Ibar 5

Amategeko ategekwa abanduza

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese n’uninda wese, n’uhumanyijwe n’intumbi wese.

3 Naho baba abagabo cyangwa abagore, mujye mubakuramo mubajyane inyuma yaho, kugira ngo batanduza aho mubambye amahema ntuye hagati.”

4 Abisirayeli bagenza batyo, babakura mu ngando zabo. Uko Uwiteka yategetse Mose aba ari ko Abisirayeli bakora.

5 Uwiteka abwira Mose ati

6 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore nakora icyaha cyose mu byo abantu bakora akagibwaho n’urubanza,

7 yature icyaha yakoze kandi arihe icyamushyirishijeho urubanza, akirihe uwo yacumuyeho kitagabanije, kandi yongereho ikingana n’igice cyacyo cya gatanu.

8 Ariko niba uwo muntu yacumuyeho atasize mwene wabo wa bugufi wariho icyashyirishije kuri wa wundi urubanza, Uwiteka abe ari we ukirihwa gihabwe umutambyi, cyongerweho isekurume y’intama y’impongano bamuhongerera.

9 Ituro ryose ryererejwe ryo mu byera by’Abisirayeli bashyira umutambyi, rizabe irye bwite.

10 Ibyera umuntu wese yejeje bizabe iby’umutambyi bwite, icyo umuntu aha umutambyi cyose kizabe icye bwite.’ ”

Itegeko ryo gushora umugore ufuhiwe

11 Uwiteka abwira Mose ati

12 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugore w’umuntu nahindukirira undi, agacumurisha ku mugabo we gusambana n’uwo,

13 umugabo we ntabimenye bigahishwa, uwo mugore akaba yanduye ntihabe umushinja, ntabe afashwe akibikora,

14 umugabo we agafatwa n’ifuhe agafuhira umugore we yanduye, cyangwa yafatwa n’ifuhe agafuhira umugore we atanduye koko,

15 nuko uwo mugabo ashyire umutambyi umugore we, amumushyirane n’ituro amutangiriye ry’igice cya cumi cya efa y’ifu ya sayiri. Ntakayisukeho amavuta ya elayo, ntakayishyireho umubavu, kuko ari ituro ry’ifu riturishwa n’ifuhe, ituro ry’urwibutso rwibutsa gukiranirwa.

16 “ ‘Umutambyi yigize uwo mugore hafi, amushyire imbere y’Uwiteka.

17 Uwo mutambyi yendeshe amazi yera ikintu cy’ibumba, yende ku mukungugu wo hasi mu buturo bwera, awushyire muri ayo mazi.

18 Ashyire uwo mugore imbere y’Uwiteka, amutendeze umusatsi, amushyire ku mashyi rya turo ry’urwibutso, ituro riturishwa n’ifuhe. Uwo mutambyi afate mu ntoki ayo mazi asharira, atera umuvumo,

19 maze arahize uwo mugore amutongera ati: Niba ari nta mugabo mwasambanye, kandi niba utahindukiriye undi ngo wiyanduze ugitegekwa n’umugabo wawe, aya mazi asharira atera umuvumo ye kugira icyo agutwara.

20 Ariko niba warahindukiriye undi ugitegekwa n’umugabo wawe nukaba wanduye, hakagira uwo mwaryamanye atari umugabo wawe,

21 maze uwo mutambyi arahize uwo mugore indahiro yo kwivuma amutonga ati: Uwiteka aguhindurishe intukano n’indahiro mu bwoko bwawe kunyunyura ikibero cyawe, agatumbisha inda yawe.

22 Kandi aya mazi atera umuvumo ari bujye mu mara yawe atumbishe inda yawe, anyunyure ikibero cyawe.

“ ‘Uwo mugore yikirize ati “Amen, Amen.”

23 “ ‘Uwo mutambyi yandike iyo mivumo mu gitabo, ayogeshe ayo mazi asharira.

24 Anyweshe uwo mugore ayo mazi asharira atera umuvumo, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo amusharirire.

25 Umutambyi akure rya turo ry’ifu riturishwa n’ifuhe ku mashyi y’uwo mugore, arizungurize imbere y’Uwiteka, arijyane ku gicaniro.

26 Yende kuri iryo turo iryuzuye urushyi, ribe urwibutso rwaryo, aryosereze ku gicaniro abone kunywesha uwo mugore ya mazi.

27 Namara kuyamunywesha, bizaba bitya: niba yanduye akaba acumuye ku mugabo we, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo, amusharirire atumbe inda, anyunyuke ikibero, uwo mugore ahinduke intukano mu bwoko bwe.

28 Ariko niba atanduye, ahubwo akaba adahumanye nta cyo azaba, ntibizamubuza gusama inda.

29 “ ‘Iryo ni ryo tegeko ry’ifuhe, ku mugore ugitegekwa n’umugabo we agahindukirira undi, akaba yanduye,

30 no ku mugabo ufatwa n’ifuhe agafuhira umugore we. Ashyire uwo mugore imbere y’Uwiteka, umutambyi amugirire ibitegekwa n’iryo tegeko byose.

31 Ni bwo uwo mugabo azaba akuweho gukiranirwa, umugore akaba ari we ugibwaho no gukiranirwa kwe.’ ”

Ibar 6

Itegeko ry’Abanaziri

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore niyirobanurisha mu bandi guhiga umuhigo wo kuba Umunaziri,ngo yiyereze Uwiteka,

3 yitandukanye na vino n’ibisindisha bindi. Ntakanywe umushari wa vino cyangwa w’igishindisha kindi. Ntakanywe ibyokunywa by’uburyo bwose byaturutse mu nzabibu. Ntakarye inzabibu mbisi cyangwa zumye.

