Itamari bagakorera Uwiteka umurimo w’ubutambyi imbere ya Aroni se.

5 Uwiteka abwira Mose ati

6 “Igiza hafi ab’umuryango wa Lewi, ubashyire imbere ya Aroni umutambyi, kugira ngo bajye bamukorera.

7 Barindire imbere y’ihema ry’ibonaniro iby’uwo yarindishijwe n’iby’iteraniro ryose ryarindishijwe, bajye bakora imirimo yo mu buturo bwera.

8 Barinde ibintu byose byo mu ihema ry’ibonaniro n’iby’Abisirayeli barindishijwe, bajye bakora imirimo yo muri ubwo buturo.

9 Nuko Abalewi uzabahe Aroni n’abana be, Aroni abahawe rwose mu cyimbo cy’Abisirayeli.

10 Uzashyirireho Aroni n’abana be kwitondera imirimo y’ubutambyi bwabo, utari uwo muri bo wigirira hafi kubyishyiramo yicwe.”

11 Uwiteka abwira Mose ati

12 “Ubwanjye nikuriye Abalewi mu Bisirayeli mu cyimbo cy’abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli. Abalewi bose bazaba abanjye.

13 Kuko abana b’imfura bose ari abanjye, ku munsi nicaga abana b’imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli n’uburiza bw’amatungo. Bazaba abanjye, ndi Uwiteka.”

14 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ati

15 “Bara Abalewi nk’uko amazu ya ba sekuru ari, nk’uko imiryango yabo iri, ubare abahungu n’abagabo bose, uhereye ku bana bamaze ukwezi bavutse.”

16 Mose yumvira ijambo ry’Uwiteka, ababara uko yategetswe.

17 Aba ni bo bana ba Lewi uko bitwa: Gerushoni na Kohati na Merari.

18 Aya ni yo mazina ya bene Gerushoni nk’uko imiryango yabo iri: Libuni na Shimeyi.

19 Aba ni bo bene Kohati nk’uko imiryango yabo iri: Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli.

20 Aba ni bo bene Merari nk’uko imiryango yabo iri: Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y’Abalewi nk’uko amazu ya ba sekuru ari.

21 Gerushoni yakomotsweho n’umuryango w’Abalibuni n’uw’Abashimeyi. Iyo ni yo miryango y’Abagerushoni.

22 Ababazwe bo muri bo, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi birindwi na magana atanu.

23 Imiryango y’Abagerushoni ijye ibamba amahema yayo aho ubuturo bwera buteye ibitugu, mu ruhande rw’iburengerazuba.

24 Umutware w’inzu ya ba sekuru y’Abagerushoni abe Eliyasafu mwene Layeli.

25 Iby’ihema ry’ibonaniro Abagerushoni barindishwa, bibe ubuturo n’ihema n’ikirisakara, n’umwenda ukinga umuryango w’ihema ry’ibonaniro,

26 n’imyenda ikinzwe y’urugo, n’umwenda ukinga irembo ry’urwo rugo rugota ubuturo n’igicaniro, n’imigozi yose ikoreshwa imirimo y’ubuturo.

27 Kohati yakomotsweho n’umuryango w’Abamuramu n’uw’Abisuhari, n’uw’Abaheburoni n’uw’Abuziyeli. Iyo ni yo miryango y’Abakohati.

28 Ababazwe bo muri bo, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi munani na magana atandatu, barindishijwe iby’Ahera.

29 Imiryango y’Abakohati ijye ibamba amahema yayo mu ruhande rw’ubuturo rw’ikusi.

30 Umutware w’inzu ya ba sekuru y’imiryango y’Abakohati abe Elisafani mwene Uziyeli.

31 Ibyo barindishwa bibe isanduku yera n’ameza, n’igitereko cy’amatabaza n’ibicaniro, n’ibintu by’Ahera bakoresha, n’umwenda ukingiriza Ahera, n’ibifatanye na wo byose.

32 Eleyazari mwene Aroni abe umutware utwara abatware b’Abalewi, ajye akoresha abarindishijwe iby’Ahera.

33 Merari yakomotsweho n’umuryango w’Abamahali n’uw’Abamushi. Iyo ni yo miryango y’Abamerari.

34 Ababazwe bo muri bo, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi bitandatu na magana abiri.

35 Umutware w’inzu ya ba sekuru y’imiryango y’Abamerari ni Suriyeli mwene Abihayili. Bajye babamba amahema yabo mu ruhande rw’ikasikazi rw’ubuturo bwera.

36 Umurimo Abamerari bategekwa ube uwo kurinda imbaho z’imiganda y’ubuturo, n’imbumbe zabwo n’inkingi zabwo, n’imyobo zishingwamo, n’ibintu byabwo byose, n’ibifatanye na byo byose,

37 n’inkingi z’urugo rubugose n’imyobo zishingwamo, n’imambo zazo n’imigozi yazo.