4 Mu minsi yose y’ubunaziri bwe ntakarye ikintu cyose cyavuye ku muzabibu, naho kaba akabuto k’imbere y’inzabibu cyangwa igishishwa cyayo.

5 “ ‘Mu minsi yose y’umuhigo w’ubunaziri bwe, icyuma cyogosha ntikikagere ku mutwe we. Iminsi yo kwera k’Uwiteka kwe itarashira abe uwera, areke umusatsi we uhirimbire.

6 Mu minsi yose yo kwera k’Uwiteka kwe, ntakegere intumbi.

7 Ntakihumanishe urupfu rwa se cyangwa rwa nyina, cyangwa rwa mwene se cyangwa rwa mushiki we, kuko kwiyereza Imana kwe kuri ku mutwe we.

8 Mu minsi y’ubunaziri bwe yose, ahore ari uwerejwe Uwiteka.

9 “ ‘Kandi nihagira umuntu upfa akanuka ari iruhande rwe, akanduza kwera kwe, aziyogosheshe ku munsi wo guhumanuka kwe, umunsi wa karindwi abe ari ho yiyogoshesha.

10 Ku wa munani azane intungura ebyiri, cyangwa ibyana by’inuma bibiri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, abihe umutambyi.

11 Maze umutambyi atambe kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi agitambe ho igitambo cyoswa, amuhongerere impongano y’icyaha ya ntumbi yamuzaniye, amweze umutwe kuri uwo munsi.

12 Umunaziri yongere yereze Uwiteka iminsi y’ubunaziri bwe: azane umwana w’intama utaramara umwaka ho igitambo cyo gukuraho urubanza, ariko iminsi yabanje izaba ipfuye ubusa, kuko ubunaziri bwe bwahumanijwe.

13 “ ‘Iri ni ryo tegeko ry’Umunaziri rimutegeka, namara kurangiza iminsi y’ubunaziri bwe. Azanwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro,

14 atambire Uwiteka ibitambo bye: umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka udafite inenge ho igitambo cyo koswa, n’uw’umwagazi utaramara umwaka udafite inenge ho igitambo cyo gutambira ibyaha, n’isekurume y’intama idafite inenge ho igitambo cy’uko ari amahoro,

15 n’icyibo cy’imitsima itasembuwe, n’udutsima tw’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, n’udutsima dusa n’amabango dusizweho amavuta ya elayo, bitambanwe n’ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa yo kuri byo.

16 “ ‘Umutambyi abimurike imbere y’Uwiteka, atambire uwo muntu icyo gitambo gitambirwa ibyaha n’icyoswa.

17 Kandi atambire Uwiteka n’iyo sekurume y’intama ho igitambo cy’uko uwo muntu ari amahoro, aturane na yo ya mitsima itasembuwe yo muri cya cyibo, kandi umutambyi aturane na byo ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa ryo kuri byo.

18 Uwo Munaziri yiyogosheshereze umutwe we wejejwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Yende umusatsi wari ku mutwe we wejejwe, awushyire mu muriro uri munsi ya cya gitambo cy’uko ari amahoro.

19 “ ‘Umutambyi yende urushyi rw’ukuboko rutetse rwa ya sekurume, n’umutsima umwe utasembuwe wo muri cya cyibo, n’agatsima kamwe katasembuwe gasa n’ibango, abishyire ku mashyi y’uwo Munaziri amaze kwiyogoshesha umutwe we wejejwe.

20 Umutambyi abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe. Iryo ni ituro ryera, ni umwanya w’umutambyi hamwe n’inkoro ijungujwe n’urushyi rw’ukuboko rwererejwe. Ibyo birangiye Umunaziri abone kunywa vino.

21 “ ‘Iryo ni ryo tegeko ry’uhiga umuhigo w’ubunaziri, n’iry’amaturo aturira Uwiteka ubunaziri bwe, utabariyeho ibyo yabasha gutura adategetswe. Umuhigo yahize awuhigure uko itegeko ry’ubunaziri bwe ritegeka.’ ”

Umugisha abatambyi basabiraga Abisirayeli

22 Uwiteka abwira Mose ati

23 “Bwira Aroni n’abana be, uti ‘Uku abe ari ko mujya muhesha Abisirayeli umugisha, muti:

24 Uwiteka aguhe umugisha akurinde,

25 Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza,

26 Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.’

27 “Uko abe ari ko bashyirisha izina ryanjye ku Bisirayeli, nanjye nzabaha umugisha.”

Ibar 7

Amaturo yo kweza igicaniro yatuwe n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli

1 Mose arangije gushinga ubuturo bwera no kubusīga, no kubwezanya n’ibintu byo muri bwo byose, n’igicaniro n’ibintu byacyo byose — ibyo na byo yarabisīze arabyeza —

2 kuri uwo munsi abatware b’Abisirayeli, abatware b’amazu ya ba sekuru batura amaturo: ni ba batware b’imiryango babarishaga ababazwe.

3 Bazana amaturo yabo imbere y’Uwiteka: amagare atandatu yaremwe nk’ingobyi n’inka cumi n’ebyiri, igare risangirwa n’abatware babiri, bityo bityo. Inka iturwa n’umutware umwe, n’indi undi, bityo bityo. Babimurika imbere y’ubuturo bwera.

4 Uwiteka abwira Mose ati

5 “Wemere ibyo batuye bikoreshwe imirimo y’iby’ihema ry’ibonaniro, ubihe Abalewi nk’uko imirimo yabo iri.”

6 Mose yakira ayo magare n’izo nka, abiha Abalewi.

7 Amagare abiri n’inka enye abiha Abagerushoni nk’uko imirimo yabo iri.

8 Amagare ane n’inka munani abiha Abamerari nk’uko imirimo yabo iri, bategekwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.

9 Ariko Abakohati ntiyagira icyo abaha kuko imirimo yo kuremērwa iby’Ahera yari iyabo, bakabiremērwa ku ntugu.

10 Kandi ba batware batura amaturo yo kweza igicaniro ku munsi cyasīgiwe, bayaturira imbere y’igicaniro.

11 Uwiteka abwira Mose ati “Bajye batura amaturo yabo yo kweza igicaniro, umutware wese ku murambi we.”

12 Uwatuye amaturo ye ku murambi wa mbere ni Nahashoni mwene Aminadabu, wo mu muryango wa Yuda,

13 amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

14 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

15 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

16 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

17 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Nahashoni mwene Aminadabu.

18 Ku murambi wa kabiri, Netanēli mwene Suwari umutware w’Abisakari, ni we watuye amaturo.

19 Amaturo yatuye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

20 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

21 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

22 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

23 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Netanēli mwene Suwari.

24 Ku murambi wa gatatu, Eliyabu mwene Heloni umutware w’Abazebuluni, ni we watuye amaturo.

25 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

26 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

27 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

28 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

29 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Eliyabu mwene Heloni.

30 Ku murambi wa kane, Elisuri mwene Shedewuri umutware w’Abarubeni, ni we watuye amaturo.

31 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

32 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

33 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

34 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

35 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Elisuri mwene Shedewuri.

36 Ku murambi wa gatanu, Shelumiyeli mwene Surishadayi umutware w’Abasimeyoni, ni we watuye amaturo.

37 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

38 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

39 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

40 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

41 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Shelumiyeli mwene Surishadayi.

42 Ku murambi wa gatandatu, Eliyasafu mwene Deweli umutware w’Abagadi, ni we watuye amaturo.

43 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

44 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

45 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

46 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

47 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Eliyasafu mwene Deweli.

48 Ku murambi wa karindwi, Elishama mwene Amihudi umutware w’Abefurayimu, ni we watuye amaturo.

49 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigeze kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

50 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

51 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

52 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

53 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Elishama mwene Amihudi.

54 Ku murambi wa munani, Gamaliyeli mwene Pedasuri umutware w’Abamanase, ni we watuye amaturo.

55 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

56 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

57 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

58 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

59 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Gamaliyeli mwene Pedasuri.

60 Ku murambi wa cyenda, Abidani mwene Gideyoni umutware w’Ababenyamini, ni we watuye amaturo.

61 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

62 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

63 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

64 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

65 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Abidani mwene Gideyoni.

66 Ku murambi wa cumi, Ahiyezeri mwene Amishadayi umutware w’Abadani, ni we watuye amaturo.

67 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

68 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

69 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

70 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

71 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Ahiyezeri mwene Amishadayi.

72 Ku murambi wa cumi n’umwe, Pagiyeli mwene Okirani umutware w’Abashēri, ni we watuye amaturo.

73 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

74 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

75 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

76 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

77 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Pagiyeli mwene Okirani.

78 Ku murambi wa cumi n’ibiri, Ahira mwene Enani umutware w’Abanafutali, ni we watuye amaturo.

79 Amaturo ye yari isahani y’ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n’urwabya rw’ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’Ahera, byombi byuzuye ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu,

80 n’agakombe k’izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

81 n’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

82 n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

83 n’amapfizi abiri n’amasekurume y’intama atanu n’ay’ihene atanu, n’abana b’intama b’amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by’uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Ahira mwene Enani.

84 Ayo ni yo yari amaturo y’abatware b’Abisirayeli yo kwezwa kw’igicaniro ku munsi cyasīgiwe: amasahani y’ifeza cumi n’abiri, n’inzabya z’ifeza cumi n’ebyiri, n’udukombe tw’izahabu cumi na tubiri.

85 Kuremēra kw’isahani y’ifeza yose kwari shekeli ijana na mirongo itatu, uk’urwabya rwose kwari shekeli mirongo irindwi. Ifeza z’ibyo bintu zose ziremēra shekeli ibihumbi bibiri na magana ane zigezwe ku y’Ahera.

86 Kandi utwo dukombe tw’izahabu twuzuye imibavu, kamwe karemēra shekeli cumi bityo bityo, zigezwe ku y’Ahera. Izahabu z’utwo dukombe zose ziremēra shekeli ijana na makumyabiri.

87 Amatungo yose y’ibitambo byo koswa yari ibimasa cumi na bibiri, n’amasekurume y’intama cumi n’abiri, n’abana b’intama b’amasekurume bataramara umwaka cumi na babiri, byatambanywe n’amaturo y’ifu yo kuri byo; amasekurume y’ihene yo gutambirwa ibyaha yari cumi n’abiri.

88 Amatungo yose y’ibitambo by’uko bari amahoro yari amapfizi makumyabiri n’ane, n’amasekurume y’intama mirongo itandatu n’ay’ihene mirongo itandatu, n’abana b’intama b’amasekurume bataramara umwaka mirongo itandatu. Ayo ni yo yari amaturo yo kwezwa kw’igicaniro kimaze gusīgwa.

89 Mose yinjiyemu ihema ry’ibonaniro kuvugana n’Uwiteka, yumvaijwi rimubwira rituruka hejuru y’intebe y’ihongerero yo ku isanduku y’Ibihamya, hagati ya ba bakerubi bombi. Avuganan’Uwiteka.

Ibar 8

Amategeko y’Abalewi

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Aroni uti ‘Nushyira ya matabaza ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo uko ari arindwi.’ ”

3 Aroni abigenza atyo, ashyira ayo matabaza ku gitereko uburyo butuma amurikira imbere yacyo, uko Uwiteka yategetse Mose.