38 Mose na Aroni n’abana be, abe ari bo babamba amahema yabo imbere y’ubuturo mu ruhande rw’iburasirazuba, imbere y’ihema ry’ibonaniro ahagana aho izuba rirasira, barinde Ahera mu cyimbo cy’Abisirayeli baharindishijwe. Utari uwo muri bo wigira hafi yicwe.

39 Ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni babaze babitegetswe n’Uwiteka nk’uko imiryango yabo iri, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri.

40 Uwiteka abwira Mose ati “Bara abahungu b’imfura bose b’Abisirayeli, uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, wandike umubare w’amazina yabo.

41 Jyewe Uwiteka untoranirize Abalewi, babe ingurane z’imfura zose z’Abisirayeli, kandi umpe n’amatungo y’Abalewi, abe ingurane z’uburiza bw’amatungo y’Abisirayeli bwose.”

42 Mose abara imfura zose z’Abisirayeli uko Uwiteka yamutegetse.

43 Abahungu b’imfura bose babazwe bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, umubare w’amazina yabo uba inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo irindwi na batatu.

44 Uwiteka abwira Mose ati

45 “Tora Abalewi babe ingurane z’imfura z’Abisirayeli, utore n’amatungo y’Abalewi abe ingurane z’amatungo yabo. Abalewi babe ingurane z’amatungo yabo, Abalewi babe abanjye. Ndi Uwiteka.

46 Kandi kugira ngo imfura z’Abisirayeli magana abiri na mirongo irindwi n’eshatu, zisāze umubare w’Abalewi zicungurwe,

47 ubake shekeli eshanu z’imfura imwe, uzende zigezwe kuri shekeli y’Ahera. Ni yo gera makumyabiri.

48 Uhe Aroni n’abana be ifeza z’incungu z’izo mpfura zisāzeho.”

49 Mose yaka ifeza z’incungu imfura zisāze ku zacunguwe n’Abalewi.

50 Ifeza yatse izo mpfura z’Abisirayeli ziba shekeli igihumbi na magana atatu na mirongo irindwi n’eshanu zigezwe ku y’Ahera.

51 Izo feza z’incungu Mose aziha Aroni n’abana be uko ijambo ry’Uwiteka ryategetse, uko Uwiteka yategetse Mose.

Ibar 4

Abalewi babarurwa, imirimo yabo isobanurwa

1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2 “Bara umubare w’Abakohati ubarobanuye mu Balewi bandi, ubabare nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,

3 abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.

4 Iyi abe ari yo mirimo Abakohati bakorera mu ihema ry’ibonaniro. Ni iy’ibyera cyane.

5 “Uko bagiye kubambūra, Aroni ajye yinjirana n’abana be bamanure umwenda ukingiriza Ahera cyane, bawutwikirize isanduku y’Ibihamya,

6 bawutwikireho igicirane cy’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, bakirambureho umwenda w’umukara wa kabayonga musa, baseseke imijisho mu bifunga byayo.

7 “Kandi ameza y’imitsima yo kumurikwa bayarambureho umwenda w’umukara wa kabayonga, bawushyireho amasahani n’udukombe, n’imperezo n’ibikombe byo gusukisha amaturo y’ibyokunywa, kandi n’iyo mitsima itaburaho na yo iwubeho.

8 Babirambureho umwenda w’umuhemba, bawutwikireho igicirane cy’impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga by’ayo meza.

9 “Bende umwenda w’umukara wa kabayonga, bawutwikirize igitereko cy’amatabaza n’amatabaza yacyo, n’icyuma cyacyo gikuraho ibishirira, n’udusahani dushyirwaho ibishirira, n’ibisukisho by’amavuta byacyo bakoresha imirimo yacyo,

10 bagihambirane n’ibintu byacyo byose mu gicirane cy’impu za tahashi, bagishyire ku biti bimeze nk’ingobyi.

11 “Igicaniro cy’izahabu bakirambureho umwenda w’umukara wa kabayonga, bawutwikireho igicirane cy’impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.

12 Kandi bende ibintu bakoresha byose bikoresherezwa Ahera, babihambire mu mwenda w’umukara wa kabayonga, babitwikireho igicirane cy’impu za tahashi, babishyire ku biti bimeze nk’ingobyi.

13 Bayore ivu ku gicaniro, bakirambureho umwenda w’umuhengeri,

14 bagishyireho ibintu byacyo byose bakoresha imirimo yacyo, ibintu bishyirwamo umuriro w’amakara, n’ibyuma by’ingobe byarura inyama, n’ibintu bayoza ivu, n’inzabya n’ibintu by’igicaniro byose. Bakirambureho igicirane cy’impu za tahashi kigitwikīre, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.