4 Uku ni ko kuremwa kw’icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye ku ndiba yacyo n’uburabyo bwo kuri cyo cyaremwe mu izahabu icuzwe. Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha.

5 Uwiteka abwira Mose ati

6 “Robanura Abalewi mu Bisirayeli ubahumanure.

7 Ubagenzereze utya kugira ngo ubahumanure: ubamisheho amazi y’impongano y’ibyaha, biyogosheshe umubiri wose, bamese imyenda yabo bihumanure.

8 Maze bende ikimasa cy’umusore, n’ituro ryo guturanwa na cyo ry’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, wende n’ikimasa cy’umusore kindi ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha.

9 Umurike Abalewi imbere y’ihema ry’ibonaniro, uteranye iteraniro ry’Abisirayeli ryose.

10 Umurike Abalewi imbere y’Uwiteka, Abisirayeli babarambikeho ibiganza.

11 Aroni azungurize Abalewi imbere y’Uwiteka babe ituro rijungujwe, babe mu cyimbo cy’Abisirayeli,babe abo gukora umurimo w’Uwiteka.

12 Abalewi barambike ibiganza mu mpanga z’ibyo bimasa: utambire Uwiteka kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, n’ikindi ho igitambo cyoswa, ubihongerere Abalewi.

13 “Ushyire Abalewi imbere ya Aroni n’abana be, ubazunguze babe ituro rijungurijwe Uwiteka.

14 Uko abe ari ko utandukanya Abalewi n’Abisirayeli bandi, Abalewi babe abanjye.

15 Maze Abalewi babone kwinjirira gukora imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Ubahumanure, ubazunguze babe ituro rijungujwe,

16 kuko mbahawe rwose mu Bisirayeli, mbītoreye gusubira mu cyimbo cy’abana b’uburiza bose, imfura z’Abisirayeli zose.

17 Kuko uburiza bw’Abisirayeli bwose ari ubwanjye, ubw’abantu n’ubw’amatungo, nabwiyereje kuri wa munsi niciragaho uburiza bwo mu gihugu cya Egiputa bwose.

18 None ntoye Abalewi mu cyimbo cy’imfura z’Abisirayeli zose.

19 Kandi nahereye Aroni n’abana be Abalewi kugira ngo babe ababo mu Bisirayeli, bakorere mu ihema ry’ibonaniro imirimo ikwiriye Abisirayeli, bahongerere Abisirayeli kugira ngo Abisirayeli badaterwa n’umuze, nibigira hafi y’Ahera.”

20 Uko ni ko Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose bagenza Abalewi. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by’Abalewi kose, abe ari ko Abisirayeli babagenza.

21 Abalewi bihumanure ibyaha, bamese imyenda yabo, Aroni abazungurize imbere y’Uwiteka babe ituro rijungujwe, Aroni abahongererere kubahumanura.

22 Maze Abalewi babona kwinjira gukora imirimo yabo yo mu ihema ry’ibonaniro imbere ya Aroni n’abana be. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by’Abalewi, abe ari ko babagenza.

23 Uwiteka abwira Mose ati

24 “Ibi ni byo nkubwira ku Balewi: abamaze imyaka y’ubukuru makumyabiri n’itanu cyangwa isāga binjire mu bugaragu bw’ihema ry’ibonaniro, bajye barikoreramo imirimo.

25 Nibamara imyaka y’ubukuru mirongo itanu, bave muri ubwo bugaragu be kugumya gukora imirimo iruhije.

26 Ariko bajye bafasha bene wabo mu ihema ry’ibonaniro kurinda ibyo barindishijwe, be gukora imirimo iruhije. Uko abe ari ko ugenza Abalewi ku by’imirimo yabo.”

Ibar 9

Andi mategeko ya Pasika

1 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati

2 “Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe.

3 Ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk’uko igihe cyayo cyategetswe. Muzayiziririze mukurikize amategeko yayo yose n’imigenzo yayo mwabwirijwe yose.”

4 Mose abwira Abisirayeli ngo baziririze Pasika.

5 Bayiziririza mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, bari mu butayu bwa Sinayi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli bagenza.

6 Hariho abantu bahumanijwe n’intumbi y’umuntu, ntibabasha kuziririza Pasika kuri uwo munsi: baza imbere ya Mose na Aroni kuri uwo munsi,

7 baramubwira bati “Twahumanijwe n’intumbi y’umuntu, ariko byatuburiza iki gutambira Uwiteka igitambo mu gihe cyacyo cyategetswe hamwe n’Abisirayeli bandi?”

8 Mose arabasubiza ati “Nimube muretse mbaze numve icyo Uwiteka ari butegeke ibyanyu.”

9 Uwiteka abwira Mose ati

10 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nihagira umuntu muri mwe cyangwa mu rubyaro rwanyu uhumanywa n’intumbi, cyangwa uri mu rugendo rwa kure, nubwo bimeze bityo, aziriririze Uwiteka Pasika.

11 Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe n’imboga zisharira,

12 he kugira inyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugira igufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ari ko bayiziririza.

13 Ariko umuntu udahumanye kandi ntabe mu rugendo, akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho n’icyaha cye.

14 “ ‘Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, akurikize itegeko rya Pasika n’imigenzo yayo yabwirijwe: umunyamahanga na kavukire muzabasangize itegeko.’ ”

Inkingi y’igicu yayoboraga Abisirayeli mu rugendo rwabo

15 Umunsi ubuturo bwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ry’Ibihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturo gisa n’umuriro kigeza mu gitondo.

16 Uko ni ko byabaga iminsi yose: cya gicu cyarabutwikiraga, nijoro kigasa n’umuriro.

17 Kandi uko icyo gicu cyaterurwaga kuri iryo Hema, Abisirayeli babonaga kugenda, kandi aho cyahagararaga akaba ari ho Abisirayeli babamba amahema.

18 Itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturo bwera, bakimaraga aho babambye amahema.

19 Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende.

20 Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ry’Uwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa.

21 Ubundi cyabugumagaho gihereye nimugoroba kikageza mu gitondo, cyabuterurwaho mu gitondo bagahaguruka. Cyangwa cyabwirirwaho kikaburaraho, maze kikabuterurwaho bagahaguruka.

22 Naho yaba iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa umwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturo bwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumaga aho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahaguruka bakagenda.

23 Itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryababambishaga amahema, kandi akaba ari ryo ribahagurutsa. Bitonderaga ibyo Uwiteka yabihanangirije, uko Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose.

Ibar 10

Amakondera y’ifeza

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Rema amakondera abiri mu ifeza icuzwe, uyareme mu ifeza icuzwe, akubere ayo guhamagaza iteraniro n’ayo guhagurutsa ab’ibyiciro by’amahema.

3 Uko bazayavuza, iteraniro ryose rijye riguteraniraho ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

4 Nibavuza rimwe risa, ba batware, abakuru b’ibihumbi by’Abisirayeli bajye baguteraniraho.

5 Kandi nimuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw’iburasirazuba bijye bihaguruka.

6 Nimwongera kuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw’ikusi bijye bihaguruka. Ijwi rirenga bajye barivugiriza kubahagurutsa.

7 Ariko nimushaka guteranya iteraniro mujye muvuza ayo makondera, ariko ntimukayavuze ijwi rirenga rirandaze.

8 “Bene Aroni abatambyi bajye bavuza ayo makondera, bibabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose.

9 Kandi nimutabara mu gihugu cyanyu gutera ababisha babagirira nabi, muzajye muvuza ayo makondera ijwi rirenga rirandaze. Nuko muzibukwa n’Uwiteka Imana yanyu, mukizwe ababisha banyu.

10 Kandi mu gihe cy’umunezero wanyu, no mu minsi mikuru yanyu, no mu mboneko z’amezi yanyu, mujye muvuza ayo makondera mu itamba ry’ibitambo byanyu by’uko muri amahoro, nuko azababera urwibutso rubibukisha imbere y’Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”

Abisirayeli bakurikira igicu

11 Mu mwaka wa kabiri mu kwezi kwawo kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri, cya gicu giterurwa ku buturo bw’Ibihamya.

12 Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi, bakurikije ibyo bari bategetswe by’urugendo, icyo gicu gihagarara mu butayu bwa Parani.

13 Uko ni ko guhaguruka kwabo kwa mbere, bagenda uko bategekewe n’Uwiteka mu kanwa ka Mose.

14 Habanza guhaguruka ibendera ry’icyiciro cy’Abayuda nk’uko imitwe yabo iri. Umutware w’umutwe w’Abayuda yari Nahashoni mwene Aminadabu.

15 Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abisakari yari Netanēli mwene Suwari.

16 Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abazebuluni yari Eliyabu mwene Heloni.

17 Ubuturo bwera burashingurwa, Abagerushoni n’Abamerari bagenda baburemērewe.

18 Ibendera ry’icyiciro cy’Abarubeni rihaguruka nk’uko imitwe yabo iri. Umutware w’umutwe w’Abarubeni yari Elisuri mwene Shedewuri.

19 Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abasimeyoni yari Shelumiyeli mwene Surishadayi.

20 Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abagadi yari Eliyasafu mwene Deweli.

21 Abakohati bahaguruka baremērewe iby’Ahera, basanga ubuturo bamaze kubushinga.

22 Ibendera ry’icyiciro cy’Abefurayimu rihaguruka nk’uko imitwe yabo iri. Umutware w’umutwe w’Abefurayimu yari Elishama mwene Amihudi.

23 Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abamanase yari Gamaliyeli mwene Pedasuri.

24 Umutware w’umutwe w’umuryango w’Ababenyamini yari Abidani mwene Gideyoni.

25 Ibendera ry’icyiciro cy’Abadani riba ari ryo risezera ibyiciro byose, rihaguruka nk’uko imitwe yabo iri. Umutware w’umutwe w’Abadani yari Ahiyezeri mwene Amishadayi.

26 Umutware w’umutwe w’umuryango w’Abashēri yari Pagiyeli mwene Okirani.

27 Umutware w’umutwe w’Abanafutali yari Ahira mwene Enani.

28 Uko aba ari ko Abisirayeli bakurikirana mu rugendo nk’uko imitwe yabo iri; uko aba ari ko bahaguruka.

Mose asaba muramu we kujyana na bo

29 Mose abwira Hobabu mwene Reweli Umumidiyani, sebukwe wa Mose ati “Turajya mu gihugu Uwiteka yatubwiye ko azaduha. Ngwino tujyane tukugirire ibyiza, kuko Uwiteka yasezeranije kugirira Abisirayeli neza.”

30 Aramusubiza ati “Ntituri bujyane, ahubwo ndasubira mu gihugu cyacu muri bene wacu.”

31 Aramubwira ati “Ndakwinginze widusiga, kuko uzi yuko tugiye kujya tubamba amahema mu butayu, nawe uzaba amaso yacu.

32 Kandi nujyana natwe, ibyiza Uwiteka azatugirira natwe tuzabikugirira.”

33 Barahaguruka bava ku musozi w’Uwiteka bagenda urugendo rw’iminsi itatu, isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ibajya imbere, igenda urugendo rw’iminsi itatu ibashakira aho gusibira.