15 Aroni n’abana be nibamara gutwikīra iby’Ahera n’ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa.

“Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry’ibonaniro.

16 “Kandi ibyo Eleyazari mwene Aroni umutambyi arindishwa, bibe amavuta ya cya gitereko cy’amatabaza, n’umubavu mwiza w’ikivange, n’ituro ry’ifu ritaburaho, n’amavuta ya elayo yo gusīga, kandi arindishwe n’ubuturo bwera bwose n’ibiburimo byose, Ahera n’ibintu byaho.”

17 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

18 “Umuryango w’Abakohati urimo imiryango, ntimukawukuzeho ngo uve mu Balewi,

19 ahubwo mujye mubagenzereza mutya kugira ngo babeho badapfa, nibegera ibyera cyane: Aroni n’abana be bajye binjiramo, babatoranye imirimo, umuntu wese umurimo we n’icyo aremērwa.

20 Ariko bo ntibakinjizwe no kubona ibyera n’akanya nk’ako kumiraza badapfa.”

21 Uwiteka abwira Mose ati

22 “Bara umubare w’Abagerushoni na bo nk’uko amazu ya ba sekuru ari, nk’uko imiryango yabo iri,

23 ubare abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.

24 Iyi abe ari yo mirimo imiryango y’Abagerushoni bakwiriye gukora, n’ibyo bakwiriye kuremērwa.

25 Bajye baremērwa ibikombate bisakara ubuturo bwera, n’ihema ry’ibonaniro n’ikirisakara, n’igicirane cy’impu za tahashi gisakara hejuru y’icyo, n’umwenda ukinga umuryango w’ihema ry’ibonaniro,

26 n’imyenda ikinzwe y’urugo rw’ubwo buturo, n’umwenda ukinga irembo ry’urwo rugo rugota ubuturo n’igicaniro, n’imigozi yabyo n’ibintu byose bifatanye na byo, kandi bajye bakora imirimo yabyo yose.

27 Mu mirimo yabo, Abagerushoni bajye bategekwa na Aroni n’abana be, ku byo baremērwa byose, no ku mirimo bakora yose, mubarindishe ibyo bakwiriye kuremērwa byose.

28 Iyo abe ari yo iba imirimo y’imiryango y’Abagerushoni yo mu ihema ry’ibonaniro, imirimo barindishijwe bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.

29 “Abamerari ubabare nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,

30 ubare abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.

31 Ibi abe ari byo bategekwa kurinda no kuremērwa, abe ari yo iba imirimo yabo yo mu ihema ry’ibonaniro yose: imbaho z’imiganda y’ubuturo bwera n’imbumbe zazo, n’inkingi zazo n’imyobo zishingwamo,

32 n’inkingi z’urugo rubugota n’imyobo zishingwamo, n’imambo zazo n’imigozi yazo, n’ibintu bifatanye na byo byose, n’ibyo gukoreshwa imirimo yabyo byose. Muvuge mu mazina ibintu bategekwa kurinda no kuremērwa.

33 Iyo abe ari yo iba imirimo y’imiryango y’Abamerari, imirimo yabo yose yo mu ihema ry’ibonaniro. Bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.”

34 Mose na Aroni n’abatware b’iteraniro babara Abakohati nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari.

35 Babara abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose.

36 Ababazwe bo muri bo nk’uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bibiri na magana arindwi na mirongo itanu.

37 Abo ni bo babazwe bo mu miryango y’Abakohati, abakorera mu ihema ry’ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.

38 Kandi ababazwe bo mu Bagerushoni nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,

39 bari abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose,

40 ababazwe bo muri bo nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, baba ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu.

41 Abo ni bo babazwe bo mu miryango y’Abagerushoni, abakorera mu ihema ry’ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategetse.

42 Kandi ababazwe bo mu miryango y’Abamerari nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,

43 bari abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose,

44 ababazwe bo muri bo bose nk’uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bitatu na magana abiri.

45 Abo ni bo babazwe bo mu miryango y’Abamerari, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.

46 Uyu ni wo mubare w’ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni n’abatware b’Abisirayeli babaze nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari,

47 basāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye bose gukora umurimo wose wo mu ihema ry’ibonaniro cyangwa kuremērwa ibyo muri ryo.

48 Ababazwe bo muri bo, baba ibihumbi munani na magana atanu na mirongo inani.

49 Uko Uwiteka yabitegetse, Mose ababarisha umuntu wese nk’uko umurimo we uri, nk’uko ibyo akwiriye kuremērwa biri. Uko aba ari ko bababara uko Uwiteka yategetse Mose.