34 Cya gicu cy’Uwiteka cyabaga hejuru yabo ku manywa, iyo bahagurukaga bakabambūra.

35 Uko iyo sanduku yahagurukaga Mose yaravugaga ati “Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.”

36 Yahagarara akavuga ati “Uwiteka garukira inzovu z’ibihumbi by’Abisirayeli.”

Ibar 11

Abisirayeli baritotomba, umuriro w’Uwiteka wicamo benshi

1 Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumvise uburakari bwe burakongezwa, umuriro w’Uwiteka wicāna muri bo, ukongora abo ku iherezo ry’amagando yabo.

2 Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo muriro urazima.

3 Aho hantu bahita Tabera, kuko umuriro w’Uwiteka wicānye muri bo.

Abisirayeli banga manu basaba Mose inyama, ariganyira

4 Abanyamahanga y’ikivange bari hagati y’Abisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli na bo bongera kurira, baravuga bati “Ni nde uzaduha inyama zo kurya?

5 Twibutse ya mafi twariraga ubusa tukiri muri Egiputa, n’amadegede n’amapapayi, n’ubutunguru bw’ibibabi by’ibibati n’ubutunguru bw’ibijumba, n’udutungurucumu.

6 Ariko none turumye nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.”

7 Manu iyo yasaga n’utubuto tw’ibyatsi byitwa gadi, ishusho yayo yasaga n’iy’ubushishi buva ku giti bwitwa budola.

8 Abantu barazereraga bakayiteranya, bakayisya cyangwa bakayisekura, bakayiteka mu nkono bakayihindura udutsima. Kuryoha kwayo kwari nk’uk’udutsima twavuganywe n’amavuta ya elayo.

9 Ikime nijoro cyatonda aho babambye amahema, manu igatondana na cyo.

10 Mose yumva abantu barira, umuntu wese arirana n’inzu ye barira mu miryango y’amahema yabo. Uburakari bw’Uwiteka bukongezwa cyane, bibabaza Mose.

11 Mose abwira Uwiteka ati “Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki kimbujije kukugiriraho umugisha, ukanyikoreza aba bantu bose ho umutwaro?

12 Nasamye inda y’ubu bwoko bwose se, ni jye wababyaye ko untegeka kubaterura, nkabatengamatira mu gituza, nk’uko umurezi w’umugabo atengamatira umwana wonka, nkabajyana mu gihugu wasezeranije ba sekuruza?

13 Nakura he inyama zo kugaburira ubu bwoko bwose, ko bandirira imbere bati ‘Duhe inyama tuzirye’?

14 Sinabasha guheka ubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore.

15 Niba ungenza uty ndakwingize nyica mveho, niba nkugiriyeho umugisha ne kubona ibyago byanjye.”

Uwiteka aha Mose abafasha mirongo irindwi

16 Uwiteka abwira Mose ati “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b’abantu koko n’abatware babo, ubazane ku ihema ry’ibonaniro bahagararaneho nawe.

17 Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwuka ukuriho mubashyireho. Na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w’abantu, we kuwuheka wenyine.

18 Kandi bwira abantu uti: Mwiyereze umunsi w’ejo kandi muzarya inyama, kuko muririye ku matwi y’Uwiteka mukavuga muti ‘Ni nde uzaduha inyama zo kurya, ko twari tumereye neza muri Egiputa?’ Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya.

19 Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri,

20 ahubwo muzazirya ukwezi kose mugeze aho zizabatungukira mu mazuru zikababihira, kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti ‘Twaviriye iki muri Egiputa?’ ”

21 Mose aramusubiza ati “Ubwoko ndi hagati ni abagabo bigenza uduhumbi dutandatu, umva ko uvuze uti ‘Nzabaha inyama bazirye ukwezi kose.’

22 Bazababagira imikumbi n’amashyo byo kubahaza? Cyangwa amafi yo mu nyanja yose azabateranirizwa yo kubahaza?”

23 Uwiteka abwira Mose ati “Mbese amaboko y’Uwiteka abaye magufi? None urareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.”

Abafasha ba Mose barahanura: yanga kugira ishyari

24 Mose arasohoka abwira abantu ayo magambo y’Uwiteka, kandi ateranya abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’abantu, abagotesha ihema ryera.

25 Uwiteka amanukira muri cya gicu avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi. Nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho.

26 Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubare w’abanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanurira aho mu ngando.

27 Umuhungu w’umusore agenda yiruka abwira Mose ati “Eludadi na Medadi barahanurira mu ngando.”

28 Yosuwa mwene Nuni, wari umufasha wa Mose uhereye mu busore bwe, aramubwira ati “Databuja Mose, babuze.”

29 Mose aramubaza ati “Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!”

30 Mose asubirana mu ngando n’abakuru ba Isirayeli.

Abisirayeli bahabwa inyama, bahanwa

31 Umuyaga uturuka ku Uwiteka, uzana inturumbutsi zivuye ku nyanja, uzigusha aho babambye amahema n’impande zose, zigeza aho umuntu yagenda urugendo rw’umunsi umwe, ikirundo cyazo kireshya n’intambwe enye z’intoki.

32 Abantu barahaguruka, biriza uwo munsi bazitoragura bakesha ijoro, biriza n’undi munsi. Uwatoraguye nke aba atoraguye homeru cumi. Bazanika hose impande zose z’ingando zabo.

33 Inyama bakizishinze amenyo bataramara kuzitapfuna, uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugiga ikomeye cyane.

34 Aho hantu bahita Kiburotihatava, kuko ari ho bahambye abifuzaga.

35 Abantu bahaguruka i Kiburotihatava bajya i Haseroti, bahamara iminsi.

Ibar 12

Uwiteka ateza Miriyamu ibibembe, Mose aramusabira

1 Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw’Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi.

2 Baravuga bati “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Uwiteka arabyumva.

3 Kandi uwo mugabo Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose.

4 Uwiteka atungura Mose na Aroni na Miriyamu ati “Nimusohoke uko muri batatu, muze ku ihema ry’ibonaniro.” Barasohoka uko ari batatu.

5 Uwiteka amanukira mu nkingi y’igicu, ahagarara mu muryango w’Ihema ryera, ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baraza.

6 Arababwira ati “Nimwumve amagambo yanjye: niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we.

7 Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose.

8 Uwo we tujya twivuganira n’akanwa kacu neruye, atari mu migani, kandi ishusho y’Uwiteka ajya ayibona. Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?”

9 Bikongereza uburakari bw’Uwiteka, aragenda.

10 Cya gicu kiva hejuru y’Ihema ryera kiragenda, Miriyamu asesa ibibembe byera nk’urubura. Aroni ahindukirira Miriyamu, abona asheshe ibibembe.

11 Aroni abwira Mose ati “Databuja ndakwingize, we kudushyiraho igihano cy’icyaha twakoreshejwe n’ubupfu, tukizanira urubanza.

12 Ndakwingize, ye kumera nk’igihwereye kivutse kiboze mu ruhande rumwe.”

13 Mose atakira Uwiteka ati “Mana ndakwingize, mukize.”

14 Uwiteka asubiza Mose ati “Iyaba se yamuciriye mu maso gusa, ntiyakozwe n’isoni iminsi irindwi? Bamukingiranire inyuma y’ingando z’amahema, amare iminsi irindwi abone kuhagarurwa.”

15 Bakingiranira Miriyamu inyuma y’ingando amara iminsi irindwi, ubwo bwoko ntibwahaguruka, Miriyamu atarahagarurwa.

16 Nyuma ubwo bwoko burahaguruka buva i Haseroti, bubamba amahema mu butayu bwa Parani.

Ibar 13

Abatasi cumi na babiri bajya gutata i Kanāni

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Tuma abantu batate igihugu cy’i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukure umuntu mu muryango wa ba sekuruza wose, umuntu wese ari umutware wabo.”

3 Mose abatuma ari mu butayu bwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b’Abisirayeli.

4 Aya ni yo mazina yabo:

Mu muryango wa Rubeni hatumwa Shamuwa mwene Zakuri.

5 Mu muryango wa Simiyoni hatumwa Shafati mwene Hori.

6 Mu muryango wa Yuda hatumwa Kalebu mwene Yefune.

7 Mu muryango wa Isakari hatumwa Igalu mwene Yosefu.

8 Mu muryango wa Efurayimu hatumwa Hoseya mwene Nuni.

9 Mu muryango wa Benyamini hatumwa Paluti mwene Rafu.

10 Mu muryango wa Zebuluni hatumwa Gadiyeli mwene Sodi.

11 Mu muryango wa Yosefu, ni wo muryango wa Manase, hatumwa Gadi mwene Susi.

12 Mu muryango wa Dani hatumwa Amiyeli mwene Gemali.

13 Mu muryango wa Asheri hatumwa Seturi mwene Mikayeli.

14 Mu muryango wa Nafutali hatumwa Nakibi mwene Vofusi.

15 Mu muryango wa Gadi hatumwa Geweli mwene Maki.

16 Ayo ni yo mazina y’abantu Mose yatumye gutata icyo igihugu. Mose yita Hoseya mwene Nuni, Yosuwa.

17 Mose abatuma gutata igihugu cy’i Kanāni, arababwira ati “Muzamukire muri iyi nzira ica i Negebu, muzamuke mu gihugu cy’imisozi miremire.

18 Mutate igihugu mumenye uko kimeze, n’abantu bagituyemo mumenye yuko ari abanyamaboko cyangwa ari abanyamaboko make, kandi yuko ari bake cyangwa ari benshi,

19 n’igihugu batuyemo yuko ari cyiza cyangwa ari kibi, n’imidugudu batuyemo uko imeze, yuko itagoteshejwe inkike z’amabuye cyangwa izigoteshejwe,

20 n’ubutaka bw’icyo gihugu uko bumeze, yuko bwera cyangwa burumba, kandi yuko igihugu kirimo ibiti cyangwa bitarimo. Mushire ubwoba muzane ku mbuto z’icyo gihugu.” Icyo gihe cyari igihe inzabibu za mbere zihishiriza.

21 Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayu bwa Zini, bageza i Rehobu ihereranye n’urugabano rw’i Hamati.

22 Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayi bari bariyo. Heburoni hamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.

23 Bagera mu gikombe cya Eshikoli, batemayo ishami ririho iseri rimwe ry’inzabibu, abantu babiri bariheka ku giti, kandi bazana ku makomamanga no ku mbuto z’imitini.

24 Aho hantu hitirwa igikombe cya Eshikoliiryo seri Abisirayeli batemyeyo.

25 Bamaze gutata igihugu, bagaruka hashize iminsi mirongo ine.

Icumi rizana inkuru y’incamugongo ya cyo; Kalebu abahana

26 Basohoye basanga Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bababwirana n’iteraniro ryose ibyo babonye, babereka za mbuto z’igihugu.

27 Batekerereza Mose bati “Twageze mu gihugu wadutumyemo, ni ukuri koko ni icy’amata n’ubuki, ngizi imbuto zacyo.

28 Ariko abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidugudu yabo igoteshejwe inkike z’amabuye, kandi ni minini cyane, kandi twabonyeyo Abānaki.

29 Abamaleki batuye mu gihugu cy’i Negebu, Abaheti n’Abayebusi n’Abamori batuye mu misozi, Abanyakanāni batuye ku Nyanja no mu bibaya bya Yorodani.”

30 Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”

31 Maze abantu bari bajyanye na we baravuga bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.”

32 Babarira Abisirayeli inkuru y’incamugongo y’igihugu batase, bati “Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu cy’umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare.

33 Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.”

Ibar 14

Abisirayeli banga kujya i Kanāni

1 Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira.

2 Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu!

3 Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo tuhicirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubira muri Egiputa?”

4 Baravugana bati “Twishyirireho umugaba dusubire muri Egiputa.”

5 Maze Mose na Aroni bikubitira hasi bubamye, imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho.

6 Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w’abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo,

7 babwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose bati “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane.

8 Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki.

9 Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu: tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye.”

10 Iteraniro ryose ritegeka ko babicisha amabuye. Maze ubwiza bw’Uwiteka bubonekera Abisirayeli bose buri mu ihema ry’ibonaniro.

Uwiteka ategeka ko Abisirayeli bazagwa mu butayu

11 Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa n’ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo?

12 Ndabateza mugiga, mbakureho umwandu wabo, nkugire ubwoko bubaruta ubwinshi, bubarusha amaboko.”

13 Mose abwira Uwiteka ati “Abanyegiputa bazabyumva, kuko wakuje ubu bwoko muri bo amaboko yawe,

14 babibwire bene icyo gihugu. Barumvise yuko wowe Uwiteka uri hagati muri ubu bwoko, kuko wowe Uwiteka ubonwa n’amaso, kandi igicu cyawe gihagarara hejuru yabo, ukajya imbere yabo uri mu nkingi y’igicu ku manywa, no mu nkingi y’umuriro nijoro.

15 None niwica ubu bwoko nk’umuntu umwe, amahanga yumvise inkuru yawe azavuga ati

16 ‘Uwiteka yananiwe kujyana ubwo bwoko mu gihugu yarahiye ko azabuha, icyo ni cyo cyatumye abwicira mu butayu.’

17 None imbaraga z’umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi nk’uko wavuze uti

18 ‘Uwiteka atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi, ababarira gukiranirwa n’ibicumuro, ntatsindishiriza na hato abo gutsindwa, ahōra abana gukiranirwa kwa ba se akageza ku buzukuruza n’ubuvivi.’

19 Babarira gukiranirwa k’ubu bwoko nk’uko imbabazi zawe ari nyinshi, nk’uko wabubabariraga uhereye igihe baviriye mu Egiputa ukageza ubu.”

20 Uwiteka aramubwira ati “Ndabababariye nk’uko unsabye.

21 Ariko ni ukuri ndahiye guhoraho kwanjye n’uko isi yose izuzura icyubahiro cy’Uwiteka,

22 kuko abo bantu bose babonye icyubahiro cyanjye n’ubwiza bwanjye, n’ibimenyetso nakoreye muri Egiputa no mu butayu, bakangerageza ibi bihe uko ari icumi ntibanyumvire.

23 Ni ukuri ntibazabona igihugu narahiye ba sekuruza ko nzakibaha, nta n’umwe wo mu bansuzuguye uzakibona,

24 keretse umugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima, agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro rwe ruzakigira gakondo.

25 Abamaleki n’Abanyakanāni batuye muri kiriya gikombe, ejo muzahindukire musubire mu butayu mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”

26 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

27 “Nzageza he kwihanganira iri teraniro ribi rinyitotombera? Numvise kwitotomba kw’Abisirayeli banyitotombera.

28 Babwire uti ‘Uwiteka aravuga ati: Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye.

29 Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n’abayisāgije mwese mwanyitotombeye.

30 Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko yuko nzabatuzamo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.

31 Ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze.

32 Ariko mwe, intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu.

33 Kandi abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragira amatungo mu butayu, bazagendana igihano cyo kurarikirakwanyu kwinshi, bageze aho imibiri yanyu izaba irimbukiye mu butayu.

34 Nk’uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine, umunsi uzahwana n’umwaka. Ni yo muzamara muriho igihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine, kandi muzamenya ko nabahindutse.’

35 Jyewe Uwiteka ndabivuze: sinzabura kugenza ntyo iri teraniro ribi ryose riteraniye kundwanya. Bazarimbukira muri ubu butayu, ni mo bazapfira.”

36 Ba bagabo Mose yatumye gutata icyo gihugu, bakagaruka bakabara inkuru y’incamugongo yacyo, bigatuma iteraniro ryose rimwitotombera,

37 abo bagabo babaze inkuru y’incamugongo y’icyo gihugu, bicirwa na mugiga imbere y’Uwiteka.

38 Ariko Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, aba ari bo barokoka mu bagiye gutata icyo gihugu.

39 Mose abwira Abisirayeli bose ya magambo, abantu barababara cyane.

40 Bazinduka kare mu gitondo, bazamuka umusozi bawujya mu mpinga, bati “Dore turi hano, turazamuka tujya aho Uwiteka yasezeranije kuduha, twakoze icyaha.”

41 Mose arababwira ati “Mucumurira iki itegeko ry’Uwiteka? Icyo mukora ntikiri bugende neza.

42 Ntimuzamuke kuko Uwiteka atari hagati muri mwe, mutaneshwa n’ababisha banyu.

43 Muri busangeyo Abamaleki n’Abanyakanāni mwicwe n’inkota. Kuko mwasubiye inyuma ntimukurikire uko Uwiteka abayobora, biri butume Uwiteka atabana namwe.”

44 Maze bo barabisuzugura, barazamuka ngo bajye mu mpinga y’umusozi, ariko isanduku y’Isezerano ry’Uwiteka, na Mose, ntibava aho babambye amahema.

45 Maze Abamaleki bamanukana n’Abanyakanāni batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma.